FARDC iritegura kongera kugaba ibitero bikomeye kuri M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziritegura kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa M23, nyuma y’iminsi mike imirwano hagati y’impande zombi yarahagaze. Ni amakuru yatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda ubwo zari zahuriye mu nama zanzuriyemo ko zigomba gukaza umutekano ku mipaka iki gihugu gihuriyeho na RDC, cyane mu turere twa Kanungu na […]

Zambia: Perezida Kagame yagaragaye akinisha igisamagwe (Amafoto)

img_20220405_141618.jpg

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yasuye icyanya cya Zambia kibarizwamo inyamaswa z’inkazi i Livingstone, agaragara akinisha igisamagwe. Kuva ejo ku wa Mbere Perezida Kagame ari i Livingstone mu murwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambia, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika. Umunsi wa mbere mbere w’uruzinduko […]

Boris Johnson yemeye ubutumire bwa Perezida Kagame i Kigali

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yemeje ko azitabira inama ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza iteganyijwe kubera i Kigali mu mezi abiri ari imbere. Boris Johnson yemeje ko azaza i Kigali nyuma yo gutumirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Inama y’ibihugu na za Guverinoma […]

Perezida Kagame yagendereye Zambia, yakirwa na mugenzi we Hakainde Hichilema (Amafoto)

img_20220404_115717.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yamaze kugera mu gihugu cya Zambia, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika. Perezida Kagame ari mu ruzinduko i Livingstone, umujyi w’ubukerarugendo muri Zambia. Uruzinduko rwe muri Zambia Ejo ku cyumweru rwari rwemejwe na Perezida w’iki gihugu, Hakainde Hichilema; mu butumwa yanyujije ku […]

RNC yibasiye Gen Muhoozi nyuma yo ‘kwirukanisha’ umukozi wayo ku butaka bwa Uganda

Umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, wibasiye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, nyuma yo kugira uruhare mu gutuma Robert Mukombozi usanzwe ari umukozi wawo yirukanwa ku butaka bwa Uganda. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Mukombozi usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia yirukanwe […]

Rwanda: Lisansi yazamutseho Frw 103 kuri litiro, mazutu izamukaho Frw 167

img_20220403_194802.jpg

Guverinoma y’u Rwanda kuri iki cyumweru yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize litiro ya lisansi izamutseho Frw 103 na ho mazutu izamukaho Frw 167. Mu bi biciro bishya byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA): litiro ya lisansi yaguraga Frw 1,256 izajya igurishwa Frw 1,359, mu gihe iya mazutu yavuye kuri Frw 1,201 igera kuri Frw 1,368. […]

14 bakekwaho gutera amabuye kajugujugu ya Raila Odinga batawe muri yombi

Abantu 14 bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Kenya bakekwaho gutera amabuye kajugujugu n’imodoka by’umunyapolitiki Raila Odinga wiyamamariza kuyobora kiriya gihugu. Odinga yatewe amabuye ku wa Gatanu ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura mu ntara ya Uasin Gishu. Kuri ubu Polisi ya Kenya yamaze gutangiza iperereza ku bakekwaho gutera amabuye uriya mugabo wigeze […]

Uganda yirukanye ku butaka bwayo umwe mu bakozi bakuru ba RNC

Leta ya Uganda ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki ya 01 Mata, yirukanye ku butaka bwayo Robert Mukombozi uri mu bakozi bakuru b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Mukombozi wahoze ari umunyamakuru, asanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC mu gihugu cya Australia. Ku wa Gatanu ni bwo yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe ubutasi bwa […]

Col. Doumbouya yakiriye Amb. Nyiramatama witegura guhagararira u Rwanda muri Guinée-Conakry

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamadi Doumbouya yakiriye Amb. Zaina Nyiramatama wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée. Amb. Nyiramatama asanzwe anahagarariye u Rwanda mu bwami bwa Maroc. Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 01 Mata 2022 ni bwo yashyikiriwe na Col Doumbouya yashyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée, mu […]

Gen Muhoozi yateguje Gen Kayumba Nyamwasa ingaruka mbi cyane

Umugaba w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kwihanangiriza Kayumba Nyamwasa n’umutwe we wa RNC kuzibukira igihugu cye, bitihi se bakazahura n’ingaruka ziremereye. Gen Muhoozi yihanangirije Nyamwasa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu. Ati: “General Kayumba, nakuburiye bihagije. Uri gukina n’igihugu cyanjye kandi ingaruka zizaba mbi cyane kuri […]

Kenya: Zabyaye amahari hagati ya Raila Odinga na William Ruto ushinjwa kugerageza kumwivugana

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’abo ku ruhande rwa Raila Odinga bashinja abo ku ruhande rwa Dr William Ruto usanzwe ari visi-Perezida wa Kenya kugerageza kumwivugana. Ruto yashinjwe kugerageza kwivugana Raila Odinga, nyuma y’uko kajugujugu yari itwaye uyu mugabo itewe amabuye n’abashyigikiye uriya visi-Perezida wa Kenya. Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya na […]

M23 yatangaje ko yahagaritse imirwano na FARDC

Umutwe wa M23 watangaje ko wabaye uhagaritse imirwano wari umazemo iminsi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu ryashyizweho umukono n’umuvugizi wawo, Major Willy Ngoma. M23 yari imaze iminsi mu mirwano na FARDC yaberaga muri Teritwari ya Rutshuru ho mu ntara […]

Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa

Kabahizi Fridaus uvuga ko yabyaranye impanga na Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi muri sinema Nyarwanda nka ‘Ndimbati’, yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa. Ndimbati kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo gusambanya uyu mwana w’umukobwa no kumuha ibisindisha kugira ngo amusambanye. Ni ibyaha uyu mugabo ashinjwa gukora mu myaka irenga ibiri […]

Perezida Paul Kagame yitezwe kugirira uruzinduko rwe rwa mbere i Kingston

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitezwe i Kingston mu murwa mukuru wa Jamaica, mu ruzinduko rw’akazi agomba kugirira muri iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes. Ntiharamenyekana itariki Umukuru w’Igihugu azagendereraho kiriya gihugu, gusa byitezwe ko ari mu cyumweru gitaha nk’uko Taarifa yabitangaje. Iki gitangazamakuru cyanditse ko uwagihaye amakuru yizewe ukora mu biro by’Umukuru w’Igihugu […]

Perezida Zelensky yirukanye abayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano abita ‘abagambanyi’

Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine, yaraye atangaje ko yirukanye abayobozi babiri bakuru mu nzego zishinzwe umutekano z’igihugu cye abashinja ubugambanyi. Yavuze ko ibintu bigikomeye mu gace ka Donbas gaherereye mu majyepfo ya Ukraine, bijyanye no kuba Ingabo z’u Burusiya zimaze igihe zisuganyiriza hafi y’umujyi wa Mariupol zagose. Perezida Volodymyr Zelenskiy ukunze gukoresha imvugo zisa n’izizimije, […]

Gen Al-Burhan uyoboye Sudani yageneye ubutumwa Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Kane, yakiriye ubutumwa yagenewe na General Abdel Fattah al-Burhan ukuriye akanama ka gisirikare kayoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho. Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yashyikirijwe na Lt Gen Eng. Ibrahim Gabir Ibrahim na we wo muri kariya kanama, nk’uko ibiro bye Village Urugwiro byabitangaje kuri Twitter. Ubutumwa Gen Al-Burhan […]

Perezida Kagame yagenewe ubutumwa na Samia Suluhu wa Tanzania

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane Tariki ya 31 Werurwe yakiriye mu biro bye itsinda ry’intumwa za Tanzania, zimushyikiriza ubutumwa yagenewe na mugenzi we Samia Suluhu Hassan. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula, ari na we washyikirije Perezida Kagame ubu butumwa butatangajwe. Minisitiri […]

Nyaruguru: Abadepite bakirijwe ibibazo by’ingurane

img-20220330-wa0056.jpg

Ubwo basuraga umurenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, itsinda rigizwe na Cecile Murumunawabo, Deogratias Minani Bizimana na Jean René Niyorurema ryumvise ibibazo by’abaturage byibanze ku ngurane z’imitungo yabo yangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Ngoma zitarishyurwa, bizeza kubikurikirana bikabonerwa ibisubizo mu gihe cya vuba. Nsengiyumva André utuye mu mudugudu wa Kalimba, akagari ka Raranzige avuga […]

BBC yongeye kwemererwa gukorera mu Burundi, VOA ikomeza gukumirwa

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe yemereye igitangazamakuru mpuzamahanga cya BBC kongera gukorera mu Burundi, icya VOA (Ijwi rya Amerika) byari byarahagarikiwe rimwe gikomeza gukumirwa. Muri Gicurasi 2018 ubwo mu Burundi haburaga ibyumweru bibiri ngo habe amatora ya kamarampaka yasize itegekonshinga ry’iki gihugu rihinduwe, ni bwo Radiyo BBC n’Ijwi rya […]

Umuganga wa CAF yakubiswe n’abafana ba Nigeria barakajwe no kubura itike y’Igikombe cy’Isi arapfa

Umunya-Zambia Joseph Kabungo wari umuganga mu ishyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ndetse n’ishyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abafana b’ikipe y’igihugu ya Nigeria barakajwe no kubura itike y’Igikombe cy’Isi. Kabungo yari ayoboye itsinda ry’abaganga bari ku mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 The […]

Gen Muhoozi avuga ko afitiye icyizere Museveni, Kagame na Tshisekedi ku kibazo cya M23

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko afite icyizere cy’uko ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, se Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa RDC mu gihe cya vuba bazabonera igisubizo ikibazo cy’umutwe wa M23. Uyu musirikare usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yabitangaje mu butumwa yanditse kuri Twitter ye, agaragaza ko […]

Sénégal yongeye gushengura imitima y’Abanya-Misiri, inzozi z’Igikombe cy’Isi RDC imaranye imyaka 48 zirangizwa na Maroc

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga yongeye gushengura imitima y’abanya-Misiri, nyuma yo kongera kubatsinda ikababuza itike y’Igikombe cy’Isi. Sénégal yatsinze Misiri banganyaga igiteranyo cy’igitego 1-1 kuri penaliti 3-1, ihita yinjira mu makipe y’ibihugu atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Mu kwezi gushize ni bwo amakipe […]

Abasirikare 8 ba MONUSCO biciwe muri RDC, M23 ishyira mu majwi FARDC

Abasirikare umunani bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), bapfuye kuri uyu wa Kabiri ubwo kajugujugu barimo yahanurirwaga mu gace k’imirwano yasakiranyaga ingabo za FARDC na M23. MONUSCO yemeje amakuru y’ihanurwa ry’iyi kajugujugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yari […]

Amavubi yabonye umutoza mushya w’umunya-Espagne

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ryemeje umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. Carlos Ferrer w’imyaka 47 y’amavuko, yasinye amasezerano y’umwaka umwe wonyine yo gutoza Amavubi. Ikipe y’igihugu nta mutoza mukuru yari ifite nyuma y’uko Mashami Vincent wari umaze imyaka irenga itatu ari umutoza wayo arangije amasezerano ye mu ntangiriro z’uku […]

M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo

Umutwe wa M23 wamaganye FARDC yashinje Ingabo z’u Rwanda gufatanya n’abarwanyi bawo kugaba igitero ku ngabo zayo, usobanura ko abo yerekanye ivuga ko ari abasirikare ba RDF yafashe ari abanye-Congo. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe Igisirikare cya Congo (FARDC) binyuze mu muvugizi wayo wungirije Général de Brigade Sylvain Ekenge Bomusa […]

Bidasubirwaho RDC yinjiye muri EAC, iba igihugu cya 7 kiyigize

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri yemejwe burundu nk’igihugu kinyamuryango cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iba igihugu cya karindwi mu biwugize. Congo Kinshasa yemerejwe mu nama idasanzwe ya 19 yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC kuri uyu wa Kabiri. Ni inama yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, […]

Sudani y’Epfo: Zongeye kubyara amahari hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar

Umwuka mubi biravugwa ko wongeye gututumba hagati ya Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Visi-Perezida we wa mbere, Riek Machar. The East African ivuga ko aba bagabo bombi ntibavuga rumwe ku cyifuzo cya Machar cy’uko abahoze ari inyeshyamba ze bakwinjizwa mu gisirikare gishya cy’umwuga cya Sudani y’Epfo, bakakigiramo uruhare rungana na 50%. Riek Machar […]

FARDC irashinja RDF kuba inyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo zayo mu Rutshuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kirashinja icy’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bitero M23 iheruka kugaba ku birindiro by’Ingabo zacyo mu Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Igitero Igisirikare cya Congo gishinja icy’u Rwanda kugiramo uruhare ni icyagabwe mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe rishyira kuri uyu wa […]

Umunyamategeko wa Ndimbati yavuze ko arwaye

Me Bayisabe Irené uri mu banyamategeko batatu bunganira Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati, yatangaje ko uyu mugabo yamubwiye ko arwaye. Me Bayisabe yabitangaje kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rumaze gusoma umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’uriya mugabo usanzwe ari umunyarwenya. Urukiko rwategetse ko Ndimbati afungwa by’agateganyo iminsi 30 […]

Perezida Macron yihanangirije Biden nyuma yo kuvuga amagambo aremereye kuri Putin

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yihanangirije mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’amagambo aremereye aheruka gutangaza kuri Vladimir Putin w’u Burusiya. Ni amagambo Biden aheruka gutangaza ubwo yari yagiriye uruzinduko muri Pologne, igihugu gihana imbibi na Ukraine imaze ukwezi kurenga ihanganye mu ntambara n’u Burusiya. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize […]

Will Smith yakubitiye Chris Rock mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars

Will Smith yakubise urushyi mu isura ya mugenzi we Chris Rock, ubwo bombi bari bahuriye mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars bihabwa abahize abandi muri sinema. Ni ibihembo byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere. Smith yakubise Chris Rock amuhora kuba yari avuze ko umugore we Jada […]

Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Papa Francis, amusaba gusura u Burundi (Amafoto)

img_20220326_170835.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe i Vatican n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisco, amusaba ko yazasura u Burundi. Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bari i Vatican kuva ku wa Kane w’iki cyumweru. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi aherekejwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha bakiriwe […]

Perezida Kagame yakiriwe na Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri, baganirira mu muhezo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri, mbere yo kuganirira mu muhezo. Ku gicamunsi cy’Ejo ku wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri, mu ruzinduko rw’akazi yatangiye muri kiriya gihugu. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje […]

M23 irashinja Tshisekedi kwirengagiza amasezerano bagiranye, agahitamo kuyishozaho intambara

Umutwe wa M23 urashinja Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa kwirengagiza amasezerano bagiranye nyuma gato y’uko yari amaze gufata ubutegetsi, ahubwo agahitamo kuwushozaho intambara. Ni ibikubuye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu na Maj. Willy Ngoma usanzwe ari Umuvugizi w’uriya mutwe. Uyu muvugizi wa M23 avuga ko ibitero abarwanyi b’uriya mutwe bari kugabwaho […]

Perezida Tshisekedi yahaye isezerano rikomeye abakinnyi ba RDC nyuma yo kugwa miswi na Maroc

Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yasezeranyije abakinnyi b’ikipe y’iki gihugu ko azabaherekeza muri Maroc mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 barimo. Ku gicamunsi cy’Ejo ku wa Gatanu Ikipe y’Igihugu ya Congo Kinshasa, Les Léopards, yari yakiriye i Kinshasa Les Lions de l’Atlas ya Maroc […]

Museveni yategetse Polisi guta muri yombi abakomeje kuvuga ko Oulanyah yarozwe

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yasabye Polisi gukurikirana abaturage ba kiriya gihugu bakwije ibihuha by’uko Rt. Hon Jacob Oulanyah yaba yarishwe. Museveni yaciye iri teka mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni ubutumwa Museveni yanditse nyuma y’amasaha make se wa Oulanyah atangaje ko umuhungu we atazize urupfu rusanzwe, ko ahubwo yarozwe, mbere […]

Perezida Kagame ari i Cairo mu Misiri (Amafoto)

img_20220325_191544.jpg

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera i Cairo mu gihugu cya Misiri, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze i Cairo. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byatangaje ko agomba kugirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri. Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu […]

Uganda: Anita Among ni we watorewe gusimbura Jacob Oulanyah uherutse gupfa

Rt. Hon Anita Among uhagarariye agace ka Bukedea mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, ni we watorewe kuba Perezidante wayo asimbuye Rt. Hon. Jacob Oulanyah uherutse gupfa. Ku Cyumweru gishize ni bwo Oulanyah wari mu banyapolitiki bubashywe muri Uganda yapfuye aguye muri Amerika, aho yari amaze iminsi arwariye. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo abadepite […]

U Butaliyani ntibuzakina Igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma yo kubabazwa na Macedonie ya Ruguru

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yabuze itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsindwa na Macedonie ya Ruguru igitego 1-0. Igitego cyo mu minota y’inyongera cya rutahizamu Aleksandar Trajkovski ni cyo cyashenguye imitima y’Abataliyani, gifasha Macedonia gutera intambwe iyiganisha mu gikombe cy’Isi cya 2022 mu gihe yaba itsinze Portugal ku wa Kabiri w’icyumweru […]

Kera kabaye Meschack Elia yemeye kongera gukinira RDC ku busabe bwa Perezida Tshisekedi

Rutahizamu Meschack Elia yongeye kwemera gukinira ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kubisabwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe ni bwo uyu mukinnyi usanzwe ukinira Young Boys yageze i Kinshasa, mbere y’umukino w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya […]

Basketball: Barame wamamaye mu amakipe arimo Espoir na APR yapfuye

Barame Aboubakar wamamaye hano mu Rwanda mu makipe atandukanye ya Basketball arimo n’iy’Igihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi. Barame yakiniye ikipe y’igihugu ya Basketball, gusa yamenyekanye mu makipe ya Cercle Sportive de Kigali (CSK), Espoir BBC, APR Basketball Club n’andi menshi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe […]

Gen Mupenzi yakiriye Gen William Zana wo mu ngabo za Amerika wari mu Rwanda (Amafoto)

img_20220324_073813.jpg

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Laurent Mupenzi, yakiriye Maj Gen William Zana wo mu ngabo za Amerika uherutse kugirira uruzinduko hano mu Rwanda. Maj Gen William asanzwe ari Umuyobozi wa Taskforce y’Ingabo za Amerika ziri mu ihembe rya Afurika. Ku wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe ni bwo yasuye […]

Julian Assange agiye kurongorera muri gereza

Umunya-Australia Julian Assange washinze urubuga rwa WikiLeaks ruzwiho kumena amabanga y’ibihugu bitandukanye, byitezwe ko arongorera umukunzi we Stella Moris muri Gereza ya Belmarsh y’i Londres mu Bwongereza afungiyemo. Ni amakuru yemejwe n’itsinda rishinzwe itangazamakuru muri WikiLeaks, mu itangazo riheruka gusohora. Iri tangazo rivuga ko “Julian Assange na Stella Moris bakorera ubukwe muri HMP Belmarsh, bakikijwe […]

Constantine wigeze kugeza Amavubi ku mwanya wa 64 ku Isi mu bari mu biganiro byo gusimbura Mashami

Ishyirahanwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje amazina y’abatoza batandukanye riri mu biganiro na bo bagomba kuvamo umwe uzahabwa inshungano zo gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Iyi kipe kuri ubu nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana na Mashami Vincent wari umaze imyaka irenga itatu ari umutoza wayo. Mu batoza batandukanye FERWAFA yemeje ko bari […]

Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Masudi Djuma uyishyuza hafi Frw miliyoni 60

Umurundi Irambona Masudi Djuma yamaze kugeza ikirego mu Ishyirahanwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), arega Rayon Sports ashinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Rayon Sports yabanje guhagarika by’agateganyo umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke, mbere yo gutandukana na we burundu mu ntangiriro z’uyu mwaka. Rayon Sports yamuhagaritse nyuma yo […]

Meddy n’umugore we Mimi baritegura kwibaruka imfura

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert ukunzwe mu muziki nyarwanda nka ‘Meddy’, yaciye amarenga y’uko we n’umugore we Mimi Mehfira bitegura kwibaruka imfura yabo. Ni ibikubiye mu ifoto uyu muririmbyi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze. Ni ifoto igaragaza Mimi akuriwe. Meddy yayiherekeje amagambo y’icyongereza agira ati: “Blessed Mama” mu rwego rwo kugaragaza ko umugore we ari umumama/umubyeyi […]

Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Le Messager Ngozi y’i Burundi ntukibaye

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Le Messager FC de Ngozi y’i Burundi muri iki cyumweru ntukibaye, kuko umutoza w’iriya kipe ari muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu y’u Burundi yerekeje muri Bahrain. Mu minsi ishize ni bwo Rayon Sports yari yandikiye iriya kipe iyisaba ko bahurira mu mukino wo kwipima. Le Messager biciye […]

Uganda: Col. Joseph Rutabana yahaye icyubahiro Jacob Olunyah uherutse gupfa

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, kuri uyu wa Kabiri yatambukije ubutumwa bufata mu mugongo abanya-Uganda, nyuma y’urupfu rwa Rt. Hon. Jacob Olunyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu. Ku Cyumweru tariki ya 20 Werurwe ni bwo Olunyah yapfuye aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze iminsi arwariye. […]

André Onana yakoze impanuka ikomeye

Umunyezamu André Onana wa Ajax Amsterdam yo mu Buholandi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Caméroun, yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka. Ibitangazamakuru byo muri Caméroun byatangaje ko André Onana yakoreye iyi mpanuka i Yaoundé, yitegura gusanga bagenzi be mu mujyi wa Douala mu mwiherero y’ikipe y’Igihugu. Uyu mujyi ku wa Gatanu w’iki cyumweru Caméroun izawakiriramo Algérie, mu mukino […]

Abayobozi bakomeye mu Burusiya baravugwaho gucura umugambi wo kuroga Putin

Abayobozi bakomeye mu Burusiya biravugwa ko bacuze umugambi wo ‘kuroga Perezida Vladimir Putin’, hanyuma bagashyiraho umuyobozi uzazahura ubucuruzi bwa kiriya gihugu n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ni amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi bwa Ukraine. Ubutasi bwa Ukraine bwavuze ko mu gihe Perezida Putin yaba yishwe, yahita asimbuzwa Oleksandr Bortnikov ukuriye Urwego rushinzwe Umutekano mu Burusiya […]

FC Barcelone yandagaje Real Madrid yari imaze imyaka 3 yarayigaruriye

Ikipe ya FC Barcelone yanyagiye Real Madrid ibitego 4-0, mu mukino wa shampiyona ya Espagne amakipe yombi yari yahuriyemo mu ijoro ryakeye. FC Barcelone yari yasuye Real Madrid i Santiago Bernabeu, mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya Espagne wari utegerejwe n’Isi yose. Ni Barcelone yari imaze imyaka itatu idatsinda Real Madrid, dore ko […]

APR FC yatsinze Rutsiro FC yiyushye akuya, ikomeza gukubana na Kiyovu Sports

Ikipe ya APR FC yatsinze bigoranye iya Rutsiro FC igitego 1-0, ikomeza kwirukankana na Kiyovu Sports mu rugendo rugana ku gikombe cya shampiyona. Kiyovu Sports ku wa Gatandatu yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, bituma icyunyuranyo cy’amanota yayitandukanyaga na APR FC kizamuka kigera ku manota atanu. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu rero byayisabaga ko itsinda Rutsiro […]

Muheto yabaye umukobwa wo kwa ‘Afande’ ubaye Miss Rwanda ku ncuro ya 3 yikurikiranya

Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, yabaye umukobwa wa gatatu ufite umubyeyi w’umwofisiye muri Polisi no mu ngabo z’u Rwanda wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda. Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ni bwo Muheto yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ahigitse Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cye na […]