Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ryigisha ubumenyingiro, butangaza ko iri shuri ryaje gufasha abanyeshuri barangizaga amashuri yisumbuye ntibabone amahirwe yo gukomeza kwiga mu mashuri ya Leta y’ubumenyingiro (IPRC).
Iri shuri rikuru ryigenga, rifite icyicaro mu Murenge wa Niboyi ku muhanda KK453 uherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali no muri St Paul.
Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri PIPR, Mutungirehe Damien yatangarije Bwiza.com ko iri shuri rikuru ryatangiye gutanga ubumenyi kuva mu 2016 hagamijwe gufasha abatabashaka kubona ishuri rikuru ryigenga ryigisha ubumenyingiro.
Ati “Ubusanzwe mu burezi bwo mu Rwanda, byari bizwi ko amashuri makuru ya politekiniki aba ari aya Leta, ariko abantu bose ntibibakundira ko babona uburyo bwo kujya muri IPRC za Leta. Hari aba ba bavuye muri za 12 years baba bakeneye kwiga imyuga. Ni yo mpamvu hatekerejwe ishuri nk’iri ryigenga riri ku rwego rwa IPRC kugira ngo n’aba banyeshuri babone uburezi.”
Uyu muyobozi avuga ko PIPR yashyizeho uburyo bworoshye bwo kwishyura ku buryo byagoboka abatabasha kwiyishyurira muri za IPRC.
Ati “ Ku biga ibya engineering bizaba ari 500,000Rwf naho Business ni 430,000Rwf. Mu rwego rwo korohereza ababyeyi, bishyura 60,000Rwf buri kwezi kugeza igihe barangije kwishyura yose.”
Kuri ubu iri ishuri rikuru rifite abanyeshuri basaga 400 biga mu mashami akurikira:
– Civil Engineering ( Land Surveying)
– Electronic and Telecommunication engineering
– Electrical engineering
– Design and Multimedia Engineering
– Computer Maintenance
– Software Engineering
– Networking Engineering
– Logistics and Procurement Management
– Project management
– Travel and Tourism Management
– Technical Accounting
Ubuyobozi buvuga ko kandi hari amasomo y’igihe gito mu bijyanye na Hospitality Culinary Arts na Beverage Services, Customer Care, Tourism and Tour guide, Multimedia, Custom Clearance and Taxes, Electrical Installation na Electronic & Hardware maintenance.
Aya masomo yose atangwa ku mugoroba, ku munywa, na wikendi.
Ku bindi bisobanuro, wabariza kuri iyi aderesi kugira ngo ubahamagare, wohereze ubutumwa kuri email cyangwa se usure website yabo.
Tanga igitekerezo