Umugore wamenyekanye nka Thendo Sharon kuri Twitter yagiriye inama abitegura ku rushinga ko umukobwa agomba gufata iya mbere mu kurinda ko umugbabo bagiye kubana acibwa umurengera wa Frw nk’inkwano, ingingo yatuma atangirana amadeni menshi mu rugo rwe rushya.
Sharon yibukije abakobwa ko inkwano atari iyo gukungahaza ababyeyi b’umukobwa bityo ko bagomba guhaguruka bakagira icyo bavuga igihe babonye ababyeyi babo bari kwaka akayabo ku nkwano.
Avuga ko " Kubiceceka ari ikibazo kuko urugo rutangirana amadeni atangira ingano."
Mu Rwanda, ababyeyi b’umuhungu ni bo bajya gusaba umugeni,bakemeranya inkwano,bagakwa. Gusa abantu benshi ntibabivugaho rumwe kuko hari igihe bacibwa akayabo kuko wenda umukobwa yize, afite akazi n’ibindi.
Itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo ya 167 rivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira:
1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo;
2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo