Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni umwanya ukwiriye wo gucukumbura no kwerekana uburyo ubwo ari bwo bwose bwifashishwa n’abategura jenoside ndetse n’ubundi bwicanyi.
Impamvu y’uku kugaragaza zimwe mu nyigisho ziteye ikibazo nyamara zitabonwa na benshi, ni ukugira ngo abantu bakangukire gutekereza kuri buri kimwe cyose bumva kandi batekereze byimbitse akamaro cyangwa se ingaruka z’izo nyigisho bahabwa
Mu mugambi wo gutegura jenoside yakorewe abatutsi dusangamo uruhare rukomeye rw’amadini yifashishije inyigisho zayo.
Urugero rwa hafi ni urwo kwita Abatutsi Inzoka hifashishijwe igitekerezo cyo muri Bibiliya kigaragaza Inzoka nka Shitani ndetse ko umuntu wese aho ayibonye akwiriye kuyimena umutwe, ubwo abatutsi bicwa batyo biswe inzoka.
Ibyo byarabaye mu gihe mu miziririzo y’Umuco w’Abanyarwanda cyaziraga kwica inzoka iyo ariyo yose ariko ibi byabaye aho Kiliziya ikuriye kirazira, nta kabuza rero iyi jenoside yakorewe Abatutsi ni umusaruro w’ingoma ya Kiliziya yakuye kirazira.
N’ubwo hashize imyaka 26 ibi bibaye n’ubu mu Kiliziya n’insengero tujyano buri munsi ntihabura gutambutswa inyigisho zibiba amacakubiri mu bantu ariko bisa n’aho bitabonwa.
Ibitabo byinshi dutunze mu ngo zacu bivuga iby’Iyobokamana birimo izo nyigisho ariko dusa nkaho tutabibona.
Ahari ibi byaba biterwa n’uko twabujijwe kenshi kudasesengura inyigisho zitwa iz’Imana nyamara abazitwigisha n’abazandika bo baradusesengura baba bazi ingaruka zabyo.
Uku kutabisesengura kandi gutuma ushaka kwica yinjirira muri izo nyigisho, ushaka kwiba ndetse n’ibindi bibi byinshi ntabwo abura imirongo akoresha imushyigikira.
Zimwe mu nyigisho za Bibiliya zibiba amakimbirane mu bantu
1. Luka 12:49-53
" _Naje kujugunya umuriro mu isi, none niba umaze gufatwa ndacyashaka iki kandi? Hariho umubatizo nkwiriye kubatizwa Nyamuna uburyo mbabazwa kugeza aho uzasohorera! Mbese mutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu Isi? Ndababwira ukuri y’uko atari ko biri ahubwo naje gutanya abantu. Kuko uhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje.Umwana ntazahuza na Se, Se n’umwana ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na Nyina, na Nyina n’Umukobwa ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na Nyirabukwe, na Nyirabukwe n’umukazana ntibazahuza_"
2. 2Abakorinto 6:14-15
" _Ntimukifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranirwa no gukiranuka byafatanya bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?_"
3.Abafilipi 3;1-3
" _Ibisigaye bene data mwishimire mu mwami Yesu, kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira Mwirinde za Mbwa z’inkozi z’bibi Mwirinde n’abakeba gukeba kubi, kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’umwuka w’Imana,...._"
Aya masomo kimwe n’andi menshi tutagarutseho tuyasoma cyangwa tukayasomerwa buri munsi ariko ni ishyano kuba twikiriza ngo ’Amen!’ mu gihe kitarenze imyaka 26 inyigisho nk’izi z’amacakuburi zihekuye u Rwanda miliyoni isaga y’abantu.
Biroroshye cyane ko umubyeyi yica umwana we, umwana we bikaba uko, umuturanyi akica undi n’abafitanye andi masano bakicana kubera ko babwiwe ko badakwiriye kwifatanya n’abo badahuje kwizera gusa ubwo imyemerere ikaba isimbuye isano y’amaraso.
Mu miryango yacu, benshi baba mu madini atandukanye kandi buri dini ryigisha ko ari ryo ry’ukuri rikigisha ko abadasengera muri ryo bayobye, ari abanyabyaha, ab’Isi abapagani n’ibindi,..
Kuki aya mazina apfobya, akambura abantu ubumuntu dukomeza kwemera ko akoreshwa mu muryango nyarwanda tuzi icyo inyito nk’izi zadukoreye mu myaka 26 ishize?
Mu nsengero hose bahora bica, batwika bahambira abadayimoni, iyo uvuze ko umuntu aba arimo Dayimoni uhora wica utanabona, ukabivuga kuko mudahuje imyemerere gusa ubwo uba utandukaniye he n’abise abantu Inzoka bakabica batyo?
Ubu mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yerekana ko Mu Rwanda ubwiyunge bugeze kurwego rw’aho bamwe mu biciwe aribo bafata iyambere bagatera intambwe yo kwiyunga n’ababiciye (ibintu bidasanzwe) abanyamadini bo ntibemera gushyingirana bikitwa gushaka mu bapagani mu b’Isi, ibi bihamywa na benshi bagiye bafatirwa Ibihano kuko batashye ibirori by’abavandimwe babo badasangiye Idini.
Uruhare rw’Inyigisho z’Amadini mu gupfobya Genoside
Mu 2014 mu itorero rimwe ry’Abadventiste ryo mu mugi wa kigali hatangijwemo gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya mbere mu rusengero ruzamo abantu ba basaga 3000. Igihe cy’umuhango cyarageze, ubonekamo abantu bari hagati 150 na 200. Bamwe mu bataritabiriye uwo muhango bavugaga ko Kwibuka abapfu Imana itabyemera ko ibyo ari iby’abapagani ndetse banegura abayobozi bateguye iyo gahunda bavuga ko bifatanije n’ab’isi bakabivuga batyo bifashishije isomo ryo mu gitabo cy’Umubwiriza 9:5-6.
Icyo gihe umuyobozi wa IBUKA muri uwo murenge yavuze ko yibajije impamvu mu gitondo mu masengesho asanzwe abantu bari buzuye arimo muri gahunda yo kwibuka bakaba babuze ati: "Birerekana ko hakiri urugendo."
Mu 2019 naganiriye n’umugore ukuze ufite icyumba cy’amasengesho ambwira ko adashobora kujya muri gahunda zo kwibuka ndetse ko n’abayoboke be ntawe ushobora kujyayo kuko ngo kwibuka ni iby’abapagani ngo abapfuye ibyabo biba byararangiye, na we ampa ririya twabonye haruguru
Ibi ni imwe mu mpamvu ituma hari abayoboke b’amadini amwe n’amwe batajya bitabira ibikorwa byo kwibuka kubera imyemerere.
Muri make Amadini ni ikintu kidashobora gutana n’amacakubiri nk’uko ubushakashatsi butandukanye ndetse n’inkuru zakozwe cyane mu myaka mike ishize bibyerekana.
Nta dini na rimwe ritagendera kuri Bibiliya kandi amake mu masomo tubonye biragaragara ko ubwayo ari umuzi w’amacakubiri n’inzangano.
Nk’abanyarwanda ntabwo twashakira Ubumwe n’ubwiyunge mu madini avoma mu nyandiko nk’izi, ntabwo igiti cyakwera imbuto zitari izacyo.
Imyaka tuyamaranye irahagije ngo dusuzume akamaro kayo kuri twe,
Ubumwe nyabwo dukwiriye kubusanga mu muco wacu aho twari turi mbere y’ibi byose cyane ko ari naho twavomye ibisubizo byatumye dutsinda ayo mahano u Rwanda rukaba rwemanye ubwema.
N’ubwo twibanze ku madini ya gikristo cyane , Islam igasigara, si uko nabo inyito zipfobya kandi zambura abantu ubumuntu batazifite mu bitabo byabo.
Ibi biragaragaza ko ubuyobozi bwa leta butabaye maso, inyigisho nk’izi zadusubiza irudubi kuko niba umuntu akangurirwa kutifatanya n’abo badasengana kabone n’iyo yaba ari So, nta kiba gusigaye atari inzira y’amakimbirane.
Mu Rwanda turimo none ntabwo twagakwiriye kwemera gutega amatwi inyigisho zose zibiba amacakubiri, umuyoboro zaba zinyujijwemo wose.
Ntidukwiriye kweza inyandiko zifite ubusembwa zifashishwa n’abicanyi zigatera amacakubiri, inyigisho zose zigaragaza ibice bibiri bamwe bakwiriye kwirindwa abandi bagashyigikirwa zikwiriye kwamaganwa.
Twibuke ko n’interahamwe zishe abantu zitwaza amwe mu masomo y’ibi bitabo arenze n’ayo twashyize muri iyi nyandiko bakavuga ko bari ku murimo w’Imana.
Jenoside yakorewe Abatutsi ntikwiriye kwitwa ibyahanuwe cyangwa ibihe by’imperuka kuko byumvikanisha ko ariko byari bigenwe kandi ko ariko byagombaga kugenda,
Kuvuga ko ikintu ari icyahanuwe kigomba gusohora uba uciye imbaraga abashoboraga kukirwanya no kugihagarika, ibi bikaba byaba uburyo bumwe bwo gutuma abateguye umugambi bawugeraho nta nkomyi cyangwa se bikaba uburyo bwo gupfobya no gutoneka ababuze ababo ubereka ko ariko byagombaga kugenda.
Ibyo twanyuzemo dukwiriye kubikuramo isomo rituma turinda imbibi zose tukanaziba ibyuho byose Abadutanya banyuramo, umubano wacu ugasubira uko wahoze, dusabana dusangira nta wishisha undi, tukunga ubumwe twese Abanyarwanda, tugateza imbere Ishyanga ryacu.
*Harabaye Ntihakabe*
*Mvukiyehe Rubera*
8 Ibitekerezo
Ntwali Gilbert Kuwa 11/04/20
Ndagushimiye wowe cyane kdi ndagukunda nubwo ntarakubona arko komerezaho.Ntanyuze kuruhande mumuryango nyarwanda harimo ibikomere abantu batewe namadini ndetse amadini yabaye imirongo yo kugaragaza aho umuntu akomoka nabo yemera nabo atemera ndetse harinaho bayobora bitewe naho waturutse cg ukomoka rero ntacyo bibiliya naza coran bifasha cyaneko abigisha babyo benshi ntanubumenyi buhagije bafite bwa Theology ahubwo icyo ashaka kwigisha nicyo yigisha kdi agashaka imirongo ibishyigikira muburyo abo abwira abafata muntekerezo,Nkatwe abatangiye kumenya ibibi bihari twatangira kubigaragaza noneho leta yacu nziza ikazareba igikwiye arko mumadini harimo amacakubiri ninyigisho mbi zitandukanya abantu urundi rugero bigaragarira mugihe cyo gushaka ukuntu banga gushyingiranya abantu bitewe nibibatandukanya bo bashyizeho kugirango bagumye gushyira imbere ibyo bo bashaka batanabasha gusobanura kdi ugasanga mubuyobozi abo bantu ho babasezeranije.murakoze
Subiza ⇾rwabukumba Kuwa 11/04/20
Muge mureka amadini.Nayo nta kindi agamije uretse kwishakira umugati nk’abandi yitwaje bibiliya na korowani.Niba koko amadini yakoreraga Imana nta genocide yari kuba.Amadini yagize uruhare rukomeye muli Genocides zabereye mu Rwanda guhera muli 1959.Hera kuli Musenyeri Perraudin wafashije president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu,Musenyeri Mukuru (Archbishop) Nsengiyumva Vincent wari muli Komite Nyobozi y’ishyaka MRND rya president Habyarimana.Anglican Church yali ifite Abasenyeri 7 muli 1994.Bose bali abahutu gusa.Batatu muli bo (Nshamihigo,Ruhumuliza na Musabyimana),bashinjwa gukora Genocide,ku buryo uriya Musenyeri Musabyimana yaguye muli gereza ya Arusha.Gacaca ya Shyogwe yamukatiye burundu y’umwihariko.Muli 1994,ADEPR yifatanyije n’intagondwa z’abahutu mu gushinga Radio RTLM yabafashije guhiga abatutsi.Abadive,bari bafite indirimbo yanyuraga kuli Radio Rwanda,yavugaga ngo Imana yatumye president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu kugirango rikure abahutu mu buja bw’abatutsi.
Subiza ⇾Kuwa 11/04/20
Ikibi samadini kibi nabafise uburyarya nukwankana
Subiza ⇾Kuwa 11/04/20
Ikibi samadini kibi nabafise uburyarya nukwankana
Subiza ⇾NDAGIJIMANA Sylvain Kuwa 12/04/20
Mwanditsi waba urimo kurwanya ubukristu; none se nkwibarize Bibiriya yahinduwe mu kinyarwanda ivanywe mu zindi ndimi nk’igiheverayo, icyarameya, ikigiriki, igifransa n’icyongereza. Kandi zimwe mûri izo ndimi urazumva nk’igifransa n’icyongereza. None se hari aho wabonye bakoresheje ijambo mu kinyarwanda , baryihimbiye ridahuye n’ibiri muri izo ndimi ?! Urugero ?!
Subiza ⇾Elysee Kuwa 12/04/20
Waooo mbega inkuru iteguye neza uri umuntu wumugabo wamunyamakuru we nubwo ntakuzi ariko ukomereze aho kabisa.
Subiza ⇾Kamiya Kuwa 13/04/20
Ukuri kuri muriyi nyandiko kuruzuye ntacyo nakongeraho wakoze cyane! Ikintu wibagiwe nuko iyo abantu batizera Imana y’idini(gaturika cyane cyane) ngo bahungire mu kiriziye ari benshi byorohere abicinyi kubabonera rimwe hafi, ntekereza ko twarikurokora benshi iyo bakomeza kwihisha mu bihuru batandukanye. Ikosa ryabayeho ryo kwitiranya Imana ya israel n’Imana isumba byose nanubu natwe turacyarikora bakatwiba bakadukenesha aba bagome batagira impuhwe. Nanuyu munsi turacyajya kubasaba imbabazi z’ibyaha twakoze badutoje. Ribara uwariraye abantu nibakore ubushakashatsi bamenye ubugome bw’idini batazakomeza kwibeshya ko ribajyana mu ijuru
Subiza ⇾erneste Kuwa 29/04/20
Ubwo tumaze kubona ko ijambo ry’Imana ari ryiza rero ntibishoboka ko ryatwoshya gukora ibibi .( umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati "Imana niyo inyoheje",kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo yo igire uwo ibyohesha. Yakobo 1:3). iki kibazo rero mugishakire ahandi hatari mu ijambo ry’Imana. ahubwo dore uko ijambo ry’Imana ribivuga mu byahishuwe 12:12 hati Nuko rero wa juru we namwe abaririmo ni mwishime, naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi azi yuko afite igihe gito. satani ni umwuka ntitwamubona ahubwo akorera mu bantu, kandi agera ku ntsinzi ikomeye iyo anyuriye mu bantu bavuga ko bakorera Imana. nguko uko amadini yabaye igikoresho cy’umwanzi w’Imana n’abantu ,ngiryo ishyano ryagwiriye urwanda nukuzanirwa iyobokamana riyobye ryamaze kuba igikoresho cya satani, ari nabyo umwanditsi yavugaga ko ibyaha by’abantu byicuzwa ku bandi nkabo bakihindura imana zabo, bakigisha amacakubiri n’ubwicanyi nyamara Imana bavuga ko bakorera yaravuze ngo ntukice. ibishashagirana byose rero si zahabu nyamara kandi ubwinshi bw’amafaranga y’amiganano ntayatuma amazima adahabwa agaciro kayo. ngaho mwitonde rero banyarwanda mu guhitamo imyizerere yanyu.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo