Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane yungutse abapolisi bashya kabuhariwe, nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibanze y’Ibikorwa byihariye bya Polisi (Basic Special Forces Course).
Ni amahugurwa bari bamaze icyenda bakorera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye mu murenge wa Mayange w’akarere ka Bugesera.
Abapolisi 228 ni bo bari bitabiriye ariya mahugurwa.
Umuhango wo kuyasoza witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Alfred Gasana wari kumwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.
Muri uyu muhango abapolisi basoje imyitozo bagaragaje ubumenyi butandukanye bahawe, irimo kurasa, kumanuka muri kajugujugu no kugendera ku migozi.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo