Umusore wo mu karere ka Gisagara witwa Munyankindi Abraham yatangaje ko afite intego yo kuba umwe mu bakire 10 u Rwanda ruzaba rufite mu myaka 10 iri imbere.
Munyankindi ubwo yahabwaga ijambo mu nama y�igihugu y�Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, yavuze ko yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, amaze kurangiza, ajya ashaka ibiraka yinjirijemo amafaranga y�u Rwanda ibihumbi 200.
Aya mafaranga ngo yayatangijemo ubworozi bw�inkoko 50, na zo zaje kororoka, abona amahirwe yo guterwa inkunga na Leta y�amafatanga y�u Rwanda ibihumbi 300, bigera aho yagura igishoro, agura inkoko 500.
Munyankindi yagize ati: �Izo nkoko 500 zamfashije mu bukire, ndakira, ubwo amafaranga y�inyungu nayashoraga no mu bucuruzi bwo kugura imyaka. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubu ngubu nahaye urubyiruko akazi, bagera ku 9. Muri abo ngabo, batanu nabaguriye imodoka.�
Uyu musore yabwiye Perezida Kagame ko ubu atunze imodoka yifashisha mu ishoramari rye. Ati: �Ubu nanjye ntuze imodoka imfasha kuzenguruka nkora akazi kanjye. Si ibyo gusa kandi. Narakomeje, ubu mfite n�abana batatu nakuye ku muhanda, ndabafasha mu mibereho ya buri munsi, basubira mu ishuri, ubu bariga neza.�
Munyankindi avuga ko we na bagenzi be bafite umushinga wo gutangiza uruganda rutunganya ibikomoka kuri avoka, kandi ngo mu myaka 10 azaba ari mu baherwe 10 igihugu kizaba gifite. Ati: �Si ibyo gusa nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubu ndifuza ko mu myaka 10 iri imbere ngomba kuzaba ndi mu bakire 10 iki gihugu kizaba gifite.�
Tanga igitekerezo