
Nubwo akazi ari inkingi ya mwamba mu gutunga urugo, ariko hari akazi uwo mwashakanye yakora cyangwa wowe ubwawe wakora kakongera ibyago byinshi byo kutabana neza mu mahoro .
Nubwo akazi kose uwo mwashakanye yakora katabababuza kugirana ubwumvikane buke, tugiye kurebera hamwe imirimo (akazi ) uko igenda irutanwa mu kuba yatuma abashakanye bahorana urwicyekwe no mu rugo:
1.ABAHANZI/IBYAMAMARE
Kugira umugabo cyangwa umugore w�umuhanzi/icyamamare bitera ikibazo hagati y�abashakanye akenshi iyo batabyitwayemo neza. Usanga gufuha guhoraho hagati yanyu. Intonganya no gushwana kwa hato na hato bigakurikiraho. Mupfa ahanini ko akundwa n�abafana b�abagore (niba ari umugabo), abagabo (niba ari umugore). Nguwo yagiye mu bitaramo,bibaye ngombwa ko murara ukubiri. Agatima gahora karehareha wibwira uti�none bazamuntwara cyangwa n�ubundi byararangiye!� ibyago byinshi byo gusenyuka k�urugo rwanyu biba byiyongera.
2.ABAGANGA
Gushakana n�umugabo cyangwa umugore w�umuganga bisaba ubwitange no kwihangana. Ahanini igihe cyo gutera akabariro ku rugo usanga yagiye ku izamu. Bigakurura ukutumvikana no kutisanzuranaho uko bikwiye. Aho yagiye ku izamu naho ashobora kuhafatirwa akaba yagwa mu mutego wo guca inyuma uwo bashakanye. Aho wasigaye nawe n�imbeho byagutera umutima utari mwiza.
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
3.ABASIRIKARI/ABAPOLISI
Kurinda umutekano ni umwuga w�ubwitange kandi ukenewe n�igihugu n�abenegihugu. Mbere yo gushakana n�umusirikare /Umupolisi cyangwa undi ushinzwe umutekano, ni byiza ko umenya ko mutazajya muhorana ko hari igihe yanahamagarwa ku buryo butunguranye akagusiga mu busaswa. Iyo mushakanye rero utabyiteguye cyangwa utazi uko bigenda ubihirwa n�urugo.
4.UMUKOZI WO MU KABARI
Akazi kose kagutunze ndetse kaguha umushahara mu gihe runaka ni keza. Umugore /umugabo ukora mu kabari aba afite impamvu 90% zo guca inyuma uwo bashakanye bitewe n�ibishuko ndetse n�ibigeragezo ahurira nabyo mu kazi ke.
5.ABASHOFERI
Si bose ariko ahanini abatwara ibimodoka bya rukururana(bambuka imipaka) nabo ingo zabo ntizikunda kuramba cyangwa zihoramo urwicyekwe no gucana inyuma. Usanga uwo mwashakanye afite isafari izamara amezi runaka,ubwo kandi niko umufasha we arusigayemo wenyine.
Iyo mu mahanga ya kure agenda ahahurira n�imico myinshi itandukanye. Biba bigoranye ko yakwiraza ayo majoro yose. Yego yagiye gushaka icyatunga urugo ariko si icyuma nawe yabishaka. Aho wasigaye abagushaka cyangwa abakugerageza nabo baba ari benshi,cyane ko baba bazi ko uwo mwashakanye amara igihe kini atari mu rugo.
2 Ibitekerezo
gataza Kuwa 22/01/23
Ibyo uvuze ni ukuli.Wibagiwe abagore baba "abanyamabanga/secretary b’aba Boss".Barabasambanya cyane bakabigarurira.Gusa tujye twibuka ko gusambana ari icyaha cyizabuza paradizo millions nyinshi z’abantu.Bityo tubyirinde.
Subiza ⇾bwanakweli Kuwa 23/01/23
Ko ntaho mbonye abagore bakora muri local government? ... Bajya mu nama z’igicuku
Subiza ⇾Tanga igitekerezo