Umugore umaranye n’umugabo imyaka icyenda batarabona urubyaro, aratabaza inzego z’ubuyobozi kubera ihohoterwa akorerwa asabwa ibidashoboka. Ntashoboye kubyara kubera uburwayi, ariko umuryango yashatsemo ubwira umugabo we ko awuciye.
Ubwo umuryango RWAMREC wageraga mu Gasiza muri gahunda ya Mobile Clinic (uburyo bwo gukemura amakimbirane mu ruhame), hari hateraniye inteko y’abaturage basaga ibihumbi bine. Mu mwanya w’ibibazo, hajemo n’icya Musabyimana wo mu mudugudu wa Remera akagari ka Gasiza. Avuga ko yagize uburwayi butuma atabasha gusama ngo atwite abyare.
Agira ati, “umugabo arenda kunyica ngo arashaka umwana, kandi uburwayi butuma ntabyara nabugize turi kumwe. Ubu aragenda akanywa, akanca inyuma nkabyihanganira, ariko aherutse kuza amena idirishya intera amabuye mu buriri”.
N’ikiniga cyinshi, amarira azenga mu maso imbere y’imbaga y’abantu, Musabyimana ati, “aho kugira ngo nzapfe nguye mu nzu, nzajya kwaga kwa musaza wanjye kuko n’ubusanzwe nta babyeyi ngira. Namusabye gufata abana mu bigo by’imfubyi aranga ngo ashaka abe. Namubwiye kuzana abo abyara hanze ngo mbarere, ambwira ko ntabo”.
Ikibazo cya Musabyimana kizwi na benshi, abaturanyi, Imboni za Rwamrec, umuyobozi w’Isibo, umukuru w’umudugudu no ku kagari. Umukuru w’umudugudu wa Remera, Nyirabaritegeka Minifrida, avuga ko ikibazo bakimenyeye mu nteko y’abaturage, Polisi imugira inama yo kujya kuri Isange One Stop Center I Kinihira.
Ati, “uyu mugore yaduhaye ikibazo kuri 29 Kanama. Afite amahohoterwa agera kuri atatu, harimo kumuca inyuma, ihohoterwa ku mutungo n’irikomeretsa umutima kubera amagambo asesereza”.
Abagize umuryango bamusabya kubakira umugabo
Musabyimana nawe avuga ko ananizwa n’bagize umuryango yashatsemo, aho avuga ko bakoze inama asaba ko umugabo yashaka undi mugore umwe, aho kugira benshi ahindaguranya, ngo hato atazamuzanira uburwayi.
Mu myanzuro y’inama ngo bamusabye ibyo adashoboye, akabifata nko kumunaniza. Ati, “ bantegetse kumugurira ikibanza, nkamwubakiramo inzu, nkanamuha ibihumbi ijana, akabona gushaka undi mugore. Ibyo bintu rero sinabibona, kandi abishatse yanakodesha hano haba hari inzu zitabamo abantu ”.
Ukuriye imboni ku rwego rw’umurenge wa Bushoki, Singirankabo Longin, avuga ko umuryango Musabyimana yashatsemo ari wo ubizambya. Ati, “twaraganiriye hamwe n’abandi bafite ibibazo. Umugabo ntiyemera amakosa akora. Intandaro ni uko nta mwana bafite, tubabwira gushaka umwana mu bigo by’imfubyi, umugabo aranga.
Umuryango ukinjiramo kikagorana kurangira, babwira umugabo ko umugore agiye guca umuryango”.
Ikibazo cy’amakimbirane mu ngo ni kimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ubwo hizihizwaga umunsi w’umugire wo mu cyaro, tariki 15 Ukwakira.
Mu ijambo yagejeje ku bari mu karere ka Gicumbi aho uwo munsi wabereye mu rwego rw’igihugu, Min. Nyirahabimana Solina avuga ko biteye isoni, agira ati, “ Ikindi kibazo gikomeje gutera inkeke ni amakimbirane n’ihohoterwa bibera mu miryango. Biteye isoni kumva umugabo cyangwa umugore ahohotera uwo bashakanye kugeza n’aho amuvutsa ubuzima bwe yiherewe n’Imana. Ntibikwiye rwose.
Inzego z’ubutabera zikwiye kuganwa igihe abafitanye amakimbirane byabananiye kumvikana aho kugira ngo ibibazo bikemurwe no guteza ibindi bibazo bibi kurushaho. Nta cyiza kiva mu guhohotera mugenzi wawe”.
Minisitiri Nyirahabimana anibutsa ko u Rwanda rwifuza “Umuryango utekanye kandi uteye imbere.” Umuryango utuwe n’abafite, ubushobozi, ubumenyi, imibereho myiza, umudendezo kandi barangwa n’indangagaciro nziza nyarwanda.
Karegeya Jean Baptiste
Tanga igitekerezo