
Ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika usanga bivugwaho kugarizwa n’ubukene bukabije kuburyo usanga abaturage babyo ubuzima bwabo buba buri ku murongo w’umuhondo cyangwa utukura .
Muri ibyo bihugu akenshi usanga habaho iyimuka ry’abaturage bava mu byaro bagana mu mijyi ariko igitangaje hari abo ubuzima bugora ugasanga basubiye aho baturutse abandi bagakomeza umutsi.
Bimwe mu bishingirwaho bavuga ko imijyi runaka ihenze, ni uburyo amafaranga umuturage yinjiza ku munsi aba ari macye ugereranyije n’uko ibicuruzwa ku isoko , amafaranga y’ubukode bw’amazu yo guturamo cyangwa ayo gukoreramo,amafaranga y’ingendo ku muturage n’ibindi bitandukanye.
Muri iyi mijyi reka turebere hamwe uburyo ihezenzemo n’impuzandengo y’amafaranga umuturage asohora.
10.Gaborone
Gaborone ni umugi wo mu gihu cya Botswana. Ni mujyi nawo ugoranye kuwubamo kuko usanga ikiguzi cyo kuwubamo cyiza kiri hejuru kandi mafaranga umuturage yinjiza usanga ari macye.
Muri uyu mujyi umuturage asohora amadorali 517 $ ku kwezi utabariyemo ubukode bw’inzu.
9.Port Louis
Uyu ni umujyi wo muri Moritius.Kuwubamo bisaba kwizirika iyo uri ntaho nikora, bisaba kuba nibura impuzandengo ishingirwaho ari 566$
8.Harare
Uyu ni umurwa mukuri w’igihugu cyo muri Zimbabwe , kuba muri uyu mujyi birahenze kuko bisaba nibura 599$
7.Pretoria
Pretoria n’umwe mu mijyi yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo(southafrica) aho bivugwa ko uhenze kuruta umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuturage usanga asohora hafi amadorali 600 ariko ugasanga amacumbi n’ibiribwa nabyo bihenze cyane ugendeye ku byinjiye.
6.Lagos
Uyu mujyi abawutuye usanga batakamba ko ubuzima bwaho buhenze ku buryo usanga bamwe bambuka umupaka bakajya gushakira ubuzima mu bindi bihugu baturanye.Umuturage bimusaba 601 $ ku kwezi hatarimo ubukode bw’inzu.
5.Johannesburg
Uyu n’umwe mu mijyi wo muri south Africa . Kuwuturamo ngo biragoye kuko amazu yaho arahenze, ingendo, na resitora bisaba umugabo ugasiba undi.Impuzandengo y’ikiguzi ku kwezi umuturage asabwa nibura 603 $.
4.Abidjan
Abidja umwe mu mijyi ikomeye muri Ivory coast, ariko kuwubamo nta mafaranga ugira bisaba kwizirika umukanda kuko ngo bisaba nibura kuba witeguye gusohora nibura 671.
3.Addis Ababa
Uyu mujyi abawuturamo usanga baba ari abashabitsi cyangwa se bafite imitungo gakondo kuburyo iyo ugezemo uri umwimukira ngo bibanza kugorana. Ikiguzi cyo kubaho nibura bisaba kuba winjiza nibura 795$.
2.Dakar
Dakar ni umwe mu mijyi ihenze kuko bisaba nibura kuba usohora 714$.Bigendanye n’iki kiguzi usanga ibyo kurya n’ingendo rusange byigondera abagabo.
1.Douala
Douala ni umujyi ubarizwa mu majyepfo ashyira uburengerazuba muri Senegal, ni umujyi wegereye icyambu ariko ugasanga uhenze cyane , kuburyo bamwe mu baturage usanga bajya mu bihugu by’ u Burayi gushakisha ubuzima.Kuhaba bisaba kuba winjiza 854$
3 Ibitekerezo
RUTAYISIRE ARSENE Kuwa 04/08/23
nonese DOUALA ni muri Senegal ? Mukosore pe
Subiza ⇾Kuwa 25/08/23
Douala ntabwo ari muri Senegal ahubwo ni muri cameroun
Subiza ⇾Jean damas munyemana Kuwa 15/09/23
Kigal ko mutayivuga kd ihenze cyane
Subiza ⇾Tanga igitekerezo