Lt Gen. Mashita uyobora ingabo zirwanya M23 yahuye na Gen. Chavanat wo muri MONUSCO
Lt Gen. Marcel Mbangu Mashita uyobora zone ya 3 yâingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo tariki ya 1 Ugushyingo 2022 yahuye kandi aganira na komanda wungirije wâingabo ziri mu butumwa bwâamahoro bwâUmuryango wâAbibumbye (MONUSCO), Gen. BenoĂźt Chavanat. Lt Gen. Mashita yaganiriye na Gen. Chavanat uburyo igisirikare cya Leta na MONUSCO byakomeza kwifatanya mu kurinda […]
Perezida Ruto yasengeye ingabo za Kenya zigiye muri RDC

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasengeye ingabo zâiki gihugu zigiye koherezwa mu burasirasuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano waho. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 ubwo yari mu gace ka Embakassi Garrison mu muhango wo gushyikiriza izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe ibendera ryâigihugu, […]
Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko gushyiraho Mwarimu Shop bidashoboka

Minisitiri wâIntebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko guverinoma yâu Rwanda yasanze gushyiraho iguriro bwite ryâabarimu (Mwarimu Shop) bidashoboka kuko byagorana cyane. Ni igisubizo yahaye umwarimu wari umubajije niba igitekerezo cyo gushyiraho iri guriro cyaribagiranye, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu. Dr Ngirente yavuze ko basanze gushyiraho iri guriro […]
Dr Habumuremyi yamaze kwishyura uwamujyanye mu rukiko
Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri wâIntebe yamaze kwishyura Bizimana Daniel wamujyanye mu rukiko ideni ryâamafaranga yâu Rwanda (Frw) 3,200,000 yavugaga ko yari yaramwambuye. Bizimana aherutse gutangariza BWIZA ko ari umwe mu Dr Habumuremyi yari yarahaye sheki zitazigamiye; icyaha cyafungishije uyu munyapolitiki kugeza mu Kwakira 2021 ubwo yafungurwaga nyuma yo gutakambira Perezida Kagame. Uyu muturage […]
Umugabo wâi Ruhango avuga ko amaze amezi 9 mu buhungiro azira kugeza ikibazo cye mu nzego nkuru

Habimana Jean Baptiste ufite urugo mu mudugudu wa Gatengezi, akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, avuga ko amaze amezi 9 ahungiye i Kigali azira kugeza ikibazo cye mu nzego nkuru zâubuyobozi. Ikibazo cye gikomoka ku nzu ye yashatse kuvugurura mu 2018, agakuraho amategura, agashyiraho amabati ndetse akayikorera amasuku nkâuko bigaragara mu […]
Perezida Ndayishimiye yohereje Lt Gen. Ntigurirwa i Kinshasa

Perezida wâu Burundi akaba nâUmuyobozi Mukuru wâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yohereje i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) Lieutenant GĂ©nĂ©ral Ntigurirwa Silas. Perezida Ndayishimiye yahaye Lt Gen. Ntigurirwa ubutumwa bwihariye bwerekeye ku kibazo cyâumutekano muke mu burasirazuba bwa RDC nâimishyikirano yâi Nairobi, abushyikiriza FĂ©lix Tshisekedi. Ibiro bya Perezida wâu Burundi […]
USA yavuganye n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda na RDC, igira icyo ibasaba
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zavuganye nâabayobozi bakuru bo mu Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku kibazo cyâumutekano muke cyateje umwuka mubi mu mubano wâibi bihugu byo muri Afurika. Ibiro bya USA bishinzwe ububanyi nâamahanga muri Afurika kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022 byabanje kwamagana ibikorwa byâimitwe yitwaje intwaro, byâumwihariko M23 […]
Uhuru Kenyatta yasabye FARDC na M23 guhagarika imirwano
Umunyapolitiki Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yasabye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, nâumutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano. Ni ubutumwa yatanze mu gihe imirwano yâimpande zombi yafashe intera muri iyi minsi, aho M23 yafashe uduce dutandukanye muri teritwari ya Rutshuru turimo Ntamugenga, Kiwanja nâibirindiro bya FARDC bya Rumangabo. Uhuru mu […]
LUCHA irashinja FDLR kuyicira undi munyamuryango
Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) urashinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR kuwicira umunyamuryango witwa Kipuni Anselme wari ufite imyaka 22 yâamavuko. Uyu muryango usobanura ko Kipuni yiciwe mu gace ka Ngura, Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru ubwo yari avuye mu isambu ye tariki ya 28 Ukwakira 2022. Iti: âUmuvandimwe […]
USA yeruye ko âRDF ifasha M23â, Ambasaderi Karega arirukanwa, Dr Habumuremyi asubira mu butabera: inkuru zâicyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Ukwakira 2022 cyaranzwe nâinkuru nyamukuru zerekeye ku butabera, umutekano na politiki. Harimo: Isubirwamo ryâurubanza rwa Prince Kid Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 28 Ukwakira rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuburanisha urubanza rwari rwarapfundikiye rwa Ishimwe DieudonnĂ© uzwi nka Prince Kid. Umucamanza yasobanuye ko gukomeza uru rubanza byatewe nâuko ubuhamya […]
U Rwanda rwamenyesheje RDC ko ruri gukurikiranira ubudahumbya imyitwarire yâabasirikare bayo ku mbibi
Leta yâu Rwanda yamenyesheje iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ko iri gukurikiranira ubudahumbya imyitwarire yâingabo zâiki gihugu cyâabaturanyi ziri kurwanira nâumutwe witwaje intwaro wa M23 hafi yâimbibi zibitandukanya. Ubu butumwa bugaragara mu itangazo ryashyizwe hanze nâUmuvugizi wa guverinoma yâu Rwanda, Yolande Makolo, rishingira ku cyemezo cyafashwe na Leta ya RDC cyo kwirukana Ambasade […]
Niyo Bosco abona ageze ku rwego rwo kunganira Murindahabi

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse gutangaza ko yatandukanye na MIE Empire yamurebereraga inyungu mu muziki, abona ageze ku rwego rwo kunganira umunyamakuru Murindahabi IrenĂ© kuko ngo akazi kamaze kumubana kenshi. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye nâuyu munyamakuru wamuhaga ubujyanama, yasobanuye ko bitandukanye nâibyo bamwe bibwiraga, batigeze bashwana. Niyo Bosco yabwiye Murindahabi ati: “Nakabaye ndi umwe mu […]
M23 irashinja MONUSCO kuyobya uburari
Umutwe witwaje intwaro wa M23 urashinja misiyo yâamahoro yâUmuryango wâAbibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izwi nka MONUSCO, kurangwa nâuburyarya. Mu itangazo risubiza irya MONUSCO risaba M23 guhagarika imirwano, Umuvugizi wâuyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iyi misiyo iri kuyobya uburari. MONUSCO kuri uyu wa 29 Ukwakira yatangaje ko igisasu […]
Koreya yâEpfo: Abarenga 150 bapfiriye mu birori bya Halloween
Abantu barenga 150 bizihirizaga umunsi mukuru mpuzamahanga wa Halloween mu murwa mukuru wa Koreya yâEpfo, Seoul, baraye bapfuye biturutse ku mubyigano. Ikinyamakuru CNN gisobanura ko abapfuye biganjemo abagore nâabakiri bato bari mu kigero cyâimyaka 20 yâamavuko, abakomeretse bo bakaba ari 82 barimo 19 bakomeretse bikabije. Cyatangaje ko ibi birori byitabiriwe nâababarirwa mu bihumbi, ikaba ari […]
RDC yirukanye Ambasaderi wâu Rwanda

Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yirukanye Ambasaderi wâu Rwanda, Vincent Karega, mu gihe umwuka mubi mu mubano wâibi bihugu ukomeje kuzamuka. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yâumutekano yihutirwaga yayobowe na Perezida wa RDC akaba nâUmugaba wâIkirenga wâinzego zâumutekano, FĂ©lix Tshisekedi, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022. Iyi nama yabaye mu gihe abarwanyi […]
Niyo Bosco yatandukanye na Irené Murindahabi, amushimira uruhare yagize mu iterambere rye
Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje ko yatandukanye na MIE Empire iyoborwa nâumunyamakuru Murindahabi IrenĂ© wamurebereraga inyungu ze mu muziki, amushimira uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere impano ye. Mu butumwa amaze gutanga, Niyo Bosco yashyize kuri Twitter ifoto ye ari kumwe na Murindahabi, asobanura ko yamufashije, arakura, aba igiti cyera imbuto nziza. Yamenyesheje abakunzi be ko […]
Ukraine iremeza ko misile z’u Burusiya zâubwoko bwa Iskander zabushiranye
Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatangaje ko misile ziraswa kure zâu Burusiya zo mu bwoko bwa Iskander zashize, bufata icyemezo cyo guhagarika kugaba ibitero ku birindiro byazo. Umuvugizi wâizi ngabo, Colonel Yurii Ihnat, yatangarije itangazamakuru ryo muri Ukraine ko nyuma yâaho u Burusiya bushiriwe n’izi misile bwakoreshaga mu kurasa ku birindiro byabo, bwahimbye undi […]
28/10/2013: Ingabo zari ziyobowe na Col. Ndala zambuye M23 ibirindiro bya Rumangabo

Tariki ya 28 Ukwakira 2013 (hashize imyaka 9) ni bwo abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bari bayobowe na Colonel Mamadou Ndala bisubije ibirindiro bya Rumangabo bikomeye muri Pariki ya Virunga, byari byarafashwe nâumutwe witwaje intwaro wa M23. Ni igikorwa Col. Ndala nâabasirikare yari ayoboye bagezeho babifashijwemo nâumutwe kabuhariwe wâingabo ziri mu butumwa […]
Tanzania yanze kohereza ingabo muri RDC muri misiyo ya EAC
Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania yanze kohereza ingabo zayo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu butumwa bwâamahoro bwâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba (EAC). Icyemezo cyo kohereza ingabo muri RDC cyafatiwe mu nama yâabakuru bâibihugu bigize EAC yabereye i Nairobi muri Kenya muri Mata 2022, aho zizajya kurwanya imitwe yitwaje intwaro yanze guhagarika ibikorwa byayo. […]
Depite Habineza abona imisoro ku biribwa ikwiye kugabanywa
Umudepite mu nteko ishinga amategeko yâu Rwanda akaba nâUmuyobozi Mukuru wâishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, abona imisoro ku biribwa ikwiye kugabanywa kugira ngo ibiciro byabyo na byo bigabanyuke. Depite Habineza yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri BWIZA TV cyari cyerekeye byâumwihariko kuri gahunda ishyaka DGPR rifitiye Abanyarwanda ubu no mu gihe […]
U Burusiya burateganya guha DRC ibikoresho birimo kajugujugu zâintambara
U Burusiya burateganya guha Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ibikoresho byâigisirikare birimo kajugujugu zâintambara zigezweho zirindwi. Nkâuko ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye kibisobanura, kohereza izi kajugujugu bizashingira ku masezerano RDC nâu Burusiya byagiraniye i Kinshasa muri Nyakanga 2022. Gisobanura ko aya masezerano afite agaciro guhera muri uyu mwaka wâ2022 kugeza mu […]
Umuhungu wa Museveni yatangaje ko uko byagenda kose azaba Perezida wa Uganda
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko uko byagenda kose agomba kuzaba Umukuru wâiki gihugu. Mu rukerera rwâuyu wa 27 Ukwakira 2022, Gen. Kainerugaba yashyize kuri Twitter ifoto yâumubyeyi we, Janet Museveni, asobanura ko yamubereye malayika. Yagize ati: “Mama yambereye malayika. Ni mwiza mu buryo bworoshye! Nkâuko abagabo benshi bumva […]
Mukuralinda abona RDC ishaka kuburizamo amatora, ikitwaza u Rwanda
Umuvugizi wa guverinoma yâu Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, abona guverinoma ya Repubuika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ifite umugambi wo kuburizamo amatora yâUmukuru wâIgihugu ateganyijwe mu mwaka wâ2023, ikitwaza u Rwanda. Mukuralinda abishingira ku gika cya nyuma cyâitangazo ryashyizwe hanze tariki ya 25 Ukwakira nâUmuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ashinja u Rwanda gushyigikira […]
Somalia irasaba EAC kuyigira umunyamuryango bidatinze
Perezida wa Somalia, Hassan Sheik Mohamud, yasabye ko gahunda igamije kwemeza igihugu cye nkâumunyamuryango wâumuryango wâakarere ka Afurika yâiburasirazuba (EAC) yakwihutishwa. Uyu Mukuru wâIgihugu yabisabye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, wari mu ruzinduko muri Somalia, amusobanurira ko gutinda kwinjiza mu muryango iki gihugu kuri gukereza iterambere ryâabagituye. Nkâuko ikinyamakuru The East African kibivuga, […]
Perezida Ndayishimiye yirukanye âLieutenant Colonelâ wanyereje ibiribwa
Umugaba wâikirenga wâingabo zâu Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye, yirukanye Lieutenant Colonel Ndayishimiye DiomĂšde wanyereje ibiribwa. Ni icyemezo uyu Mukuru wâIgihugu yashyizeho umukono tariki ya 20 Ukwakira 2022, aho yagize ati: âLieutenant Colonel Ndayishimiye DiomĂšde, matricule SS0575, yirukanwe mu gisirikare cyâu Burundi kubera kunyereza ibiribwa bibisi.â Minisitiri wâingabo nâabari abasirikare, Alain Tribert Mutabazi, yasabwe guhita ashyira […]
Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad nâuruhande ruyirwanya
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi yagizwe umuhuza mu mishyikirano yâubutegetsi bwa Chad nâuruhande ruyirwanya. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe yâibihugu bigize umuryango wâakarere ka Afurika yo hagati, CEEAC, yabereye i Kinshasa kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022. Perezida wa RDC ahawe iyi nshingano mu gihe ubutegetsi bwa Chad bwemeye […]
Afurika y’Epfo yanze gufatira ubwato bw’inshuti ya Putin yafatiwe ibihano na USA

Guverinoma ya Afurika yâEpfo yatangaje ko nta gahunda ifite yo gufatira ubwato bunini bwâumuherwe usanzwe ari inshuti ya Perezida Vladimir Putin wâu Burusiya, Alexi Morshadov, wafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) hamwe nâumuryango wâubumwe bwâUburayi (EU). Ubu bwato bufite agaciro kâamadolari ya Amerika miliyoni 521 bwahagurutse mu mujyi wa Hong Kong mu […]
Abavandimwe batatu baguye mu mpanuka yabereye ku Kinamba barashyingurwa uyu munsi

Abana batatu bavukana baherutse gupfira mu mpanuka yabereye ku Kinamba mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali tariki ya 23 Ukwakira 2022 barashyingurwa uyu munsi. Iyi mpanuka yabaye mu masaa kumi yâumugoroba wâuwo munsi, ubwo ikamyo yo mu bwoko kwa HOWO yari yabuze feri yahanukaga munsi yâikiraro. Ikamyo yishe batandatu barimo […]
M23 yateguje ko MONUSCO igiye kwiyunga na FARDC, FDLR n’indi mitwe mu kuyigabaho ibitero
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wateguje ko ingabo ziri mu butumwa bwâamahoro bwâUmuryango wâAbibumbye (MONUSCO) zigiye kwiyunga nâiza Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC nâimitwe irimo FDLR mu kuwugabaho ibitero. Iyi nteguza igaragara mu itangazo Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, aho agira […]
RDC yibasiye u Rwanda, isubiza ku itangazo ryarwo
Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibasiye u Rwanda, isubiza ku itangazo ryaraye rishyizwe hanze nâUmuvugizi wa guverinoma yarwo, Yolande Makolo. Makolo yatangaje ko RDC iri mu nzira yo gukomeza imirwano, yifatanyije nâumutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta yâu Rwanda, ngo ibi bikaba bihabanye nâinzira ya demukarasi Perezida FĂ©lix Tshisekedi avuga ko […]
Lt Gen. Mbangu Mashita ugiye kuyobora urugamba rwo kurwanya M23 yageze i Goma

Lieutenant General Mbangu Mashita Marcel uherutse guhabwa inshingano yo kuyobora urugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 yageze i Goma mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru kuri uyu wa 25 Ukwakira. Uyu musirikare yahawe inshingano yo kuyobora ibikorwa byâigisirikare muri zone ya 3 ikoreramo uyu mutwe witwaje intwaro tariki ya 17 Ukwakira, asimbura Lt Gen. […]
Uburayi bwakuyeho ibihano bwari bwarafatiye Lt Gen. Ndirakobuca na General wahunze

Umuryango wâubumwe bwâUburayi (EU) wakuyeho ibihano wari warafatiye Abarundi batatu: Lt Gen. Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika, Gen. Godefroid Bizimana na Gen. Leonard Ngendakumana uri mu buhungiro. Iki cyemezo EU yagifashe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, isobanura ko ari ku bwâumubano wayo nâu Burundi ukomeje kuba mwiza. Iti: “Umubano mwiza hagati ya EU nâu […]
Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge

Ingabo za Kenya zo mu mutwe wihariye (special force unit) zari zaragiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu butumwa bw’amahoro bwâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba (EAC), zakuyemo akarenge zitaratangira akazi kazijyanyeyo. Ikinyamakuru Infos cyo muri RDC kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 cyatangaje ko amakuru cyahawe n’abo mu nzego zâumutekano n’urwego rwa dipolomasi yemeza […]
U Burundi bwaburiye ababusebya kugira ngo bahabwe ubuhungiro i Burayi
Leta yâu Burundi iraburira Abarundi basebya igihugu cyabo kugira ngo bahabwe ubuhungiro mu bihugu byâi Burayi, kuko ngo hari ubwo bazakurikiranwa nâubutabera. Uyu muburo watanzwe nâUmuvugizi wa Minisiteri yâumutekano wâimbere akaba nâUmuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye, ubwo yavugaga ku Barundi bacyuwe ubwo bari bajyaga muri Serbia, bafite umugambi wo gukomereza mu bindi bihugu byâi Burayi. […]
Putin yahaye ubwenegihugu Dr Butore wabaye Visi Perezida w’u Burundi
Perezida wâu Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa 24 Ukwakira yahaye ubwenegihugu Dr Butore Joseph wabaye Visi Perezida wa Repubulika yâu Burundi kuva mu mwaka wâ2015 kugeza mu 2020 ubwo Evariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi. Dr Butore yahawe ubwenegihugu hamwe nâabandi babiri barimo umunyamakuru wâikinyamakuru RT cyegamiye ku butegetsi bwâu Burusiya, Rory Suchet ukomoka mu […]
UN iributsa ko ubutumwa bwayo atari ubwo kugaba ibitero nk’ingabo za Leta
Umunyamabanga Mukuru wâUmuryango wâAbibumbye (UN), Antonio Guterres, aributsa ko ubutumwa bwâamahoro bwawo butandukanye nâubwâingabo zâibihugu, kuko zo zemerewe kugaba ibitero ku ruhande rurwanya Leta. Ishami ryâuyu muryango rishinzwe ubutumwa bwâamahoro kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 ryatangaje ko aho ubwumvikane burambye butari, ari ho haba ibikorwa byo kurinda amahoro, bigamije gufasha impande zihanganye gushyikirana. Riti: […]
FARDC isobanura ko ubunyamwuga bwayo ari bwo bwatumye iva muri Ntamugenga
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyasobanuye ko cyavuye mu gace kâingenzi ka Ntamugenga muri teritwari ya Rutshuru kafashwe nâumutwe witwaje intwaro wa M23 kubera ko kirangwa nâubunyamwuga. M23 yafashe Ntamugenga nyuma yâimirwano ikaze yabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, aho byavuzwe ko uyu mutwe witwaje intwaro wagabye […]
Umunyamakuru Andrew Mwenda aragereranya Kigali na Vancouver na Dubai
Umunyamakuru Andrew Mwenda ukunzwe muri Uganda aragereranya umurwa mukuru wâu Rwanda, Kigali, nâumujyi wa Vancouver muri Canada na Dubai muri Leta zunze ubumwe zâAbarabu (UAE). Ni nyuma yâuruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda ubwo yari yaherekeje umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba. Mwenda waherukaga i Kigali mu mwaka wâ2018, mbere yâuko umubano […]
M23 yambuye FARDC agace gahuza Rutshuru n’umujyi wa Goma
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wambuye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, agace ka Ntamugenga kari ingenzi cyane kuri zo kuko gahuza isoko rya Rutshuru nâumujyi wa Goma. Ikinyamakuru 7 Sur 7 gikorera muri RD Congo cyatangaje aya makuru, gisobanura ko cyayahawe na bamwe mu basirikare ba Leta bari ku rugamba. Umwe muri […]
Urunturuntu muri APR FC, imirwano ya FARDC na M23 yubuye, RDF yavumbuye intwaro nyinshi: inkuru zâicyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Ukwakira 2022 cyaranzwe nâinkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, siporo nâubutabera. Harimo izikurikira: Imirwano ya FARDC na M23 yarubuye Imirwano hagati yâingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, nâumutwe witwaje intwaro wa M23 yarubuye nyuma yâamezi ane yarahagaze. Impande zombi ntizivuga kuri iyi mirwano yubuye tariki ya 20 Ukwakira, […]
Dr Mukarukaka Annely arasabira Bamporiki imbabazi

Umunyarwandakazi Dr Mukarukaka Annely wigisha muri kaminuza zirimo iya Dar es Salaam muri Tanzania avuga ko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâurubyiruko n’umuco akwiye guhabwa imbabazi nâubwo urukiko ruherutse kumukatira. Tariki ya 7 Ukwakira 2022 ubwo hari hashize icyumweru Bamporiki ahanishijwe igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 60 ni bwo Dr Mukarukaka […]
IPRC Kigali yafunzwe kubera iperereza iri gukorwaho

Minisiteri yâuburezi (MINEDUC) yafunze mu gihe cyâibyumweru bibiri ishuri rikuru ryâimyuga nâubumenyi ngiro, ishami rya Kigali, IPRC-Kigali kubera iperereza riri gukorwaho. MINEDUC mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, yasobanuye ko iri shuri riri gukorwa iperereza ku bujura nâimyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta. Ngo mu rwego rwo kugira ngo […]
FARDC irateganya kwerekana abarwanyi ba M23 ivuga ko yafashe mpiri
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kirateganya kwereka itangazamakuru abarwanyi bâumutwe witwaje intwaro wa M23 kivuga ko cyafatiye mpiri mu mirwano imaze iminsi ine. Umuvugizi wâibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, yamenyesheje abanyamakuru ko FARDC iri kwitwara neza muri iyi mirwano, kandi ngo iri hafi kuburizamo imigambi yose […]
Abanyamerika barwanira mu kirere baritegura kwinjira muri Ukraine mu gihe âbyakomeraâ
Burigade ya 2 yâingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirwanira mu kirere ikorera muri Romania iritegura kwinjira muri Ukraine mu gihe u Burusiya bwagaba igitero ku butaka bwâigihugu kigize umuryango NATO. Nkâuko byatangajwe na CBC News, Colonel Edwin Matthaidess uyobora iyi burigade, yatangaje ko bari gukurikiranira hafi imyitwarire yâingabo zâu Burusiya, kandi bari […]
Kutumvikana kwâakarere na rwiyemezamirimo kuradindiza iyubakwa ryâisoko rya Gisenyi

Ubwumvikane buke bwâubuyobozi bwâakarere ka Rubavu nâikigo RICO (Rubavu Investiment Company Ltd) cyatsindiye isoko ryo gukomeza ibikorwa byâiyubakwa ryâisoko rigezweho ryâumujyi bukomeje kubidindiza. Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre CĂ©lestin, asobanura ko nyuma yâimyaka 10 ibikorwa byo kubaka iri soko bihagaze, ikigo cyabo cyahawe isoko ryo kubikomeza, ariko gisangamo inenge cyakombaga gukosora kibifashijwemo nâakarere. Twagirayezu avuga […]
Musoni wabaye Visi Perezida wa FDLR yageze i Kigali
Musoni Straton wabaye Visi Perezida wâumutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta yâu Rwanda, yageze i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2022, akaba yaje gutura muri iki gihugu. Amakuru yo kuza kwa Musoni yemejwe nâikinyamakuru The New Times kuri uyu 22 Ukwakira. Kivuga ko cyayakuye ku bantu bizewe. Musoni nka Visi Perezida wa FDLR, yatawe […]
U Burundi bwatangaje ko imipaka yabwo yose ifunguye
Guverinoma yâu Burundi yatangaje ko imipaka yose yo ku butaka itandukanya iki gihugu nâibindi byâibituranyi ifunguye. Aya makuru yatangajwe na Minisiteri yâumutekano wâimbere, ubutegetsi nâiterambere ryâabaturage kuri uyu wa 22 Ukwakira 2022. Yagize iti: “Imipaka yâu Burundi nâibihugu bituranye irafunguye. U Burundi ni nyabagendwa.â Iyi Minisiteri itangaje aya makuru nyuma yâaho Leta yâu Burundi ifunguye […]
Tshisekedi abona MONUSCO ikwiye kuva muri RDC
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi, abona misiyo yâamahoro yâUmuryango wâAbibumbye izwi nka MONUSCO ikwiye kubavira mu gihugu kubera ko yananiwe kubafasha kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23. Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru wa BBC muri porogaramu Africa Daily yerekeye ubuzima bwa buri munsi bwâumugabane wa Afurika. Uyu Mukuru wâIgihugu […]
Sosiyete yâindege ifite amasezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda yakuyemo akarenge
Sosiyete yâindege ya Privilege Style yari ifitanye na guverinoma yâu Bwongereza amasezerano yo kuzana abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe nâamategeko, yakuyemo akarenge. Ni mu gihe yari ikomeje gushyirwaho igitutu nâabashaka kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ryâamasezerano yâabimukira nâubufatanye mu iterambere ryâubukungu u Bwongereza bwagiranye nâu Rwanda muri Mata 2022. Nkâuko The Guardian ibivuga, […]
Umutoza wa Man. U yatangaje ko atagombaga kongera kwihanganira ikosa rya Cristiano Ronaldo
Umutoza mukuru wa Manchester United, Erik ten Hag, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura Cristiano Ronaldo ku rutonde rwâabakinnyi azitabaza ku mukino wâiyi kipe na Chelsea FC kubera ngo atagombaga kongera kwihanganira ikosa ryisubiriye. Uyu mutoza kuri uyu wa 20 Ukwakira ni bwo yafashe umwanzuro wo gukura Cristiano muri aba bakinnyi bazitabazwa mu mukino uraba […]
U Burusiya buremeza ko NATO iri gusatira intambara yeruye na bwo

Leta yâu Burusiya yatangaje ko umuryango wâubwirinzi bwa gisirikare wa NATO uri gusatira intambara yeruye na bwo bitewe nâintwaro ibihugu biwugize bikomeje guha ubutegetsi bwa Ukraine. Ibi byatangajwe nâUmuvugizi wa Minisiteri yâububanyi nâamahanga yâu Burusiya, Maria Zakharova, ubwo yaganiraga nâabanyamakuru i Moscow kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022. Zakharova yagize ati: “Ibihugu bya NATO bisa […]
Abarinzi ba Perezida Tshisekedi baherutse gufungirwa mu Bwongereza
Abarinzi babiri ba Perezida wa Repubulika ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, baherutse gufungirwa mu mujyi wa Londres mu Bwongereza mu gihe cy’amasaha ane ubwo uyu Mukuru wâIgihugu yari yo mu ruzinduko. Abatawe muri yombi ni Lieutenant Colonel JosuĂ© Kasongo Nteki na Captain Tabu Eboma Tema, babiri muri batanu bari baherekeje uyu Mukuru wâIgihugu. Umunyamakuru Pero […]
Kenya: Inganda zitunganya icyayi zakangishije Leta kwimukira mu Rwanda

Inganda mpuzamahanga zitunganya icyayi mu ntara ya Kericho ikorerwamo ubuhinzi bwiganjemo ubwâiki gihingwa zakangishije Leta ya Kenya kwimurira ibikorwa byazo mu Rwanda, kubera igitutu zikomeje gushyirwaho. Ubuyobozi bwâintara ya Kericho burashinja izi nganda zirimo urwa James Finley na Unilever kudaha agaciro abaturage ndetse nâabahinzi bâicyayi, bukazisaba gukorera mu nyungu zabo. Byatumye izi nganda mpuzamahanga zinubira […]
U Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 60 rumaze muri UN

U Rwanda rurizihiza imyaka 60 rumaze rwinjiye mu Muryango wâAbibumbye (UN) tariki ya 24 Ukwakira 2022, rwishimira ibyagezweho ndetse nâamasomo rwigiye mu mikoranire yarwo nâuyu muryango. Umuhango wo kwizihiza uyu munsi uzabera mu mujyi wa Kigali, uzakurikirwe nâigikorwa cyo gutera ibiti byâimbuto mu karere ka Huye na Musanze muri gahunda yâumuganda ngarukakwezi uzaba tariki ya […]
U Rwanda niruduhatiriza kujya mu ntambara, nta yandi mahitamo tuzagira: Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix-Antoine Tshisekedi, yatangaje ko u Rwanda nirubahitiriza kujya mu ntambara na rwo, nta yandi mahitamo bazagira, keretse kurwana byeruye. Uyu Mukuru wâIgihugu yabivugiye mu kiganiro yagiranye nâAbanyekongo baba i Londres mu bwami bwâu Bwongereza, ubwo yagiriragayo uruzinduko kuri uyu wa 19 Ukwakira 2022. Tshisekedi yabwiye aba Banyekongo […]
Canada: Abadepite banze kurahirira Umwami w’u Bwongereza, Charles III
Abadepite 11 baherutse gutorwa mu mujyi wa QuĂ©bec muri Canada tariki ya 3 Ukwakira 2022 banze kurahirira Umwami wâu Bwongereza akaba nâUmukuru wâigihugu cyabo, Charles III Nkâuko radiyo mpuzamahanga yâAbafaransa, RFI, yabisobanuye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022, aba badepite banze kurahira, basobanura ko kubikorera Umwami wâu Bwongereza byaba ari igikorwa cyâubukoloni. Gabriel Nadeau Dubois […]
Minisitiri wâIntebe wâu Bwongereza wari ukiri mushya areguye

Minisitiri wâIntebe mushya wâu Bwongereza, Liz Truss, amaze kwegura kuri uyu mwanya nyuma yâigitutu yari akomeje gushyirwaho na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko. Truss yatangarije ubwegure bwe hanze yâibiro bye, asobanura ko yabonye atashobora gukora iyi nshingano yatorewe, kandi ngo yanamaze kubimenyesha Umwami Charles III. Uyu munyapolitiki wari umaze iminsi 45 atangiye iyi nshingano […]
Gen. Cirimwami yahamagawe mu rubanza rwa ba Colonel bashinjwa gusiga Bunagana mu maboko ya M23

GĂ©nĂ©ral Major Peter Cirimwami wayoboye ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahamagawe mu rubanza rwa ba Colonel babiri bashinjwa gusiga umujyi wa Bunagana mu maboko yâumutwe witwaje intwaro wa M23. Urukiko rwâigisirikare rwatangiye kuburanisha aba ba Colonel: DĂ©sirĂ© Lobo uyobora Rejima yâ3412 na Jean Marie Diadia […]
Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo

Minisitiri wâubutegetsi bwâigihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi bo mu nzego zâibanze guhagarika inama za buri gitondo bakora akenshi mu gihe abaturage babakeneye. Minisitiri Gatabazi yabisabiye mu mwiherero wâiminsi ine wahurizaga abayobozi bâuturere bungirije 60 mu karere ka Bugesera, mu ntara yâiburasirazuba. Yagize ati: “Inama akenshi zagiye ziba zigaragaza ko abaturage tubahoza mu nama […]
Kigali: Hari kwigwa uburyo abafite imodoka zabo bwite bazajya bategekwa gutega iza rusange
Umujyi wa Kigali uri kwiga ku buryo abantu bafite imodoka zabo bwite bazajya bategekwa gutega iza rusange zitwara abagenzi benshi, mu rwego rwo guca akavuyo kâibinyabiziga mu mihanda. Ibi ni kimwe mu byigiwe mu nama yâiminsi itatu ihuza abashinzwe imitunganyirize yâimijyi baturutse ibihugu bitandatu, nkâuko byatangajwe na Eng. Emmanuel Katabarwa ushinzwe ibikorwaremezo muri Kigali. Eng. […]