P. Kagame yemeye gutanga umusada wo gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice yafashe
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya kumuha umusada wo kumufasha gusaba inyeshyamba z’umutwe wa M23 guhagarika imirwano zihanganyemo na FARDC, no kuva mu bice zigaruriye. Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Kenyatta kuri ubu ufite inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu itangazo […]
Perezida Kagame, Tshisekedi na Ndayishimiye batumiwe i Luanda
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; batumiwe i Luanda muri Angola mu nama yiga ku bibazo by’u Rwanda na RDC. Ni ubutumire aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu bahawe na João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola. Inama batumiwemo biteganyijwe ko igomba kubera […]
Kiyovu Sports yirukanye rutahizamu w’Umurusiya bari bamaranye amezi 3
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusezerera rutahizamu Vladislav Kormishin ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya, nyuma y’amezi atatu ayikinira. Iyi kipe yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo, mbere yo kumwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya agomba kwerekezamo. Iti: “Turashimira cyane Vladisilav Kormishin wari umaze amezi atatu turi kumwe mu igerageza, tukaba […]
Nyaruguru: Vers la professionnalisation du travail de cueilleur de feuilles de théiers
Le théier est une culture industielle qui fait rentrer des devises au Rwanda. Aujourd’hui dans le district de Nyaruguru, la superficie des champs de plantations de théiers s’élargit d’année en année. Proportionnellement, la demande en cueilleurs de feuilles de thé progresse. C’est pourquoi les théiculteurs locaux lancent une idée que le travail de cueilleur puisse […]
Cristiano Ronaldo yavuze imyato Messi, ahishura icyo yakora aramutse amutwaye Igikombe cy’Isi
Rutahizamu Cristiano Ronaldo, yavuze imyato Lionel Messi ufatwa nk’umukeba we muri ruhago mbere yo guhishura ko yahita asezera umupira w’amaguru mu gihe baba bahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi akakimutwara. Uyu munya-Portugal yabigarutseho mu kindi gice cy’ikiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Piers Morgan. Kuri ubu imyaka irakabakaba 15 Cristiano Ronaldo ahanganiye na Lionel Messi intebe […]
Martha yabaye igitaramo nyuma yo gufatirwa mu cyuho n’umugabo we asambana na Pasiteri wo muri RDC
Niba ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga nk’urwa Twitter, biragoye ko waba utaramenya inkuru ya Martha wamaze kwiharira ibiganiro bya benshi mu bakoresha uru rubuga nyuma yo kugwa gitumo n’umugabo we amuca inyuma. Amashusho y’uyu mugore bivugwa ko ari uwo mu gihugu cya Zambia, akomeje gukwirakwizwa ku mbuga zikoranya imbaga. Ni amashusho bivugwa ko yafashwe n’umugabo we, […]
APR FC yigaramye ibyo gutumiza inama rukokoma, yikoma itangazamakuru
Ikipe ya APR FC yahakanye ko nta nama y’igitaraganya ubuyobozi bwayo buheruka gutumiza; ngo kuko nta bibazo bidasanzwe biri muri iyi kipe. Ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 ni bwo byari biteganyijwe ko iyi nama yagombaga kuba, gusa amakuru avuga ko yaje gusubikwa kubera ko bamwe mu basirikare bayoboye APR FC batashoboye kuboneka […]
Gen Nyagah wa Kenya yasuye FARDC ku irasaniro aho ihanganye na M23 (Amafoto)

Umuyobozi w’Ingabo za Kenya ziheruka koherezwa kugarura amahoro muri Congo Kinshasa, Maj. Gen Jeff Nyagah, yasuye ku irasaniro Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) aho zikomeje guhangana n’inyeshyamba za M23. Maj Gen Nyagah yasuye Ingabo za Congo ku rugamba ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022. Uyu musirikare yari aherekejwe na bagenzi be bo mu ngabo […]
Sadio Mané byemejwe burundu ko atagikinnye Igikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yatangaje ko rutahizamu Sadio Mané atazayikinira mu mikino y’Igikombe cy’Isi, bitewe n’uko imvune yagize yanze gukira nk’uko byari byitezwe. Sadio Mané yavunikiye mu mukino wa shampiyona y’Abadage Bayern Münich asanzwe akinira iheruka gutsindamo Werder Bremen ibitego 6-1. Bijyanye no kuba uyu rutahizamu ari we Sénégal isanzwe igenderaho, umutoza Aliou Cissé yari […]
Amavubi ya Carlos Ferrer yahagamwe na Sudani, yuzuza umukino wa 7 wikurikiranya adatsinda
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi na Sudani 0-0, uba umukino wa karindwi wikurikiranya kuva afashwe n’umutoza Carlos Alos Ferrer utaratsinda umukino n’umwe kuva ahawe inshingano zo kuyitoza. Amavubi y’u Rwanda yari yahuriye na Sudani kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. […]
Uko ibihugu bikurikirana mu guhabwa amahirwe yo gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022
Iminsi itatu yonyine kuri ubu ni yo ibura kugira ngo i Doha no mu yindi mijyi igize igihugu cya Qatar hatangire Igikombe cy’Isi cya 2022. Ni ku nshuro ya 22 iri rushanwa rifatwa nk’iriruta ayandi mu mupira w’amaguru rigiye gukinwa, nyuma yo gutangira gukinwa mu 1930. Iri rushanwa kandi rigiye gukinwa nyuma y’imyaka 20 Ikipe […]
U Bwongereza bwasabye M23 kureka gusatira Umujyi wa Goma
Leta y’u Bwongereza yasabye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 kureka gusatira Umujyi wa, mu gihe imirwano hagati y’izi nyeshyamba n’Ingabo za Congo Kinshasa ikomeje kujya mbere. U Bwongereza bwahaye M23 ubu butumwa biciye muri Corin Robertson usanzwe akuriye Ibiro bireba umugabane wa Afurica n’ibirwa bya Carraïbes muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza. Mu butumwa […]
Aho Perezida Emmanuel Macron ahagaze ku bibazo bya RDC, u Rwanda na M23
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagaragaje aho ahagaze ku bibazo bya Congo Kinshasa, u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23; avuga ko ashyigikiye ingingo zirimo kohereza umutwe w’Ingabo z’akarere muri burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uhari. Macron yakomoje ku bibazo byo muri Congo, ubwo yari i Bali muri Indonesie aho yitabiriye […]
Biden yavuze ko missile yarashwe muri Pologne ikitirirwa u Burusiya yaturutse muri Ukraine
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igisasu cyo mu bwoko bwa missile cyaraye kirashwe muri Pologne kikitirirwa u Burusiya, cyaturutse muri Ukraine. Biden yabibwiye abakuru b’ibihugu bagenzi bo mu bihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7) bari kumwe i Bali muri Indonesie mu nama ya G20; ndetse n’Umuryango w’ubwirinzi […]
Abandi bakomando ba Kenya bategerejwe i Goma
Icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi i Nairobi kuri uyu wa Gatatu, i Goma muri Congo Kinshasa. Ni icyiciro kigizwe n’abasirikare babarirwa muri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo z’Umuryango wa Afurica y’iburasirazuba (EAC) bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo. Aba basirikare baje […]
Byinshi ku mujyi wa Lourdes ufite umubare w’ibyumba bya hoteli uruta uw’abawutuye

Lourdes ni umujyi wo mu Bufaransa uzwi kubera ubukerarugendo nyobokamana buhabera nyuma y’amabonekerwa ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha ku mwangavu witwaga Bernadette Soubirous. Ibarura ryakozwe muri 2021 ryerekanye ko Lourdes ituwe n’abantu 14,361. Amahoteli awubarizwamo yemewe ku rwego mpuzamahanga agera ku 173, akagira ibyumba byo gucumbikamo 14,724 n’ibitanda by’uburiri 22,200. Ni ukuvuga ko buri muturage […]
Zongeye kubyara amahari hagati y’u Burusiya na Ukraine kubera missile yarashwe muri Pologne
Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’igihugu cy’u Burusiya n’icya Ukraine, nyuma y’uko igisasu cyo mu bwoko bwa missile kirashwe muri Pologne kikica abantu babiri. Iyi misile yishe bariya basivile, nyuma yo kugwa mu gace k’icyaro ka Przewodow gaherereye hafi y’umupaka wa Pologne na Ukraine. Perezida Andrzej Duda wa Pologne mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko […]
Yaciye ibintu kubera amashusho y’ubwambure bwe yavuze ko ari ku karubanda (Amafoto)

Umukobwa wiyita @Asiimwe1900 ku rubuga rwa Twitter, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko hari amashusho y’ubwambure bwe aheruka gushyirwa ku karubanda. Uyu mukobwa bivugwa ko ari uw’i Mbarara mu gihugu cya Uganda, amaze iminsi ibarirwa muri itatu yarabiciye ku mbuga ziganjemo urwa Twitter kubera ayo mashusho. Bigitangira yanditse kuri Twitter asaba […]
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yamaze kugera i Goma mu ruzinduko yagiriye muri uyu mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kenyatta ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo; nk’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inshingano yahawe na Dr William […]
U Rwanda rwifashe ku mwanzuro usaba u Burusiya gusana ibyangijwe n’intambara yo muri Ukraine
Leta y’u Rwanda yahisemo kwifata, yanga gushyigikira cyangwa kurwanya umwanzuro usaba u Burusiya gusana ibyangijwe n’intambara yo muri Ukraine bumaze amezi hafi icyenda burwana n’Ingabo z’iki gihugu. Hari mu matora yakozwe n’Inteko Rusange ya Loni yabereye i New York ku Cyicaro Gikuru cy’uyu muryango, ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022. Ibihugu 94 ni […]
Ten Hag yabwiye Manchester United ko atagikeneye Cristiano Ronaldo mu kipe ye
Umutoza Erik Ten Hag wa Manchester United, yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ko atacyifuza ukundi Cristiano Ronaldo; bityo ko nta wundi mukino n’umwe akwiye kongera kuyikinira. Umutoza Ten Hag yatanze kiriya cyifuzo nyuma yo kugirana inama na Joel Glazer uri muri ba nyiri Manchester United, Richard Arnold usanzwe ari Umuyobozi wayo mukuru na John Murtough […]
Muri APR FC hateganyijwe inama y’igitaraganya
Ikipe ya APR FC yamaze gutumiza inama y’igitaraganya ihuza ubuyobozi bukuru bwayo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022. Ni inama byitezwe ko iza kwitabirwa n’abantu 15 biganjemo abayobozi bakuru muri RDF, ikaza kuba yiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Mu byitezwe harimo gusesengura ibikubiye muri raporo yakozwe […]
Cristiano Ronaldo yishongoye kuri Wayne Rooney, Manchester United imuca arenga Frw miliyari
Rutahizamu Cristiano Ronaldo yasubije Wayne Rooney yashinje kumugirira ishyari, nyuma y’uko uriya Mwongereza yari yarakunze kumujora. Rooney na Cristiano bombi bakinannye muri Manchester United kuva muri 2004, mbere y’uko uyu wa nyuma ayivamo muri 2009 yerekeza muri Real Madrid yo muri Espagne. Mbere y’uko aba bombi batandukana, batwaranye na Manchester United ibikombe bitandukanye birimo bitatu […]
M23 yaba yamaze kwibikaho drones za gisirikare
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umutwe wa M23 watangiye kwifashisha drones za gisirikare, mu mirwano uhanganyemo n’Ingabo za Congo Kinshasa. Drones ebyiri z’uyu mutwe bivugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere zabonwe ahitwa Pena mu Rutshuru, gusa nta wuramenya inkomoko y’izi ndege nto zitagira abapilote. Aha mu Rutshuru […]
Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
Gamariel Mbonimana wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yamaze kwegura nyuma yo kunengwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kubera ubusinzi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2022 ni bwo inkuru y’ubwegure mu nteko bwa Depite Mbonimana wari uhagarariye Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) yamenyekanye. […]
Cristiano Ronaldo yashinje Man United kumugambanira, yibasira cyane Ralf Rangnick na Ten Hag
Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yashinje ikipe ya Manchester United asanzwe akinira kumugambanira, yibasira bikomeye Umudage Ralf Rangnick wahoze ari umutoza wayo w’agateganyo na Erik ten Hag wamusimbuye. Cristiano yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Piers Morgan, mbere yo gusohoka mu kinyamakuru The Sun. Ni Cristiano wagaragaje ko Manchester United itaratera imbere na gato kuva muri […]
Twitter yahagaritse kugurisha ‘Blue tick’ nyuma y’uko abarimo ‘Yezu’ na ‘Shitani’ bayihawe
Urubuga rwa Twitter rwabaye ruhagaritse gutanga ‘Blue tick’ (akarango k’ubururu kerekana konti nyazo), nyuma y’akajagari no guha kariya karango konti nyinshi mpimbano kubera ko benezo babashije kwishyura ikiguzi cyashyizweho. Mu busanzwe ikiguzi cyo kugira abafite konti za Twitter bahabwe ‘Blue tick’ ni $8; nk’uko amabwiriza ba nyiri ruriya rubuga baheruka gushyiraho abivuga. Ni amabwiriza yashyizweho […]
Abakomando ba mbere ba Kenya bageze i Goma
Itsinda rya mbere ry’abasirikare bo mu ngabo za Kenya ryamaze kugera i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bikorwa bigamije gufasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwigobotora imitwe yitwaje intwaro. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo aba basirikare bageze ku kibuga cy’indege cy’i Goma, bakirwa na Gen. Maj Chico Tshitambwe usanzwe ari […]
Lieutenant Colonel Sengabo yaguye mu mirwano ya FARDC na M23
Lieutenant Colonel Sengabo Faustin wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yiciwe mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Amakuru aturuka muri Congo avuga ko uyu musirikare mukuru yiciwe ahitwa Rugari ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’Ingabo za Congo Kinshasa […]
RDC yabwiye M23 ibintu 4 isabwa kugira ngo bemere kwicarana ku meza y’ibiganiro
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ingingo enye zisabwa kugira ngo yemere kuganira n’umutwe wa M23, zirimo iy’uko uyu mutwe ugomba kuva mu duce twose wigaruriye. Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula Apala; mu kiganiro yaraye agiranye n’itangazamakuru. Muri iki kiganiro Lutundula yongeye kugaragaza M23 nk’umutwe w’iterabwoba, bityo ko […]
Igikomeye Haringingo abona Kiyovu Sports yarushije Rayon Sports atoza
Umutoza Haringingo Francis Christian w’ikipe ya Rayon Sports asanga igikomeye Kiyovu Sports yarushije ikipe ye amahirwe, ari na yo yatumye iyitwara amanota atatu mu mukino baraye bahuriyemo. Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona warangiye iyitsinze ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe mu gice […]
João Lourenço yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mbere yo kujya kuganira na Tshisekedi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaraye yakiriye mugenzi we João Lourenço wa Angola wari mu Rwanda, bagirana ibiganiro. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo ni bwo Lourenço yageze i Kigali, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh. Ku mugoroba ni bwo yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida […]
Amasomo mu Rwanda hose agiye kujya atangira 8:30 z’igitondo, akazi gatangire 9:00
Guverinoma y’u Rwanda yagennye ko amasomo mu mashuri yose mu Rwanda agomba kujya atangira saa mbili n’igice z’igitondo, akazajya arangira saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ikaba yari iyobowe na Perezida Paul Kagame. Iyi nama yemerejwemo amasaha y’amasomo mu […]
Kiyovu Sports yasubiriye Rayon Sports, iyambura umwanya wa mbere muri shampiyona
Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1, yuzuza umukino wa gatanu wikurikiranya itazi uko gutsinda uyu mukeba wayo bimera. Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona. Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo, mu gihe yari yabanje guhigana ubutwari. Nka Rayon Sports […]
M23 yatwitse ibifaru bya FARDC, ikindi kimwe iracyigarurira
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu watangaje ko watwitse ibifaru bibiri by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ikindi kimwe uza kucyigarurira. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ingabo za Congo Kinshasa nyuma yo kugaba ibitero kuri uriya mutwe zifashishije […]
Sadio Mané yahamagawe mu bakinnyi Sénégal yitabaje mu gikombe cy’Isi
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal ‘Les Lions de la Téranga, Aliou Cissé, yahamagaye abakinnyi 26 azifashisha mu gikombe cy’Isi barimo rutahizamu Sadio Mané. Uyu rutahizamu wa Bayern Munich byari bimaze igihe bivugwa ko ashobora kutazakina imikino y’Igikombe cy’Isi, nyuma yo kuvunikira mu mukino wa shampiyona y’Abadage Bayern Münich iheruka kunyagiramo Werder Bremen ibitego 6-1. Perezida […]
Imiryango y’abarimo Umunyarwandakazi baguye mu mpanuka y’indege yo muri Tanzania yemerewe indishyi y’arenga Frw miliyari 170
Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko yamaze gutegura angana na $ miliyoni 170 (arenga Frw miliyari 170), nk’indishyi zo guha imiryango y’abantu 19 baheruka kugwa mu mpanuka y’indege yahanutse ikagwa mu kiyaga cya Victoria. Ku Cyumweru gishize ni bwo iyo ndege itwara abagenzi ya Sosiyete ya Precision Air yakoze impanuka ivuye i Dar es Salaam, ubwo […]
Perezida João Lourenço ategerejwe i Kigali kubera ibibazo by’u Rwanda na RDC
Perezida João Lourenço wa Angola ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, mu ruzinduko biteganyijwe ko rugomba gusiga abonanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Amakuru y’uru ruzinduko yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete António; mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku mugoroba w’ejo ku […]
Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
Abahuriga b’ikipe ya Rayon Sports, barahiriye gushyingura mukeba wayo Kiyovu Sports; mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo amakipe yombi atane mu mitwe. Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ni bwo ubwatsi bw’ikibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo buzatangira guca urubanza rw’aba bakeba babiri. Ni umukino […]
Perezida Kagame yirukanye Gatabazi JMV ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane yirukanye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza Musabyimana Jean Claude. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko “ashingiye ku biteganywa n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya […]
Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
Jaynet Kabila, mushiki wa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ko Leta y’u Rwanda ko yagirana ibiganiro n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ngo kuko ari abaturage bayo. Uyu mudepite usanzwe ari impanga ya Joseph Kabila yabitangarije muri Afurika y’Epfo, ubwo yari mu nteko y’abadepite b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. FDLR […]
U Bufaransa bwatangaje 25 buzaserukana muri Qatar batarimo Pogba na Kanté
Umutoza Didier Deschamps w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus, yamaze guhamagara abakinnyi 25 azitabaza mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 batarimo Paul Pogba na N’golo Kanté. Ni imikino kuri ubu ibura iminsi 10 igatangira mu mijyi itandukanye y’igihugu cya Qatar. U Bufaransa bufite Igikombe cy’Isi giheruka gukinirwa mu Burusiya, kuri ubu buherereye mu itsinda rya […]
Imikino 7 yihiritse Marines FC itazi uko intsinzi imera nyuma yo kwihereranwa na Gasogi
Ikipe ya Marines FC yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1, yuzuza imikino irindwi ya shampiyona y’icyiciro cya mbere itarabasha kubona amanota atatu. Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi yari yakiriye Gasogi United, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu. Igitego cyo ku […]
Sadio Mané ntabwo agikinnye Igikombe cy’Isi
Umunya-Sénégal Sadio Mané ntagikiniye ikipe y’igihugu cye mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022, nyuma y’imvune ikomeye yaraye agize. Uyu rutahizamu Sénégal yagenderagaho yaraye avunikiye mu mukino wa shampiyona y’Abadage Bayern Münich asanzwe akinira yanyagiyemo Werder Bremen ibitego 6-1. Ikinyamakuru L’Equipe cyatangaje ko Mané yacitse umutsi w’inyuma ku gatsitsino, bityo akaba agomba kumara ibyumweru byinshi adakandagira […]
Indege z’intambara za FARDC zatangiye gusuka amabombe ku birindiro bya M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangiye kurasa ibirindiro by’umutwe wa M23 cyifashishije indege zacyo z’intambara. Izi ndege zirimo izo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zatangiye kurasa ibirindiro by’uriya mutwe nk’uko byemejwe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wawo mu bya Politiki. Mu butumwa Kanyuka yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko M23 igomba kwirwanaho. […]
Perezida Samia yahembye kwinjiza mu ngabo za Tanzania umurobyi uheruka gukora igikorwa cy’ubutwari
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yinjije mu ngabo z’iki gihugu umusore ukiri muto w’umurobyi uheruka kurokora abantu 24, nyuma y’uko indege barimo ikoze impanuka ikagwa mu kiyaga cya Victoria. Mu iteka Perezida Samia yaciye ku wa Mbere tariki ya 07 Ugushyingo, yategetse ko uriya musore witwa Jackson Majaliwa yinjizwa muri Brigade y’Ingabo za Tanzania […]
Museveni yakoze impinduka mu ngabo za Uganda zirwanira mu kirere
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yakoze impinduka mu gisirikare zasize ashyizeho Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mushya. Uwagizwe Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere ni Maj. Gen Charles Okidi nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa Lt. Gen. Uyu yasimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Charles Lutaaya […]
U Rwanda rwasabye RDC kurekura abaturage barwo bafunzwe na ANR ‘byihuse kandi nta mananiza’
Guverinoma y’u Rwanda iherutse kumenyesha iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko hari Abanyarwanda babiri bafungiwe muri iki gihugu, iyisaba ko barekurwa byihuse nta n’amananiza. Abafunzwe nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje; barimo Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafungiwe muri Congo Kinshasa kuva ku wa 30 Kanama ubwo batabwaga muri yombi. Iki gitangazamakuru […]
Liverpool yahawe andi mahirwe yo kwihorera kuri Real Madrid, Man United yisanga na Barça muri Europa
Tombora y’uko amakipe agomba guhura muri ? cy’irangiza cya UEFA Champions league, yasize ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne itomboye Liverpool yo mu Bwongereza. Ni amakipe yombi agiye kongera guhura mu gihe muri Gicurasi uyu mwaka yahuriye ku mukino wa nyuma wasize Real Madrid itwaye igikombe, nyuma yo gutsinda Liverpool igitego 1-0. Ni igitego […]
Rubavu: Indege y’intambara ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda
Indege y’intambara y’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), yavogereye ikirere cy’u Rwanda kuri uyu wa Mbere bituma abatuye mu karere ka Rubavu bagira ubwoba. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2022 ni bwo iyi ndege yanyuze mu kirere cy’u Rwanda, mu karere ka Rubavu. Guverinoma y’u Rwanda yemeje aya makuru mu […]
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Samia Suluhu n’abanya-Tanzania
Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ndetse n’abaturage b’igihugu cye, nyuma y’impanuka y’indege yahanutse mu kiyaga cya Victoria igahitana abatari bake. Umukuru w’Igihugu yatambukije ubu butumwa yifashishije urubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Ndihanganisha cyane abaturage ba Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan ku bw’itakara ry’ubuzima, nyuma y’impanuka y’indege. Twifatanyije […]
APR FC ikomeje kurumbirwa n’ibitego yatsinze Gorilla FC yiyushye akuya
Igitego rukumbi cya rutahizamu Yves Mugunga ni cyo cyaraye gifashije APR FC gutsinda Gorilla FC igitego 1-0, yongera kubona amanota atatu nyuma y’imikino ibiri yikurikiranya idatsinda. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona waraye ubereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino wagoye cyane APR FC, bijyanye n’uko […]
Myugariro wa Rayon Sports uheruka guhamagarwa n’Amavubi yahamagawe n’Intamba mu rugamba

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’, Jimmy Ndayizeye, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 22 bagomba kwitegura umukino wa gicuti ifitanye na Côte d’Ivoire barimo myugariro Ndizeye Samuel wa Rayon Sports. Uyu musore usanzwe ari Visi-Kapiteni wa Rayon Sports yahamagawe n’u Burundi, mu gihe mu minsi ishize yahamagawe n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ gusa akaza kubura ibyangombwa byo […]
Goma: Urubyiruko barenga 800 batangiye ikosi mbere yo kujya guhangana na M23
Urubyiruko babarirwa muri 800 b’i Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batangiye imyitozo y’ibanze ya gisirikare mbere yo kujya guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ni nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi buhamagarira urubyiruko kwinjira mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC) ku bwinshi, mu rwego rwo kurengera ubusugire bwa Congo Kinshasa. Tshisekedi […]
Perezida Kagame yahanuye ba Ofisiye bashya ba RDF ku businzi n’ubusambanyi
Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye ba Ofisiye bashya baheruka kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda kurangwa n’imyifatire myiza kugira ngo bazabashe kugera ku byo biyemeje. Umukuru w’Igihugu yahaye aba basirikare izi mpanuro ku wa Gatanu, mu muhango wo guha ipeti rya Sous-Lieutenant ba Ofisiye barenga 500 nyuma baheruka gusoza amasomo […]
Igisirikare cya Somalia cyihimuye kuri Al Shabaab, kiyikubita ahababaza
Igisirikare cya Somalia cyatangaje ko cyivuganye byibura abarwanyi 100 ba Al Shabaab, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije ingabo zacyo n’inyeshyamba z’uriya mutwe w’iterabwoba. Ni imirwano Minisiteri y’Ingabo za Somalia yatangaje ko yabereye mu karere ka Hiran gaherereye rwagati mu gihugu. Al Shabaab yatakaje bariya barwanyi, mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize ibitero byayo byivuganye ababarirwa mu […]
Gen Peter Elwelu wa UPDF yaburiye M23
Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yaburiye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku bitero bikomeye zishobora kugabwaho mu gihe zaba zanze kuva mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru zamaze kwigarurira. Gen Elwelu yabikomojeho ku wa Gatanu, ubwo yahuriraga n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za […]
Rayon Sports yatsinze Sunrise, yisubiza ikuzo imbere ya Kiyovu Sports
Ikipe ya Rayon Sports yaraye yisubije umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Sunrise y’i Nyagatare igitego 1-0. Iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis Christian yari yakiriye Sunrise ya Seninga Innocent, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wakiniwe ku matara ya Stade ya Kigali. Rayon Sports itaratakaza inota na rimwe […]
Ishimwe rya Madamu Jeannette Kagame ku muhungu we warahiriye kwinjira muri RDF
Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame, yashimiye Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wabo nyuma yo kurahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ugushyingo ni bwo Ian Kagame yarahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Ni […]
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant ba Ofisiye barenga 500 yinjije muri RDF
Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant ba Ofisiye barenga 500 nyuma yo gusoza amasomo abategurira kwinjira muri RDF. Ni mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako ho mu karere ka Bugesera. Ba Ofisiye binjiye muri RDF ni 568, barimo abakobwa […]