Umusirikare wo mu barinda Museveni wari ufungiye mu Rwanda yarekuwe ku itegeko rya Perezida Kagame

Umusirikare wo mu mutwe udasanzwe ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Museveni wa Uganda (SFC) wari ufungiye mu Rwanda, yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’ubusabe Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagejeje kuri Perezida Paul Kagame. Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni ndetse akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yari yagiriye uruzinduko rw’imunsi umwe […]

Umwe hagati ya Sadio Mané na Mohamed Salah ntabwo azakina Igikombe cy’Isi

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar muri uyu mwaka, yasize Sadio Mané na Mohamed Salah bombi bakinira Liverpool yo mu Bwongereza bagomba kwishakamo umwe utazakina ririya rushanwa. Iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatandatu hagati y’ibihugu 10 byayoboye amatsinda y’ijonjora rya kabiri, yayobowe na El-Hadji […]

Uganda: Minisitiri w’Intebe yirukanishije umunyamakuru wa UBC washyize hanze amashusho amusebya

Umunyamakuru Ivan Kaahwa w’ikigo Uganda Broadcasting Corporation (UBC), yirukanwe ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, nyuma yo y’amashusho ye amusebya yashyize ku karubanda. Amakuru avuga ko mbere y’uko uriya munyamakuru yirukanwa Minisitiri w’Intebe Nabbanja yari yateye itsinda ry’abanyamakuru bose ba Televiziyo ya UBC bari kumwe na we ubwo ayo mashusho yafatwaga ababwira ko ari […]

Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi, umuhungu wa Museveni (Amafoto)

img-20220122-wa0060.jpg

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe hano mu Rwanda; mbere yo kugirana ibiganiro. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Gen Muhoozi unasanzwe ari mfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akanaba umujyanama we wihariye […]

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)

img_20220122_134300.jpg

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali hano mu Rwanda aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwawe n’indege ya Uganda Airlines, yakirwa n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda […]

Arnold Schwarzenegger ‘Komando’ yakoze impanuka y’imodoka

Umunyamerika Arnold Schwarzenegger wamamaye muri sinema nka Komando, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California. Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka enye zagonganaga ku mugoroba w’ejo. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imodoka yo mu bwoko bwa SUV iri mu zakoze impanuka iri hejuru y’izindi ebyiri, mu masangano y’ahitwa […]

Umutoza mushya wa AS Kigali yavuze ko ibyo Haruna Niyonzima yakoze ari ‘ubugoryi’

Umunya-Uganda Mike Mutebi uheruka guhabwa inshingano zo gutoza ikipe ya AS Kigali, yatangaje ko kuba Haruna Niyonzima yarasohotse mu mwiherero wayo nta ruhushya yabiherewe ari ‘igikorwa cy’ubugory’ kitagombaga kwihanganirwa. Ku wa Mbere tariki ya 17 Mutarama ni bwo AS Kigali yahagaritse Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni wayo ibyumweru bibiri, azira gusiba imyitozo yo ku Cyumweru […]

Perezida Filipe Nyusi yongeye gusura Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado (Amafoto)

img_20220122_083712.jpg

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, ejo ku wa Gatanu yongeye gusura Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo bari mu bikorwa byo guhashya ibyihebe mu turere twa Palma na Afungi ho mu ntara ya Cabo Delgado. Perezida Nyusi ubwo yasuraga izi ngabo yakiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Mozambique, barimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige […]

Miss Ingabire Grâce ari mu bakobwa 57 basezerewe muri Miss World 2021

Nyampinga w’u Rwanda Ingabire Grâce wari uruhagarariye mu irushanwa rya Miss World 2021, ari mu bakobwa 57 bamaze gusezererwa muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo uyu mukobwa yahagurutse i Kigali yerekeza muri Puerto Rico, aho yari yitabiriye Miss World yabaga ku nshuro yayo ya 70. Cyakora cyo bijyanye […]

RDC: Abarenga180 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu ruzi rwa Congo

Abantu barenga 180 baburiwe irengero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu ruzi rwa Congo. Abayobozi muri RDC babwiye AFP ko iyi mpanuka ikomeye yabereye mu ntara ya Equateur, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa kiriya gihugu. Imibare yatangwaga mu kanya kashize yerekaga ko imirambo itatu yonyine ari yo yari imaze […]

Ansu Fati yongeye kuvunika, asohoka mu kibuga mu marira menshi (Amafoto)

img_20220121_101610.jpg

Rutahizamu ukiri muto Ansu Fati wa FC Barcelona, yaraye yongeye kugira ikibazo cy’imvune biba ngombwa ko asohoka mu kibuga arira. Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yavunikiye mu mukino wa 1/8 cy’irangiza cya Copa Del Rey ikipe ye yaraye itsinzwemo na Athletic Bilbao ibitego 3-2. Byasabye iminota 120 y’umukino ngo amakipe yombi akiranukire muri uyu mukino […]

CAN: Algérie ifite igikombe giheruka yasezerewe isebye

Ikipe y’Igihugu ya Algérie, Les Fennecs, yaraye isezerewe nabi mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kiri kubera muri Caméroun nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire ibitego 3-1. Algérie ifite Igikombe cya Afurika giheruka yasabwaga gutsinda Côte d’Ivoire mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E ubundi ikabona itike ya 1/8 cy’irangiza, gusa itungurwa no kurangiza […]

Ousmane Dembélé yanze kuva ku izima nyuma yo kwirukanwa na FC Barcelone

Umufaransa Ousmane Dembélé yatangaje ko atagomba guterera iyo, nyuma y’uko FC Barcelone akinira ifashe umwanzuro wo kumwirukana. Kuri uyu wa Kane ni bwo FC Barcelone yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mukinnyi, nyuma y’igihe yarayishyize mu gihirahiro akanga kongera amasezerano. Iyi kipe binyuze muri Mateu Alemany usanzwe ari Umuyobozi wayo ukuriye ibikorwa bya siporo yemeje ko […]

Musanze FC yatsinze Gasogi United, amagambo ya KNC ashira ivuga

Ikipe ya Musanze FC yacecekesheje Perezida Kakooza Nkuliza Charles (KNC) wa Gasogi United, nyuma yo gutsinda iyi kipe ye igitego 1-0. Musanze FC yari yakiriye Gasogi United, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane. Igitego rukumbi cyatsinzwe n’umunya-Nigeria Samson Irocan Ikechuku ku munota wa 14 w’umukino ni cyo cyafashije Musanze FC […]

Rutsiro: Minisitiri Gatabazi yasangiye ibya saa sita n’abanyeshuri

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, kuri uyu wa Kane yasangiye ifunguro rya saa sita n’abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Kinihira rwo mu murenge wa Kigeyo w’akarere ka Rutsiro. Minisitiri Gatabazi ari muri aka karere kari muri turindwi tugize intara y’Uburengerazuba, mu ruzinduko rw’akazi yakagiriyemo kuri uyu wa kane. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye abanyeshuri ba […]

FC Barcelone yirukanye Ousmane Dembélé nyuma y’igihe yarayitesheje umutwe

Ikipe ya FC Barcelone yo mu gihugu cya Espagne yirukanwe Umufaransa Ousmane Dembelé, nyuma y’igihe yarayishyize mu gihirahiro akanga kongera amasezerano. Dembélé yari umukinnyi w’iyi kipe kuva mu mpeshyi ya 2017, ubwo yamuguraga miliyoni 145 z’ama-Euro (arenga Frw miliyari 145) imuvanye muri Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’u Budage. Amasezerano y’imyaka itanu Dembélé yari yarasinye […]

Ba Ofisiye mu ngabo za Misiri basuye RDF (Amafoto)

csm_2_dcdb74a982-51562.jpg

Itsinda ry’intumwa zaturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Misiri, ziri hano mu Rwanda aho zitabiriye uruzindukoshuri rw’iminsi itanu zisoza kuri uyu wa 20 Mutarama. Izi ntumwa ziyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen uri kumwe n’abanyeshuri bane bari ku masomo abategurira kuba ba Ofisiye mu ngabo za Misiri. Bari mu Rwanda […]

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)

img_20220119_174943.jpg

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye avuza ingoma anambaye ibirenge ubwo yasozaga igihe cy’ikiruhuko yari amazemo iminsi. Perezida Ndayishimiye yagaragaye yabaye umutimbo [umukaraza] ubwo yasuraga abakaraza b’ahitwa Gishora ho mu ntara ya Gitega, mu rwego rwo kwerekana ko ingoma zifite umwanya munini mu muco w’u Burundi. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umukuru w’igihugu cy’u […]

Rayon Sports yakuye amanota atatu i Rubavu, APR FC yambura Kiyovu Sports umwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 13 wa shampiyona wasize APR FC ifashe umwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0. Rayon Sports yari yasuye Etincelles mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda. Igitego bya Manassé Mutatu wafunguye amazamu ku ishoti riremereye yarekuye ku munota wa […]

Kigali: Bagiye gufata umurambo w’uwabo wapfiriye muri CHUK basanga warahawe abandi

Umuryango wa Habimana Diogène utuye mu murenge wa Gatenga w’akarere ka Kicukiro, uvuga ko wagiye gufata umurambo w’uruhinja baheruka kwibaruka rukitabira Imana mu bitaro bya Kigali (CHUK) basanga warahawe abandi ndetse waranashyinguwe. Ku wa 13 Mutarama ni bwo umuryango wa Habimana wibarutse, gusa nyuma y’umunsi umwe birangira yitabye Imana. Uyu muryango uvuga ko ubuyobozi bw’ibitaro […]

Waba Umunyarwanda, Umukarimojong cyangwa umu-Acholi; twese turi Abagande_Gen Katumba abwira Bobi Wine

Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Katumba Edouard Wamala, yabwiye Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa kiriya gihugu ko yifuza ko umunsi umwe yazakiyobora; gusa amwihanangiriza ku kwimakaza ibijyanye n’amoko. Gen Katumba yabigarutseho ubwo we n’abarimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine bari bahuriye mu muhango wo gushyingura Christopher Columbus Sembuya wahoze ari umunyemari ukomeye […]

Salma Mukansanga yasutse amarira nyuma yo kwandikira amateka mu gikombe cya Afurika

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salma yafashwe n’ikiniga ararira, nyuma y’uko yari amaze kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye Igikombe cya Afurika cy’abagabo. Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama ni bwo Mukansanga w’imyaka 33 y’amavuko yanditse aya mateka, ubwo yasifuraga umukino wa gatatu wo mu itsinda rya kabiri Syli National ya […]

Bwa mbere Alpha Condé yagaragaye mu ruhame kuva yahirikwa ku butegetsi

Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry, yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma y’amezi asaga ane ahiritswe ku butegetsi. Ku itariki ya 01 Nzeri 2021 ni bwo abasirikare ba Guinée bo mu mutwe udasanzwe bari barangajwe imbere na Col Mamady Doumbouya bahiritse ku butegetsi Alpha Condé, bishyira iherezo ku myaka irenga 10 yari amaze ayobora […]

FIFA The Best: Messi yatashye imbokoboko, Cristiano Ronaldo ahabwa igihembo cyihariye

Umunya-Pologne Robert Lewandowski ukinira ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’u Budage, yaraye yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mwaka w’imikino ushize. Ni mu bihembo bizwi nka FIFA The Best byatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA). Lewandowski yegukanye iki gihembo ku nshuro ye ya kabiri, nyuma yo guhigika umunya-Argentine […]

U Rwanda na Uganda byaba byasubukuye ibiganiro ku mubano wabyo

Leta ya Uganda n’iy’u Rwanda zasubukuye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warangiritse. Muri 2017 ni bwo ibihugu byombi byashwanye kubera ibirego kimwe cyagiye gushyira ku kindi. U Rwanda rushinja Uganda gufasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irangangajwe imbere n’uwa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa. […]

Real Madrid yegukanye Super Coupe ya Espagne, Benzema yandika amateka

Ikipe ya Real Madrid yegukanye Igikombe cya Super Coupe ya Espagne ku nshuro yayo ya 12, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Athletic Bilbao ibitego 2-0. Ibitego bya Luka Modric na Karim Benzema kuri penaliti ni byo byafashije iyi kipe y’umutoza Carlo Ancelotti kwegukana iki gikombe ku nshuro ya 12, isigara irushwa igikombe kimwe […]

Byinshi ku kwikinisha: Ibyiza n’ibibi byabyo ndetse n’uko wabicikaho

Abahanga mu by’ubuzima basobanura kwikinisha nk’igikorwa cyo kwishimira ibyiza by’igitsina cyawe ariko uri wenyine. Bavuga ko bitangira mu gihe umwana akiri muto, hamwe aba atangiye kujya akinisha igitsina cye, gusa kuri we nta yindi ntego aba afite. Ku bantu bakuru ho bikorwa hagamijwe kugera ku munezero wo kurangiza hadakozwe imibonano mpuzabitsina. Umugabo wikinisha nk’uko urubuga […]

Nta gisirikare ku Isi cyatsinda UPDF_Umuhungu wa Museveni

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yigambye ko nta gisirikare kibaho ku Isi gishobora gutsinda icy’igihugu cye. Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ati: “Nta gisirikare ku Isi cyatsinda UPDF. Turi igisirikare cy’abaturage bityo nta n’umwe ushobora […]

Rayon Sports yatandukanye burundu n’umutoza Masudi Djuma

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana burundu n’Umurundi Irambona Masudi Djuma wahoze ari umutoza wayo mukuru. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, wabwiye Radiyo Rwanda ko hashize iminsi itanu impande zombi zitandukanye burundu. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Masudi wari umaze amezi abiri ari umutoza wa Rayon Sports yari […]

Cabo Delgado: SAMIM na FADM bishe ibyibebe 31, bicirwa abasirikare 3

Ingabo z’umuryango wa SADC (SAMIM) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM), zatangaje ko ziheruka kwivugana ibyihebe 31 byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah (ASWJ) umaze igihe warayogoje intara ya Cabo Delgado. Ibi byihebe byiciwe muri Operasiyo ebyiri zikomeye zabaye hagati y’Ukwakira 2021 na Mutarama 2022 nk’uko SAMIM yabyemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru. SAMIM yavuze ko […]

Centrafrique: Minisitiri Biruta yashyikirije ingabo z’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique azishyikiriza ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame buzifuriza umwaka mushya. Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwavuze ko Minisitiri Biruta wari uherekejwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi muri RDF, ku wa Kane […]

Rayon Sports irasezerera Youssef na Ayoub nyuma yo kuvuga ko babayeho nko muri gereza

Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yamaze gufata icyemezo cyo gusezerera Youssef Rharb na Ait Lahssaine Ayoub bagasubira iwabo muri Maroc, nyuma yo gutangaza ko batishimiye ubuzima bari babayeho muri iriya kipe. Aba Barabu uko ari babiri bari barageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize ibatijwe na Raja Casablanca yo muri Maroc basanzwe bafitanye […]

AFCON: Caméroun yabaye igihugu cya mbere kigeze muri 1/8 nyuma yo kunyagira Ethiopie

Ikipe y’Igihugu ya Caméroun, Les Lions Indomptables, yabaye iya mbere ikatishije itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022, nyuma yo kunyagira Walias ya Ethiopie ibitego 4-1. Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda rya mbere waraye ubereye kuri Stade ya Omnisport Paul Biya i Yaoundé. Ibitego bibiri bya Karl Toko Ekambi na bibiri bya Kapiteni […]

Kagere yahetse Simba SC, ayihesha Mapinduzi Cup

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yaraye yegukanye igikombe cya Mapinduzi Cup nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Azam FC igitego 1-0. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe kuri Penaliti na rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, ni cyo cyafashije iyi kipe kwegukana kiriya gikombe nyuma yo kugitwarwa na Yanga Africans mu […]

Wa musifuzi wakoreye amahano mu muikino wa Mali na Tunisia yajyanwe mu bitaro

Umunya-Zambia Janny Sikazwe wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika ikipe y’Igihugu ya Mali yaraye itsinzemo iya Tunisia igitego 1-0, yajyanwe mu bitaro nyuma yo kuwukoreramo amahano. Les Aigles du Mali ya Mali na Les Aigles du Cartage ya Tunisia, bari bahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda rya gatandatu ari na ryo rya nyuma wabereye […]

Umusirikare wa FARDC yaguwe gitumo ari gusambanya intama

Umusirikare wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yaguwe gitumo n’abaturage bo mu gace ka Kibarizo ho muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru ari gusambanya intama. Byabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022. Amakuru y’uko uriya musirikare wamenyekanye ku mazina ya Félix Balume yafashwe asambanya intama yemejwe n’umuyobozi wa […]

RDC: Kwa Kabund hatewe n’abajepe, abapolisi baharinda bose batabwa muri yombi

Abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bateye urugo rwa Visi-Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu, Jean-Marc Kabund, bata muri yombi abapolisi bose bashinzwe kururinda. Mu ijoro ryakeye ni bwo aba basirikare bateye urugo rwa Kabund unasanzwe ari Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka UPDS rya Tshisekedi, mbere yo guta […]

Akarasisi k’abakomando ba TPDF mu byaranze isabukuru y’imyaka 58 y’impinduramatwara ya Zanzibar (Amafoto)

img_20220112_135005.jpg

Kuri uyu wa Gatatu ibirwa bya Zanzibar byizihije isabukuru y’imyaka 58 ishize habaye impinduramatwara yasize uwari Sultan wa Zanzibar na Guverinoma ye yari yiganjemo Abarabu bahiritswe bagasimburwa n’Abanyafurika. Ku itariki ya 12 Mutarama mu 1962 ni bwo iyi mpinduramatwara yabaye. Ibirori byo kwizihiza iriya sabukuru byari biyobowe na Perezida wa Zanzibar Hussein Ali Mwinyi wari […]

Abanyarwanda barenga 100 bahungiye muri RDC batinya kwikingiza COVID-19

Abanyarwanda babarirwa mu ijana kuva mu minsi mike ishize bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko bahunga gahunda ya Leta yo gukingira icyorezo cya COVID-19. Amakuru avuga ko aba Banyarwanda bahungiye ku kirwa cya Idjwi kiri mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Congo Kinshasa, aho inzego z’ubuyobozi za kiriya gihugu zikomeje kubabaza […]

Abakinnyi ba Guinée-Conakry bari barasigaye i Kigali bageze muri Caméroun

Abakinnyi batatu b’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry, Syli National, bari barasigaye i Kigali; kuri uyu wa Gatatu bamaze kugera i Yaoundé muri Caméroun bahasanze bagenzi babo. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo ikipe y’igihugu ya Guinée yahagurutse i Kigali aho yari imaze iminsi ikorera umwiherero, yerekeza mu gihugu cya Caméroun aho yari yitabiriye imikino y’Igikombe […]

Rwamagana: Abarenga 50 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa ikigage mu bukwe bwa Gitifu

Abantu 52 bo mu karere ka Rwamagana, bajyanwe kwa muganga nyuma yo kugubwa nabi n’ikigage banyoye mu bukwe bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkungu ho mu murenge wa Munyaga. Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Amakuru avuga ko ubu bukwe bw’uyu muyobozi bwabereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, ariko kwiyakira bibera […]

Brig Flavia Byekwaso ntakiri Umuvugizi wa UPDF

Igisirikare cya Uganda (UPDF) kuva ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022, gifite umuvugizi mushya. Umuvugizi mushya w’Igisirikare cya Uganda kuri ubu ni Lt Col Ronald Kakurungu wasimbuye Brig Flavia Byekwaso werekeje ku masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Jinja. Uyu mugore wa kabiri mu bafite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cya Uganda […]

Meddie Kagere yagejeje Simba ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup

Ikipe ya Simba Sports Club ibifashijwemo n’abarimo Umunyarwanda Meddie Kagere, yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup nyuma yo gutsinda Namungo FC ibitego 2-0. Kagere ni we wafunguriye iyi kipe ku munota wa 14 w’umukino, ku mupira umunya-Sénégal Pape Ousmane Sakho yinjiranye mu rubuga rw’amahina ateye ishoti rikurwamo n’umunyezamu Jonathan Nahimana; hanyuma Kagere […]

Burundi: Abasirikare 7 barimo Ofisiye bamaze gupfira ku ikosi rya gikomando mu cyumweru kimwe

Abasirikare barindwi b’u Burundi ni bo bamaze gupfa mu gihe kirenzeho gato icyumweru, ubwo bari mu myitozo ya gisirikare ibategurira kuba abakomando. Iyi myitozo yari imaze igihe ibera mu murwa mukuru w’Intara ya Gitega, yatangiye tariki ya 26 Ukuboza umwaka ushize. Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko bariya basirikare bapfuye ahanini kubera inkoni […]

CAN: Mukansanga Salma yandikiye amateka mu mukino Guinée-Conakry yatsinzemo Malawi

Umunyarwandakazi Mukansanga Radia Salma, yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye Igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagabo. Mukansanga w’imyaka 33 y’amavuko, yabigezeho kuri uyu wa mbere ubwo yasifuraga umukino wo mu tsinda rya kabiri Syli National ya Guinée-Conakry yatsinzemo Malawi igitego 1-0. Uyu mugore yari umusifuzi wa kane muri uyu mukino. Igitego cyo ku […]

RDF na FADM bemeranyije kwagura ubufatanye mu gukomeza guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Mozambique kuri uyu wa Mbere byasinyanye amasezerano yo kwagura ubufatanye, mu rwego rwo gukomeza guhashya ibyihebe byugarije intara ya Cabo Delgado. Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’uw’iza Mozambique, Joaquim Rivas Mangrasse wasuye Icyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura. Aya masezerano ari mu murongo […]

Rutshuru: Colonel muri NDC-R yaguye mu mirwano na FDLR

Inyeshyamba yo mu mutwe wa Nduma Defense of Congo Rénové (NDC-R), yaguye mu mirwano iherutse gusakiranya abarwanyi b’uyu mutwe n’abo mu mutwe wa FDLR. Iyi nyeshyamba yiyitaga Colonel Osama yaguye mu mirwano yasakiranyije NDC-R na FDLR yari yiyunze n’undi mutwe witwa CMC (Collectif des mouvements pour le changement). Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru […]

MINISPORTS yaciye bugufi, yemerera shampiyona gusubukurwa

Minisiteri ya siporo kuri uyu wa Gatandatu yashyize iva ku izima, yoroshya ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yari yarashyiriyeho amakipe ndetse yemera ko shampiyona yongera gusubukurwa. Ku wa 30 Ukuboza 2021 iyi Minisiteri yari yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yasize ibikorwa by’imikino bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30. Ni amabwiriza yamaganiwe kure […]

Murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba yasabye imbabazi Perezida Kagame

Robert Nyamvumba usanzwe ari umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba, yemeye ko yijanditse muri ruswa bituma asaba imbabazi Perezida wa Repububulika, Paul Kagame. Muri Nzeri 2020 ni bwo Robert Nyamvumba wahoze ari Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu ndetse ategekwa no gutanga ihazabu ya miliyari 21.6 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge […]

Ethiopia yungutse umusirikare wa mbere ufite ipeti rya Marshal (Amafoto)

img_20220108_143747.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za kiriya gihugu, Dr Abiy Ahmed Ali, yazamuye mu ntera Gen Berhanu Jula amuha ipeti rya Field Marshal General. Ni umuhango wabereye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu. Guverinoma ya Ethiopia ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko Abiy yazamuye mu ntera […]

Muzehe Mayaka wamamaye mu kwerekana imipira i Nyamirambo yapfuye

Umukambwe Mayaka Emmanuel wamamaye mu Biryogo i Nyamirambo kubera kwerekana imipira yiganjemo iy’i Burayi yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe w’ikimenyabose i Nyamirambo yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryakeye, mbere yo kwemezwa n’abo mu muryango we. Uretse kuba Mayaka yari azwi kubera inyubako ye izwi nko ‘Kwa Mayaka’ yerekanirwagamo imipira, anazwi cyane kubera […]