Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yagaragaje uko ubucuruzi butemewe n’amategeko (magendu) atari ikibazo ku iterambere ry’igihugu gusa ko ahubwo bushobora no kuba imbogamizi ku mutekano w’igihugu asaba abaturage kubwirinda.
Yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo gushimira abasora neza bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 28 Ukwakira 2023 aho yasabye abikorera bo muri iyi ntara gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EBM mu gutanga inyemezabwishyu ndetse bakanashishikariza abakiriya babo kwaka bene iyo nyemezabwishyu kugira ngo biborohere gutanga umusoro ku bicuruzwa byose bacuruza.
Agaruka ku mpamvu zituma igihugu kirwanya ubucuruzi bwa Magendu, Minisitiri Marizamunda yavuze ko ubu bucuruzi bukunze kuvugwa muri iriya ntara y’Amajyaruguru ari ikibazo ku iterambere ry’Igihugu kuko ababukora binjiza mu gihugu ibicuruzwa bitasorewe bityo umusoro wagakoze ibikorwa by’iterambere ntube ugitanzwe.
Yongeyeho ariko ko ubu bucuruzi ari n’ikibazo gikomeye ku mutekano w’Igihugu kuko byinshi mu bicuruzwa bibukorerwamo biba bitujuje ubuziranenge ndetse hakaba n’aho bihitana ubuzima bw’ababikoresheje.
Ati “Kwinjiza magendu ni imbogamizi ku iterambere ry’igihugu kuko bituma ibicuruzwa byinjira mu gihugu bitishyuye imisoro ariko kandi binatuma ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byangiza abaturage bacu byinjira mu gihugu kandi ibyo ni imbogamizi ku mutekano w’Igihugu."
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda agasaba abikorera kwirinda ibicuruzwa bya magendu byiganjemo inzoga n’ibindi binyobwa kuko ari byo bikunze kugaragara muri iriya ntara ahanini ababicuruza bakaba baba babyinjije babikuye mu gihugu cya Uganda gihana imbibi n’u Rwanda.
Muri uyu muhango kandi Komiseri mukuru w’Ikigo cy’imisoro n’amahoroa (RRA), Pascal Bizimana Ruganintwali, yasabye abikorera kwitabira ikoranabuhanga mu bikorwa byabo byose nka bumwe mu buryo bwabafasha gutanga umusoro kandi ntibibatwarire umwanya.
Rugenintwali yavuze ko RRA ikomeje kuvugurura imbogamizi zose abasora bahura nazo zirimo n’izijyanye n’itegeko rigenga umusoro mu Rwanda ndetse anatangaza uburyo bushya iki kigo cyatangije bugamije kurinda umubare w’ibanga w’abasora (TIN).
Muri iki gikorwa cyo gushimira abasora neza ku nshuro ya 21, Abasoreshwa umunani nibo bahembwe mu ntara y’Amajyaruguru harimo umwe wo muri buri karere muri dutanu tugize intara yose n’abandi batatu bo mu bindi byiciro. Abahembwe barimo abahize abandi mu gutanga imisoro ku gihe, kutagira uruhare mu kuriganya imisoro, gutanga raporo ku nyemezabuguzi za EBM, kutagira ibirarane by’imisoro, hamwe n’abagize uruhare runini mu kwinjiza imisoro.
Ku rwego rw’Igihugu iki gikorwa cyo gushimira abasora neza giteganyijwe ku wa 10 Ugushyingo 2023.
Tanga igitekerezo