Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wigeze kumara iminsi 45 mu kigo cy’inzererezi cya Tongati mu karere ka Karongi yagaragaje uburyo mu bihe bitandukanye yagiye “agerekwaho ibyaha”, azira uburyo yakoragamo umwuga w’itangazamakuru.
Ngoboka mu kiganiro yagiriye kuri Radio/TV 10, yasobanuye ko byatangiye ashinjwa gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Ati: “Njyewe baraje iwanjye, barankomangira, bambwira bati ‘Sohoka!’, mbona barantwaye. Bampereje ikarayi, ‘Yikorere’, baramfotora, bati ‘Genda wowe uri umucukuzi w’amabuye y’agaciro’, illegal mining, barantwara.”
Uyu munyamakuru kandi yavuze ko yigeze gufungwa yageretsweho icyaha cyo gusambanya umwana. Ati: “Bari bafite system bari barafashe ubwo nakoraga inkuru ikomeye. Nitabye kuri RIB nk’inshuro 10 ngo ngwino, ngo warongoye umwana w’imyaka 17, nababaza nti ‘umwana narongoye ni uwuhe?’, bakanyereka ifoto. Maitre wanjye akavuga ati ‘None se umukiriya wanjye yarongoye ifoto?’ Bati ‘Oya, yamurongoye mu myaka ibiri ishize, kuva mu kwa Mbere kugeza mu kwa Gatatu’. Ese ari hehe? Mwamuzanye se! Bakatwereka ifoto.”
Ku yindi nshuro na bwo ngo yari yakoze inkuru ikomeye. Yasobanuye ko icyo gihe RIB yamuhamagaye. Ati “Ngo ‘Ni kuri RIB Rubengera, ngwino witabe kuri ya dosiye’ bakongera bakampondesha iyo nyundo. Bigera aho ngaho RIB iravuga iti ‘Erega ni ukujyana kwa muganga!’ Maître wanjye aravuga ati ‘Umukiriya wanjye muramujyana kwa muganga aratwite?’ Ariko ngicyo ni umuvuno babonye ko udakora. Yari inyundo bari barafashe yo kumponda.”
Ubwa nyuma ari na bwo yafungiwe muri Tongati, ngo yashinjwe ubusinzi ariko we ahamya ko kunywa inzoga atari ikibazo cyo kumufungisha. Ati: "Banshinje ubusinzi, turaganira. Umuntu aragushinja ubusinzi, njye ndi umukozi w’akarere? Kurinywa byo rwose ndarinywa ariko ni byacitse? Nari namena ikirahuri cy’akarere se cyangwa undi muntu? Bari bantora muri bordure se? Nywa Mitsingi, ndayinywa pe! Abantu bakwiye guhindura imyumvire."
Mu gufatwa kandi, irindi kosa yashinjwe ni iryo gukora umwuga w’itangazamakuru adafite ikarita y’umunyamakuru. Gusa arashima urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, kuba rwo n’umuryango utanga ubujyanama mu mategeko, rwaramuvuganiye, rukerekana ko kuba afite iyacyuye igihe bitamubuza kuba umunyamuryango.
Ngoboka yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki ya 14 Nyakanga 2023, arekurwa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri. Aravuga ko yafashwe ubwo yabazaga impamvu hari abantu bafatirwaga muri Rubengera. Hari hashize iminsi mike anenze akarere ka Karongi nyuma y’aho hari abakozi bako birukanwe mu buryo butemewe n’amategeko, bakagatsinda mu nkiko.
Tanga igitekerezo