Umupolisi yakubiswe ajya muri coma azira guhatira kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19
Abaturage bo mu mudugudu wa Rwabaganda, mu mujyi wa Ddyango, mu Karere ka Rakai kuri uyu wa Gatatu bakubise umupolisi kugeza ubwo ajya muri coma nyuma yo kubahatira kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19. Nk’uko batangajwe na Wangi Ssemanda, uyobora uyu mujyi wa Ddyango, umupolisi wakubiswe ari uwitwa Mwesigye wakoreraga kuri station ya polisi […]
Pegasus: Macron yatumije inama y’umutekano y’igitaraganya nyuma yo kumva ko yaba yarumvirijwe
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron kuri uyu wa Kane, itariki 22 Nyakanga yahamagaje inama y’umutekano y’igitaraganya nyuma y’aho telephone ye ubwe igaragariye ku rutonde rw’izishobora kuba zarumvirijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Pegasus ry’ikigo cyo muri Israel, NSO Group. Mu minsi ishize nibwo itsinda ry’ibinyamakuru mpuzamahanga ryagaragaje ko application ya Pegasus yakozwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Israel, […]
Isesengura: TotalEnergies y’Abafaransa yaba yihishe inyuma y’iyoherezwa rya RDF muri Mozambique?

Inzozi z’ejo hazaza ho kubyaza umusaruro gaz nyinshi igihugu cya Mozambique gifite, ngo zishingiye ku bushobozi gifite bwo guhagarika inyeshyamba zikomeje guhagarika ubuzima zifitanye isano na Leta ya Kisilamu, ariko ngo niba amahoro ari igisubizo, iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo n’igihangange mu bijyanye n’ingufu cy’Abafaransa, TotalEnergies bishobora kuba bifite ikibazo. Isesengura ryakozwe n’abanyamakuru b’Ibiro […]
Burundi: Abazongera gupfa icya cumi bazajya bacyamburwa gishyirwe mu isanduku ya leta
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gelase Ndabirabe, yabwiye abayobozi b’amatorero akunze kumvikanamo amakimbirane aturuka ku gupfa amaturo, ko ayo maturo bapfa bazajya bayamburwa agashyirwa muri banki mu isanduku ya leta. Ibi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko mu Ntara ya Cankuzo mu nama yagiranye n’abayoboye amatorero muri iyi ntara, […]
Zambia: Impunzi zirimo Abanyarwanda zongeye guterwa zishinjwa gushyigikira abazaba bahanganye mu matora
Impunzi z’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo zahungiye muri Zambia zituye mu mijyi muri iyi weekend ishize zongeye kugabwaho ibitero n’abenegihugu b’iki gihugu bashyigikiye ubutegetsi cyangwa opozisiyo mbere gato y’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha ku itariki ya 12, aho zirimo gushinjwa gushyigikira uruhande rumwe cyangwa urundi. Biravugwa ko amaduka yabo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byasahuwe ibindi bikangizwa ndetse impunzi […]
Amasomo y’Itorero muri uyu mwaka azakomeza gutangirwa kuri internet
Uyu mwaka gahunda y’amahugurwa y’uburere mboneragihugu ku rwego rw’igihugu, Itorero, izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Biteganijwe ko amasomo y’Itorero azaba kuva ku ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama. Abayobozi bavuze ko usibye amasomo ajyanye n’indangagaciro zo gukunda igihugu, aya mahugurwa azagaragaramo amasomo ajyanye no kwigira agamije kwihutisha kugabanya ubukene n’iterambere ry’ubukungu, […]
Kayonza: Abarimu bafatiriye amanota kubera kudahembwa hatangwa ikindi kizamini
Abarimu bigisha ku ishuri ribanza rya Bright Vision giherereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, kafatiriye amanota n’indangamanota by’abana kubera kudahembwa, Ubuyobozi bw’ikigo buhitamo kongera gukoresha ikizamini kimwe ku nshuro ya kabiri, ibintu NESA ivuga ko bitemewe. Ibi bintu byo gukoresha ikizamini kimwe kabiri byafashwe nko gukopera, Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi […]
Ishimuta, iyicarubozo, ubwicanyi, bimwe mu bikorwa bya kinyamanswa byavuzwe kuri Winnie Mandela

Ishimuta, iyicarubozo n’ubwicanyi, bimwe mu bikorwa byagiye bihindanya isura ya nyakwigendera Winnie Mandela, wahoze ari umugore w’intwari ya Afurika, Nyakwigendera Nelson Mandela, nubwo nawe ibikorwa bijya gusa nk’ibi yagiye abikorerwa n’ubutegetsi bw’ivangura yahanganye nabwo igihe kirekire muri Afurika y’Epfo bwari buyobowe na ba nyamucye b’Abazungu. Kenshi rero Winnie Mandela yagiye avugwaho ibyiza gusa cyane cyane […]
Amwe mu mayeri akomeje gukoreshwa na ba mafiya bagurisha imitungo itari iyabo
Abayobozi mu Mujyi wa Kigali bagiriye inama abaguzi b’imitungo gukora ubushishozi mbere yo kugura amazu n’ibibanza, bavuga ko hagaragaye ibibazo by’uburiganya ku isoko ry’imitungo. Uyu muburo watanzwe na Marie-Solange Muhirwa, ukuriye igenamigambi ry’imijyi mu Mujyi wa Kigali, ukurikiye ibibazo bikomeje kuzamuka by’abantu bagurisha amazu badafite ibyangombwa byo kubaka. Umuturage wo mu mujyi wa Kigali wahisemo […]
RDC: Ukuriye urubyiruko rw’ishyaka rya Moise Katumbi yakatiwe imyaka 2 y’igifungo
Jacky Ndala, Umuyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka Ensemble pour la république, rya Moise Katumbi, kuri uyu wa Kabiri yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira kwamagana umushinga w’itegeko rishya ryerekeranye n’Ubunyekongo « congolité » rikumira abantu batavuka ku babyeyi bose b’Abanyekongo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu n’indi myanya ikomeye muri leta. Kuri Moise Katumbi nawe ufite umubyeyi umwe w’umuzungu, afata […]
Nyagatare : Deux personnes dont un chef de village arrêtées pour avoir agressé un journaliste
Le Bureau d’enquête du Rwanda (RIB) a confirmé l’arrestation de Sam Kalisa, 30 ans, le chef du village de Rubona dans le secteur de Karangazi, district de Nyagatare et d’un certain Steven Mutsinzi pour avoir agressé un journaliste qui effectuait des reportages sur le terrain. Selon un article publié sur le compte Twitter de RIB, […]
Nyagatare: Babiri barimo mudugudu bafashwe bazira guhohotera umunyamakuru
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje itabwa muri yombi ry’abantu babiri; umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare na Steven Mutsinzi bashinjwa gusagarira umunyamakuru wari uri mu kazi ke. Nk’uko RIB yabitangaje kuri Twitter, undi muntu wa gatatu ukekwa yaracitse aracyashakishwa. Iki hohoterwa ryakorewe umunyamakuru ryabaye ku Cyumweru gishize, itariki 18 […]
Uganda: Umuyobozi muri Islam yamaganye iyicarubozo ku bateye Gen Katumba
Umuyobozi w’idini ya Islam muri Luwero, hagati mu gihugu cya Uganda, yamaganye iyicwa n’iyicarubozo bavuga ko biri gukorerwa abantu bakurikiranweho kugira uruhare mu gitero cyagabwe kuwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Katumba Wamala mu kwezi gushize kigahitana umukobwa we. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize nibwo uyu mukobwa wa Gen Katumba, Brenda Nantongo n’umushoferi we, Haruna Kayondo […]
Umugore yiyiciye umwana akoresheje uburozi undi ari hagati y’urupfu n’ubuzima
Umugore witwa Mary Nduku w’imyaka 27 w’ahitwa Machakos muri Kenya kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Nyakanga yagejejwe imbere y’urukiko yiyemerera ko yiyiciye umwana undi akaba ari hagati y’urupfu n’ubuzima nyuma yo kubaha uburozi. Iki gikorwa cy’ubunyamanswa uyu mugore yakoze kigahitana umwana we undi akaba arembeye mu Bitaro bya Machakos, avuga ko nawe atazi ibyari […]
Moto 20 za mbere zihenze ku Isi iya mbere igura miliyari zisaga 11

Nyuma yo kubagezaho urutonde rw’imodoka 15 za mbere zihenze ku isoko muri uyu mwaka wa 2021, twifuje no kubashakira moto 20 za mbere zihenze ku Isi aho ku mwanya wa mbere ku rutonde dukesha wealthygorilla.com usangaho moto ifite agaciro ka miliyari zisaga 11 z’Amanyarwanda ikurikiwe n’igura miliyari zisaga 7, mu gihe ku mwanya wa 20 […]
Umunyemari w’Umunyakenya, Joseph Nyamuthe, yatorotse gereza yari afungiyemo mu Burundi

Umunyemari w’Umunyakenya, Joseph Mboye Nyamuthe wari ufungiye muri Gereza Nkuru ya Murembwe, mu gihugu cy’u Burundi akurikiranweho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, aravugwaho gutoroka mu ijoro ryo kuwa Gatanu ushize, aho yatorotse avuye mu Bitaro bya Rumonge aho yari yajyanwe kwivurirwa. Bivugwa ko aho yari arwariye muri ibi bitaro yari arinzwe n’abapolisi babiri, akaba yari yajyanwe kuhavurirwa ku […]
U Rwanda narwo ruvugwaho kumviriza Abanyekongo barimo Mende rukoresheje Pegasus
Nyuma y’amakuru yasakaye hirya no hino kuri uyu wa Mbere ashinja ikigo cyo muri Israel, NSO Group gukoresha software yacyo ya Pegasus mu kwinjira no kuneka ibivugirwa kuri telephone z’abantu mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ikigo OCCRP (Organized Crime and Corruption Reporting Project) nacyo cyashinje u Rwanda gukoresha iyi software mu kumviriza Abanyekongo barimo […]
RIB confirme l’arrestation du directeur de “One Stop Center” de la ville de Kigali
Le Bureau d’enquête du Rwanda (RIB) a confirmé l’arrestation de Benon Rukundo, le directeur de “One Stop Center” de la ville de Kigali pour avoir omis de justifier sa fortune et ses abus de pouvoir. Rukundo, 34 ans, a également été directeur par intérim de l’urbanisme de la ville de Kigali. Selon Thierry Murangira, le […]
RIB yataye muri yombi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ifatwa rya Benon Rukundo, umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubutaka (One Stop Centre) mu Mujyi wa Kigali kubera ko atashoboye kwerekana inkomoko y’ubutunzi bwe no gukoresha nabi umwanya we. Rukundo w’imyaka 34 y’amavuko kandi yari umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali. Nk’uko byatangajwe na Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB, Rukundo […]
Imodoka ya mbere ihenze ku Isi iragura miliyari zisaga 70, dore 15 za mbere zihenze

Imodoka ya mbere ihenze ku isi muri uyu mwaka wa 2021 ku isoko iragura miliyari zisaga 70 z’Amanyarwanda, ari yo 1963 Ferrari 250 GTO, igura miliyoni 70 z’Amadolari, mu gihe iyiyigwa mu ntege kuri uru rutonde rw’imodoka 15 zihenze dukesha Luxe Digital, ari Bugatti La Voiture Noire igura miliyari zisaga 18 z’Amanyarwanda, ku mwanya wa […]
Ifoto itangaje y’umufasha wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, byinshi ku buzima bwe

Hari abantu bakomeye mu buyobozi bwa buri munsi bw’ibihugu byabo, icyakora ntabwo ari kenshi uzumva ubuzima bwabo n’ubuhanga bwabo. Aba ni abafasha b’abaperezida, bamwe muri bo bakaba ari abanyapolitiki n’abarwanashyaka bagiye bafatanya mu ngendo za politiki na bagenzi babo kugeza igihe bageze ku butegetsi. Ni muri urwo rwego BBC muri iki cyumweru yatangije urukurikirane rw’inkuru […]
Ibihugu 10 bifite amahoro n’ibihugu 10 bidatekanye ku Isi ku rutonde rwa GPI

Icyegeranyo cya Global Peace Index (GPI) cyasohowe muri Kamena 2021 cy’ibihugu bifite amahoro ku Isi, ni icya 15 gishyira ku rutonde ibihugu 163 ku Isi hakurikijwe urwego rw’amahoro. Afurika ifite ibihugu bitanu ku rutonde rw’ibihugu 10 byiganjemo amakimbirane n’umutekano mucye ku Isi. Kuri uru rutonde wakwita urw’umukara, hagaragaraho ibihugu nka Afghanistan, Yemen, Syria, Sudani y’Epfo […]
RDC: Haravugwa umushinga w’itegeko rishobora gukumira Moise Katumbi mu matora yo mu 2023
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haracyari umwuka mubi hagati y’abashyigikiye Katumbi n’abashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi nyuma y’umushinga w’itegeko ryerekeye Ubunyekongo cyangwa ” congolité ” mu Gifaransa, rishobora kubuza kwinjira mu biro bya perezida n’indi mirimo ya leta, abantu badafite ba se na ba nyina b’Abanyekongo. Ni umushinga wamaganwa cyane cyane n’ishyaka rya Moise Katumbi, […]
Minisitiri Gatabazi yijeje ko nta muturage uzasonza muri ibi bihe bya Guma mu rugo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, yijeje abaturage ko hari ibiribwa bihagije ku baturage ba Kigali n’uturere umunani turi muri Guma mu rugo, avuga ko nta n’umwe uzasonza kubera gufunga. Ibi byavuzwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 18 Nyakanga mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingamba mu Karere ka Kicukiro. Yatanze ibisobanuro mbere yo gukwirakwiza ibiribwa ku […]
U Burusiya: Umuyobozi w’umujyi mu bantu 28 baguye mu mpanuka y’indege
Indege yari irimo abantu 28 kuri uyu wa Kabiri yakoreye impanuka mu burasirazuba bw’u Burusiya nk’uko byatangajwe n’abayobozi bavuganye n’itangazamakuru mu gihe umuntu umwe warokotse ataraboneka. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov An-26, yari mu rugndo iturutse mu murwa mukuru wa Petropavlovsk-Kamchatsky igana ahitwa Palana, igiturage giherereye mu majyaruguru y’umwigimbakirwa wa Kamchatka ubwo yaburaga […]
Gakenke: Un chef local détenu pour des allégations de torture et d’agression
Le secrétaire exécutif du secteur Muhondo dans le district de Gakenke a été arrêté avec deux autres personnes et fait l’objet d’une enquête pour torture et agression intentionnelle. Les arrestations ont été confirmées par Thierry Murangira, le porte-parole du Bureau d’enquête rwandais (RIB), qui a déclaré qu’elles avaient eu lieu les 5 et 6 juillet. […]
Menya ahantu u Rwanda rufite ambasade na zimwe mu nyubako zikoreramo

U Rwanda kugeza ubu rufite ambasade 17 mu bihugu byo muri Afurika, ebyiri muri Amerika, umunani muri Aziya, umunani mu Burayi, n’ebyiri mu miryango Mpuzamahanga nk’uko tugiye kubigarukaho tubikesha Wikipedia. Mu bihugu byo muri Afurika u Rwanda rufitemo ambasade harimo Angola, Burundi, RDC, Repubulika ya Congo, Misiri, Ethiopia, Ghana, Kenya, Maroc, Nigeria, Senegal, Afurika y’Epfo, […]
Louise Mushikiwabo yohereje indorerezi z’amatora muri Moldavia
Ku butumire bwa Repubulika ya Moldavia, Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yashyizeho itsinda ry’indorerezi zizakurikirana imigendekere y’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko muri iki gihugu ateganyijwe ku itariki 11 Nyakanga 2021. Izi ntumwa zoherejwe mu butumwa buzwi nka ‘Mission électorale de la Francophonie (MEF)’, ziyobowe na Madamu Eva Descarrega Garcia, Ambasaderi wa Andorre mu Bufaransa […]
Lt. Gen. Philémon Yav wari woherejwe i Minembwe yahakuwe adasohoje inshingano ze
Lieutenant Général Philémon Yav, wari woherejwe i Minembwe kuyobora zone ya 3 y’ubwirinzi i Minembwe yahatiwe kuva aha hantu adasoje inshingano zahamujyanye. Uyu musirikare yari yageze i Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yahawe inshingano zo kurandura imitwe yitwaje intwaro y’ananyagihugu n’abanyamahanga ikorera mu mu misozi miremire yo muri iki gice. […]
U Bushinwa ntibwishimiye ko u Buyapani bushobora gutabara Taiwan igihe yaterwa

Igihugu cy’u Bushinwa cyarakajwe n’amagambo ya Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani watangaje ko igihugu cye kizarinda ikirwa cya Taiwan gifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nikiramuka gitewe n’u Bushinwa bugifata nk’ubutaka bwacyo. U Bushinwa ntibwigeze bureka igitekerezo cyo gukoresha ingufu mu kongera kwiyomekaho Taiwan kandi imyitozo ya gisirikare bumaze iminsi bukora hafi y’iki kirwa yongeye […]
Kenya: Ruto na Odinga batangiye gusebanya mbere y’amatora bazahuriramo mu 2022

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yibasiye ku mugaragaro umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga, abona nk’umwe mu bakomeye mu bo bazaba bahanganye mu matora rusange yo mu 2022. Kuri iki Cyumweru, itariki ya 4 Nyakanga 2021, ku birego atigeze ashyira ahagaragara mbere, Ruto yavuze ko Odinga wahoze ari umusangirangendo we muri politiki, yamunzwe na […]
RDC: Uwari ukuriye ubutasi wihishe yavuze ko yiteguye kwigaragaza agira ibyo asaba
Kalev Mutond, wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ANR) yongeye kumvikana nyuma y’igihe yarihishe inzego z’ubutebera zimukurikiranyeho ibyaha birimo kugerageza kwica agira ibyo asaba kugirango azishyikirize ubutabera ari umuntu widegembya. Uyu mugabo akurikiranweho ibyaha birimo guta muri yombi binyuranyije n’amategeko, gufata abo yataye muri yombi mu buryo bwa kinyamanswa no […]
Kagame accueille l’envoyé spécial du Mali

Le président Paul Kagame a reçu dimanche 4 juillet l’ambassadeur Abdoulaye Diop, ministre malien des Affaires étrangères et de la Coopération internationale au Village Urugwiro. L’ambassadeur Diop était dans le pays en tant qu’envoyé spécial avec un message du colonel Assimi Goita, président de la transition et chef de l’État du Mali. La Cour constitutionnelle […]
Hafashwe umupolisi ushinjwa gucuruza abantu bavanwa mu Kenya bajyanwa mu Rwanda
Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupolisi wacyo mu gihe undi yaburiwe irengero, bashinjwa gucuruza abantu babakuye muri Kenya babajyana mu Rwanda. Umuyobozi wungirije w’akarere ka Busia, Mathew Tusubira, avuga ko aba bombi bashinjwa gucuruza Abanyekongo batandatu 6 bakuwe muri Kenya banyuze muri Busia bajya mu Rwanda. Tusubira avuga ko uwitwa Wetaka yarokotse gutabwa muri […]
Gasabo: Abantu 22 bo mu bihugu 3 bya EAC bashatse kwiba Equity Bank barakatiwe
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije igifungo cy’ imyaka umunani umutwe ugizwe n’ abantu 22 bakomoka mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda, nyuma yo gusanga bahamwa n’ibyaha bitanu baregwa n’ Ubushinjacyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa […]
Uvira: Abarundi 20 batawe muri yombi bashinjwa ibikorwa byo gushimuta
Abarundi 20 n’Abanyekongo 8 bakekwaho ibikorwa byo gushimuta abana mu Mujyi wa Uvira batawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mukwabu wateguwe mu majyaruguru y’uyu mujyi wa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa Gatandatu ushize, itariki 03 Nyakanga, Umuyobozi w’Umujyi wa Uvira, Pasiteri Kiza Muhato, yavuze ko abo […]
Burundi: Umuyobozi wa Gereza ya Muramvya afunzwe akekwaho uruhare mu gitero cyishe 18
Umuyobozi wa Gereza ya Muramvya, Télésphore Manirambona yatawe muri yombi ku itariki 28 Kamena nyuma yo guhatwa ibibazo igihe gito n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi, SNR, aho akekwaho kugira uruhare mu gitero giherutse guhitana abantu 18 ahitwa Rutegama muri week-end ishize. Uyu kuri ubu bivugwa ko afungiwe muri kasho ya SNR i Bujumbura. Nk’uko amakuru […]
Abana 200 b’Abanyarwanda barabimburira abandi gutorezwa mu ishuri rya Paris Saint-Germain
Abana b’Abanyarwanda bagera kuri 200 ni bo bazaba bagize icyiciro cya mbere cy’abagiye guhugurirwa umupira w’amaguru mu ishuri ry’ikipe ya Paris Saint-Germain rizatangira gukorera mu Rwanda muri Nzeri nk’uko byatangajwe na Ferwafa. Guhera ku ya 21 Kamena 2021, ikipe y’abatoza ya PSG-Academy yatangiye urugendo rwo gushakisha abakinnyi 200 ba mbere bazahugurirwa muri iri shuri mu […]
Imbunda yishe Kaweesi yanakoreshejwe mu gitero kuri Gen Katumba, dore uko cyagenze
Igipolisi cya Uganda kiravuga ko cyageze ku makuru akomeye mu iperereza ryacyo ku gitero giherutse kugabwa kuri minisitiri w’imirimo n’ubwikorezi wa Uganda, Gen. Katumba Wamala, kigahitana umukobwa we n’umushoferi, aho kuri ubu bivugwa ko imwe mu mbunda zakoreshejwe icyo gihe yafashwe yanakoreshejwe mu gitero cyahitanye AIGP Angrew Kaweesi wahoze ari umuvugizi w’igipolisi mu 2017. Abagabo […]
Kinshasa: Laurent Gbagbo yasuye inshuti ye Jean-Pierre Bemba
Nyuma yo kuva muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha no gusubira mu gihugu cye cya Cote d’Ivoire ku itariki 17 Kamena, Laurent Gbagbo wahoze ari pererezida w’iki gihugu yakoreye urugendo rwe rwa mbere hanze y’igihugu cye I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Nyakanga. Ni urugendo […]
RDC: Kwanga gufata urukingo rwa Covid-19 kwa Perezida Tshisekedi kwaciye igikuba
Amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima akomeje gukwirakwira aravuga kuri Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, n’urukingo rwa AstraZeneca. Perezida Tshisekedi biravugwa ko atarikingiza kandi akomeje kunenga uru rukingo avuga ko atizeye. Ibi bikaba bihabanye n’imbaraga guverinoma ikomeje gushyiramo ngo ishishkarize abaturage kwemera gukingirwa icyorezo cya Covid-19 gikomeje kubica bigacika hirya no hino […]
Putin avuga ko barasa ubwato bwa UK kandi intambara y’Isi ntibe kuko bazi ko batayitsinda
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yishingoye ku bihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’Isi avuga ko ingabo z’u Burusiya zishobora kurohamisha ubwato bw’intambara bw’Abongereza kandi n’iyo ntambara ya gatatu bavuga yahita ikurikiraho ntibe kuko bizi ko n’iyo yaba bitayisohakanamo intsinzi. Ni nyuma y’aho u Burusiya bwari buherutse guha gaspo aya mato y’u Bwongereza buvuga ko nihagira […]
Abakuru b’ibihugu 4 bya Afurika bahuriye muri Zambia mu gusezera Kenneth Kaunda

Abaperezida b’ibihugu bigera kuri bine byo muri Afurika kuri uyu wa gatanu, itariki ya 02 Nyakanga bahuriye i Lusaka muri Zambia aho bitabiriye imihango yo gusezera bwa nyuma umukambwe Kenneth Kauunda uherutse kwitaba Imana ku myaka 97 y’amavuko. Abo bakuru b’ibihugu barimo uwa Ghana, Kenya, Afurika y’Epfo na Zimbabwe. Nyakwigendera kenneth kaunda yibukirwaho kuba yarayoboye […]
RDC: Abantu 8 barimo abagore n’umwana bakekwaho gukora na ADF bishwe n’abaturage
Abantu umunani bakekwaho kuba bakorana n’abarwanyi ba ADF kuri uyu wa Kane, itariki 01 Nyakanga bishwe n’abaturage barakaye mu gace ka Mambila gaherereye mu majyepfo ya Komanda, agasantere k’ubucuruzi ko muri Sheferi ya Basili muri Teritwari ya Irumu mu ntara ya Ituri, ku wa kane Nyakanga 01, 2021. Abashinzwe umutekano aho hantu berekana ko abagore […]
Imodoka 10 za mbere z’abaperezida zihenze muri Afurika

Abakuru b’ibihugu bo muri Afurika kimwe n’abandi ku Isi nabo bagenda mu modoka z’imitamenwa usanga ziba zihenze mu rwego rwo kwizera ko umutekano wabo urinzwe nk’abantu baba bafite inshingano zikomeye kandi bagendana amabanga akomeye y’igihugu, akaba ari muri urwo rwego twifuje kubagezaho imodoka 10 za mbere zihenze z’abakuru b’ibihugu muri Afurika bitewe n’ubushobozi bwazo bw’ubwirinzi. […]
Bangui: U Burusiya bwohereje abandi barimu 600 bagiye gutoza abashinzwe umutekano
U Burusiya bwohereje abandi barimu ba gisirikare bagera kuri 600 baherutse gusesekara i Bangui bagiye gutoza Igisirikare cya Centrafrica biyongera ku bandi bari bahasanzwe bakaba babaye 1,135 nk’uko byemejwe kuri uyu wa Kane n’umudipolomate w’Umurusiya avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Mu gisubizo cyanditse, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya nayo yemeje aya makuru igira iti “ […]
Abarwariye mu bitaro Covid-19 bikubye inshuro esheshatu, 10 yabahitanye- Minisante
Mu gushize kwa Gatandatu abarwaye Covid-19 barwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hagaragaye impinduka zikomeye z’ubwandu bwa COVID-19. Ibi kandi byatumye n’abakenera umwuka biyongera ku rwego rutari rwarigeze rubaho kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020. Minisiteri y’ubuzima mu isesengura ryayo ivuga ko ukwezi kwa Kamena […]
L’exécution des décisions de justice passe au numérique
Le ministère de la Justice a annoncé que l’exécution des décisions de justice se fera par voie numérique à compter du vendredi 2 juillet. Le nouveau développement a été annoncé dans un communiqué publié le mercredi 30 juin. Les décisions de justice qui devraient être modifiées en ligne incluent la gestion, la location, la vente […]
Uganda: Hafashwe abandi bagabye igitero kuri Gen. Katumba uwari ubayoboye aricwa

Inzego z’umutekano zitandukanye za Uganda ziravuga ko zataye muri yombi abandi bantu bane barimo uwari uyoboye agatsiko k’abantu bakekwaho kugaba igitero kuri Gen Katumba Wamala ku itariki 01 Kamena 2021 cyahitanye umukobwa we n’umushoferi akarokokana n’umurinzi we. Uyu bivugwa ko ari we wari uyoboye aka gatsiko kiswe ak’iterabwoba k’imbere mu gihugu, we ngo yashatse no […]
Minembwe: Abagore bane n’umusore umwe b’Abanyamulenge bishwe barashwe
Mu kiganiro yahaye KivuTimes mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki ya 01 Nyakanga 2021, umwe mu baturage bo muri Minembwe, yatangaje ko aho gukemura ikibazo cy’umutekano mucye aha hantu, kuhagera kwa Lt. Gen. Yav Philemon kwarushijeho gukaza ikibazo. Abantu barimo umusore umwe n’abagore bane, bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu saa 18h00 barasiwe […]
U Bushinwa n’u Burusiya bishobora kugaba igitero gitunguranye kuri Hawaii – u Buyapani
Umuyobozi mukuru w’ingabo mu Buyapani yaburiye Amerika ko igomba kwitegura igitero gitunguranye nk’icyagabwe kuri Pearl Harbour mu ntambara ya 2 y’Isi, avuga ko kirimo gutegurwa n’u Burusiya n’u Bushinwa muri Hawaii kuko imyitozo ibihugu byombi biri gukorana idahangayikishije gusa Taiwan. Muri iki cyumweru, Depite Yasuhide Nakayama yabwiye ikigo cya Hudson ati: “Tugomba kwerekana ingaruka ku […]
Ethiopia iritegura kongera gufata Mekelle kandi ngo TPLF izahura n’akaga itigeze ibona
Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zishobora kongera kwinjira mu murwa mukuru wa Tigray mu byumweru biri imbere nyuma y’aho uherutse kwigarurirwa n’abarwanyi ba TPLF mu cyumweru gishize. Ni ku nshuro ya mbere Leta ya Ethiopia igize icyo itangaza kuva umurwa mukuru wa Tigray, Mekelle, wakongera kwigarurirwa n’ingabo za TPLF. Ibiro […]
D. Rumsfeld wayoboye Pentagon uvugwaho uruhare mu mpfu z’abasaga 400,000 yapfuye
Donald Rumsfeld wahoze ari minisitiri w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wakoranye na ba perezida, Gerald Ford na George W. Bush, ndetse akaba avugwaho kuba yaragize uruhare mu mpfu z’abantu basaga 400,000 mu ntambara yo muri Irak, yasezeye ku Isi y’abazima ku myaka 88 y’amavuko. “Ni n’akababaro gakomeye dusangije amakuru y’urupfu rwa Donald Rumsfeld, […]
Musanze: Umugabo arakekwaho gusimbuza umugore umwana we w’imyaka 8
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze kuwa Kabiri ushize, itariki ya 29 Kamena 2021 rwashyikirije urukiko dosiye bukurikiranyemo umugabo uregwa gusambanya umwana yibyariye w’imyaka umunani y’amavuko. Ni icyaha cyakozwe mu bihe bitandukanye gikorerwa aho uregwa atuye mu Mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze. Kugira ngo bimenyekane ni uko abarimu […]
Jean-Claude Iyamuremye condamné à 25 ans pour crimes de génocide
La Chambre spéciale de la Haute Cour pour les crimes internationaux et transnationaux a reconnu Jean-Claude Iyamuremye coupable de génocide et l’a condamné à 25 ans de prison. L’homme de 46 ans était accusé d’avoir été chef de la milice Interahamwe à Kicukiro lors du génocide de 1994 contre les Tutsis, en plus d’être un […]
Abana ba Harry na Meghan ntibazitwa ibikomangoma Charles naba umwami
Igikomangoma Charles biravugwa ko cyaba cyabwije ukuri umuhungu wacyo, Igikomangoma Harry n’umugore we, Meghan Markle, ko abana babo, Archie na Lilibet, batazitwa ibikomangoma naramuka afashe ikamba ry’ubwami asimbuye nyina, Umwamikazi Elisabeth. Ni mu gihe ubusanzwe biteganyijwe ko abuzukuru b’umwami bahita bafata title y’ibikomangoma, bivuze ko Archie na Lilibeth bari kuzitwa ibikomangoma mu gihe sekuru yari […]
Mukeshabatware Dismas wamamaye kuri RBA no mu makinamico yitabye Imana
Amakuru agera kuri Bwiza.com aravuga ko Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane kuri Radio y’Igihugu (RBA) no mu makinamico kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Kamena 2021 yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Faisal, aho yari yakiriwe kuri uyu wa Kabiri. Amakuru yashyizwe ahagaragara n’abana be kuri rumwe mu rubuga rwa whatsApp rwa […]
MINUSCA: Christophe Bizimungu wavuye mu Rwanda ari Komiseri wa Polisi ubu ari kwitwa general

CP Christophe Bizimungu, wo mu gipolisi cy’u Rwanda watangiye kuri uyu wa kabiri, itariki 29 Kamena inshingano ze zo kuyobora Igipolisi cy’Umuryango w’Abibumbye muri (UNPol) gikorera muri Centrafrica, kuri ubu arimo kwitwa General mu nkuru zitandukanye zirimo kumugarukaho harimo n’igaragara ku rubuga rwa Loni. Uru rubuga ruravuga ko General wa Polisi Christophe Bizimungu yasimbuye Umufaransa […]
Abagize Urwego rw’Umuvunyi na bo bashyikirije Sena Inyandiko z’Imenyekanishamutungo

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 28 Kamena 2021, Biro ya Sena y’u Rwanda yayoboye umuhango wo kwakira Inyandiko z’Imenyekanishamutungo y’Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije, Mukama Abbas na Yankurije Odette, n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, watangiye saa yine n’igice za mugitondo (10h30) uyobowe na Perezida wa Sena. Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr. Iyamuremye Augustin yashimye Urwego rw’Umuvunyi […]
Prof. Duclert wakoze raporo ishinja u Bufaransa uruhare muri jenoside ari mu Rwanda

Umufaransa Prof Vincent Duclert wayoboye itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa bacukumbuye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu Rwanda aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse, IBUKA. Prof Duclert yaje aherekejwe n’itsinda rigizwe na bamwe mu bagize komisiyo ye baboneyeho gushyikiriza IBUKA kopi ya raporo Duclert yanzuye […]