Umupfumu Nana Kwaku yemeje ko Messi arasezererwa mu gikombe cy’Isi

Mu gihe Igikombe cy’Isi cya 2026 gikomeje gukurikirwa n’imbaga y’abafana hirya no hino ku isi, umunyaghana uzwi cyane mu bikorwa by’ubupfumu, Nana Kwaku Bonsam, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ubuhanuzi bushya burebana n’imikino yo mu ijonjora ryo gukuranwamo. Bonsam yavuze ko amaze “kubona mu buryo bw’umwuka” ko Cape Verde izatungura igasezerera Argentina iyobowe na […]
Kapiteni wa Cape Verde mu Gikombe cy’Isi aregwa gufata ku ngufu umusemuzi w’ikipe
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cape Verde, Ryan Mendes, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umugore wakoraga nk’umusemuzi w’iyo kipe mu rugendo rwabereye muri Nouvelle-ZĂ©lande. Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Globo cyo muri Brazil, uwo mugore w’Umunyabrazil, utatangajwe amazina, yari yarahawe akazi ko gufasha ikipe ya Cape Verde nk’umusemuzi mu mikino ya FIFA Series yabaye […]
Hamenyekanye amafaranga bivugwa ko abakinnyi ba filime The Polygamist bahembwe

Filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa The Polygamist ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku Isi, by’umwihariko muri Afurika, aho benshi batangiye kwibaza amafaranga abakinnyi bayo bahembwe. Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ariko atarigeze yemezwa ku mugaragaro na Netflix cyangwa sosiyete yakoze iyi filime, avuga ko Sdumo Mtshali, ukina ari Jonasi Gomora, ari we wahembwe amafaranga […]
FIFA yahagaritse Nepal mu marushanwa mpuzamahanga yose y’umupira w’amaguru

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yatangaje ko yahagaritse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nepal (ANFA) mu bikorwa byose mpuzamahanga “kugeza igihe kitazwi”, kubera ibyo yise kwivanga kw’inzego za gatatu mu micungire y’umupira w’amaguru. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FIFA, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe ku wa 24 Kamena 2026 hashingiwe ku ngingo ya 16 y’amategeko […]
Ni nde wungukira muri Zahabu y’Afurika

Nubwo umugabane wa Afurika ufite hafi 40% by’ububiko bwa zahabu ku isi, inyungu nyinshi zituruka kuri uwo mutungo ziracyaguma mu maboko y’ibihugu byo hanze, aho zahabu nyinshi icukurwa muri Afurika yoherezwa hanze idatunganyijwe. Amateka akunze kwibukwaho ni aya Mansa Musa, umwami wayoboye Ingoma ya Mali mu kinyejana cya 14, uzwi nk’umwe mu bantu bakize kurusha […]
Amerika yarashe IranÂ

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Iran nyuma y’uko Perezida Donald Trump ashinje Tehran kurenga ku masezerano y’agahenge yari amaze iminsi make asinywe hagati y’impande zombi. Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyarashe ibigo bibikwamo missiles na drones, ndetse n’ibirindiro bya radar byo ku nkombe z’inyanja, mu rwego rwo kwihimura […]
Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa

Mu gace ka Isare ko mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, hari umuco w’ubukwe umaze imyaka myinshi ukurikizwa, aho umuryango w’umukobwa usabwa gutegurira umukwe n’umuryango we impano n’ibikoresho byinshi, ibintu bamwe bavuga ko bibungabunga umuco, mu gihe abandi babifata nk’umutwaro uremereye ku babyeyi b’umukobwa. Nk’uko uwo muco ubiteganya, iwabo w’umukobwa bagomba kohereza amarobe ane manini […]
Umuhanda wa miliyoni 392 Frw bawugendamo basimbuka

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya miliyoni 392 z’amafaranga y’u Rwanda mu gusana umuhanda Rusizi–Bugarama, nyuma yo kubona ko uwo muhanda ugikomeje kuba mubi kugeza naho abaturage bawugendamo basimbuka. Mu ibazwa ryabaye ku wa 25 Kamena 2026, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) bwasobanuye […]
Amerika iri gukurikirana Umunyarwanda mu kirego cya miliyari 53 Frw

Umunyarwanda Jimmy Muyumbu w’imyaka 38, utuye mu mujyi wa Glendale muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gushinjwa uruhare mu buriganya bukomeye bwakorewe gahunda ya Leta yita ku buvuzi bw’abaturage bafite ubushobozi buke. Muyumbu, usanzwe uzwi mu muryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika no mu myidagaduro kubera […]
MISHOU yashyize hanze Angelina

Nyuma y’imyaka amenyekana cyane nk’utunganya indirimbo (music producer), Mishou yinjiye ku mugaragaro mu mwuga wo kuririmba ashyira hanze indirimbo ye nshya yise “Angelina”, ikubiyemo ubutumwa bushimagiza ubwiza n’indangagaciro z’Umunyarwandakazi. Muri iyi ndirimbo, Mishou agaragaza umukobwa witwa Angelina nk’ikimenyetso cy’ubwiza, icyubahiro n’agaciro. Mu magambo y’iyi ndirimbo, amwizeza urukundo ruzira uburyarya, amusezeranya kumwitaho no kumuha ibyiza akwiye, […]
Shakib mu rukundo n’umunyarwandakaziÂ

Nyuma y’uko umunyamideli Zari Hassan, uzwi nka The Boss Lady, atangaje ko yatandukanye na Shakib Cham Lutaaya nyuma y’imyaka itanu bari bamaranye, hatangiye kuvugwa amakuru mashya ku buzima bw’urukundo rwa Shakib. Amakuru ari gukwirakwira agaragaza ko Shakib yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi Kin Bella, Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda. Aba bombi baherutse kugaragara bari kumwe […]
Banze ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, bahagarikwa umwaka

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo mu bikorwa byose bya Basketball biri mu nshingano zaryo mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo kutitaba ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 22 Kamena 2026, FERWABA yavuze ko aba bakinnyi banze kwitabira umwiherero […]
Shaddyboo yaraye afashwe ku ngufu?

Umunyamideli akaba na kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga uzwi nka Shaddyboo yatangaje ko yagejeje ikirego cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku musore Iradukunda Aimable, uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yavuze ko ikibazo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, […]
Guinée yahagaritse kohereza Zahabu idatunganyije

Guverinoma ya GuinĂ©e yafashe icyemezo gikomeye cyo kubuza kohereza mu mahanga zahabu idatunganyije, mu rwego rwo guteza imbere inganda zitunganya amabuye y’agaciro imbere mu gihugu no kongera inyungu abaturage n’ubukungu bwacyo bikura muri uwo mutungo. Perezida w’inzibacyuho, Jenerali Mamady Doumbouya, ni we watangaje iki cyemezo nyuma y’inama yahuje abakora ubucukuzi bwa zahabu ku rugero rw’inganda […]
Iran yanze kujya mu biganiro na Amerika

Ibiganiro byari biteganyijwe guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran mu Busuwisi byamaze gusubikwa, ibintu byatumye havuka impungenge ko amasezerano y’agahenge impande zombi ziherutse kugirana ashobora kujya mu kaga. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi yemeje ko ibiganiro byagombaga kubera muri Burgenstock Resort, hafi y’ikiyaga cya Lucerne, bitakibaye nk’uko byari byateganyijwe. Nta tariki nshya yatangajwe, […]
Achraf Hakimi mu rubanza rwo gufata ku ngufu

Urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa rwemeje ko rutahizamu w’Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) ndetse na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi, azaburanishwa ku kirego cyo gufata ku ngufu. Hakimi w’imyaka 27 y’amavuko akomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ategereje urubanza kugira ngo abone umwanya wo kwisobanura. Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Hakimi yavuze […]
Bite bya Koné bavunnye akaguru kakarereta

Ikipe y’igihugu ya Canada yanditse amateka ikura intsinzi yayo ya mbere mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo, itsinda Qatar ibitego 6-0 mu mukino wa kabiri w’itsinda B. Nubwo ari intsinzi ikomeye ku gihugu cyakiriye iri rushanwa, ibyishimo byagabanyijwe n’imvune ikomeye yagize umukinnyi wo hagati IsmaĂ«l KonĂ©. KonĂ© yavunitse mu gice cya mbere cy’umukino nyuma yo gukubitwa ku […]
Ukraine yarashe i Moscow

Ukraine yongeye kugaba igitero gikomeye cyifashishije indege zitagira abapilote (drones) ku ruganda rutunganya peteroli ruherereye i Moscow, mu Burusiya, mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akomeje kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu bikomeye birimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agamije gushaka uburyo intambara imaze imyaka irenga ine ihagarara. Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya […]
Akantu ku Kandi: Dore ingingo 14 Amerika na Iran bemeranyije

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku mugaragaro inyandiko y’amasezerano y’agateganyo (Memorandum of Understanding – MOU) zagiranye na Iran, agamije guhagarika intambara yari imaze iminsi ihanganishije impande zombi no gushyiraho umurongo w’ibiganiro bizaganisha ku masezerano ya nyuma y’amahoro. Aya masezerano yashyizwe ahagaragara nyuma y’uko habaye igitutu cy’abifuzaga ko abaturage bamenyeshwa ibiyakubiyemo byose. Ni amasezerano yashyizweho […]
Nyambo asanga abasore barabaye nk’abagore

Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo, Nyambo Jessica, yavuze ko hari bamwe mu basore b’iki gihe bafite imyitwarire imutera impungenge, kuko ngo usanga bahugiye mu kwiyitaho no mu buzima bworoshye aho kwibanda ku kazi no kwitegura kubaka ejo hazaza. Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Nyambo yasobanuye ko nubwo atavuga abasore bose, hari umubare munini ubaho […]
Miss Jolly ahaye Bebe Cool amasaha 48 ya nyirantarengwa

Uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, yafashe icyemezo cyo kwitabaza amategeko nyuma y’uko umuhanzi wo muri Uganda Moses Ssali, uzwi nka Bebe Cool, amushinje ku mugaragaro kugira uruhare mu buriganya bwamukorewe. Mu nyandiko y’amapaji abiri yasinywe n’ibiro by’abanyamategeko Mbidde & Co. Advocates ku wa 17 Kamena 2026, Mutesi Jolly yavuze ko ibyo […]
Ibintu 9 abagabo bakora iyo baciye inyuma abagore babo

Iyo umuntu ari mu buhemu, hari imyitwarire imwe n’imwe ishobora gutuma agerageza guhisha ibyo akora. Nubwo ibi bimenyetso bidahita byemeza ko umuntu aca inyuma mugenzi we, impuguke zivuga ko bishobora kuba impamvu yo kuganira no gushaka ukuri. 1. Guhisha telefoni ye Ashobora gutangira gushyiraho amagambo y’ibanga mashya, guhora ayitwaye cyangwa akayihisha kugira ngo hatagira uyireba. […]
Ntukajyane telefoni mu bwiherero

Abantu benshi bajya mu bwiherero bitwaje telefoni zabo, bakayikoresha bari kwituma cyangwa bari mu bindi bikorwa by’isuku. Icyakora, inzobere mu buzima zivuga ko iyo ngeso ishobora kugira ingaruka ku buzima no ku isuku. 1. Telefone ishobora kubika bagiteri n’utundi dukoko dutera indwara Ubwiherero ni hamwe mu hantu hashobora kuba hari bagiteri n’utundi dukoko dutandukanye. Iyo […]
Abagabo badafura imyenda y’imbere akabo kashobotse

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’inzobere mu buzima bwagaragaje ko kwambara ikariso imwe iminsi myinshi utarayimesha bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima, cyane cyane ku bagabo. Abashakashatsi bavuga ko ikariso iba ifite inshingano zo gukurura ibyuya, uturemangingo tw’uruhu twapfuye ndetse na za mikorobe ziva ku mubiri mu gihe umuntu ayambaye. Iyo itameshwe buri munsi, iba ahantu heza hakurira […]
Iran yategetswe kuva muri Amerika ako kanya

Umutoza mukuru w’Iran, Amir Ghalenoei, yanenze uburyo ikipe ye iri gufatwa muri FIFA World Cup 2026 nyuma yo gutegekwa kuva muri Los Angeles ako kanya nyuma y’umukino banganyijemo na New Zealand ibitego 2-2. Iran yari yifuza kuguma muri California ijoro rimwe nyuma y’umukino kugira ngo abakinnyi babone umwanya wo kuruhuka no kwiyubaka, mbere yo gusubira […]
USA: Indege ya gisirikare yishe abantu 8 muri California

Abantu umunani baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa B-52 nyuma yo guhanuka ikimara guhaguruka ku kigo cya gisirikare cya Edwards Air Force Base giherereye muri Leta ya California, nk’uko ubuyobozi bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwabyemeje. Iyi ndege, yakozwe n’uruganda rwa Boeing, yahanutse ku wa Mbere tariki 15 Kamena […]
Vestine na Dorcas barasabwa miliyoni 60 Frw ku ndirimbo baririmbye

Itsinda ry’abahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryatangaje ko rihagaritse ubufatanye na MIE Entertainment Ltd yari iyobowe na Irene Murindahabi (M Irene) nyuma y’imyaka itanu bakorana. Mu itangazo ryabo, bavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma yo gusuzuma neza icyerekezo bifuza kugenderaho mu muziki wabo. Banashimiye M Irene ku ruhare yagize mu […]
Isimbi Noeline ukina filime z’urukozasoni yagurishijwe i Burayi

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni, Isimbi Noeline yatangaje ko yakorewe icuruzwa ry’abantu akajyanwa mu mahanga ku nyungu z’undi muntu, ashinja ko yabikoreye n’abandi bakobwa bagera kuri bane. Noeline Narubega wamenyekanye nka Isimbi Noeline, yatangaje ko ibikorwa avuga ko ari ubucuruzi bw’abantu bushingiye ku masezerano yo gushyingirwa k’uburiganya kugira ngo bajyanwe hanze ku nyungu z’undi. Uyu mukobwa […]
Icyo FIFA ivuga ku ibura ry’abafana mu gikombe cy’Isi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yasobanuye impamvu intebe nyinshi zagaragaye zitarimo abantu mu mikino ya mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’uko amashusho yakwirakwijwe agaragaza imyanya myinshi itarimo abafana. Ibi byagaragaye cyane mu mukino wahuje Koreya y’Epfo na Czechia wabereye muri Guadalajara muri Mexique. Nubwo amashusho yerekanaga imyanya myinshi itarimo abantu, FIFA yatangaje ko […]
Iran yahawe miliyari z’Amadolari kugira ngo ihagarike ibitero

Raporo yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ivuga ko Leta ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yaba yarahaye Iran amafaranga abarirwa muri za miliyari z’amadolari kugira ngo ihagarike ibitero yayigabagaho mu gihe amakimbirane hagati ya Iran, Amerika na Israel akomeje gukaza umurego. Nk’uko Reuters yabitangaje, UAE yamaze kugeza kuri Iran miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika ($3bn), mu […]
Zari Hassan na Shakib batandukanyeÂ

Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Zari Hassan, hamwe n’umugabo we Shakib Cham, batangaje ko bamaze gutandukana nyuma y’imyaka itanu bari mu mubano. Mu itangazo bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aba bombi bavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga bafite ibyo batumvikanaho bitagishoboye gukemurwa. Bagize bati: “Nyuma y’imyaka […]
Ni gute Amerika yigize umupolisi w’isi?

Iyo umuntu arebye uko isi imeze muri iki gihe, biragoye kudatekereza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igihugu gifite ubukungu bunini ku isi, igisirikare gifite ubushobozi budasanzwe, ndetse kikaba gifite ijambo rikomeye mu byemezo byinshi bifatirwa ku rwego mpuzamahanga. Kuva mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye kugeza ku bibazo by’umutekano bibera mu bice bitandukanye by’isi, Amerika […]
Iran yongeye kwihorera kuri Amerika

Umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye gukaza umurego nyuma y’uko Iran itangaje ko yagabye ibitero byo kwihimura ku birindiro bya Amerika biri muri Bahrain, Kuwait na Jordan. Ibi bibaye nyuma y’uko Ingabo za Amerika zigabye ibitero ku ntego zitandukanye muri Iran, zivuga ko zabikoze mu rwego rwo kwirwanaho no […]
Gen. Muhoozi yakanze Bebe Cool ahita ahagarika kwiha Mutesi Jolly

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yinjiye mu kibazo cyari kimaze iminsi hagati y’umuhanzi Bebe Cool na Miss Jolly Mutesi, bituma uyu muhanzi afata umwanzuro wo guhagarika kumushinja ku mugaragaro no gusiba ubutumwa bwose yari yaramwanditseho ku rubuga rwa X. Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Bebe Cool ashinje Jolly Mutesi kumutuburira amafaranga arenga […]
Umwana w’imyaka 16 yasambanyijwe n’abagabo 50 mu ijoro rimwe

Umukobwa w’Umunya-Nigeria w’imyaka 16, wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (JSS3), yavuze ko yashowe muri Ghana n’umuturanyi witwa Tosin Moses wamwijeje ko agiye kumushakira akazi mu mahanga. Iki kibazo cyamenyekanye nyuma y’uko umwe mu baturage witwa Taiwo Yisau abimenyeshejwe n’umukozi ushinzwe umutekano uzwi ku izina rya Iron Lady mu gace ka Adamo muri Ikorodu, […]
Iran yihoreye kuri Amerika

Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri Bahrain, Jordan na Kuwait, mu rwego rwo kwihorera nyuma y’ibitero Amerika yagabye mu majyepfo ya Iran. Ingabo zirinda impinduramatwara muri Iran (IRGC) zavuze ko zateye icyicaro cy’Ingabo za Amerika zikorera mu mazi zizwi nka Fifth Fleet cyiri muri Bahrain ndetse […]
Anthony wakinnye The Godfather III yapfuyeÂ

Anthony Guidera, umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera uruhare rwe muri filime The Godfather Part III, yitabye Imana afite imyaka 65 nyuma y’ibyumweru bike aguye igihumure iwe mu rugo. Nk’uko byatangajwe n’umugore we, Valarie Guidera, uyu mugabo yajyanywe kwa muganga ku wa 11 Gicurasi 2026 nyuma y’uko umutima we uhagaritse gutera mu buryo butunguranye ari […]
Mwarimu warwanye n’umunyeshuri arafunzwe

Polisi ya Ghana yatangaje ko yataye muri yombi mwarimu wo ku Ishuri rya Nyinahin Catholic Senior High School, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza akubita umunyeshuri w’umukobwa. Aya makuru yemejwe ku wa 9 Kamena 2026 na Daniel Fenyi, ushinzwe itumanaho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi muri Ghana (GES), wavuze ko iperereza ku byabaye ryatangiye. […]
Israel yishe 8 muri Libani mu gihe Trump avuga ko amahoro na Iran yegereje

Nibura abantu umunani bishwe mu gitero Israel yagabye mu mujyi wa Tyre uherereye mu majyepfo ya Libani, mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika na Iran bigeze ku musozo kandi ko amasezerano ashobora gusinywa mu minsi mike iri imbere. Ku wa 9 Kamena 2026, […]
Inyoni zirikinisha

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Lancashire n’iya Oxford mu Bwongereza bwerekanye ko inyoni zimwe na zimwe zirimo kasuku, ibishuhe, dendo n’inkoko zigira imyitwarire yo kwikinisha, kandi ko ari ibintu bisanzwe biboneka haba ku nyoni zororerwa mu ngo ndetse no ku ziba mu gasozi. Abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku moko y’inyoni 120 basanga iyi […]
Amashusho y’urukozasoni ya Kirabo yayasabiye imbabazi

Umunyamideli w’Umunya-Uganda, Kisitu Kirabo, yasabye imbabazi abantu bose bababajwe cyangwa bahungabanyijwe n’amashusho ye bwite yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu buryo atigeze yemera. Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko ayo mashusho yafatiwe ahantu hihariye kandi atari agamije ko ajya ku karubanda. Yagaragaje ko kuba yarasakajwe byamuteje agahinda, isoni n’ihungabana, ndetse bikagira ingaruka ku muryango we, inshuti […]
Sabrina wo kuri TikTok yapfuye

Urupfu rutunguranye rwa Musaazi Charles Kalooli, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Sebina, rwateye agahinda gakomeye abakunzi be, inshuti ndetse n’umuryango we. Sebina, wari ufite imyaka 32 y’amavuko, yari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane kuri TikTok muri Uganda kubera amashusho y’urwenya yakoraga akanyura benshi. Yitabye Imana ku wa 6 Kamena 2026, ibintu byatunguye abantu benshi kuko […]
Umutingito ukomeye muri Philippines wishe abantu 19

Nibura abantu 19 bamaze kwitaba Imana nyuma y’umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.8 wibasiye agace kari hafi y’ikirwa cya Mindanao mu majyepfo ya Philippines mu gitondo cyo ku wa Mbere. Uyu mutingito wabaye saa moya n’iminota 37 ku isaha yo muri Philippines, utera impungenge zikomeye ndetse utuma hatangwa impuruza za tsunami mu bihugu birimo […]
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusomana ari byiza ku mubiri n’ubwonko

Gusomana ni kimwe mu bimenyetso by’urukundo n’ubusabane hagati y’abantu. Ariko ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko, uretse kuba uburyo bwo kugaragaza amarangamutima, gusomana bishobora no kugira akamaro ku buzima bw’umubiri ndetse n’ubw’ubwonko. Abashakashatsi bavuga ko gusomana bishobora gufasha kugabanya stress. Ibi biterwa n’uko igihe abantu basomana umubiri ushobora kurekura umusemburo uzwi nka oxytocin, ukunze kwitwa “umusemburo w’urukundo”. […]
Ubufaransa: Kirikou Akili ararembye

Umuhanzi w’Umurundi uzwi cyane mu njyana ya Rap, Kirikou Akili, ari kwitabwaho n’abaganga mu Bufaransa nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi mu Mujyi wa Lille aho yari amaze iminsi atuye. Amakuru avuga ko yafashwe n’uburwayi bukomeye mu gitondo cyo ku wa 7 Kamena 2026, ahita ajyanwa kwa muganga byihuse mu bitaro bya HĂ´pital Saint-Philibert. Nyuma yo […]
Ibihugu 4 umugore ashaka abagabo benshi

Mu bice bimwe by’isi, usanga hari umuco udasanzwe aho umugore ashobora kubana n’abagabo barenze umwe icyarimwe. Ubu buryo buzwi nka Polyandry, bukaba budakunze kuboneka mu bihugu byinshi, ndetse henshi amategeko ntabyemera. Muri Tibet, ubu buryo bwigeze kuba umuco usanzwe cyane cyane mu bice by’imisozi. Akenshi abavandimwe b’abagabo bashakanaga umugore umwe kugira ngo ubutaka bw’umuryango budacikamo […]
Ubukoloni si bwo bwishe Afurika” – Elon Musk

Umunyemari w’umuherwe Elon Musk yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko ubukoloni butari yo mpamvu nyamukuru ituma Afurika ikomeza kugira ibibazo by’ubukene. Ibi yabitangaje ashyigikira ubutumwa bwatambutse ku rubuga rwa X, bwagereranyaga amateka y’ubukungu bwa Ethiopia na Vietnam. Uwanditse ubwo butumwa yavuze ko Ethiopia, igihugu kitakolonijwe nk’ibindi byinshi byo muri Afurika, cyamaze […]
Ubwongereza buri mu gihe cy’Akaga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubwongereza, Sir Richard Knighton, yatangaje ko igihugu cye kiri mu gihe cy’umutekano muke kurusha ibindi byose yabonye mu myaka 35 amaze mu gisirikare. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Knighton yavuze ko ibikorwa by’u Burusiya birimo ibitero by’ikoranabuhanga (cyber attacks), ibikorwa byo gusenya ibikorwa remezo, ubutasi ndetse n’ubwicanyi bwateguwe, bikomeje gushyira igitutu ku […]
Hamas yanze gushyira intwaro hasi

Umutwe wa Hamas watangaje ko utiteguye gutanga intwaro zawo muri iki gihe, ariko wemeye ko mu mihanda ya Gaza hatagomba kugaragara izindi ntwaro uretse iz’igipolisi cyemewe n’inzego z’ubutegetsi bwa Palestine. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Al Jazeera, Husam Badran, umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, yavuze ko igihe komite y’igihugu izaba yafashe inshingano zo kuyobora […]
Ibyo utari uzi ku bikorwa by’ibanga bya Mossad

Mu isi y’ubutasi mpuzamahanga, amazina make ni yo akunze kuvugwa nk’iry’ikigo cy’ubutasi cya Israel kizwi nka Mossad. Mu myaka myinshi ishize, iki kigo cyubatse izina rishingiye ku bikorwa by’ibanga, gutegura ibikorwa igihe kirekire no gukoresha uburyo budasanzwe mu kugera ku ntego zacyo. Abasesenguzi bavuga ko Mossad idakora nk’ikigo cya leta gisanzwe. Ahubwo ikora nk’umuyobozi wa […]
Niba ukora ibi bintu 7 uri kwangiza impyiko zawe

Impyiko ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigize umubiri w’umuntu. Zifasha gusukura amaraso, gukuramo imyanda iva mu mubiri no kugenzura imikorere y’ibice bitandukanye by’umubiri. Abaganga bavuga ko hari ingeso nyinshi abantu bakora buri munsi zishobora gutuma impyiko zangirika buhoro buhoro, rimwe na rimwe umuntu ntabimenye kugeza ikibazo gikomeye. Dore zimwe mu ngeso zikunze kuvugwa nk’izishyira impyiko […]
Rwambikanye hagati ya Amerika na Iran mu kigobe cy’u Buperesi

Umwuka mubi wongeye kugaragara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igitero cya misile bivugwa ko cyagabwe na Iran ku birindiro bya gisirikare biri mu bihugu bya Bahrain na Kuwait. Nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaje, Iran yarashe misile za balistique zigana muri ibyo bihugu byombi. Icyakora, izo misile zose zaba zarafatiwe mu […]
Umudipolomate w’umugore yabyaye ku myaka 60

Hari inzozi abantu bamwe batigera bareka kwizera n’ubwo imyaka ishira. Kuri Prof. Joyce Kakuramatsi Kikafunda, urugendo rwo kuba umubyeyi rwari rwuzuyemo amarira, kwihangana n’icyizere kitigeze kizima. Uyu mudipolomate ukomeye wa Uganda, usanzwe ari Ambasaderi wa Uganda mu Buhinde, yatangaje ko yibarutse umwana we wa mbere afite imyaka 60 nyuma y’imyaka irenga 30 yari amaze mu […]
Nta muntu wihinduje igitsina uzirukanwa mu gisirikare cy’Amerika

Mu gihe ibihumbi by’abasirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gukora inshingano zabyo buri munsi, bamwe muri bo bari bamaze amezi menshi mu gihirahiro, bibaza niba ejo hazaza habo mu gisirikare hari umutekano. Kuri uyu wa Mbere, urukiko rw’ubujurire rwa Amerika rwatanze icyemezo cyahaye icyizere abasirikare bihinduje igitsina basanzwe bakorera igihugu cyabo. Urukiko rwategetse […]
Niba ibi bintu 3 ubibwira umugore mugihura, nta mugabo ukurimo

Mu ntangiriro z’urukundo, abantu benshi baba bafite amatsiko yo kumenyana byihuse. Hari abagabo bumva ko kugira ngo bubake icyizere n’umubano ukomeye, bagomba guhita babwira umugore ibintu byose bibareba. Nyamara abahanga mu mibanire bavuga ko hari amakuru amwe n’amwe akwiriye gutangwa buhoro buhoro uko icyizere kigenda cyiyongera. Bavuga ko umubano uramba utubakwa n’amagambo menshi avuzwe ku […]
Iki kintu kimwe cyatabara urugo rwawe rugiye gusenyuka

Mu gihe abantu benshi batekereza ko impano zihenze, ingendo zidasanzwe cyangwa amafunguro y’urukundo ari byo bituma urukundo rukomera, ubushakashatsi bushya bwakozwe na Kaminuza ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugaragaza ko hari ikindi kintu cyoroheje ariko gifite imbaraga kurushaho. Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko gusangira inshingano za buri munsi hagati y’abashakanye bishobora kugira uruhare […]
Icyinyoma cyihishe inyuma ya Demokarasi

Tekereza ubyutse mu gitondo. Ufata ifunguro rya mu gitondo, ujya ku kazi cyangwa ku ishuri, ukoresha telefone, internet, banki, imodoka cyangwa moto. Ushobora gutekereza ko ibyo byose ubigenzura ubwawe. Ariko se, ni nde ufata ibyemezo bigena ibyo urya, ibyo unywa, amafaranga ukoresha cyangwa amakuru ureba buri munsi? Iyi ni yo ngingo nyamukuru icyegeranyo cyitwa “The […]
Umunyamakuru Sadi Habimana arafunzwe

Umunyamakuru wa siporo Sadi Habimana amaze iminsi afunzwe nyuma y’ikibazo cyabaye hagati ye n’umukozi ushinzwe umutekano ku mukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports. Ibi byabereye kuri Stade ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, ubwo ayo makipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu mukino wasoje shampiyona. Uwo musaruro watumye Rayon Sports irangiza iri ku […]
Iran yaturikije ibigo 20 by’Amerika

Intambara imaze amezi hagati ya Iran na Amerika ikomeje gufata indi ntera, aho amakuru mashya yagaragaje ko Iran yangije nibura ibigo bya gisirikare bya Amerika birenga 20 biri mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Amashusho yafashwe n’icyogajuru ndetse n’isesengura ryakozwe n’abanyamakuru ba BBC Verify byerekana ko ibyo bitero byateje iyangirika rikomeye ku bikoresho […]
Ntukabwire umugore “Ndagukunda” kuko byarashaje

Hari igihe nigeze kwibaza impamvu ijambo “ndagukunda” ari ryo rikoreshwa cyane mu rukundo kurusha andi yose. Uko imyaka yagiye ishira, narushijeho kubona abantu benshi baryandika ku mbuga nkoranyambaga, bakaryohereza mu butumwa bwa telefoni, cyangwa bakarivuga kenshi iyo bari kumwe n’abo bakunda. Ariko uko nagendaga mbona ubuzima bw’abatandukanye, ni ko natangiye kubona ko hari igihe iri […]