
Kuva kera hagiye habaho ibikorwa byihariye bya gisirikare (special military operations), ku buryo byakozwe mu buhanga bwatangaje benshi, byaje no gutuma ibyo bikorwa byigishwa mu mashuri ya gisirikare ku isi yose kandi bikinwamo na filime zinyuranye.
Bisanzwe bizwi imihanda y’isi yose ko inzego za gisirikare ari zimwe mu nzego zitinyitse kandi abazirimo bagira n’imyitwarire itandukanye n’iy’abandi bantu batari abasirikare. Bitewe n’imigenzere yabo, bituma mu muryango mugari batinywa kandi bakubahwa.
Abasirikare nubwo bubahwa kandi bagatinywa ntabwo ari iby’ubusa kuko baba babikoreye nko kuba abasirikare bake cyane bakora ibikorwa ubundi byakorwa n’abasivile barenga amagana bakabikora mu minota mike kandi vuba.
Mu mateka ya gisirikare mu isi hari ibikorwa bya gisirikare cyangwa se operasiyo zakozwe n’abasirikare bake cyangwa benshi bigatungura ababyumvise. Bimwe muri ibyo byagiye bikorwa n’inzego z’ubutasi z’ibihugu binyuranye mu isi.
Tugiye kugaruka kubikorwa bidasanzwe bya gisirikare byakozwe n’abakomando kabuhariwe kugeza nubu bika byigishwa mu mashuri ya gisirikare mu isi:
1. Operation Thunderbolt/ Entebbe Raid

Iki ni igikorwa cya gisirikare cyakozwe mu buhanga butangaje mu mateka ya vuba mu isi, cyateguwe n’abakomando kabuhariwe b’urwego rushinzwe ubutasi rwa Israel, MOSSAD.
Iki gikorwa cyiswe Thunderbolt cyangwa Ethebbe Raid. Cyakozwe kigamije kubohora abagenzi bakomoka muri Israel bari bashimutiwe mu ndege n’abo mu mutwe w’iterabwoba w’Abanye-Palestine uzwi nka Popular Front for the Liberation of Palestine (PFLP), bakaberekeza muri Uganda.
Kuri tariki ya 3 ishyira iya 4 Kamena 1976 ni bwo abakomando ba Israel basesekaye ku kibuga cy’indege cya Ethebbe muri Uganda, aho aba bagenzi bari bashimutiwe. Hari hashimuswe abangenzi 106 bose barabohowe uretse abagenzi bane bahasize ubuzima.
Iki gikorwa cyamaze iminota 45 gusa, birangira haguyemo umusirikare umwe mukuru wari uyoboye iki gikorwa ku ruhande rwa Israel, Yonatan Netanyahu. Haguye kandi abasirikare 45 ba Uganda n’indege za Uganda ziratwikwa.
2.Kitona Operation

Iki ni igikorwa cya gisirikare cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda mu mwaka w’1998 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Muri Afurika hahora intambara nyinshi ariko iki ni kimwe mu bikorwa bya gisirikare byateguranwe ubuhanga bugatangaza benshi mu isi.
Kuri tariki ya 4 Nyakanga 1998, ni bwo ingabo z’u Rwanda zateguye igikorwa kiswe Kitona Operation nyuma y’uko zari zarafashije Perezida wa Congo Laurent-D�sir� Kabila kugera ku butegetsi ahiritse Mobutu atangiye kuzigarika akanahohotera zimwe mu zari zamugejeje ku butegetsi.
Icyo gihe Umunyarwanda General James Kabarebe ni we wari Umugaba Mukuru w’ingabo muri Congo, akaba ari na we wayoboye iyi operasiyo. Nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda RDF zinjiye muri Congo zigahita zifata ikibuga cya KITONA, zahise zerekeza mu murwa mukuru Kinshasa zishaka gukuraho ubutegetsi bwa Kabila.
Kabira akibona ko ingabo z’u Rwanda zigeze Kinshasa, yahuruje ibihugu by’amahanga harimo Angola, Zimbabwe, Namibia ndetse na Afurika y’Epfo ngo bize bimutabare. Ubwo ingabo z’u Rwanda zagera mu mugi hagati zahise zigotwa n’abanzi mu mpande zombi kuburyo ntaho bari guhungira.
Gen James Kabarebe, yarambuye ikarita ya Congo, yiyemeza gusubira inyuma arwana akajya kubundi butaka bw’umwanzi muri Angola. Bageze muri Angola bafata ikibuga cy’indege baranagisana kuko cyari cyarangiritse.
Indege zaturukaga i Kigali zikajyana ibikoresho byo guna icyo kibuga. Aho muri Angola bahamaze ukwezi kose bahangana n’ingabo za Angola ariko babasha kuzihashya ndetse babasha kugaruka i Kigali amahoro.
Kwikura hagati y’abanzi, warangiza ugahungira kubundi butaka bw’umwanzi, warangiza ukabanza gusana ikibuga cy’indege ukanahivana amahoro, ni kimwe mu byatangaje benshi mu isi bituma mu mashuri ya gisirikare iyi operasiyo yigishwa.
3. Operation Overload
Iki ni kimwe mu bitero bihambaye mu isi byakozwe ku mazi,kubutaka ndetse no mu kirere icyarimwe. Iki kikaba cyarabaye mu ntambara ya kabiri y’isi gikozwe n’ingabo zishyize hamwe ngo zirwanye Abadage. Iki gitero cyatangiye kuri tariki ya 6 Kamena 1944.
Iki gitero cyarimo abasirikare ibimbi 150 hamwe n’ibindi bikoresho byinshi bya gisirikare byashoboraga kuboneka icyo gihe. Igitero cyagombaga guturuka Normandy mu Bufaransa kerekeza mu Budage.
Jenerari w’Umunyamerika Dwight D Eisenhower niwe wayoboye iki gitero ku munsi bise D-DAY. Iyo operasiyo byarangiye iguyemo benshi ariko babasha gutsinda urugamba.
4. Operation Neptune Spear

Igikorwa cya gisirikare kiswe Neptune Spear cyari igikorwa cyakozwe n’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziwi nka US Navy SEALs kuri tariki tariki ya 02 Gicurasi 2011 cyo kwivugana ikihebe kabombo Osama bin Laden.
Bin Laden akaba yari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa kisilamu wa al-Qaeda, akaba yariciwe muri Pakistani mu mugi wa Abbottabad. Abakomando kabuhariwe baba-nyamerika bakaba baragurutse muri kajugujugu bakinjira mu kirere cya Pakistan ntawe urabutswe bakamwivugana.
5. Operation El Dorado Canyon

Iki ni igitero cyagabwe kuri Libya ya Muammar Gaddafi ku wa 15 Mata 1986, bikozwe n’Abanyamerika bashakaga kwihaniza Gaddafi wateraga inkunga imitwe y’iterabwoba yarimaze iminsi yivugana abasirikare babo mu Budage nk’uko babivugaga.
Icyo gihe basenye ibirindiro bya gisirikare by’ingabo za Libya, ndetse muri iryo raswa haguyemo umwana w’umukobwa Gaddafi yareraga nk’uko yabitangaje nyuma y’igitero.
Iki ni kimwe mu bitero byatumye colonel Muammar Gaddafi yamamara imihanda y’isi yose nk’umuntu uhanganye n’ubutegetsi bw’Amarika.
Igitero kirangiye Perezida w’Amerika Ronald Reagan yavuze ko intego zabo zagenzweho mu gihe Gaddafi we yavuze ko yabakubitiye ahareba inzega,ndetse muyindi myaka yajyaga ategura ibirori byo kwishimira uwo munsi.
6. Operation OAk

Rwagati mu ntambara ya kabiri y’isi yose, abakomando kabuhariwe bo mu Budage mu ishami SS (Schutzstaffel) bateguye operasiyo yo kubohoza Benito Mussolini inshuti y’akadasohoka ya Adolf Hitler, wari wakuwe kubutegetsi akanafungwa.
Kuri tariki ya 12 Ukuboza 1943, nibwo umusirikare rurangiranwa mu ngabo z’Abadage Otto Skorzeny yayoboye iki gikorwa cya gisirikare kiswe OAK. Mussolini yari yafungiwe muri Hotel ya Campo Imperatore Hotel iherereye mu misozi ya Apennines.
Bigendanye nuko aha hantu hari hagoranye cyane kuko hagerwa n’indege gusa ndetse hakaba hari no mu gihe cy’amasimbi bumvaga bidashoboka kumubohoza ariko baramubohoje kandi birangira nta mirwano ibayeho ihambaye kuko ingabo z’u Butariyani zahise zimanika amaboko,batwara Mussolini bamushyikiriza Hitler.
7. Operation Barbarossa

Iki nicyo gitero cya gisirikare cyifashishijwemo ingabo nyinshi mu mateka y’isi, cyari igitero cy’Abadege mu ntambara ya kabiri y’isi ku bihugu by’Abasoviyeti mu mwaka w’1941. Iyi operasiyo yatangiye ku wa 22 Kanema 1941 kugeza ku wa 5 Ukuboza 1941.
Adolf Hitler yatangije iki gitero afite ingabo zirenga miliyoni ebyeri z’abasirikare, indege 2500, imodoka z’intambara 3000 ndetse n’imbunda nini 7000.
Nubwo Abadage bari bafite ibi byose ariko Abasoviyeti babahaye isomo rya gisirikare babifashijwemo n’amasimbi y’urubura yituye ku basirikare ba Hitler.
Muri rusange ibikorwa bya gisirikare byateguranwe ubuhanga bikagera no kuntego zabyo ni byinshi cyane gusa hari nizindi operasiyo zateguwe ariko ntizabasha kugerwaho,nkiyo bise operation the Long Jump.
Iyi Operasiyo ikaba yarigamije gufata bugwate abayobozi b’ibihugu bitatu aribyo u Bwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’Abasoviye mu ntambara ya Kabiri aho bari mu nama i Tehran.
Aba bategetsi bakaba baritwaga the Big Three aribo: Roosevelt wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Winston Churchill w’u Bwongereza ndetse na Joseph Stalin w’Abasoviyeti

The Big Three
Operation Long Jump ikaba yarateguwe n’ingabo z’Abadage gusa ntiyashyizwe mubikorwa. kurundi ruhande bamwe bemeza ko itanabayeho ahubwo ari ubutasi bw’Abasoviyeti bwayihimbye, kubera Joseph Stalin ari we wabwiye bagenzi be ko hari igitero cyari kubagabwaho ariko ingabo ze zikakiburizamo.
2 Ibitekerezo
Eric lorenz Kuwa 31/01/23
Kbs musore wange
Subiza ⇾Courage
gatete Kuwa 01/02/23
Ni byiza gukora ibintu bidasanzwe.Ahanini bisaba kwitanga,ndetse benshi bakahasiga ubuzima.Iriya Operation ya Entebbe yali ikomeye cyane.Yaguyemo Colonel Yonathan Netanyahu.Gusa tujye twibuka ko ubutwari buruta ubundi bwose ari ugushaka imana cyane,ntitwibere mu by’isi gusa.Abumvira iyo nama,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.
Subiza ⇾Eric lorenz Kuwa 31/01/23
Kbs musore wange
Subiza ⇾Courage
Tanga igitekerezo