
Licinius Valeriean, Umwami w’Abami wa Roma, ni we mwami wishwe nabi mu mateka y’Isi nyuma y’uko afatiwe ku rugamba n’Abaperisi bakamusuka umushongi wa zahabu mu kanwa.
Mu kinyejana cya gatatu nyuma y’ivuka rya Yezu, ubwo Ubwami bwa Roma bwari mu bushorishori bw’ubuhangange bwabwo, bwagambiriye kwigarurira ibice byose bari bazi. Icyo gihe byabasunikiye mu ntambara n’Ubwami butavogerwaga bw’Abaperesi.
Mu mwaka wa 260, Umwami Valerianus yahuriye mu ntambara n’Umwami w’Abaperesi, Sh?p?r I, mu rugamba rwa Edessa, aha ni ho Sh?p?r yacakiye Valerian mu biganza bye.

Akimara kumufata, yamugize umucara we, amutesha agaciro ku rwego rwo hejuru. Sh?p?r yahagararaga ku mwami Valerian agiye kurira ifarashi, bakamuzirika ku ifarashi ikagenda imukurura ndetse bakamutegeka kugenda amoka nk’imbwa, byose biherekejwe n’inkoni.
Abaturage ba Roma ntibiyumvishaga uburyo Umwami yemeye kumanika amaboko bakamujyana bunyago. Bati "Byibura iyo yiyahura aho gufatwa." Bumvise ari ukubakoza isoni, ntibashyiramo imbaraga kujya kumubohoza.
Ku rundi ruhande, Umwami Sh?p?r I na we yakomeje gushaka igihano gihambaye yaha Umwami wa Roma ku buryo Abaromani bashya ubwoba ntibazongere kumushotora. Yasanze agomba kumusuka umushongi wa zahabu mukanwa.
Mu mwaka w’260, Sh?p?r I yategetse ko bacanira zahabu ikagera kuri dogere selesiyusi 1064, aho iba itangiye kuba umushongi. Yahise avuga ko bamwasamura bakayimusuka mu kanwa.

Icyo wamenya ni uko zahabu iyo yacaniriwe kuri kino kigero, iyo isutswe ku kintu, icyo isutsweho kiba ivu cyangwa kikivangana na yo. Mu masegonda icumi, icyo yasutsweho kiba cyabaye icyuma.
Mu bugome nk’ubu Umwami Sh?p?r yakoze, bwahererekanyijwe ibinyejana byose kugera magingo aya, bavuga ko uyu ari we mwami wapfuye nabi.
Sh?p?r I, n’ubundi yari yarivuganye abandi bami babiri ba Roma mu ntambara zabahanganishije. Saha izi muri Irani, hari ibishushanyo bigaragaza Umwami Valerian apfukamye imbere ya Sh?p?r I.
1 Ibitekerezo
Rukundo innocent Kuwa 19/06/23
Ese koyamwishe atyo we yapfuye ate mumfashe kunsobanurira
Subiza ⇾Tanga igitekerezo