Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) buratangazako kwiyandikisha bikomeje ku bifuza gutangira kwiga umwaka w’amashuri 2019 mu mashami yose y’iyi kaminuza.
Kuri ubu abifuza kwiga mu mashami y’ubumenyamuntu (Social Sciencies) n’Uburezi (Education) bashyiriweho umwihariko.
Kuri ubu iyi kaminuza mu mashami ry’ubumenyamuntu ibafitiye:
– Department of Mass Communication
– Department of Journalism
– Department of Public Relations
Mu mashami ry’Uburezi hari:
– Department of Computer Science in Education.
– Department of English and French.
– Department of Kinyarwanda and Swahili.
Kwiyandikisha muri iyi kaminuza birakomeje muri uku kwezi kwa Nzeri 2019 mu mashami yavuzwe haruguru. Biteganyijwe ko abaziyandikisha bazatangira amasomo kuwa 7 Ukwakira 2019.
Aya masomo atangwa ku mugoroba ku munywa ndetse na wikendi.
Amasomo atangirwa ku kicaro gikuru mu Mujyi wa Karongi (hafi na Merez) no mu Mujyi wa Kigali (Saint Paul).
Kaminuza ya CHUR yatangiye gutanga amasomo mu 2016 mu Karere ka Karongi ifite abanyeshuri 100. Kuri ubu ifite abanyeshuri basaga 2,000 biga mu mashami yavuzwe haruguru.
Ku bindi bisobanuro wabariza kuri izi aderesi zikurikira:
Tanga igitekerezo