Simba SC yiyambaje Umunyarwanda ngo azabe ariwe uyitoza muri CAF Champions league
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yemeje Umunyarwanda Hitimana Thierry nk’umutoza wayo wungirije ugomba no kuyitoza mu mikino ya CAF Champions league. Simba yemeje aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yamuhereye ikaze, mbere yo guhita anatangira akazi. Hitimana Thierry yanyuze mu makipe atandukanye nk’umutoza arimo Rayon Sports na Bugesera FC […]
Dr Kayumba yatangiye gukorera imyigaragambyo muri gereza
Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara muri gereza aho afungiye; nk’uburyo bwo kwamagana ifungwa rye avuga ko ritemewe n’amategeko. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha […]
U Rwanda rwihimuye kuri Uganda, muri Kigali Arena babyina intsinzi
Umukino wa shampiyona Nyafurika ya Volleyball wahuzaga ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iya Uganda, urangiye u Rwanda ruwutsinze ku maseti 3 kuri 2, ruyobora itsinda A amakipe yombi yari asangiye. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wo mu tsinda wagombaga kugena igomba kuzamuka iyoboye itsinda, nyuma y’uko yombi yari yashoboye gutsinda imikino ibiri ya […]
Volleyball: Umukino wa Tanzania na Kenya na wo wasubitswe kubera ikibazo cy’amafaranga
Umukino wa shampiyona Nyafurika ya Volleyball iri kubera i Kigali wagombaga guhuza Kenya na Tanzania, wasubitswe kubera amafaranga Tanzania yagombaga kwishyura itatanze. Amakipe yombi yagombaga guhurira mu mukino wo mu tsinda D wagombaga gutangira saa sita zo kuri uyu wa Gatanu, ariko ntabwo wigeze uba. Amakuru BWIZA yakuye ahantu hizewe n’uko amakipe yitabiriye iyi mikino […]
Amarira y’ibyishimo ku maso ya Messi nyuma yo gukuraho agahigo ka Pele (Amafoto)

Rutahizamu wa Paris-Saint Germain, Lionel Messi, yafashije ikipe y’Igihugu cye cya Argentine gutsinda Bolivia ibitego 3-0, anakuraho agahigo kari gafitwe n’umunya-Brésil Edinson Arantes do Nascimento ‘Pele’. Argentine na Bolivia bari bahuriye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha warangiye Messi ayitsindiye ibitego bitatu wenyine muri uriya mukino. Uyu mugabo […]
Adil wa APR FC na Didier Gomes wa Simba mu batoza batemerewe gutoza CAF Champions league
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru hano ku mugabane wa Afurika (CAF), yasohoye urutonde rw’abatoza batemerewe gutoza mu mikino ya CAF Champions league barimo umunya-Maroc Mohamed Adil Erradi utoza APR FC. Aba batoza bangiwe gutoza iriya mikino kuko ibyangombwa bafite bitabemerera kuyitoza. Ni mu gihe Adil yakabaye atoza APR FC mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league […]
RDF yungutse ba Colonel bashya batanu
Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel abagira ba Colonel. Abazamuwe mu ntera nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda barimo Lt Col Francis Régis Gatarayiha wagizwe Colonel. Col Gatarayiha wahoze akuriye Urwego rw’Igihugu rw’abinjira n’abasohoka, uretse kuba […]
Mutabazi Yves yabyinishije Abanyarwanda itsinzi mbere yo guhura na Uganda
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball, yageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona nyafurika y’uriya mukino nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti atatu ku busa. Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda A wabereye muri Kigali Arena i Remera. Ni umukino ikipe y’u Rwanda yatsinze ibifashijwemo cyane na Yves Mutabazi wayihetse mu buryo bugaragara, cyane […]
Uganda yashyikirije u Rwanda imirambo y’abaturage barwo baheruka kugwa ku butaka bwayo
Leta ya Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeri, yashyikirije u Rwanda imirambo ibiri y’abaturage barwo baheruka kugwa ku butaka bwayo mu gikorwa cyabereye ku mupaka wa Gatuna. Iyi mirambo y’abagabo bivugwa ko baba barishwe irimo uwa Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi na Bangirana […]
APR FC yerekeje muri Djibouti, mu rugendo ruyiganisha mu matsinda ya CAF Champions league (Amafoto)

Ikipe ya APR FC mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, yafashe rutemikirere yerekeza i Djibouti mu murwa mukuru w’igihugu cya Djibouti aho yagiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League. Ni umukino iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league izahuriramo na Mogadishu City Club yo muri Somalia […]
Ibyo sinshaka kubijyamo kuko Kagame ntawe uri hano, ntabwo uri urukiko_Museveni asubiza umunyamakuru
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yirinze kugira icyo atangaza ku cyaba cyarabaye intandaro y’umwuka mubi hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, asubiza uwari ubimubajijeho ko atari urukiko ngo abe amuburanisha. Museveni yirinze kugira byinshi atangaza kuri iyi ngingo, mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24. Ni ikiganiro Perezida Museveni […]
Cristiano Ronaldo yatamajwe n’umunyamiderikazi baryamanye
Umunyamiderikazi w’umunya-Portugal Natacha Rodriguez, yatangaje ko yaryamanye na rutahizamu Cristiano Ronaldo none akaba yaramukumiriye ku mbuga nkoranyambaga zose. Rodriguez yavuze ko yaryamanye na Cristiano nyuma y’amezi abiri bandikirana, bikaba byari nyuma gato y’uko uyu mukinnyi mushya wa Manchester United yari amaze guhura na Georgina Rodriguez usanzwe ari umugore we. Yabwiye The Sun ati: “Byari saa […]
Mozambique: Abahunze ibyihebe ngo bakwa igitsina kugira ngo bahabwe imfashanyo
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch), uravuga ko mu gihugu cya Mozambique hongeye kugaragara ibirego by’abagore bahohoterwa ndetse bakanasabwa kubanza gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, kugira ngo babashe guhabwa imfashanyo. Ni ihohoterwa rikorerwa abavuye mu byabo kubera ibitero by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarayogoje intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique. Umugore w’imyaka […]
Abasirikare bahiritse Alpha Condé batangiye kurekura imfungwa za Politiki
Abasirikare baheruka guhirika ku butegetsi Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry, barekuye abanyeporitike hafi 20 batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa kiriya gihugu bari bamaze igihe bafunzwe. Ku Cyumweru gishize ni bwo igisirikare cya Guinée kirangajwe imbere na Lt Col Mamady Doumbouya wahoze akuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe, cyahiritse Perezida Condé ku butegetsi mbere yo gutangaza ko […]
U Rwanda rwatsindiye u Burundi mu maso ya Perezida Kagame
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball, yatangiye neza shampiyona Nyafurika y’uyu mukino iri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda iy’u Burundi amaseti atatu ku busa. Hari mu mukino ufungura iri rushanwa wabereye muri Kigali Arena i Remera, urebwa n’abarimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. U Rwanda nyuma yo kugorwa n’u Burundi mu ntangiriro y’iseti ya mbere, […]
Icyo natekereje ni ukwirwanaho kandi narabikoze_Meya wa Bugesera asobanura uko yakubiswe
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko mu minsi ishize ubwo yasagararirwaga n’umuturage akamukubita inkoni yirwanyeho, gusa avuga ko kuba yakubitwa n’umuturage ari ibintu bisanzwe. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko hari abantu babiri bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bazira gukubita umuyobozi w’akarere ka Bugesera. Aba barimo umusore w’imyaka 23 y’amavuko […]
Cristiano Ronaldo yakoze imyitozo ya mbere muri Manchester United (Amafoto)

Rutahizamu Cristiano Ronaldo kuri uyu wa Kabiri, yakoze imyitozo ya mbere mu kipe ya Manchester United nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Juventus. Ni bwo bwa mbere Ronaldo yari yongeye kugera i Carrington aho Manchester United ikorera imyitozo, nyuma yo kuhava bwa nyuma mu myaka 12 ishize yerekeza muri Real Madrid. Ronaldo akigera mu myitozo yabanje […]
Nyuma ya Gen Mabeyo, IGP Simon Sirro na we yagendereye u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Sirro, ari hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko ruzamara icyumweru. IGP Sirro akigera mu Rwanda yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Uruzinduko rw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru […]
Al-Khelaifi yifatiriye ku gahanga FC Barcelona, Real Madrid na Juventus
Perezida w’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Nasser Al-Khelaifi, yifatiriye ku gahanga amakipe ya FC Barcelona, Real Madrid na Juventus; avuga ko ari “amakipe y’inyeshyamba, ababeshyi ndetse n’abahombye.” Al-Khelaifi usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe rihuriwemo n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi (ECA), yakinnye ku mubyimba aya makipe nyuma y’umushinga wa UEFA Super league yatangije gusa […]
Perezida Kagame yahinduriye imirimo ACP Nkuranga Lynder, amusimbuza Col Nyirubutama
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yamaze guhindurira imirimo Assistant Commissioner of Police Nkuranga Lynder, amusimbuza Col Jean Paul Nyirubutama. ACP Nkuranga yagizwe Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Yasimbuye kuri uyu mwanya Lt Col Régis Gatarayiha wari umuyobozi wa ruriya rwego kuva […]
Rubavu: Umusekirite wa ISCO afunzwe azira kurasa umusore w’imyaka 21 akamwica
Umugabo witwa Mugemana Oswald ukora muri Company icunga umutekano ya ISCO, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kurasa umusore witwa Ndayambaje Festus akamwica. Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru ni bwo Ndayambaje w’imyaka 21 y’amavuko yarasiwe imbere y’aho Company y’Abashinwa ya China State ikora imihanda, kiri mu mu murenge wa Nyundo mu karere ka […]
Wa mukinnyi wakiniye PSG n’u Bufaransa wari umaze imyaka 39 muri koma yapfuye
Myugariro Jean Pierre Adams wakiniye amakipe atandukanye arimo Paris Saint-Germain n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere nyuma y’imyaka 39 yaraguye muri koma. Jean Pierre Adams yaguye mu mujyi wa Nîmes mu Bufaransa ku myaka 73 y’amavuko. Nyakwigedera Adams mu busanzwe yavukiye muri Sénégal, gusa aza kuhava afite imyaka 10 […]
Abarimo Minisitiri Bizimana, Gen Muganga na CGP Marizamunda barahiriye imbere ya Perezida Kagame
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye baheruka guhabwa inshingano n’imirimo itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu. Abarahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu barimo Dr Bizimana Jean Damascène uheruka kugirwa, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Lt Gen Mubarak Muganga wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka na CGP Marizamunda Juvenal wagizwe Komiseri Mukuru […]
Ibyo yazize n’aho bamushyize byose sinanabyemera_Bulldog avuga kuri Jay Polly
Umuhanzi Ndayishimiye Bertrand wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Bulldog, yavuze ko atazigera yemera na gato ibyatangajwe ko byahitanye mugenzi we Tuyishime Joshua ‘Jay Polly’ uheruka kwitaba Imana kuko ngo ari ibihimbano. Bulldog yabitangaje ejo ku Cyumweru mu muhango wo gushyingura Jay Polly wabereye mu irimbi rya Rusororo. Bulldog ni umwe mu bahanzi bari inshuti za […]
Brésil VS Argentine: Rwagati mu mukino abakinnyi bane birukanwe ku butaka bwa Brésil
Umukino wagombaga guhuza Ikipe y’Igihugu ya Brésil n’iya Argentine, wasubitswe wamaze gutangira kugira ngo abakinnyi bane ba Argentine birukanwe ku butaka bwa Brésil. Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma wa Copa America, yari yahuriye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi waberaga mu mujyi wa São Paulo mu gihugu cya Brésil. Ubwo […]
Uko byifashe i Conakry nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Alpha Condé

Ku Cyumweru tariki ya 05 Nzeri ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Alpha Condé wari Perezida wa Guinée-Conakry yahiritswe ku butegetsi, mbere yo gutabwa muri yombi n’itsinda ry’abasirikare bo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe za kiriya gihugu. Alpha Condé w’imyaka 83 y’amavuko, yahiritswe ku butegetsi nyuma y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ingoro ye iherereye mu gace ka Kaloum, […]
Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo
Urujijo rukomeje kuba rwose ku waba yarishyuriye fagitire ikipe y’igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball fagiture ya Hoteli yari icumbitsemo, nyuma y’uko bivuzwe ko ayo mafaranga yaba yarishyuwe n’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bikarangira u Rwanda rubihakanye. The Silverbacks ya Uganda ni imwe mu makipe y’ibihugu yari yitabiriye irushanwa rya FIBA Afrobasket rikomeje kubera […]
Lt Col Munyengango wahoze ari umuvugizi wa RDF yazamuwe mu ntera, agirwa ukuriye J5
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abarimo Lt Col Innocent Munyengango wahoze ari Umuvugizi wa RDF anamuha inshingano nshya. Lt Col Munyengango yabaye Umuvugizi wa RDF hagati ya 2017 n’Ukuboza 2020, mbere yo gusimburwa na Col Ronald Rwivanga. Perezida Kagame yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya […]
Rubavu: Gitifu w’umurenge yasabwe kwegura arabigarama, yikomereza akazi
Mu gihe imyiteguro y’amatora mu nzego zibanze irimbanije, mu karere ka Rubavu havugwa umwuka mubi kubera abakozi b’akarere barimo gukorerwa dosiye bakirukanwa. Amakuru BWIZA yamenye ni uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kanzendebe Héritier yamaze kwegura ku mirimo ye ku mpamvu yiswe iy’ubushake bwe. Ku rundi ruhande ariko mugenzi we wa Nyakiliba, Nyiransengiyumva Monique yasabwe […]
Gicumbi: Umusore yihaye intego yo kunywa Nguvu 12, apfa amaze ebyiri
Umusore witwa Tuyisenge John wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana nyuma yo gukora na mugenzi we intego yo kunywa amacupa 12 y’inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur izwi nka ‘Nguvu’. Byabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, mu mudugudu wa Karambo ho mu kagari ka Kabeza muri uriya murenge wa Nyamiyaga. […]
Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu babiri barimo umusore w’imyaka 23 y’amavuko n’umukuru w’umudugudu w’Ikoni uri mu yigize akarere ka Bugesera, bakekwaho gukubita Meya wako, Mutabazi Richard. Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021. Umusore watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi […]
Dr Muganga wari watawe muri yombi na CMI akekwaho kuba intasi yarekuwe
Umuyobozi wa Kaminuza ya Victoria y’i Kampala muri Uganda, Dr Muganga Lawrence waherukaga gutabwa muri yombi n’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), yamaze kurekurwa. Ku wa Gatatu tariki ya 02 Nzeri ni bwo Dr Muganga yari yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo kuba intasi no kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko. Umuvugizi […]
Televiziyo na telefone zigezweho; ibiyobyabwenge ku bana bari munsi y’imyaka itatu

Ubushakaskashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye barimo abaganga n’imiryango irengera abana, bwerekanye ko umwana uri munsi y’imyaka itatu iyo amaze umwanya urenze isaha imbere ya televiziyo cyangwa telefone igezweho (smartphone) bigira ingaruka mbi ku bwonko bwe zageranywa no kumuha litiro ya divayi isembuye ngo ayinywe ayimare cyangwa kumutera mu maraso garama (gr) ebyiri (2) z’ikiyobyabwenge cyitwa kokayine […]
RSF yamaganye Perezida Ndayishimiye kubera ‘ibitero’ akomeje kugaba ku munyamakuru wa RFI
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abanyamakuru batagira umupaka RSF (Reporters Sans Frontières), ryamaganye Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kubera ibyo ryise ibitero akomeje gushyira ku munyamakuru Esdras Ndikumana. Uyu munyamakuru ukorera Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Televiziyo ya France 24, asanzwe akomoka mu gihugu cy’u Burundi. Kuri ubu aba mu buhungiro i Nairobi mu gihugu cya Kenya. […]
AS Kigali yasinyishije umunya-Ghana wari Kapiteni wa Yanga Africans season ishize
Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha Lamine Moro, myugariro w’umunya-Ghana wari Kapiteni wa Young Africans yo muri Tanzania mu mwaka w’imikino ushize. Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’abanyamujyi. AS Kigali ibinyujije kuri Twitter yayo yamenyesheje abakunzi bayo ko ibafitiye itangazo riremereye, gusa amakuru twamenye ni uko ari Moro yararikiraga abakunzi bayo. […]
Jay Polly yari yanyoye Alcohol yifashishwa n’imfungwa ziyogoshesha_RCS
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwatangaje ko amakuru y’ibanze rufite ari ay’uko mbere y’uko Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yitaba Imana yari yabanje kunywa Alcohol yifashishwa n’imfungwa ziyogoshesha ivanze n’amazi n’isukari. RCS yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye mu kanya kashize. Uru rwego rwavuze ko Jay Polly wari ufungiye muri gereza ya […]
Ruhukira mu mahoro mwami, Imana ikwakire mu bayo_Riderman yunamira Jay Polly
Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi mu muziki nyarwanda nka Riderman, ari mu Banyarwanda b’ingeri zitandukanye biganjemo ibyamamare bunamiye Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly witabye Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’uko Jay Polly wari ufite imyaka 33 y’amavuko yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima. Jay Polly na […]
Cristiano Ronaldo yakuyeho agahigo gakomeye yari yararahiriye kuzaca (Amafoto)

Cristiano Ronaldo yaraye yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi watsindiye ikipe y’igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru, nyuma yo gufasha Portugal gutsinda Repubulika ya Ireland mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Cristiano yatsinze ibitego bibiri by’umutwe mu minota ya nyuma y’umukino byamufashije kwesa uriya muhigo, nyuma y’uko yari […]
Amavubi yatsinzwe arushwa na Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye nabi ijonjora ryo gushaka igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Qatar, nyuma yo gutsindwa na Mali igitego 1-0. Hari mu mukino wa mbere wo mu tsinda E Mali yari yakiriyemo u Rwanda mu mujyi wa Agadir wo mu gihugu cya Maroc. Igitego cyo ku munota wa 19 w’umukino cya rutahizamu Adama […]
APR FC yatsinzwe na AS Maniema mu mukino wo kwipima
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu, yatsinzwe na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0, mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi. Igitego iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatsinzwe ku munota wa kabiri w’umukino ni cyo cyayitandukanyije na Maniema yari yakiriye. Ni umukino APR FC yakinnye idafite abatarimo Kapiteni wayo […]
Vega Divine yinjiye mu ndirimbo za Gospel asohora iyitwa “Isezerano” ikomeza abari mu bihe bikomeye
Umuhanzi Shema Divine winjiye mu muziki nka ‘Vega Divin’, yinjiye mu buhanzi atangirira ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku mpamvu zo gutanga ubutumwa bwiza, aho yahereye ku ndirimbo yise “Isezerano”. Vega Divine, yabanje gukina filime nyuma asa n’ubisubitseho gato. Uyu mukobwa uba mu Bushinwa, yatangiye muzika mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa […]
Ansu Fati yahawe kusa ikivi Lionel Messi yasize muri FC Barcelona
Ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko Ansu Fati ari we uzajya yambara umwambaro wayo wa numéro 10, nyuma y’igenda rya Lionel Messi. Marca yavuze ko mbere y’uko uyu musore w’imyaka 18 ahabwa iriya numéro yabajijwe niba yakwemera kuyambara, undi abyemera atazuyaje. Ansu Fati yahawe uriya mwambaro mu gihe byavugwaga ko umunya-Brésil Philippe Coutinho ari we […]
Muri ingurube_Museveni abwira abari inyuma y’ubwicanyi bw’i Masaka
Perezida Yoweri Kaguta wa Uganda yongeye kwamagana yivuye inyuma ubwicanyi bwitwaje intwaro gakondo bukomeje gukorerwa mu gace ka Masaka, avuga ko ‘ingurube’ ziburi inyuma zarangiye. Museveni yabigarutseho ejo ku wa Kabiri ubwo yari ayoboye umuhango wo kwinjiza mu gisirikare cya Uganda abaheruka gusoza amasomo abagira ba Ofisiye wabereye ku kibuga cya Kololo. Magingo aya abanya-Uganda […]
Griezmann muri Atletico, Camavinga wasinyiye Real na Saul werekeje Chelsea muri Transferts zafunze isoko
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’iburayi ryafunze imiryango, nyuma y’amezi abiri amakipe ahugiye mu kureba uko yakwiyubaka. Ni isoko ryabayemo Transferts zikomeye cyane, dore ko nk’iya Lionel Messi werekeje muri PSG avuye muri FC Barcelona, Cristiano Ronaldo wasubiye muri Manchester United avuye muri Juventus, Romelu […]
Kayumba Soter na we yatandukanye na Rayon Sports yerekeza ahandi
Myugaruro Kayumba Soter wakiniraga Ikipe ya Rayon Sports, na we yamaze gutandukana na yo yerekeza mu kipe ya Mukura Victory Sports. Kayumba wari umaze umezi umunani muri Rayon Sports yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’i Huye. Iyi kipe kandi yamaze gusinyisha abarimo Biraboneye Aphrodis na Ngirimana Alex, ndetse binavugwa ko yamaze kumvikana n’abandi […]
Ubwo FDLR yatangiye kubura umutwe, umuti wayo turawufite_Gen Alex Kagame
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj Gen Alex Kagame, yagaragaje ko Umunyarwanda afite agaciro n’umutekano uhagije, ku buryo anapfusha inkoko igihugu cyose kikabimenya. Gen Kagame yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 30 Kanama, mu gikorwa cyo gushyikiriza umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu wo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu inka […]
Intambara ya FDLR mu Rwanda nta minota itanu yamaze_Gen Kagame wavuze aho ingufu zayo zisigaye
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj-Gen Alex Kagame, yavuze ko umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR wacitse intege mu buryo bugaragara, gusa mu ntege nke zawo ukaba ushobora kugaba uduteroshuma dushobora kwica abaturage no gusenya ibyo igihugu kimaze kugeraho. Gen Kagame yabitangaje ejo ku wa Mbere ubwo yari mu murenge wa Bugeshi […]
Mozambique: Ibyihebe bihanganye na RDF byishe abantu 10 bibaciye imitwe
Abantu 10 baheruka kwicwa baciwe imitwe, nyuma yo kugwa mu gico cy’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State uhanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. VOA Português yatangaje ko aba bantu bishwe ku wa Kane tariki ya 26 Kanama, mu gace kegereye inyanja y’Abahinde ka Mucojo ho muri Macomia. Iki gitangazamakuru cyavuze ko […]
Afro-Basket: Ikipe ya Uganda iratabaza leta yabo ngo ibarinde gusebera i Kigali
Abagize ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball ‘Silverbacks’ iri mu mikino ya FIBA Afro-Basket iri kubera i Kigali hano mu Rwanda, baratabaza Leta y’igihugu cyabo ngo ibagoboke nyuma yo kunanirwa kwishyura ideni rya Hoteli bacumbitsemo. Iyi kipe ivuga ko ifite ikibazo cy’amikoro kuburyo yabuze amafaranga yo kwishyura Hotel icumbitsemo. Abayigize bavuga ko Leta ya […]
Masaka: Abantu 29 bamaze kwicwa mu kwezi kumwe batemeshejwe imihoro
Abantu 29 ni bo bamaze kwitaba Imana bicishijwe imipanga, nyuma y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu gice cya Masaka ho muri Uganda bukorwa n’abantu bataramenyekana. URN yatangaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gushize abantu babiri biciwe mu bitero bibiri bitandukanye, birimo icyagabwe ahitwa Kitenga ku muhanda Nyendo-Villa Maria muri Masaka ndetse n’ikindi cyagabwe muri Komini ya Kingo […]
Perezida Kagame yashumbushije umuturage uheruka kurasirwa inka n’abo bikekwa ko ari FDLR
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashumbushije umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu utuye mu karere ka Rubavu, nyuma yo kurasirwa inka eshanu n’abo bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo abitwaje intwaro bikekwa ko ari FDLR binjiye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, […]
‘Igisupusupu’ ari gukora indirimbo yo guhimbaza Imana nyuma yo kuva mu gihome
Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka ‘Igisupusupu’, yatangiye umushinga wo gukora indirimbo yo gushimira Imana nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwategetse ko afungurwa akaburana ari hanze. Uyu muhanzi yari amaze iminsi afunze, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wakoraga iwe mu rugo […]
Amavubi bageze muri Maroc nyuma y’amasaha 24 bari mu nzira (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kugera i Agadir muri Maroc aho igomba guhurira na Les Aigles du Mali mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Amavubi yageze muri Maroc saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’urugendo rwamaze amasaha 24. Mu bakinnyi batahagurukanye n’Amavubi i Kigali biganjemo abakina ku mugabane w’iburayi harimo Ngwabije […]
Umunyezamu wa Reims yatunguye Lionel Messi
Umunyezamu w’Ikipe ya Reims yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Predrag Rajkovic yatunguye Lionel Messi amusaba kwifotozanya n’umwana we. Hari nyuma y’umukino w’umunsi wq kane wa shampiyona y’Abafaransa PSG yatsinzemo Reims ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na rutahizamu Kylian Mbappé. Ni wo mukino wa mbere Messi winjiye mu kibuga ku munota wa 66 asimbuye Neymar […]
Perezida Kagame yasangiye na Abiy nyuma yo kumwakirira mu Rugwiro (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed nyuma yo guhura na we ku mugoroba wo ku Cyumweru. Minisitiri Abiy Ahmed ari mu Rwanda aho yatangiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri, nyuma yo kuhagera ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru avuye mu gihugu cya Uganda aho yagiranye ibiganiro na Perezida […]
Kabul hashobora kugabwa ikindi gitero cy’ubwiyahuzi hagati y’amasaha 24 na 36_Joe Biden
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan hashobora kugabwa ikindi gitero cy’ubwiyahuzi, nyuma y’ibindi bibiri biheruka kuhagabwa bikagwamo ababarirwa mu 182. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamid Karzai cy’i Kabul hagabwe ibitero bibiri by’ubwiyahuzi, bigwamo abarenga 180 […]
Afro-Basket: Perezida Kagame yakomeye amashyi ikipe y’u Rwanda nyuma yo gutsindwa na Cap-Vert
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomeye mu mashyi ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma yo gutsindwa n’iya Cap-Vert mu mukino wa nyuma wo mu tsinda A mu mikino ya Afro-Basket ikomeje kubera i Kigali. Cap-Vert yatsinze u Rwanda amanota 82-74, ihita ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza nyuma yo kuyobora itsinda A n’amanota 9. Wari umukino wasabaga […]
RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda. Umuhango wo gusoza […]
Abafana ba Arsenal batabaje Perezida Kagame nyuma yo kwandagazwa na Man City

Abafana b’ikipe ya Arsenal batabaje Perezida Paul Kagame bamusaba kugira icyo yakora, ubwo ikipe yabo yanyagirwaga na Manchester City mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Abongereza. Umutoza Mikel Arteta n’abasore be bari bavuye i Londres berekeza ku kibuga cya El Etihad mu mujyi wa Manchester, bahanyagirirwa ibitego 5-0. Arsenal bayitangiye ku munota wa karindwi […]
Museveni yazamuye mu ntera Maj Gen Paul Lokech uheruka gupfa
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu, yazamuye mu ntera Maj Gen Paul Lokech uheruka gupfa amugira Lieutenant General. Izamura mu ntera rya Gen Lokech ryatangajwe na Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen Kahinda Otafiire, mu muhango wo kumushyingura wabaye ejo ku wa Gatanu. Mu butumwa bwa Perezida Museveni bwasomwe na […]