Biden ‘aherutse guhura na Franà§ois Mitterrand’ umaze imyaka 28 yarapfuye
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko aherutse guhurira mu Budage na Franà§ois Mitterrand, mu gihe uyu wahoze ari Perezida w’u Bufaransa amaze imyaka 28 yarapfuye. Biden yabitangarije i Las Vegas ku Cyumweru gishize, ubwo yarimo ageza ijambo ku mbaga y’Abanyamerika yaburiraga ku byago bishobora kwibasira igihugu cyabo, mu gihe mukeba […]
Ndayishimiye yikomye u Rwanda ubugira kane
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku ncuro ya kane yongeye kwibasira u Rwanda arushinja gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Ni ibirego Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yakiraga mu ngoro ye abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Burundi. Ibirego by’uko u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi Ndayishimiye […]
Ab’i Kibeho bategereje ijambo rya Perezida wa Pologne
Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian n’umugore we Agata Kornhauser—Duda bategerezanyijwe amatsiko muri Nyaruguru by’umwihariko i Kibeho, aho biteganyijwe ko mu ruzinduko agirira mu Rwanda harimo na gahunda yo gusura aka karere. Ni uruzinduka agirira mu Rwanda rutangira kuri wa Kabiri taliki 06 Gashyantare 2024 kugeza taliki 8 uku kwezi n’ubundi.Aragera mu Rwanda aturutse muri Kenya […]
Rwatubyaye yatse Rayon Sports gatanya
Myugariro wa Rayon Sports akanaba Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul, yamaze kuyandikira ayisaba ko batandukana. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick wavuze ko Rwatubyaye yabasabye “gutandukana mu buryo byemewe n’amategeko”. Uyu myugariro kuva mu mpera z’icyumweru gishze ari muri Macedonia ya Ruguru, ndetse amafoto aheruka kujya hanze amwerekana ari mu myitozo ya […]
Cameroun:Eto’o yangiwe kwegura nyuma yo kwitwara nabi muri CAN
Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun yanze ubusabe bw’ubwegure bwa Samuel Eto’o ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo. Eto’o ufite agahigo ko kuba yaregukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Afurika inshuro enye, yatanze u ubwegure bwe ku mpamvu z’uko Federasiyo ayoboye yagiye ivugwaho imyitwarire mibi irimo ruswa. Federasiyo mu itangazo yageneye Abanyamakuru, yavuze ko […]
Jean Pierre Bemba yavuze ku kuba Goma yafatwa na M23
Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jean Pierre Bemba Gombo, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose mu kwirinda ko inyeshyamba za M23 zakwigarurira umujyi wa Goma. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize uyu mujyi usa n’uwagoswe n’abarwanyi ba M23, nyuma y’uko uyu mutwe ushoboye kugenzura umuhanda uwuhuza n’utundi duce nka Sake, Shasha, Minova n’umujyi […]
Itabi n’inzoga biri mu by’imbere byongera umuvuduko wa cancer-Ubushakashatsi
Abanyabuzima bibumbiye mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko mu myaka 26 iri imbere , indwara ya Cancer izaba yariyongereye ku kigero cya 70%. Ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri bwakozwe n’Ikigo cya (le Centre international de recherche sur le cancer/CIRC), cyagaragaje ko itabi, inzoga, umubyibuho ukabije no guhumana kw’ikirere, biza imbere mu […]
Umwami Charles III arwaye kanseri
Umwami Charles III w’u Bwongereza arwaye ubwoko bw’imwe muri za kanseri, nk’uko byatangajwe n’ingoro ye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama. Itangazo ryaturutse ibwami ntiryigeze rihishura iyo kanseri iyo ari yo, gusa si iya prostate udusabo tw’intanga) n’ubwo bayimubonyemo ubwo bamubagaga prostate ye yari yabyimbye. Ingoro y’umwami yunzemo ko yatangiye “kwitabwaho n’abaganga” ndetse […]
Ni iki cyagenzaga Perezida Nyusi uherutse mu Rwanda mu gisa nk’ibanga?
Ku wa 26 Mutarama, Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique wari waje i Kigali ku munsi wari wabanje. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X icyo gihe byavuze ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Nyusi byibanze “byibanze ku byakorwa mu rwego rwo gukomeza […]
Umukinnyi Cédric Bakambu aratabariza abakomeje kwicirwa mu Burasirazuba bwa Congo
Umukinnyi Cédric Bakambu w’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ubusanzwe ukinira ikipe ya Real Betisse yo muri Espagne, arimo aratabariza abasivili bakomeje kwicirwa mu Burasirazuba bwa Congo. Abinyujije ku rubuga rwa twitter (X) uyu mukinnyi usanzwe akina ku mpande haba mu ikipe y’Igihugu ya RDC (Léopards) na Real Betisse, avuga ko ari […]
Musanze:Imvura idasanzwe yasakambuye amacumbi y’abarimu inangiza imyaka
Kuri iki cyumweru Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze haguye imvura idasanzwe ivanze n’imiyaga yibasiye ibi bice isakambura amacumbi icyenda y’abarimu, inasenya inzu y’umuturage. Iyi mvura yangije imyaka, inafunga imihanda yahagaritse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.Abagizweho ingaruka n’ibiza bahumurijwe ndetse hari gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare w’ibyangiritse. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize umuhanda Gakenke-Musanze wari […]
Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha zivuga ko ruha umutwe wa M23, no kuvana bwangu muri RDC ingabo zivuga ko ruhafite. Ni ubusabe Amerika yatanze biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa. Iyo Ambasade mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishyize imbere gahunda […]
Perezida Ramaphosa yavuze ku muhanzikazi Tyla wabaye inkuru muri ‘Grammy Awards”
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimye umuririmbyi Tyla kuba yaratsindiye igihembo cya Grammy Awards ku nshuro ya mbere muri Kategori (Category) y’umuziki mwiza nyafurika. Perezida Ramaphosa ati” Tyla wacu yatsindiye Igihembo Cy’umuziki Nyafurika kubera indirimbo ye ‘Amazi’ kuri #Grammys. Niwe munyafurika ukiri muto wegukanye igihembo nk’iki, yiyongera ku rutonde rw’abahanzi n’abacuranzi bakomeye bo muri […]
Perezida Andrzej Duda arabura amasaha make akagera mu Rwanda
Perezida Andrzej Duda wa Pologne ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame, Stéphanie Nyombayire. Perezida Andrzej Duda uzaba aherekejwe na madamu we, Agata Kornhauser-Duda, azagera i Kigali akubutse i Nairobi muri Kenya […]
Senegal:Igitekerezo cya Perezida Macky Sall gikomeje kwatsa umuriro mu gihugu
Mu gihugu cya Senegal ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi nyuma y’uko harimo kurebwa niba amatora yari ataganyijwe muri uyu mwaka yasubikwa akimurirwa mu mwaka utaha. Abaturage by’umwihariko ababarizwa mu mujyi wa Dakar bakomeje imyigaragambyo yamagana iki gitekerezo.Ni mu gihe Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko yo ikomeje gusuzuma niba koko aya matora akomeza cyangwa niba asubikwa. […]
Icyoba i Goma nyuma y’uko M23 ifunze amayira yerekezayo
Abatuye Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko bafite ubwoba bw’uko bakomeza kubaho, nyuma y’uko M23 yigaruriye inzira hafi ya zose zinjirayo. Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama inyeshyamba za M23 ni zo zigenzura umuhanda uhuza imijyi ya Goma, Sake, Shasha, Minova na Bukavu; nyuma yo gukwiza imishwaro ihuriro […]
M23 yongeye gutanga impuruza ku basivili b’i Mweso babyutse baraswaho amabombe
Umutwe w’abarwanyi ba M23, uratabariza abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko ab’i Mweso ko bakomeje gukorerwa ubugizi bwa nabi n’Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR,SADC, ingabo z’abarundi n’abandi. Mu butumwa umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yashyize ku rubuga rwa Twitter(X), yavuze ko abaturage b’i Mweso bakomeje guteseka kuko barimo gukomeza kuraswaho […]
Namibia yabonye undi Perezida mushya nyuma ya Dr. Hage witabye Imana
Nyuma y’amasaha macye Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yitabye Imana, hashyizweho undi Perezida witwa Nangolo Mbumba wari usanzwe ari icyehera cye(Visi Perezida ) kuva 2018 . Uyu muyobozi yashyizweho nka Perezida w’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora mu mpera z’uyu mwaka wa 2024. Nangolo Mbumba, yavuze ko n’ubwo yashyizweho nk’usimbuye nyakwigendera, ataje ku bwo […]
Indi batayo y’Abarundi yerekeje muri Kivu y’Amajyaruguru guhangana na M23
Amakuru akomeje kuvugwa ajyanye n’urugamba rukomeje gufata indi ntera hagati ya FARDC n’abambari bayo ndetse n’umutwe wa M23, aravuga ko hari abasirikare b’u Burundi barenga 600 bajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhashya aba barwanyi. Ni amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru MCN , nacyo gikesha umwe mu basirikare b’u Burundi uri ku murongo w’urugamba, aho ngo […]
Nyabihu: Umwarimu ‘yatangiye kujya mu mazi abira’ nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda
Hakizimana Innocent wigisha mu karere ka Nyabihu, aravuga ko yatangiye gushinjwa n’abayobozi b’ishuri yigishaho kubiba amacakubiri muri bagenzi be bamuhora kuba aheruka gutangaza ko ateganya kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Nyakanga. Mu ibaruwa ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa REGA ADEPR Hakizimana yigishaho ruheruka kumwandikira, bwamusabye ibisobanuro nyuma yo kumushinja gutuka mugenzi witwa Ukwisanga Jean […]
Inama za MINISANTE ku kuburizamo Cancer zikomeje kwibasira imbaga
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itangaza ko mu buryo bunogeye buri wese, hari Cancer zimwe na zimwe usanga zishobora kuburizwamo ari uko umuntu yakoze Siporo. Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Sabin Nsanzimana kuri icyi Cyumweru taliki 04 Gashyantare2024 , ubwo habaga Siporo rusange izwi nka CAR Free Day iba kabiri mu Kwezi. Minisitiri Sabin , yavuze […]
Kagame yafashe mu mugongo umuryango w”umuvandimwe we n’incuti ye’ Geingob
Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Dr Hage Geingob ndetse n’abaturage b’igihugu cya Namibia, nyuma y’urupfu rw’uriya wari Perezida wabo. Umukuru w’Igihugu yabafashe mu mugongo biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yagaragaje Geingob nk’umuvandimwe ndetse n’incuti ye. Yagize ati: “Nihanganishije mushiki wanjye, Monica Geingos, umuryango we wose ndetse n’abaturage […]
APR FC yakuye intsinzi mu cyondo cy’i Musanze, ikomeza kwanikira amakipe ayikurikiye
Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, biyifasha gukomeza kwanikira amakipe ayikurikiye ku rutonde rwa shampiyona. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona. Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo hagati yayo harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu, gusa ugakomezwa no kuba APR FC ikunze kugorwa […]
Perezida Hage Geingob yapfuye

Dr. Hage Geingob wari umaze imyaka ikabakaba icyenda ari Perezida wa Namibia, yapfuye ku myaka 82 y’amavuko. Perezida Geingob yapfuye saa 00:04 zo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, nk’uko byemejwe na Visi-Perezida wa Namibia, Nangolo Mbumba. Mu itangazo yasohoye yavuze ko “n’umubabaro mwinshi mbabajwe no kubamenyesha ko Dr Hage Geingob twakundaga yapfuye […]
M23 yahaye gasopo Ingabo za Tanzania ziri kuyirashisha imbunda karahabutaka
Umutwe wa M23 waburiye Igisirikare cya Tanzania (TPDF) ko ushobora kwivuna abasirikare cyohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko intwaro karahabutaka bahawe gukoreshwa zikomeje kwica abasivile. M23 yatanze uwo mu buro biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu. Tanzania ni kimwe mu bihugu bitatu bigize umuryango wa SADC byohereje ingabo muri Congo […]
Perezida Macky Sall yasubitse amatora yaburaga iminsi mike
Perezida Macky Sall wa Sénégal, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yasubitse amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe kuba ku wa 25 Gashyantare. Sall yemeje ko yasinye iteka ryo gusubika aya matora mu ijambo yagejeje ku banya-Sénégal. Ni icyemezo yafashe mu gihe haburaga amasaha make ngo hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza. Perezida wa Sénégal yavuze ko yafashe […]
Nta na kimwe mufite cyo kutwigisha: Yolande Makolo abwira HRW
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze umuryango Human Rights Watch nyuma yo kugaragaza ko utishimiye kuba Perezida Paul Kagame yahawe umwanya wo kuvugira ijambo mu masengesho yo gusabira Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amasengesho yabaye tariki 1 Gashyantare, abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye […]
Ifoto ya Azarias Ruberwa yicaye inyuma ya Perezida Kagame yariye abanye-Congo
Abanye-Congo bibasiye Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi-Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, nyuma y’ifoto agaragaramo yicaye inyuma ya Perezida Paul Kagame. Ni ifoto yafatiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye amasengesho ya National Prayer Breakfast yo gusabira Amerika. Ruberwa ni […]
Ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba utwite bitagusabye kwipimisha
Ikibazo ’Ese naba ntwite?’ kiri mu bikunze kwibazwa kenshi n’ab’igitsina gore bifuza kubyara, cyangwa abatabyifuza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ni ikibazo gikunze gushyira abenshi mu rujijo, n’ubwo hari udukoresho (Test de grossesse/Pregnancy test kits) dushobora kwerekana niba umuntu atwite cyangwa adatwite. Hari ibimenyetso cyakora cyo bishobora kwereka umugore cyangwa umukobwa ko yaba atwite […]
Perezida Tshisekedi yatumije inama y’aba Minisitiri ikubagahu nyuma y’igisasu cyatewe i Goma
Nyuma y’uko mu Mujyi wa Goma humvikanye igisasu ntihamenyekane uwaba wagiteye haba ku ruhande rw’Ingabo za FARDC cyangwa urwa M23, amakuru ahari n’uko ngo Perezida Tshisekedi yahise atumiza inama y’aba Minisitiri igitaraganya. Ni ikibombe cyatewe ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Gashyantare 2024 muri quartier ya Mugunga muri Komine Kalisimbi hafi n’ishuli […]
Urujijo kuri kajugujugu M23 ishinjwa kurasa
Urujijo rwatangiye kuba rwose kuri kajugujugu umutwe wa M23 ushinjwa kurasa, nyuma y’uko Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) na MONUSCO buri umwe atangaje ko ari iyayo. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama ni bwo MONUSCO yasohoye itangazo rishinja M23 kurasa kajuguju yayo. Itangazo rya MONUSCO rivuga ko iyo kajuguju yarasiwe mu […]
Rubavu: Abanyerondo bataye muri yombi abasirikare ba FARDC bahawe ishimwe
Abanyerondo babiri bo mu karere ka Rubavu bahawe ishimwe n’ubuyobozi, kubera ubutwari bagaragaje ubwo bagiraga uruhare mu guta muri yombi abasirikare babiri ba Congo binjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko mu kwezi gushize. Mu gicuku cyo ku wa 16 Mutarama ni bwo abasirikare batatu ba FARDC bambutse umupaka binjira mu karere ka Rubavu, umwe […]
Musanze: Umugabo yatamajwe n’inka akekwaho kwiba akayihisha mu buriri
Umugabo witwa Nsengiyumva Alphonse wo mu murenge wa Gashaki w’akarere ka Musanze, aracyekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe. Ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama ni bwo mu rugo rw’uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko hasanzwe inka yari yibwe mu murenge wa Kivuruga w’akarere ka Gakenke. Nshimiyimana Samuel wari wayibwe, yageze ku rugo rw’uwo ukekwaho […]
Ibikomeje kuvugwa ku mirwano ihuza M23 na FARDC n’Abambali bayo
Amakuru ahari ni ko AFC / M23 irimo igenzura agace ka Shasha n’umuhanda munini uhuza Goma na Minova . Kivu News 24, itangaza ko inzira imwe isigaye kuri FARDC n’ihuriro ryayo ari iyo mu kiyaga cya Kivu nu Rwanda, naho ahandi hose ngo aba barwanyi bamaze kuhagota. Uyu muhanda ufunzwe nyuma y’uko ku munsi w’ejo […]
CAN: RDC na Nigeria zageze muri ½
Ikiipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’, yageze muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo gukuramo Sylli National ya Guinée-Conakry. Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 02/02/2024, aho yageze ku mukino wa kimwe cya kabiri.Ni umukino byoroheye iyi kipe gutsinda n’ubwo ariyo yabanjwe igitego. Iyi […]
MONUSCO irashinja M23 kurasa kajugujugu yayo
Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwashinje umutwe wa M23 kurasa kajugujugu yabwo. MONUSCO mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko iyo kajuguju yarasiwe mu gace ka Karuba muri Teritwari ya Masisi, ndetse ko icyo gitero cyasize babiri mu basirikare bayo bakomeretse. Yagize iti: “Kajugujugu ya […]
Burundi: Nyina wa Pierre Nkurunziza yapfuye
Domitillie Minani ubyara Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yemejwe n’abarimo Perezida Evariste Ndayishimiye wavuze ko yababajwe n’urupfu rwe. Ndayishimiye yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “Twakiranye umubabaro urupfu rw’Umubyeyi w’Imboneza yacu Nyericyubahiro Petero Nkurunziza. Turashimira Imana ko yabaye […]
Abantu 30 batawe muri yombi bakurikiranyweho kugurisha impinja zikivuka
Muri Marroc ibintu bikomeje gufata indi ntera ku bucuruzi bw’abantu kuko kuri iyi nshuro amakuru avugwa n’uko abantu bagera kuri 30 bamaze gutabwa muri yombi muri iki cyumweru bazira gucuruza impinja zikivuka n’ibindi byaha bitandukanye. Abo bantu bafashwe abenshi bari biganje mu mujyi wa Fes bakurikiranyweho ibyaha byinshi birimo gucuruza impinja , gusebanya, iterabwoba, n’ubugambanyi. […]
I Goma harashwe igisasu
Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu mu nkengero z’umujyi wa Goma harashwe igisasu. Abanyamakuru b’abanye-Congo ku mbuga nkoranyambaga baravuga ko icyo gisasu cyaguye mu gace ka Mugunga gaherereye muri Komine Karisimbi; mu gice cy’uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma. Amakuru atangwa na sosiyete sivile […]
Pasiteri Mpyisi yasabiwe gushyirwa ku rutonde rw’intwali mu Rwanda
Muganga Rutangwarwamaboko yasabiye Nyakwigendera pasiteri Ezira Mpyinsi gushyirwa ku rutonde rw’Intwali u Rwanda rufite nyuma y’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze ataratabaruka. Ibi Rutangwarwamaboko yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki 01 Gashyantare 2024, mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Muzehe Mpyisi, aho yavuze ko bijyanye n’ibikorwa uyu mubyeyi yakoze bifitiye igihugu akamaro bityo ko asanga u Rwanda rumushyize […]
Kazungu ushinjwa ubwicanyi yongeye gusubikirwa
Urukiko rwongeye gusubika ku nshuro ya gatatu urubanza rwa Kazungu Denis ushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Kazungu , byari byitezwe ko ruburanishwa kuri uyu wa Gatanu taliki 2 Gashyantare 2024. Perezida w’uru Rukiko yatangarije Abanyamakuru ko nta rubanza ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024 kubera iyi […]
Kera kabaye KNC yisubiriye
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yisubiriye ku cyemezo cyo gusesa ikipe ye ya Gasogi United yaherukaga gufata. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo uyu mugabo yari yatangaje ko asheshe iriya kipe, nyuma yo kunanirwa kwihanganira “umwanda uri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda”. KNC wari wanandikiye inzego zirimo Rwanda Premier league na FERWAFA asezera […]
Kamonyi:Yamaze mu nda y’Isi amasaha 29 atabarwa akiri muzima
Mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika , haravugwa amakuru y’umugabo wamaze amasaha 29 mu nda y’isi nyuma yo kugwirwa n’ikirombe maze avamo Ari muzima gusa undi bari kumwe yakuwemo mbere yapfuye. Aba bagabo bagwiriwe n’iki kirombe Kuwa Gatatu w’iki cyumweru , hanyuma hakorwa ubutabazi birangira kuri uyu wa Kane umwe atabawe ari muzima […]
M23 Vs FARDC: Ku rugamba haramutse makuru ki?
Imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, yaramukiye muri Teritwari ya Masisi. FARDC n’abafatanyabikorwa bayo (FDLR, Abacancuro, imitwe ya Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iz’umuryango wa SADC) bamaze igihe bagaba ibitero karahabutaka ku nyeshyamba za M23 bagamije kureba uko bazirukana mu bice bya […]
Ruto akomeje kwitunira ku Rukiko rukuru nyuma y’umwanzuro ubuza Abapolisi kujyanwa muri Haiti
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka , nibwo urukiko rwongeye gushinga agati ku mwanzuro w’uko nta bapolisi ba Kenya bagomba kujyanwa muri Haiti. Ni nyuma Tariki 26 uko kwezi aribwo aribwo umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kenya, Ekuru Aukot, yatsinze urubanza rwo kubuza iyoherezwa ry’Abapolisi muri Haiti. Urukiko rukuru rwari rwavuze ko n’ubundi […]
Nyaruguru: Twaganiriye na Gitifu uherutse kwirukanwa usaba indishyi za miliyoni 900

Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyange, mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, Mbonizana Martin, avuga ko komite nyobozi y’akarere ka Nyaruguru yamwirukanye mu kazi mu buryo budakurikije amategeko. Bityo akaba asaba indishyi z’akababaro zihwanye n’amafaranga miliyoni magana acyenda (900,000,000 Frw). Mu ibaruwa yandikiye umuyobozi w’intara y’Amajyepfo kuwa 29 Mutarama 2024 iriho kashi y’akagari ka […]
Major Sindayihebura wa FDNB yivuganwe na M23
Umutwe wa M23 ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama wivuganye Major Sindayihebura Adrien, umwe mu basirikare bakuru u Burundi bwari bwarohereje guha ubufasha Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC). Amakuru avuga ko uyu musirikare yiciwe muri Teritwari ya Masisi, ahaniciwe n’abandi basirikare benshi bari kumwe na we. Major Sindayihebura yiyongereye ku bandi basirikare benshi b’Abarundi […]
Gatsibo:Operasiyo yo gufata abajura yasize batanu bafatanywe ibitoki 40
Abajura batandukanye biganje mu Karere ka Gatsibo umurenge wa Muhura, batawe muri yombi kuri uyu wa Kane taliki 1 Gashyantare 2024, nyuma yo kwiba ibitoki 40 mu Kagali ka Bibare. Aba bajura bafashwe bamaze kwiba ibyo bitoki mu mirima itandukanye y’Abaturage, bahise bajyanwa kuri Station ya RIB ya Muhura. Umwe mu baturage bibwe ibitoki yabwiye […]
Musanze: Uwari wafungishijwe n’uwashakaga ko abyarira muri gereza yarekuwe

Manishimwe Aline wari wafungishijwe na muramukazi we nyuma y’iminsi mike amuteguje ko azabyarira muri gereza yarekuwe, umugabo we ashima RIB na BWIZA ku bwo gutuma arenganurwa. Ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama ni bwo Manishimwe yari yahamagajwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze, akihagera umugenzacyaha witwa Niwemugeni Jacqueline ahita amufunga. […]
Masisi: M23 irigamba kwambura FARDC uduce dushya
Umutwe wa M23 biciye mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) usanzwe ubarizwamo, watangaje ko wambuye ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC uduce dushya two muri Teritwari ya Masisi. Ni nyuma y’imirwano iri gusakiranya impande zombi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024. AFC ku rubuga rwayo rwa X yavuze […]
Umwarimu wa Kaminuza yakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwica mugenzi we amuteye ibyuma
Kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2024, Jiang Wenhua, umwarimu muri kaminuza ya Fudan, yakatiwe igihano cyo kwicwa n’igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kwica mugenzi we amujombaguye ibyuma. Urukiko rw’agateganyo rwa Shanghai rwaburanishije uru rubanza muri Gicurasi umwaka ushize, rwatanze imyanzuro ko uyu mugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa ko yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi. Urukiko rwasanze […]
Musanze: Urukiko ‘rwarumye ruhuha’ umukire wari warariganyije umuturage isambu ye
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama rwemeje ko umukire Habyarimana Pierre yaguze mu buryo bw’uburiganya isambu y’umuturage witwa Bazimaziki Aimable, rutegeka ko uyu muturage asubizwa ubutaka bwe. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize ni bwo uru rukiko rwari rwaburanishije urubanza Habyarimana yari yarajuririyemo umwanzuro w’urubanza rwaciwe n’inteko y’abunzi bo mu murenge wa […]
Nord Kivu:Haje undi mujenerali uje gutsinsura umutwe wa M23
Général-major Bruno Mpezo MbeleBruno wabaye komanda w’Ingabo za Kivu y’Amajyaruguru mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa |M23 mu minsi ishize, yasimbujwe mugenzi we witwa Shora Mabondani nawe ufite ipeti rya Gen.Major. General Mabondani yageze i Goma kuri uyu wa gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2024, aho yaje nk’umuyobozi mushya w’akarere ka 34 ka gisirikare mu […]
Ngororero: Ababyaza babiri barafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze ababyaza babiri bo ku bitaro bya Kabaya mu Karere ka Ngororero, rukaba rubakurikiranyeho gukomeretsa uruhinja bikaruviramo urupfu. Ku wa 20 Mutarama ni bwo Hagenimana Jean Pierre w’imyaka 28 na mugenzi we Nyiranjemubandi Vestine wa 36 bakoze icyaha bakekwaho bahita batoroka, mbere yo gutabwa muri yombi ku wa 29 Mutarama. Bakurikiranweho […]
Kubona umugabo birahenze cyane muri Rutsiro
Mu karere ka Rutsiro by’umwihariko mu murenge wa Mushubati, hari ababyeyi bahatuye bavuga ko bafite impungenge z’abakobwa babo bagumirwa bitewe n’amikoro macye. Aba babyeyi bavuga ko bafite ikibazo cy’uko iyo umukobwa ageze ku myaka 25 cyangwa akayirenza, aba atakibonye umugabo mu buryo bworoshye uretse uwifite utunze ikimasa kuko aricyo ahonga umusore ngo amurongore. Ababyeyi baganiriye […]
RDC:Drone n’ibitwaro biremeye biramutse bimisha amakompola ku baturage b’ikaruba
Imirwano ikaze ihuza M23 & FARDC n’abambari bayo kuri uyu wa Kane taliki 01 Gashyantare 2024, yabyukiye mu gace ka Karuba, aho Drone n’imbunda za rutura zaramutse zimisha amasasu mu baturage batuye mu gace ka karuba. Ni amakuru yatangajwe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, aho yemeje ko aba baturage barashweho bikozwe […]
Musanze: Umuturage aratabariza umugore we wafungishijwe n’uwari waramuteguje ko ‘azabyarira muri gereza’
Masengesho Fred Rugira wo mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, aratabariza umugore we wafungishijwe na muramukazi we nyuma y’iminsi arahiriye ko “azabyarira muri gereza”. Ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama ni bwo Manishimwe Aline, umugore wa Masengesho yahamagajwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza, akihagera umugenzacyaha witwa Niwemugeni Jacqueline ahita amufunga. Masengesho avuga […]
Perezida Paul Kagame ari i Washington DC
Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho we na madamu Jeannette Kagame Rwanda Day n’amasengesho ya National Prayer Breakfast ahuriza hamwe abanyapolitiki ba Amerika n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanditse ku rubuga rwabyo rwa X ko Perezida Kagame na Madamu we bageze muri Amerika […]
Antà³nio Guterres yasabwe kuva ku nshingano zo kuyobora Loni
Israel yasabye Umunyamabanga Mukuru wa Loni Guterres Antà³nio kwegura ku nshingano kuko ngo yananiwe inshingano. Byasabwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Katz Israel avuga ko akwiriye kuva muri izi nshingano, kubera uruhare umuryango ayoboye ukekwaho mu gitero Hamas yagabye kuri iki gihugu. Ni nyuma y’uko umwaka ushize mu Kuboza,Israel ishinje Loni kugira uruhare mu […]
Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 395 barimo abayobora ISO
Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yazamuye mu ntera abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye 395 barimo n’abayobora Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO). Abazamuwe mu ntera barimo Colonel Charles Oluka uyobora ISO yagize Brigadier General na Lt Col Emmanuel Katabazo umwungirije wagizwe Colonel. Abandi bagizwe ba Colonel harimo Lt […]