Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ukutavuga rumwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri Mapping Report na Dr Denis Mukwege. Ku wa 01 Ukwakira 2010 ni bwo Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”. Iyi […]

Rubavu: Barashinja Koperative CEMINYAKI kwitwaza ingufu za gisirikare ikabahohotera

Abaturage batuye hafi y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, barashinja Koperative CEMINYAKI igicukuramo amabuye y’agaciro kwitwaza ingufu za gisirikare ifite ikabahohotera. Ihohotera aba baturage bataka rishingiye ku kuba bashinja iriya Koperative gukoresha ingufu ikabangiririza imitungo itabahaye ingurane, abandi bakayishinja kubashimutira abantu. Hakizimana Gaspard uri mu baturage bavuga ko […]

Leo Messo yerekeje muri Arsenal yo mu Bwongereza

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamaze gusinyisha Leo Messo, umukinnyi ukiri muto ukomoka mu gihugu cya Kenya. Inkuru y’uko iyi kipe yamaze gusinyisha uriya mukinnyi yemejwe na Chris Wheatley usanzwe ashinzwe itangazamakuru mu kipe ya Arsenal, gusa ntiyagira byinshi atangaza ku bikubiye muri Transfert ye. Amafoto yagiye hanze agaragaza Messo nyuma yo gusinyira Arsenal […]

Perezida Kagame yashinje Uganda gushaka guha u Rwanda amategeko

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kuba igihugu cya Uganda cyarashatse guha u Rwanda amategeko y’ibyo rugomba gukora gukora biri mu byahungabanyije umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na France 24 na RFI. Yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo bitandukanye by’imbere mu gihugu, muu gihe rwabaga rushaka uko rukemura […]

Perezida Kagame yabonanye n’abasirikare bakuru b’Abafaransa babaye mu Rwanda

Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa, yabonanye n’abagize Komisiyo yakoze raporo Duclert ndetse n’abahoze ari abasirikare bakuru b’Ubufaransa bari mu Rwanda hagati ya 1990-1994. Ibiro by’Umukuru w’Iguhugu byatangaje ko abahoze ari abasirikare bakuru bitabiriye biriya biganiro barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié na Amb. Yannick Gérard. Aba basirikare […]

Kera kabaye Karim Benzema yongeye guhamagarwa mu kipe y’Abafaransa

Rutahizamu wa Real Madrid, Karim Benzema, yongeye guhamagarwa mu kipe y’igihugu y’Abafaransa ‘Les Bleus’, nyuma y’imyaka itanu yarayirukanwemo. Benzema yirukanwe mu kipe y’Abafaransa n’umutoza Didier Deschamps muri 2015, nyuma yo gushinjwa gushyira hanze amashusho y’urukozasoni ya mugenzi we Mathieu Valbuena. Ikinyamakuru Le Parisien cyari cyatangaje ko Benzema ashobora guhamagarwa mu bakinnyi Ubufaransa buzifashisha muri Euro […]

Nyamagabe: Ababyeyi b’abana baturikanywe n’igisasu barasaba ubufasha

Abana babiri b’abahungu b’imyaka 13, Byukusenge Samuel na Sinzabahorana Cyprien, bombi bakomoka mu Karere ka Nyamagabe: umwe mu mudugudu wa Rukereko, akagari ka Nkumbure, umurenge wa Kitabi; undi mu mudugudu wa Kumuganza, akagari ka Shaba, umurenge wa Tare, baturikanywe n’igisasu mu kwezi kwa Kanama 2020 ubwo bari bagiye gutora inkwi mu ishyamba riherereye mu isambu […]

Inama y’igitaraganya muri Kiyovu Sports nyuma yo gusebera imbere ya Rutsiro FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwamaze gutumiza inama y’igitaraganya yahuje abakinnyi n’ubuyobozi, nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Rutsiro igasezererwa muri shampiyona itarenze umutaru. Ejo ku wa Mbere ni bwo urugendo ruganisha Kiyovu Sports ku ndoto zayo z’igikombe cya shampiyona rwatangiye, nyuma yo gutsindwa na Rutsiro ibitego 2-1. Nyuma yo gutsindwa uyu mukino Perezida Mvukiyehe […]

Perezida Kagame yakomoje kuri Agathe Kanzinga, Dr Mukwege n’intege nke za Loni muri RDC

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimangiye ko iyo ingabo z’u Rwanda ziza kuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bivugwa zakabaye zarakemuye ikibazo cy’umutekano muke kiri muri kiriya gihugu. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo ku wa Mbere, mu kiganiro cyihariye yagiranye na France 24 cyo kimwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Perezida Kagame yagaragaje […]

Rutsiro FC yababaje Kiyovu Sports, ijyana na Rayon Sports muri 1/4 cy’irangiza

Ikipe ya Rutsiro yageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0. Hari mu mukino wa nyuma wo mu tsinda B wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo. Ibitego bya Iraguha Hadji na Nova Bayama byari bihagije ngo Rutsiro FC ibone amanota atatu yayifashije kugera muri 1/4 cy’irangiza. Kiyovu Sports […]

Urwibutso kuri Mafisango Patrick wujuje imyaka 8 atabarutse

Ku itariki nk’iyi ya 17 Gicurasi, ni bwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakiriye inkuru y’umubabaro yabikaga nyakwigendera Mafisango Patrick. Ni inkuru yashenguye imitima y’abakunzi b’Umupira w’amaguru, kubera igikundiro uyu mugabo wakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi yari afitiwe. Nyakwigendera Mafisango Patrick Mutesa, yakomokaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kuza mu Rwanda akanyura mu […]

FC Barcelona yanyagiye Chelsea, yegukana igikombe cya UEFA Champions league

Ikipe ya FC Barcelona y’abari n’abategarugori yegukanye igikombe cya UEFA Champions league cya mbere mu mateka yayo, nyuma yo kunyagira Chelsea ibitego 4-0. Hari mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions league wabereye Gothenburg mu gihugu cya Suède. Iminota 36 y’umukino yari ihagije ngo FC Barcelona y’umutoza Luis Cortes ibe yamaze kubona ibitego bine byahise […]

J. Cole yatsindiye Patriots amanota atatu, ayifasha gutsinda Rivers Hoopers

Umuraperi Jermaine Cole uzwi mu muziki wa Amerika nka J. Cole, yaraye atsinze amanota atatu mu mukino w’irushanwa rya BAL ari gukiniramo ikipe ya Patriots BBC ya hano mu Rwanda, afasha iyi kipe gutsinda Rivers Hoopers amanota 80-63. Batriots BBC na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ni bo bafunguye ririya rushanwa, mu mukino wabereye muri […]

CAF Champions league: Simba SC yakorewe ibya mfura mbi na Kaizer Chiefs

Ikipe ya Simba Sports Clubo yo mu gihugu cya Tanzania, yanyagiwe na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ibitego 4-0; mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league. Iyi kipe isanzwe ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere yari yasuye Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo. Ni umukino Simba yagiye gukina ihabwa amahirwe, bijyanye n’uko yari yitwaye […]

Abapolisi bagaragaye bakubita uwari watorotse kasho bari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwamaze gushyikirizwa abapolisi babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bari gukubita umuturage wari watorotse kasho. Ku gicamunsi cyo ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho y’abantu bane bambaye imyenda isanzwe, bateruye umuntu bamwerekeza ahari haparitse imodoka. Mu kumugeza kuri iyo modoka yari iparitse […]

Perezida Kagame yahawe na Arsène Wenger umwambaro wa Arsenal yihebeye (Amafoto)

img_20210515_140954.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yashyikirijwe umwambaro w’ikipe ya Arsenal yihebeye n’Umufaransa Arsène Wenger wahoze ayitoza. Arsène Wenger n’abarimo Perezida Gianni Infantino wa FIFA kimwe na Dr Patrice Motsepe wa CAF, bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF. Perezida Kagame ni we wafunguye ku mugaragaro iyi nama […]

Mfana Arsenal na Golden State Warriors, ariko nanareba shampiyona y’Abafaransa_Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye gushimangira ko yihebeye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Golden State Warriors yo muri NBA, gusa akanaba asigaye akurikirana shampiyona y’Abafaransa n’iya Espagne. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo ku wa Gatanu, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru l’Equipe cyo mu Bufaransa. Ni ikiganiro cyibanze kuri Siporo nyuma y’amateka ashaririye ya […]

Tugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu_Ndayishimiye abwira Museveni

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aheruka kubwira Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ko Abarundi bamufata nk’umubyeyi wabo, kubera uko yabitangiye kugira ngo bongere kugera ku mahoro n’ubwiyunge. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yari yakiriwe na Museveni mu biro bye i Entebbe, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aheruka kugurira muri Uganda. Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko kuri […]

Diamond ntiyigeze aha agaciro urukundo rwacu_Tanasha Donna

Umunyakenyakazi Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz, yavuze ko kuba uyu muhanzi atarigeze aha agaciro urukundo rwabo biri mu byatumye urukundo rwabo rugera ku iherezo. Uyu mugore winjiye mu rukundo na Diamond nk’umusimbura wa Hamisa Mobetto, yavuze ko yari afite icyizere cyo gukora ubukwe n’uriya muhanzi wo muri Tanzania mu myaka ibiri ishize, gusa birangira […]

Ndasaba imbabazi, nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika-Dr Isaac Munyakazi

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye; yatakambiye urukiko rukuru rwa Nyarugenge arusaba kumubabarira, nyuma yo gusaba imbabazi n’abarimo Perezida Paul Kagame. Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo Munyakazi yeguye ku mirimo ye, nyuma yo gushinjwa amakosa arimo gukoresha inshingano yari afite mu nyungu ze bwite. […]

Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal ari mu Rwanda

Umufaransa Arsène Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ari hano mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Ni inama iteganyijwe kubera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, ikazayoborwa na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe. Arsène Wenger wageze i Kigali mu kanya kashize, ni umwe […]

Breaking: Lague Byiringiro yasinye muri FC Zürich

Rutahizamu Lague Byiringiro wakiniraga APR FC n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yamaze kwerekeza mu kipe ya FC Zürich yo mu kiciro cya mbere mu Busuwisi. Mu kanya kashize ni bwo uyu musore ukiri muto yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iriya kipe. Mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni bwo Lague yageze i Zürich, ku butumire bwa FC Zürich yari […]

Rayon Sports yananiwe kwihimura kuri Kiyovu Sports

Umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wo mu tsinda B wahuzaga Rayon Sports na Kiyovu Sports, urangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Ni umukino Rayon Sports yari yarahiriyemo kwihorera kuri Kiyovu, bijyanye n’uko yari yarayitsinze ibitego 3-2 mu mukino wabahuje mu minsi ishize. Myugariro Mbogo Ally ni we wafunguriye Kiyovu Sports amazamu ku munota […]

Al Ahly igiye gutanga akayabo kuri Sofiane Rahimi wahaye akazi gakomeye abarimo Amavubi

Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, igiye gutanga akayabo ka $ miliyoni 5 igura Umunya-Maroc Sofiane Rahimi uheruka guha akazi gakomeye amakipe arimo n’Amavubi y’u Rwanda. Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya Raja Casablanca y’iwabo muri Maroc, yigaragaje cyane muri CHAN yabereye muri Caméroun, atorwa nk’umukinnyi wayo nyuma yo gufasha Maroc kwisubiza […]

Museveni yavuze uko yashatse gufasha Gaddafi ngo bahe OTAN isomo, undi akamutenguha

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko mbere y’uko Col Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya yicwa, yapanze kumufasha kwigobotora ingabo zari zimusumburije, undi birangira amutengushye. Umukuru w’Igihugu cya Uganda yabigarutseho ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ubwo yari amaze kurahirira manda ya gatandatu mu muhango wabereye ku kibuga cya Kololo. Perezida Museveni mu […]

Gen Kazura na CGP Dan Munyuza basoje uruzinduko rwabo muri Tanzania

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza; kuri uyu wa Kane basoje uruzinduko rw’iminsi ine barimo mu gihugu cya Tanzania. Ku Cyumweru ni bwo Afande Kazura na Afande Munyuza basesekaye mu gihugu cya Tanzania, mu ruzinduko rwari rugamije kugirana ibiganiro na bagenzi babo bo […]

Indege ya RwandAir yaguye igitaraganya i Lubumbashi

Indege ya Sosiyete y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yaguye ikitaraganya i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kugira ikibazo cya Tekiniki. Iyi ndege yari irimo abagenzi berekeza mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Yari yahagurutse i Kigali 23:55 z’ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi, yerekeza i Johannesburg ku Kibuga cy’Indege […]

AS Kigali yongeye gusubira Police, Musanze FC yongera kubabaza Etincelles

Ikipe ya AS Kigali yongeye gusubira Police FC iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wo mu tsinda rya gatatu (C) wabaye kuri uyu wa kane. Ni umukino amakipe yombi yahuyemo anganya amanota 9, bigasobanura ko yishakagamo igomba kuyobora itsinda. Ibitego byo ku munota wa 24 w’umukino bya Fiston Nkinzingabo na Shaban Hussein ku munota […]

Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Museveni i Entebbe (Amafoto)

img_20210513_130527.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aherekejwe na Madamu we, Angeline Ndayubaha, kuri uyu wa Kane bakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku biro bye biherereye mu gace ka Entebbe. Perezida Museveni uheruka kurahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu, yari kumwe na Madamu we Janet Museveni nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Uganda. Amafoto […]

Tugomba gutsinda amakipe yose n’igikombe tukagitwara_Gen Muganga

Umuyobozi wa APR FC, Maj Gen Mubarak Muganga, yashimiye abakinnyi n’abatoza ba APR FC ku kuba bakomeje kwitwara neza; abasaba gukomereza mu mujyo wo gutsinda amakipe yose bakegukana igikombe cya shampiyona. Afande Muganga yabahaye ubwo butumwa ku wa Gatatu Tariki ya 12 Gicurasi, ubwo bari basoje imyitozo bitegura umukino wa gatanu wo mu tsinda A […]

Ingabo za UPDF ziritegura kujya muri RDC, iza RDF zishobora kuzisangayo

Ingabo z’igisirikare cya Uganda (UPDF) ziri mu myiteguro yo kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zizaba zagiye gufatanya n’iza FARDC mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro. Ikinyamakuru La libre Afrique cyatangaje ko ku gicamunsi cyo ku Cyumweru gishize ari bwo itsinda ry’inntumwa za UPDF zageze muri Béni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, […]

Akarasisi k’indege z’intambara za UPDF mu byaranze irahira rya Museveni (Amafoto)

img_20210512_115123.jpg

Ubwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yarahiriraga manda ya gatandatu kuri uyu wa Gatatu, akarisisi k’indege z’intambara z’igisurikare cya Uganda (UPDF) kari mu byaranze ibyo birori. Ni ibirori byabereye ku kibuga cya Kololo i Kampala, byitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi bine. Museveni yarahiriye kuyobora Uganda, nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri Mutarama ku […]

EAC: Perezida Kagame ni we mukuru w’igihugu utitabiriye irahira rya Museveni

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni we wenyine utitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu y’imyaka itanu iri imbere, mu muhango wabereye ku kibuga cya Kololo i Kampala. Ni […]

Nduwantare yabaye umutoza wa gatatu wirukanwe muri shampiyona y’u Rwanda 2021

Ikipe ya AS Muhanga yirukanye Umurundi Nduwantare Ismael wari umutoza wayo mukuru, aba umutoza wa gatatu uvuye muri shampiyona y’u Rwanda nyuma y’iminsi 12 imaze itangira. Uyu mugabo wahoze atoza Ikipe ya Gicumbi FC, yirukanwe azira umusaruro mubi AS Muhanga yagize iri mu biganza bye nk’umutoza wayo. Mu mikino itatu yari amaze kuyitoza, AS Muhanga […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye muri RDF bakabakaba 1,000

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’ Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare bo ku rwego rwa ba ofisiye bakabakaba 1,000, bamwe bahabwa inshingano nshya. Mu bahawe imirimo mishya harimo Brig Gen Joseph Demali wahawe inshingano zo guhagararira igisirikare cy’u Rwanda muri Turkiya. Lt Col Stanislas Gashugi we yazamuwe mu […]

Museveni yarahiriye manda ya gatandatu izamugeza ku myaka 40 ku butegetsi (Amafoto)

img_20210512_113238.jpg

Perezida Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa Gatatu, yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ye ya gatandatu izamugeza ku myaka 40 ku butegetsi. Ni nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 14 Mutarama uyu mwaka, atsinze abo bari bahanganye barimo Bobi Wine ku majwi agera kuri 59%. Umuhango w’irahira rya Museveni kuri […]

Man United yafashije Man City kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abongereza

Ikipe ya Manchester City yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abongereza, nyuma y’uko Manchester United bari bagihanganiye itsinzwe na Leicester City. Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola byari byitezwe ko itwara iki gikombe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, gusa ntiyabigeraho nyuma yo gutsindwa na Chelsea ibitego 2-1. Cyakora cyo gutsindwa na Chelsea ntacyo byahinduye cyane ku mahirwe […]

CP Kabera yasubije Umukaritasi wamukebuye ku kwambara agapfukamunwa neza

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasubije uwamukebuye amusaba kwambara agapfukamunwa neza, yemera ko hari ubwo yigeze gukora ikosa ryo kukamanura ariko akaba asigaye akambara neza. Ni nyuma y’ifoto uwiyita ‘Umukaritasi’ yashyize ku rubuga rwa Twitter, yerekana CP Kabera yambaye agapfukamunwa, ariko akambaye nabi (yakamanuye). Ni ifoto iherekejwe n’amagambo agira ati: “Tuributsa Kabera […]

Perezida Kagame yohereje intumwa imuhagararira mu irahira rya Museveni

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azahagararirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh; mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni. Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Gicurasi ni bwo Museveni arahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu yikurikiranya, mu muhango uzabera ku kibuga cya Kololo. Ni […]

APR FC na Gorilla FC zageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda

Imikino ya shampiyona mu tsinda A yabaye kuri uyu wa Kabiri, yasize APR FC na Gorilla FC zigeze muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kwitwara neza imbere ya Bugesera na AS muhanga. APR FC yari yakiriye Bugesera kuri Stade ya Huye iyihatsindira ibitego 2-1, nyuma y’umukino ubanza yari yayitsindiyemo i Nyamata ibitego 3-0. Rutahizamu Bizimana Yannick […]

Rayon Sports yahagamwe na Rutsiro, Kiyovu Sports yandagaza Gasogi

Ikipe ya Rutsiro yahagamye Rayon Sports banganya igitego 1-1, mu mukino wa kane wo mu tsinda rya kabiri (B). Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro, nyuma y’ubanza yari yayitsinzemo ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda. Umukongomani Hértier Luvumbu ni we wafunguriye Rayon Sports amazamu ku munota wa 25 w’umukino, […]

Perezida Ndayishimiye yageze muri Uganda (Amafoto)

img_20210511_134422.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaze kugera i Kampala muri Uganda aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni umuhango uteganyijwe kubera ku kibuga cy’ubwigenge cya Kololo ejo ku wa Gatatu. Perezida Ndayishimiye uri mu bakuru b’ibihugu birindwi bagomba kwitabira irahira rya Museveni, yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe atwawe n’indege ya Uganda […]

Ndayishimiye arangaje imbere abakuru b’ibihugu bazitabira irahira rya Museveni

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, arangaje imbere abakuru b’ibihugu bategerejwe i Kampala muri Uganda aho bagomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi ni bwo Museveni azarahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu y’imyaka ine, mu muhango uzabera ku kibuga cya Kololo. Perezida w’u Burundi ni umwe mu […]

Gen Kazura na CG Dan Munyuza bari muri Tanzania (Amafoto)

img_20210510_200906.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza; bari mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzania. Ba Afande Kazura na Munyuza bari muri Tanzania kuva ejo ku Cyumweru, nk’uko byemejwe na Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu. Iyi Ambasade yavuze ko uruzinduko rw’aba bayobozi bombi b’inzego […]

Police FC yasubiriye Musanze FC, Etincelles FC yihimura kuri AS Kigali

Ikipe ya Police FC yegukanye amanota atatu y’umunsi wa kane wa shampiyona, nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze FC ibitego 2-1. Iyi kipe ya Polisi y’igihugu yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino wa kane wo mu tsinda C. Ni Police yaherukaga gutsinda iyi kipe yo mu majyaruguru y’igihugu igitego 1-0, […]

Kwa Dr Besigye no kwa Bobi Wine hagoswe n’abasirikare (Amafoto)

img_20210510_133410.jpg

Inzego zishinzwe umutekano za Uganda kuri uyu wa Mbere zagose ingo za (Rtd) Col Kiiza Besigye na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, mu gihe habura amasaha make ngo Perezida Yoweri Museveni arahirire manda ye ya gatandatu. Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) Besigye abereye umuyobozi, ryatangaje ko urugo rwe rwazengurutswe n’abasirikare, gusa ntiryagira byinshi […]

Perezida Ndayishimiye yaburiye abaraye bishe abantu i Muramvya

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yaburiye abaraye bagize uruhare mu bwicanyi bwaguyemo abantu umunani i Muramvya, avuga ko uwo bizagaragara ko yabugizemo uruhare agowe. Ku mugoroba w’Ejo ku Cyumweru ni bwo abitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka enye zirimo Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano, ku muhanda uva mu mujyi wa Muramvya ugana i […]

Muri Guma mu Rugo ruswa yariyongereye_Ingabire M. Immaculée

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yatangaje ko mu gihe cya Guma mu Rugo ruswa yiyongereye mu Rwanda kuko serivisi nyinshi zari zifunze. Ingabire yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari kuri Radiyo Rwanda, mu kiganiro cyibanze ku ishusho ya ruswa mu gihugu. Madamu Ingabire yavuze ko impamvu ruswa […]

Iby’uzegukana shampiyona ya Espagne bikomeje kuba agatereranzamba

Imikino itatu isigaye ngo shampiyona ya Espagne irangire, ni yo izagena ikipe igomba kwegukana igikombe hagati y’amakipe ane agihataniye. Ni igikombe kuri ubu kigihataniwe n’amakipe ane, arimo Atlético Madrid ya mbere ifite amanota 77, Real Madrid na FC Barcelona zifite 75 cyo kimwe na Sevilla FC iya kane ifite amanota 71. Ibi bisobanuye ko hagati […]

I N’djamena babyinnye intsinzi bishimira ko igisirikare cyatsinze inyeshyamba

Igisirikare cya Tchad kuri iki Cyumweru, cyatangaje ko cyatsinze inyeshyamba cyari gihanganye na zo mu majyaruguru y’igihugu, nyuma y’imirwano ikaze yari imaze ibyumweru bitatu. Imirwano n’inyeshyamba ziturutse muri Libya, yashyize iki gihugu mu kaga ubwo uwari Perezida Idriss Déby Itno yapfaga ku wa 19 Mata, nyuma yo gukomerekera ku rugamba. Urupfu rwa Marchal Déby rwakurikiwe […]

Kariakoo Derby: Yanga yanze gukina na Simba, umukino urasubikwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF), ryimuye umukino wagombaga guhuza ikipe ya Simba Sports Club na Young Africans kubera ko Yanga yanze kuwukina. Simba Sports Club ya Meddie Kagere yagombaga kwakira Yanga Africans ya Haruna Niyonzima na Michael Sarpong, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ya Tanzania wagombaga kubera kuri Stade ya Benjamin Mkapa […]

Sergio Aguero yakoze benshi ku mutima nyuma yo gusaba imbabazi

Rutahizamu Sergio Aguero yaraye akoze ku mutima abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, nyuma yo gusaba imbabazi kubera penaliti yahushije ikipe ye ikina na Chelsea. Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu ikipe ya Man City yari yakiriye Chelsea, mu mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona y’Abongereza. Gutsinda uyu mukino byari guhita bihesha Manchester City igikombe cya […]

Umugaba Mukuru wa FACA yagendereye u Rwanda (Amafoto)

img_20210508_203101.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique (FACA), Maj Gen Zephlin Mamadou, yayoboye itsinda ry’impuguke mu bya gisirikare zo muri Centrafrique mu ruzinduko rw’icyumweru kimwe hano mu Rwanda. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uru ruzinduko rugamije kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe hagati y’u Rwanda na Centrafrique mu mwaka wa 2019. […]

APR FC yahesheje Bugesera umwanya wa nyuma mu tsinda A

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu, yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0 iyishyira ku mwanya wa nyuma mu tsinda A zombi ziherereyemo. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yasuye Bugesera mu mukino wa gatatu wo mu tsinda wabereye kuri Stade ya Bugesera. Manishimwe Djabel ni we wafunguriye APR FC amazamu ku munota wa 16, Omborenga […]

Luvumbu na Blaise bafashije Rayon Sports kurangiza imikino ibanza iyoboye itsinda B

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na Hértier Luvumbu cyo kimwe na Blaise Nishimwe, yarangije imikino ibanza iyoboye itsinda B nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0. Rutsiro yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu tsinda B wabereye kuri Stade Umuganda. Hértier Luvumbu utari waragaragaye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi igitego […]

Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri

Perezida Yoweri Kaguta Museveni ubwo yasuraga u Rwanda ku nshuro ya mbere nka Perezida wa Uganda, yasize anenze umwami Kigali IV Rwabugiri kubera Politiki ye yo gushaka kwigarurira ibihugu uduhugu twose twahanaga imbibi n’u Rwanda. Mu 1987 Museveni amaze hafi umwaka umwe ku butegetsi yahiritseho umunyagitugu Milton Obote, ni bwo yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda. […]

Tour du Rwanda: Restrepo Jhonathan yegukanye agace ka 7 kagufi kurusha utundi

Umunya-Colombia Restrepo Jhonathan ukinira ikipe ya Androni Giocattoli yo mu Butaliyani, ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatandatu. Abasiganwa bahagurukiye ku ishuri “Intwari” i Nyamirambo, berekeza Tapis Rouge, bamanuka mu Nyakabanda, bazamuka kwa Mutwe, basoreza kuri 40. Rwari urugendo rureshya n’intera y’ibilometero 4.5. Buri mukinnyi yasiganwaga ukwe […]

Sweswe ntiyemera ko yakinnye iminota 90 adakora ku mupira

Umunya-Zimbabwe Thomas Langu Sweswe, yamaganye agahigo yitiriwe ko kuba umukinnyi rukumbi w’umupira w’amaguru wakinnye iminota 90 y’umukino adakora ku mupira, avuga ko ari ibinyoma. Sweswe w’imyaka 39 y’amavuko, yakinnye nka myugariro mu makipe atandukanye arimo Kaizer Chiefs na Bidvest Wits yombi yo muri Afurika y’Epfo. Mu mwaka ushize wa 2020 ibinyamakuru bitandukanye bya hano ku […]