Bamwe mu bagerageza kwihangira imirimo mu karere ka Rusizi, bavuga ko bakigorwa no kwishyira hamwe mu makoperative kubera ubushobozi bavuga ko ari buke, hakaba abamara igihe kirekire mu matsinda abandi bagakora nka ba nyamwigendaho. Ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko iyi mikorere irushaho kubadindiza nyamara bakwiye kwishakamo ibisubizo byabafasha gushinga ayo makoperative bakoreramo.
Ni bimwe mu byagaragariye mu imurikabikorwa ry’iminsi ine ryateguwe n’aka karere ku bufatanye n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako mu iterambere(JADF) kuva ku wa 27 Gashyantare kugera ku wa 2 Werurwe, hagamijwe kwerekana aho akarere kageze mu mitangire ya serivisi zinyuranye, imbaraga mu bikorwa by’abikorera n’ahakigaragara intege nke ngo na ho hazamurwe,ibikorerwa mu karere bimenyekane.
Mu ntege nke zikigaragara nk’uko byavuzwe n’ushinzwe ubukungu muri iri huriro, Nyandwi Theophile, ni ugusanga ibituruka ku buhinzi,ubworozi n’uburobyi muri aka karere bitagaragara mu mamurikabikorwa nk’aya,agasanga bishobora guterwa n’uko iki gice cy’ubuzima bw’akarere kitarahabwa ingufu ngo gishobore kuganwa na benshi no kubyazwa umusaruro cyagombye kubyazwa nubwo n’ibikorwa by’ubukorikori n’iby’ishoramari bihakorerwa na byo bitaranozwa neza.
Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe mu bagerageza kwihangira imirimo yabateza imbere,bagaragaje ikibazo cy’ubushobozi buke nk’imbogamizi mu kwibumbira hamwe mu makoperative,bigatuma bakomeza kudindira aho gutumbagira mu iterambere.
Tubane Jean uhagarariye itsinda ry’urubyiruko rukora ibikorwa by’ubukorikori,avuga ko bishyize hamwe ari abasore n’inkumi 9 bari mo abarangije ayisumbuye ngo barebe ko bahanagana n’ubushomeri,ariko ubushobozi buke butuma batagera ku rwego rwo gushinga koperative.
Ati "Hakenewe ubufasha kugira ngo urubyiruko rwinshi rwiteze imbere kuko nk’ubu kuva twagira iki gitekerezo nta muterankunga turabona kandi twarishinze iri tsinda twese nta bundi bushobozi dufite. Koperative ni nziza ariko ikenera byinshi tutabona ni yo mpamvu tukiri mu mikorere yo hasi,ariko akarere n’abandi bafatanyabikorwa bateza imbere urubyiruko batwegereye bakatwungura ibitekerezo twarushaho kugira intambwe dutera mu iterambere.’’
Twagiramungu Marthe w’imyaka 56, amaze imyaka 14 akora ibikorwa by’ubugeni. Avuga ko agikora wenyine kubera ko abantu bataramenya neza akamaro k’ubugeni n’imitako inyuranye, kutaganwa na benshi bikamubuza gushinga koperative ngo ashyire hamwe n’abandi barusheho gutera imbere.
Ati’’ Nk’ubu natangiye kwigisha abakobwa nabonaga batangiye kujya mu ngeso mbi z’uburaya n’abandi bafite ibibazo by’imibereho bagera kuri 60 bamwe muri bo batangiye gukora ku ifaranga,ariko ubushobozi buke butuma ndafasha benshi kandi nta nkunga yindi mbasha kubona. Gukora koperative simbishobora kuko nta bantu benshi bakora iby’ubugeni ino twafatanya,n’abo nigishije nta buryo barabona bwatuma tuyishinga. Mbona akarere gakwiye kwiga ku bibazo nk’ibi kuko aho gutera imbere hari igihe tudindira kubera kutabasha kwishyira hamwe.’’
Umuyobozi w’aka Karere, Kayumba Ephrem avuga ko kwishyira hamwe mu makoperative ari urufunguzo nyarwo rw’iterambere, kuko udutsinda cyangwa kuba ba nyamwigenda ho bitabageza kure mu iterambere.
Ati’’Ubushobozi bafite ni bwo bugaragaza imyagukire y’ibyo bakora ariko icyo dusaba abashaka kwiteza imbere bose ni ukwishyira hamwe ku bwinshi ,bakitabira gukorera hamwe mu makoperative kuko ni na ho n’ijwi ryabo rirusha ho kumvikana,no guhuza imbaraga bikongera ingano y’igishoro cyabo,bikanagira ingaruka ku ngano y’ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bashobora gushyira ku isoko.’’
Akarere ka Rusizi gafite amahirwe menshi y’iterambere igihe yaba akoreshejwe neza, abafatanyabikorwa bako bagasabwa gukorana n’amakoperative bayongerera ingufu,amatsinda ashingwa na yo akarushaho kwegerwa ngo abashe kugera ku rwego rw’amakoperative.
[caption id="attachment_127637" align="alignnone" width="1024"] Meya Kayumba Ephrem n’abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry’akarere n’abafatanyabikorwa bako[/caption]
Tanga igitekerezo