Dr. Isaac Munyakazi yirukanwe mu ishyaka rye azira ruswa ya 500,000 RWF yakiriye
Abagize biro Politiki y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), bemeje ko Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yirukanwa burundu muri iri shyaka nyuma y’amakosa akomeye aheruka gukora yanatumye yirukanwa nk’umukozi wa MINEDUC. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje avagize biro ya politiki ya ririya shyaka kuri iki cyumweru, ku wa 01 […]
SA : Umusirikare yakatiwe gufungwa imyaka 170
Uwahoze ari umusirikare mu gisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), Thembinkosi American Ngcobo yakatiwe igifungo cy’imyaka 170 n’urukiko rwa Durban nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa umuntu akanakomeretsa abandi benshi, ubwo yarimo ahiga umukunzi we. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2020 ni bwo Thembinkosi yahawe kiriya gifungo. Umuvugizi w’Ikigo cya Afurika y’Epfo cy’Ubushinjacyaha, […]
Museveni yasabye abibonaho ibiranga Coronavirus kwishyira mu kato
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye biyumvamo ibimenyetso by’icyorezo cya Coronavirus kwishyira mu kato bidasabye ko Leta ibanza kubigiramo uruhare. Museveni yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare ubwo yasobanuriraga Abanya-Uganda byinshi kuri Coronavirus. Ati ” Ndinginga abantu bafite ibimenyetso byihariye bimeze nk’ibya Coronavirus, yemwe n’ibyoroheje nko kuziba amazuru, […]
Abanyarwanda baba bagifite amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwa agace kabanziriza aka nyuma k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare rizwi nka Tour du Rwanda 2020. Nyuma y’uduce dutandatu tumaze gukinwa, mu gace ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare abakinnyi barakina basiganwa buri wese abarirwa ibihe yakoresheje [Individual Time Trial]. Ni Agace ka […]
Kenya: Umujura yibye televiziyo kuri Sitasiyo ya Polisi
Umujura wiswe uw’ikigoryi kurusha abandi bose muri Kenya, yarashwe arapfa nyuma yo gusimbuka uruzitiro yikoreye televiziyo yari avuye kwiba muri Sitasiyo ya Polisi. Ibi byabereye kuri sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Shauri Moyo. Amakuru avuga ko uwarashwe yari kumwe n’undi mugenzi we wari wamuherekeje nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibitangaza. Ngo Polisi ikibona bariya bagabo yabasabye […]
Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga

Abaturage batandukanye bakomoka hano ku mugabane wa Afurika, bakomeje gushima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uheruka kwirukana Dr.Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima. Ku wa 14 Gashyantare 2019 ni bwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe […]
Agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kegukanwe n’Umunya Colombia
Umunya Colombia Restrepo Valencia Jhonatan ni we wegukanye agace ka gatanu k’isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda, kavaga i Rubavu kerekeza i Musanze. Abasiganwa birukanse intera ireshya na Kilometero 84 na metero 700, ari na yo ntera ngufi muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka. Restrepo yegukanye aka gace, nyuma yo gusigira abarimo Umunyarwanda Byukusenge Patrick […]
Abakora muri leta bagiye kujya bakatwa 0.5% by’umushahara wabo kajyanwe muri RSSB
Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, yatangaje ko abakozi ba leta n’ab’ibigo byigenga bagiye kujya bakatwa 0.5 by’umushahara wabo, aya mafaranga akajyanwa mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB kunganira Mituelle de Santé. Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, rivuga ko ariya mafaranga azajya akatwa ku mushahara wa buri kwezi umukozi ahembwa. Ni itangazo rigira riti” […]
Ikinyarwanda cyinjijwe muri Google Translate
Urubuga rwa Google rwatangaje ko rwamaze kongera indimi eshanu nshya muri Google Translate yifashishwa mu gusemura indimi z’amahanga, Ikinyarwanda kikaba kiri muri ziriya ndimi eshanu. Uretse Ikinyarwanda, izindi ndimi zongerewe muri Google Translate zirimo urwitwa Odia rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde, urwa Tatar rukoreshwa muri Tatarstan, uruTurkmen rukoreshwa muri Turkménistan n’uru- Uyghur ruvugwa mu Burengerazuba bw’Ubushinwa. […]
Ibisambo byibye ucuruza Mobile Money bikamusiga ari intere birahigwa bukware
Polisi y’igihugu itangaza ko yatangiye gushakisha hasi hejuru ibisambo bibiri biherutse kwiba umu-agent wa MTN, Tuyisenge Jeanette, mbere yo kumuhondagura bikamusiga ari intere. Tuyisenge atuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Yacuruzaga amayinite ya terefoni akanatangira serivisi za Mobile Money ku Gisimenti i Remera, ari […]
Perezida Kagame amaze kuvugurura Guverinoma n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye
Ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku itariki ya 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu ku buryo bukurikira: ABAGIZE GUVERINOMA: Abaminisitiri: 1. Dr. NGAMIJE Daniel: Minisitiri w’Ubuzima/ Minister of Health; 2. Dr.UWAMARIYA Valentine:Minisitiri w’Uburezi/ […]
Natnael Tesfazion yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2020

Umunya-Eritrea, Natnael Tesfazion ukinira ikipe y’igihugu cye ni we wegukanye agace ka kane k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda kavaga mu karere ka Rusizi kerekeza i Rubavu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abasiganwa bari bahagurukiye i Rusizi, banyura mu Turere twa Nyamasheke, Karongi na Rutsiro mbere yo gusoreza mu mujyi wa Rubavu. Ni urugendo […]
Naretse Uburaya nyuma yo kwisanga ndyamanye na data muri Lodge-Ubuhamya
Umugore w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Kenya, Betty Kamau, yahishuye uko kwisanga agiye kuryamana na Se umubyara byatumye areka burundu umwuga w’Uburaya. Uyu mugore avuga ko kuva afite imyaka icyenda y’amavuko yakuriye mu buzima bubi, bigatuma yiyegurira umwuga w’uburaya ubwo yari akigera mu mashuri yisumbuye. Ati” Natangiye uyu mwuga kubera ibibazo by’ubuzima nk’ubukene […]
MINIJUST yategetswe gukora iperereza ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa rubanda
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yategetswe ko bitarenze muri Gicurasi uyu mwaka igomba kuba yarangije gukora iperereza ku kibazo cy’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta cyagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri raporo ya 2017/2018. Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda (PAC), Jean Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko Komisiyo […]
Uganda : Pasiteri ari mu mazi abira nyuma yo gufatanwa imyambaro ya gisirikare
Florence Lanyero, Umupasiteri w’umugore wo mu itorero rya Rest Arena ryo mu gace ka Gulu muri Uganda, ari mu mazi abira nyuma yo gutabwa muri yombi azira gutunga imyambaro ya gisirikare mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu mugore yafatiwe iwe mu rugo ruherereye ahitwa Kasubi Gowans Quarters muri Gulu ku cyumweru,, mu mukwabo ukomeye wakozwe na […]
Zimwe mu mpunzi zazanwe mu Rwanda zivuye muri Libya zikomeje kwakirwa n’ibindi bihugu
Impunzi 33 zari zarazanwe mu Rwanda zivuye muri Libya, zahavanwe kuri uyu wa kabiri zijyanwa mu bihugu bya Suède na Canada. Izi mpunzi 33 zari zimaze igihe ziri mu nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera. Ikiciro cya mbere cyazo cyageze mu Rwanda muri Nzeri 2019, icya kabiri kihagera mu Ukwakira mbere y’uko ikiciro […]
Tour du Rwanda 2020 : Umunya-Colombia yegukanye agace ka gatatu, Abanyarwanda berekwa igihandure
Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo ukinira Andoni Giocatto yo mu Butaliyani ni we wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda yavaga i Huye yerekeza i Rusizi. Abasiganwa bakoze intera ya kilometero 142, kuva mu Mujyi wa Huye baca mu Ishyamba rya Nyungwe, bakinjira i Nyamashake mbere yo gusoreza mu Mujyi wa Rusizi. Ni ku ncuro ya […]
Amafoto: Imbonerakure zagize intere bamwe mu barwanya ubutegetsi mu Burundi

Abatavuga rumwe n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’Uburundi, barataka ihohoterwa bakomeje gukorerwa n’abazwi nk’Imbonerakure, mu gihe habura igihe gito ngo muri iki gihugu habe amatora y’umukuru w’igihugu. Imbonerakure ni umutwe w’urubyiruko rwibumbiye mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD. Aba bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa kiriya gihugu. Ku […]
Museveni yambuye Gen.Tumukunde abarinzi bose
Perezida wa Uganda akaba N’umugaba w’IKirenga w’Ingabo z’iki gihugu (UPDF), Yoweri Kaguta Museveni, yamaze kwambura (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde abari abarinzi be bose. Lt Gen. Tumukunde yahoze ari Minisiteri w’Umutekano muri Uganda mbere yo kwamburwa izi nshingano mu 2018 ubwo yirukanwaga icyarimwe na Gen. Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda. […]
Yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 24 yaraburiwe irengero
Umugore wo mu gace ka Bungoma muri Kenya, Agnes Nelima yongeye kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 24 yaraburiwe irengero bikagera n’aho abo mu muryango we bakeka ko yapfuye. Uyu mugore yatandukanye n’ababyeyi be batuye mu cyaro cya Bungoma, mu 1996 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Bene wabo batunguwe no kongera kumubona afite […]
Miss Rwanda 2020 yitwaye nabi mu bizamini bisoza ayisumbuye

Nishimwe Naomie uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yitwaye nabi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019. Uyu mukobwa wambitswe ikamba ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, yigaga mu ishami ry’imbere, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare, agaragaza ko Miss […]
Kenya: Umusore yakatiwe n’inkiko azira kwimya inka
Umusore w’imyaka 23 y’amavuko wo mu gihugu cya Kenya, Pkemei yakatiwe imyaka umunani y’igifungo n’urukiko rwo mu Mujyi wa Kapenguria ruherereye mu gace ka Pikot y’Uburengerazuba, azira kwimya inka. Bivugwa ko uyu musore witwa John Pkemei yakoreye kiriya cyaha ahitwa Kaibos, ku wa 19 Ukwakira umwaka wa 2019. Amakuru avuga ko muri ako gace hari […]
Tour du Rwanda 2020: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka kabiri

Umunya-Ethiopia, Mulu Kinfe Hailemichael ukinira Delko Marseille Province yo mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka kabiri k’isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gahyantare. Ni isiganwa ryavaga mu Mujyi wa Kigali ryerekeza mu karere ka Huye, ku ntera ya kilometero 120 na metero 500. Hailemichael yegukanye agace ka […]
Umuyobozi muri Tanzania yavuze ko hari abakoze inzige bagamije kwicisha inzara Abanyafurika
Umuyobozi w’umujyi wa Dar Es Salaam Paul Makonda, asanga hari abashobora kuba barakoreye inzige muri za laboratwari kugira ngo bicishe inzara Abanyafurika. Izi nzige zibasiye akarere ka Afurika y’iburasirazuba zimaze kugaragara mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Tanzania, Uganda na Sudani y’Amajyepfo. Makonda asanga hari intwaro ebyiri zishobora gukoreshwa mu guhashya Abanyafurika, harimo n’iy’ibinyabuzima. Uyu muyobozi […]
Messi atsindiye FC Barcelona ibitego bine, ica agahigo ka Real Madrid
Ikipe FC Barcelona ibifashijwemo yanditse amateka yo kuba ikipe yatsinze ibitego byinshi mu mateka ya shampiyona ya Espagne, nyuma yo kunyagira Eibar ibitego 5-0, Messi atsinda ibitego bine wenyine muri uyu mukino Igitego cya mbere uyu munya-Argentine yagitsinze ku munota wa 14 w’umukino, atsinda icya kabiri ku wa 37 mbere yo gutsinda icya gatatu ku […]
U Rwanda mu bihugu bifite ibyago byo kwibasirwa n’icyorezo cya TiLV

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yahagaritse amafi mato yo mu bwoko bwa Tilapia yinjizwaga mu gihugu kubera icyorezo cya TiLV gikomeje kwibasira amafi ya buriya bwoko mu bihugu bitandukanye. Itangazo MINAGRI yasohoye ku wa Kane w’iki cyumweru, rivuga ko amafi mato yo mu bwoko bwa Tilapia ahagaritswe kwinjizwa mu gihugu, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya […]
Museveni yihanganishije abagizweho ingaruka zifungwa ry’imipaka
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’u Rwanda n’aba Uganda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi kuba bihanganye, mu gihe hagishakwa igisubizo cy’ibibazo byabo. Ibi Perezida Museveni yabitangaje ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 nyuma y’inama ya kane ihuriweho b’ibihugu bya Uganda, u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo […]
Nyina wa Diamond yamusabye kurongora Tanasha
Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platinumz, Kassim Sandra Sanura, yasabye uyu muhungu we kurongora umukunzi we Tanasha Donna bafitanye umwana w’umuhungu. Mama Dangote asanga ngo nta wundi mugore Diamond yarongora uruta uriya munyamakurukazi ukomoka mu gihugu cya Kenya. Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram abwira umuhungu we. Ati” Tuza wabonye urumuri, Simba (Diamond Platinumz)”. […]
Rwanda-Uganda: Iminsi 45 ishobora gufungurwamo imipaka
Inama ya kane yo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na RDC yanzuye iminsi 45 izasuzumirwamo ibirebana n’ifungurwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu bihugu bimaze imyaka irenga ibiri bishyamiranye (u Rwanda na Uganda). Ibi bigaragara mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyi nama yabereye ku mupaka wa Gatuna/ Katuna, rihuriweho n’abakuru […]
Uganda yambuye passport utavuga rumwe n’u Rwanda
Leta ya Uganda nyuma yo kubisabwa n’u Rwanda, yamaze guhagarika urwandiko rw’inzira (passport) Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari yarahaye Charlotte Mukankusi ushinzwe diplomasi mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Muri Werurwe 2019, ni bwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame amumenyesha ko […]
Iby’ingenzi kuri Tour du Rwanda ibura amasaha make ngo itangire

Umunsi umwe ni wo ubura ngo mu rw’imisozi igihumbi hatangire isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, rigomba gutangira ku cyumweru ku wa 23 Gashyantare rikazasozwa ku cyumweru cy’itariki ya 01 Werurwe 2020. Iri siganwa kuri ubu risigaye rifatwa nk’irihiga ayandi ku mugabane wa Afurika, riri mu masiganwa abiri yonyine Nyafurika ari ku rwego rwa 2.1 mu […]
2020: Udukingirizo miliyoni 33 ni two tuzatangwa mu Rwanda
Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, barateganya gutanga udukingirizo tw’abagabo miliyoni 33 muri uyu mwaka wa 2020. Umubare w’udukingirizo tuzatangwa uyu mwaka wiyongereyeho miliyoni eshatu zatwo, ugereranyije n’Imana ushize ahari hatanzwe udukingirizo miliyoni 31.4. Udukingirizo dutangwa ku isi yose buri mwaka tubarirwa muri miliyoni 600. Mu tuzatangwa uyu mwaka harimo miliyoni enye zizatangwa n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe […]
Uganda: Abagabo barogoye ikiganirompaka cy’abadepite bari guhatwa ibibazo
Polisi ya Uganda iri guhata ibibazo abagabo babiri kuri uyu wa Gatatu barogoye ikiganirompaka cy’abadepite, nyuma yo kuva mu byicaro byagenewe abashyitsi bakinjira mu nteko y’abadepite. Itangazo ryasohowe na Sam Obbo, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, rivuga ko abagabo babiri: Datala Ssenjako na Charles Mirada bombi bafite imyaka 36 […]
Haïti : Impinja 15 zahiriye mu kigo cy’imfubyi zirapfa
Mu ijoro ry’uwa kane rishyira uwa gatanu w’icyumweru gishize, ikigo cy’imfubyi cy’ahitwa Kenscoff muri Haiti cyafashwe n’inkongi y’umuriro, birangira impinja 15 zihasize ubuzima. Imicungire mibi ya Kiliziya yiyita Kiliziya ishingiye kuri Bibiliya ifite mu nshingano zayo kiriya kigo ni yo ishyirwa mu majwi yo kugira ziriya mpinja zipfe. Amakuru avuga ko iriya nkongi yatangiye mu […]
U Rwanda rwoherereje Uganda abaturage bayo 20
Kuri uyu wa gatatu leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yatangaje ko yamaze koherereza Uganda abaturage 20 bayo bari bafungiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’umunsi umwe Uganda na yo irekuye Abanyarwanda yari ifunze. Mu masaha yashize u Rwanda rwari rwasohoye itangazo rivuga ko rwarekuye Abanya-Uganda batatu na ho abandi 17 […]
Ubufaransa: Umukinnyi yahagaritswe imyaka itanu azira kuruma igitsina cya mugenzi we
Umukinnyi wa ruhago ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa, yahanishijwe kumara imyaka itanu adakandagira mu kibuga nyuma yo kuruma igitsina (ubugabo) cya mugenzi we. Ni ibyabereye mu gace ka Lorraine. Uyu mukinnyi yarumye mugenzi we, nyuma y’umukino wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri wari wahuje ikipe ya Terville na Soetrich ku wa 17 Ugushyingo mu mwaka ushize.Uyu mukino […]
Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo

Umushoferi utwara ikamyo utamenyekanye amazina, yashimwe n’abatari bake nyuma yo kurokora ubuzima bw’abatari bake bashoboraga kwicwa n’ikamyo atwara ubwo yari Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 18 Gashyantare ni bwo uyu mushoferi utwara ikamyo y’uwitwa Paiti yakoze ibisa nk’igitangaza. Ababonye ibyakozwe n’uyu mushoferi babwiye Bwiza.com ko shoferi yari yaparitse […]
Ububiligi: Havumbuwe Kiliziya ifite urukuta rwubatswe mu magufwa y’abantu
Mu gihugu cy’Ububiligi havumbuwe urusengero rudasanzwe rufite urukuta rwubakishizwe amagufwa y’abantu bapfuye. Iki gikuta cyavumbuwe muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Bavo iherereye mu mujyi wa Gent. Ni kiriziya imaze imyaka irenga 500 yubatswe. Amagufwa yubatse kiriya gikuta ni ay’amatako y’abantu bakuze ndetse n’uduhanga twabo. Impuguke zivuga ko ariya magufwa ashobora kuba yarakuwe mu mirima yo hanze […]
Uganda yashyikirije Ambasade y’u Rwanda Abanyarwanda 13 yari ifunze
Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda 13 yari ifungiye muri gereza y’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI), ibashyikiriza Ambasade y’u Rwanda mu muhango wabereye kuri Selena Hotel i Kampala. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020, ni bwo aba Banyarwanda barimo na Hyacinthe Dusabeyezu, umugore wa René Rutagungira barekuwe. Aba baturage uko […]
Umupolisi wafotowe yasinziriye mu nzira agiye gukurikiranwa
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda IGP Martins Okoth-Ochola, yategetse itabwa muri yombi ry’umupolisi uherutse gufotorwa yasinziriye ku butaka anategeka ko ashyikirizwa ubutabera. Ku cyumweru ku wa 16 Gashyantare ni bwo videwo yerekana uriya mupolisi, ASP Yasser Masinde Okoth yiriwe ihererekanwa ku mbuga nkoranyambaga. Byagaragaraga ko yasinze kuko yari afite n’icupa ry’inzoga mu mufuka. Okot […]
CHAN: Amavubi yongeye kwisanga mu itsinda rimwe na Uganda Cranes

Tombola igaragaza uko amakipe agomba guhurira mu matsinda y’igikombe cy’Afurika cy’abakina muri shampiyona zabo (CHAN) isize Amavubi y’u Rwanda mu tsinda rya gatatu aho ari kumwe n’Imisambi ya Uganda. Ni tombora yaberaga i Caïro mu Misiri yatangiye mu kanya kashize. Amavubi na Uganda Cranes n’ubundi bari mu tsinda rimwe, mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe […]
BurkinaFaso: Inyeshyamba ziciye mu rusengero abantu 24
Inyeshyamba zishe abantu 24 zikomeretsa abandi 18, mu gitero zagabye mu rusengero rw’aba-porotestanti ruherereye mu cyaro cyo mu majyaruguru ya Burkina Faso. Amakuru y’iki gitero yemejwe na Col. Salfo Kaboré, Guverineri w’Intara ya Pansi muri Yagha iherereye mu gace ka Sahel. Ni mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, dukesha iyi nkuru. Ati” Itsinda ry’abagabo […]
Hong Kong: Polisi irahiga bukware abibye impapuro zo mu musarani
Polisi mu gihugu cya Hong Kong, iri guhigisha uruhindu ibisambo byari byitwaje intwaro bikiba amapaki 50 y’impapuro zo mu bwiherero (umusarani) zikomeje kuba ingumi kubera icyorezo cya Coronavirus. Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare ni bwo ibi bisambo byari byahishe amasura binafite ibyuma, byagabye igitero ku muntu wari ugemuye ziriya mpapuro, bizimwiba bibanje kumutera […]
Umuhanzi Rema yari akubitiye mugenzi we ku rubyiniro
Umuhanzi Rema Namakula yashatse gukubita urushyi no kwirukana ku rubyiniro mugenzi we, Chris Evans nyuma y’uko uyu yari amutumiye ku rubyiniro akiha kuvuga kuri Eddy Kenzo wahoze akundana n’uyu mugore. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo Rema yataramiraga abakunze be mu gitaramo cyo ku munsi w’abakundana. Rema yatumiye ku rubyiniro […]
Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye

Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye nk’uko bivugwa mu itangazo Polisi y’u Rwanda (RNP) yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020. Iri tangazo riravuga ko Kizito Mihigo yapfuye mu ijoro ryakeye aho yari afungiwe i Remera muri Kasho iri kuri station ya Polisi. Riti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki […]
RDC: Impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’abatari bake
Impanuka ikomeye yabereye mu masanganiro y’imihanda y’ahitwa Ngaba mu mujyi wa Kinshasa, yasize ababarirwa muri 40 bitabye Imana, abandi benshi barakomereka. Ni Impanuka yabaye ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare. Ababonye iyi mpanuka iba, babwiye ibitangazamakuru byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ko yatewe n’ikamyo yari yikoreye amabuye yabuze feri (frein) bikarangira […]
Perezida Kagame yavuze amakosa ya Me Evode, Munyakazi na Gashumba baherutse kwegura
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uyoboye umwiherero w’abayobozi bakuru mu gihugu uri kubera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, yavuze amwe mu makosa akomeye yakozwe na ba Minisitiri Evode Uwizeyimana, Diane Gashumba na Isaac Munyakazi baherutse kwegura ku mirimo yabo. Kuri iki cyumweru ni bwo ababarirwa muri 400 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za […]
S.A: Abanyeshuri 12 bajyanwe kwa muganga bazira kurya imigati irimo ibiyobyabwenge
Polisi yo mu gace ka Gauteng muri Afurika y’Epfo, yataye muri yombi umugore w’imyaka 21 y’amavuko nyuma yo guha abanyeshuri imigati irimo ibiyobyabwenge ikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Aba bana bose uko ari 12 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Ikusasalethu, riherereye muri Braamfisherville muri Soweto. Iyi migati bayiriye ku wa kane w’iki cyumweru, nk’uko […]
Impamvu zazanye mu Rwanda Samuel Eto’o na Ahmad Ahmad uyobora CAF
Umunya-Cameroon Samuel Eto’o Fils wakanyujijeho muri ruhago n’Umunya-Madagascar Ahmad Ahmad uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru hano ku mugabane wa Afurika, bari i Kigali hano mu Rwanda. Amakuru avuga ko icyazanye aba bagabo bombi i Kigali ari ukubonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi batandukanye, mu rwego rwo kuganira na bo ku bijyanye n’uko u […]
Batatu bahoze muri Polisi y’u Rwanda bakurikiranweho ubujura
Abapolisi batatu basezerewe muri Polisi y’u Rwanda, bafungiye kuri Station ya Polisi ikorera i Remera mu mujyi wa Kigali bazira kwiyitirira kuba abakozi b’ishami rya polisi yo mu muhanda bakiba abantu amafaranga bababeshya ko bazabafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga. Aba ni Augusto Munyemana, Theogene Rukundo na Noel Munyarugendo. Uko ari batatu bafatiwe mu mujyi […]
Umuhanzi Chameleone yagurishije imwe mu mitungo ye kubera ideni
Joseph Mayanja, Umunya-Uganda uzwi mu muziki nka Dr. Jose Chameleone, yamaze kugurisha inzu Daniella Villas iherereye muri kamwe mu duce tw’umugi wa Kampala. Amakuru avuga ko Chameleone uri mu banyamuziki bakunzwe mu muziki wa Uganda na Afurika y’iburasirazuba muri rusange, yagurishije iriya nzu akayabo ka 200,000,000Rwf. Iyi nzu iherereye ahitwa Bweyogerere, yaguzwe n’umucuruzikazi utaramenyekana amazina. […]
Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse ku mugabane wa Afurika
Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Misiri, yatangaje ko muri iki gihugu hagaragaye umurwayi ufite indwara ya Coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake. Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ubuzima mu Misiri rivuga ko uriya muntu atari Umunya-Misiri, ariko ntirigaragaza ubwenegihugu afite. Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Khaled Megahed, yavuze ko bafashe ingamba zikomeyehe zo guhangana na kiriya cyorezo, ndetse […]
Man. City yahanishijwe kumara imyaka ibiri idakina amarushanwa ya UEFA
Ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yaciwe amande ya miliyoni 30 z’ama-Euro, inahanishwa kumara imyaka ibiri idakina amarushanwa ategurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, UEFA. Ibi bihano biremereye Man City yabifatiwe, nyuma yo kwica amabwiriza ajyanye no kugura no kugurisha abakinnyi ya UEFA azwi nka Financial Fair Play. Financial Fair Play igena […]
Minisitiri Diane Gashumba yeguye ku mirimo ye
Ibiro bya Minisitiri w’intebe byatangaje ko Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bwa Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba. Primature yavuze ko Minisitiri Gashumba yeguye ku mirimo ye, nyuma y’amakosa yari amaze kuba akarande muri Minisiteri yayoboraga. Mu ntangiriro z’iki ni bwo Minisitiri Gashumba yari yatumijweho na Komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko y’u […]
U Rwanda rwasabye Uganda gusenya gereza za RNC na RUD-Urunana ziri ku butaka bwayo
Mu nama yahurije hamwe intumwa z’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda i Kigali, Leta y’u Rwanda yasabye iya Uganda gusenya gereza z’imitwe ya RNC na RUD- Urunana ziri ku butaka bwayo. Ni inama yitabiriwe n’abaminisitiri hatandukanye b’ibihugu byombi, ikaba ibanziriza iyo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bazahuriramo i […]
Sugira Ernest yagarutse mu kipe y’igihugu Amavubi

Kuri uyu wa gatanu Mashami Vincent utoza ikipe y’igihugu Amavubi, yahamagaye abakinnyi n’ikipe ya CHAN yitegura imikino ibiri ya gicuti, harimo uwa Cameron na Les Diables rouges ya Congo Brazzaville. Ni mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN Amavubi agomba kwitabira, rizabera muri Cameroun muri Mata uyu mwaka . Abakinnyi 28 Mashami yahamagaye barimo Sugira […]
Hamisa Mobetto arashinjwa kwigana imyambarire ya Tanasha
Umunyamideri Hamisa Mobetto, arashinjwa kwigana uburyo bw’imyambarire bwa mukeba we Tanasha Donna. Aba bagore uko ari babiri bahuriye ku kuba bafite abana b’abahungu bombi babyaranye n’umuhanzi Diamond Platinumz. Hamisa ni we babanje kubyarana, gusa baza gutandukana bapfuye ko uyu mugore ngo yari asigaye ajya gushaka imitsindo mu bapfumu yo kugira ngo Diamond amukundwakaze. Tanasha Donna […]
Hari amahahiro yo mu Rwanda acuruza inyama ziroze
Mu gihe inyama zifatwa nka rimwe mu mafunguro yiyubashye ku benshi mu Banyarwanda, hari amakuru avuga ko zimwe muri Super Marchés (amahahiro) nyarwanda zicuruza inyama ziroze, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abarya ziriya nyama. Ibi ni ibyagaragajwe n’urubuga M28 Investigates, mu iperereza rwakoze rigaragaza ko abenshi mu bacuruzi b’inyama bashyira imbere amafaranga aho kwita ku […]
KNC yavuze ko yitandukanyije burundu na Mukura igomba gusura Gasogi United
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC, yatangaje ko yitandukanyije burundu n’ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yahoze afana, mbere y’uko iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda isura Gasogi United, mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda. Hari mu kiganiro kibanziriza uriya mukino yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa […]
Akurikiranweho kuza mu Rwanda asize afungishije igitsina cy’umugore we Super Glue
Denis Mumo ukomoka mu gihugu cya Kenya, akurikiranweho kugerageza gufunga burundu igitsina cy’umugore we akoresheje Guper Glue nyuma yo kumushinja kumubangikanya n’abandi bagabo bane. Mumo w’imyaka 36 y’amavuko akomoka mu majyepfo y’ahitwa Kitui muri Kenya. Avuga ko yavumbuye ubutumwa umugore we yohererezanyaga n’abandi bagabo ku mbuga nkoranyambaga, burimo n’amafoto y’ubwambure bwabo. Avuga kandi ko iyo […]