Kera kabaye ukekwaho kwica Tupac Shakur yatawe muri yombi
Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yataye muri yombi Duane Davis wahoze ayoboye agatsiko k’amabandi ishinja kuba ari we wishe umuraperi Tupac Shakur mu myaka 27 ishize. 2Pac wari ufite imyaka 25 y’amavuko icyo gihe, yarasiwe mu modoka ubwo yari mu mujyi wa Las Vegas. Ku wa Gatanu inama y’abacamanza bo muri […]
Ngoma: Gitifu wari umaze iminsi 2 yeguye yatawe muri yombi
Mbarushimana Ildephonse umaze iminsi ibiri yeguye ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’umurenge wa Mutenderi w’akarere ka Ngoma, yatawe muri yombi. Muri iki cyumweru ni bwo uyu muyobozi na bagenzi be bandi batanu barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batatu, Sedo umwe n’uwari ushinzwe umutungo mu Murenge wa Mutenderi basezeye akazi. Abenshi mu mabaruwa y’ubwegure bwabo bagaragaje ko batagishoboye “kugendera […]
Polisi y’u Rwanda yasezeye kuri ba Ofisiye bayo bagiye mu za bukuru
Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri, yasezeye ku bapolisi bayo baheruka koherezwa na Perezida Paul Kagame mu kiruhuko cy’izabukuru. Umuhango wo gusezera kuri aba bapolisi wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana cyo kimwe na CG Felix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda. […]
CAF Champions league: APR FC yasezerewe yandagajwe na Pyramids FC
Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino ya CAF Champions league y’uyu mwaka, nyuma yo kunyagirwa na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 6-0. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Pyramids mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league wabereye i Cairo. Ni nyuma y’ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize amakipe […]
Ibyihebe byishe abasirikare benshi ba Niger
Abasirikare babarirwa mu icumi ba Niger bishwe n’ibyihebe, nyuma yo kubagabaho igitero. Ni igitero cyagabwe mu gace ka Kandadji, agace gahuza imipaka y’ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso. Aka gace gaherereye mu bilometero 190 uvuye i Niamey, kamaze igihe karahindutse indiri y’ibikorwa by’iterabwoba; by’umwihariko ibitero by’aba-Jihadistes. Amakuru avuga ko kiriya gitero cyo ku wa […]
Muhanga: ‘Abahebyi’ bari guhigwa bukware nyuma yo gutema abarinzi b’ikirombe
Inzego z’umutekano mu karere ka Muhanga ziri guhiga bukware insoresore zo mu gatsiko kazwi nk’Abahebyi, nyuma yo gutema abakozi 10 barinda ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro murenge wa Rongi. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo aka gatsiko kateye ikirombe cy’Ikompanyi yitwa ETs Sindambiwe, abakagize batemagura abakirindaga. Abahebyi bivugwa ko kagizwe n’insoresore zarahiye ko zitazakorera abandi ku […]
Niteguye kuba umunyagitugu n’inkoramaraso ku bw’icyubahiro cya RDC: Tshisekedi
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ku bwo kurwana ku cyubahiro cy’igihugu cye yiteguye kuba umunyagitugu no kumena amaraso y’abantu. Tshisekedi yabitangarije i Bruxelles, aho aheruka guhurira n’abanye-Congo baba mu Bubiligi. Amagambo yababwiye yibanze ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, aho Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe […]
Goma: Igisasu cyarashwe n’umusirikare wa FARDC cyishe kinakomeretsa abari muri Stade
Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko igisasu cyaguye kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma, gihitana umuntu umwe na ho abarenga 10 kirabakomeretsa. Ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 28 Nzeri nibwo iki gisasu “by’impanuka” cyavuye ku mbunda y’umusirikare wari uri ku modoka ya gisirikare ubwo “yari yicetse mu […]
Gen Bunyoni yijujutiye uburyo afunzwemo
Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yasabye ubutabera bwo muri iki gihugu kumwemerera agatanga BIF miliyoni 300 kugira ngo abe afunguwe by’agateganyo. Muri Mata uyu mwaka ni bwo Bunyoni yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitatu, birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu ndetse n’inyungu z’akazi zatadakurikije amategeko. Byari mbere y’uko […]
Karongi: Abasore 2 birakekwa ko bishwe n’imbabura
Abasore babiri bo mu Karere ka Karongi basanzwe mu nzu babagamo bapfuye, bigakekwa ko bishwe n’imbabura. Byabereye mu mudugudu wa Kamuvunyi, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yatangaje ko inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu. […]
Abasirikare barenga 10,000 ba Ukraine bayamanitse imbere y’Abarusiya
Abasirikare barenga 10,000 ba Ukraine bayamanitse, bishyikiriza Igisirikare cy’u Burusiya nk’uko Ibiro Ntaramakuru TASS byabitangaje. Ibi biro Ntaramakuru by’Abarusiya byatangaje ko aba basirikare bayamanitse bakoresheje umurongo wa Radiyo washyizweho n’Igisirikare cy’u Burusiya. Ni umurongo uzwi nka Volga washyizweho mu mpeshyi y’uyu mwaka. TASS ivuga ko abasirikare 10,000 ba Ukraine bishyikirije u Burusiya kuri ubu bari […]
Rayon Sports mu ntambara na FERWAFA, Umujyi wa Kigali na Urid Technologies
Ikipe ya Rayon Sports iri mu gisa n’intambara n’abarimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Umujyi wa Kigali ndetse n’ikigo Urid Technologies gisanzwe gicuruza amatike yo kwinjira kuri Stade ku mikino itandukanye y’umupira w’amaguru mu gihugu. Umwuka mubi wadutse hagati y’izi mpande uko ari enye zipfa ugomba kugurisha amatike y’umukino wa CAF Confederation Cup Rayon […]
Burkina Faso: Hageragejwe Coup d’état, abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo batabwa muri yombi
Abasirikare bakuru muri Burkina Faso barimo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu ndetse n’ukuriye ubutasi, batawe muri yombi nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Capitaine Ibrahim Traoré uyoboye kiriya gihugu. Guverinoma ya Burkina Faso mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, Jean-Emmanuel Ouedraogo, yatangaje ko ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri ari bwo muri kiriya gihugu […]
Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe imirimo mishya
Perezida Paul Kagame yakoze impinduka zasize ashyizeho abayobozi batandukanye muri Guverinoma, barimo Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Kabarebe wari umaze igihe ari umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bya gisirikare n’umutekano, yabisikanye na Prof Nshuti Manasseh basimburanye. Mu zindi mpinduka ni uko Dr Francis Gatare yagizwe Umuyobozi […]
Ibihugu 3 bituranye n’u Rwanda byahawe kwakira CAN 2027
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yahaye ibihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Ni bwo bwa mbere CAN igiye kubera mu karere ka CECAF kuva mu 1976, ubwo Ethiopia yakiraga ririya rushanwa. Mbere y’aho Maroc izaba yakiriye Igikombe cya Afurika cya 2025. Ni irushanwa yahawe kwakira ihigitse Guinée-Conakry […]
Perezida wa Rayon Sports yemeje ko hari aba-Rayon bari kuyigambanira ngo izatsindwe na Al Hilal
Perezida Uwayezu Jean Fidèle wa Rayon Sports, yemeje ko hari bamwe mu bantu bo muri iyi kipe bari mu mugambi wo kuyigambanira kugira ngo izasezererwe na Al Hilal Benghazi. Uwayezu yemeje aya makuru mu gihe kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru bikomeje kuvugwa ko hari bamwe mu bahoze muri komite ya Rayon Sports bari kuvugana […]
Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko abapolisi barimo CG Emmanuel Gasana
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi bo ku rwego rwa ba Komiseri barimo CG Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Gasana yayoboye Polisi y’u Rwanda kugeza muri 2018, mbere yo kugirwa Guverineri w’Intara z’Amajyepfo n’Uburasirazuba. Amakuru y’uko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yemejwe […]
FARDC yikanze ‘intasi z’u Rwanda’ ku mupaka wayo
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatanze impuruza y’abo cyita intasi z’u Rwanda ziri hafi y’umupaka wa kiriya gihugu n’u Rwanda. Ni impuruza yatanzwe nyuma y’inama y’umutekano ku wa Kabiri yahuje ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni intara imaze igihe irangwamo umutekano muke kubera imirwano y’Ingabo za Congo na M23; ndetse […]
Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports ku wa Kabiri yafashe umwanzuro wo kwambura ikipe ’Company’ yari iyobowe na Mvukiyehe Juvenal, kubera amakosa yakoze yagiye agusha iriya kipe mu gihombo. Kuwa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo habaye Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yigaga ku ngingo ebyiri; zirimo imikoranire hagati y’Umuryango wa Kiyovu […]
Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
Raporo yo muri Afurika y’Iburasirazuba ivuga ko Kenya ifite intego yo gutangiza iyubakwa ry’uruganda rukora ingufu za Nucléaire rwa mbere mu 2027. Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe ingufu za kirimbuzi (NuPEA) Justus Wabuyabo yatangarije ikinyamakuru Business Daily ko iki kigo cyateguye gahunda yo gutanga amasoko mpuzamahanga yo kubaka ayo masoko haba mu ntara za Kilifi cyangwa […]
Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United
Jadon Sancho yirukanwe mu bigo byose by’ikipe ya mbere muri Manchester United, harimo n’icyumba cyo kuriramo(Retaurent). Amakuru atangazwa na The Mirror, avuga ko Sancho yabujijwe kwinjira ahantu hose habarizwa ikipe ya Manchester ibanzamo haba ku kibuga cy’imyitozo no gusangira n’abakinnyi bagenzi be bakinana.Ten Hag usanzwe atoza iyi kipe yasobanuye neza ko Sancho agomba gusaba imbabazi […]
U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga
U Burusiya bwashyize Piotr Hofmanski ukuriye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku rutonde rw’abo rushakisha, nyuma y’amezi make uru rukiko rukorera i La Haye mu Buholandi rusohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin. Itangazo ry’uko Hofmanski yamaze gushyirwa mu bahigishwa uruhindu n’u Burusiya ryagaragaye mu bubiko bw’amakuru (database) bwa Minisiteri y’Umutekano muri kiriya gihugu, […]
Bebe Cool na Jose Chameleone biyemeje guhangana inkundura
Inkuru nyinshi mu bitangazamakuru ziravuga ko hagiye kuba urugamba hagati y’abacuranzi bakomeye ba Uganda,aribo Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool na Chameleone. Thomas Tayebwa umwe mu bayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko yifuza kubona ibihanganjye bibiri aribo Chameleone na Bebe Cool bahanganye ku rubyiniro rumwe.Hatarashira umwanya bahise […]
Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n’imwe mu masaha yagenwe
Umujyi wa Kigali utangaza ko mu minsi iri imbere imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kujya zishyirirwaho amasaha yihariye yo gutwara abagenzi mu mihanda yagenwe. Ni mu rwego rwokorohereza abagenzi bakoresha imodoka rusange, aho hazajya hashyirwaho amasaha runaka bus zizajya zikoresha imihanda yagenwe izindi modoka zidatwara abagenzi zikaba zikumiriwe kugeza y’amasaha yagenwe. Ku […]
Amerika nayo yemeje ko igiye gukura ingabo zayo muri Niger
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zigiye gukura ingabo zayo muri Niger nyuma y’uko Ubufaransa butangaje ko bugiye kuhakura ingabo zabwo nk’uko byasabwe na Leta n’abaturage muri iki gihugu. Ibi byagarutsweho na Lloyd Austin umunyamabanga wa Leta mu bya Gisirikare, aho yavuze ko harimo gukoreshwa inzira y’ibiganiro ngo impande zombi zumvikane uko iki gikorwa […]
FIFA yahannye Rayon Sports
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yafatiye ibihano Rayon Sports iyihora umunya-Tanzania Ramadhani Kabwili wahoze ari umunyezamu wayo. Kabwili yakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, gusa biba ngombwa ko iyi kipe imusezerera adasoje amasezerano ye nyuma yo gusanga atari ku rwego yifuza. Uyu munyezamu wanyuze mu makipe arimo Young Africans byabaye ngombwa ko ahita […]
Umuhanzi Rugar yise abagore bo muri Nigeria uburozi biteza impagarara
Impaka zavutse nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’umuririmbyi ukomoka muri Nigeriya Michael Adebayo Olayinka uzwi cyane ku izina rya Ruger, aho yanenze abagore b’abaririmbyi bo muri Nijeriya. Mu kiganiro na radiyo Beat 99.9 FM, Ruger yavuze ko Nijeriya idafite abagore beza ku isi.Avuga ku byamubayeho, uyu musore w’imyaka 24 yavuze ko abagore bo muri Nijeriya ari uburozi […]
Perezida Ibrahim Traoré yohereje ku rugamba umuganga wagaragaye amunenga
Perezida Ibrahim Traoré wa Burkina Faso yohereje ku rugamba umuganga witwa Arouna Louré, nyuma yo kugaragara mu mashusho amunenga. Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu Muganga wagaragaye avuga ko nta cyo Kapiteni Traoré afasha Ingabo za Burkina Faso mu rwego rwo kwigobotora iterabwoba. Burkina Faso ni kimwe mu bihugu biherereye […]
FARDC nta mbaraga ifite zo guhangana na M23: Jean Pierre Bemba
Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko Ingabo za RDC nta mbaraga zigaragaza zo guhangana n’umutwe wa M23. Bemba yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abagize Guverinoma ya RDC bahuriraga mu nama ya 114 y’abaminisitiri. Ati: “Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta ngufu zigera zishyira mu kurengera […]
Ahashize ha Aline Sano hakomeje gutuma aba igitaramo-AMAFOTO

Umuhanzikazi Aline Sano akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho abamukurikiranira hafi batangazwa n’uburyo asigaye agaragara mu myambarire. Ibi byaturutse ku buryo yaserutsemo ubwo yari yitabiriye igitaramo cya mtn iwacu na Muzika Festival ,aho yagaragaye mu ipantalo icagaguye iriko ikaba iri mu myambaro igezweho. Nyuma y’iki gitaramo rero abantu batangiye kugereranya Aline Sano wa Cyera […]
Urukundo ruvugwa hagati ya Harmonize na Laika rwatangiye kugaragarizwa mu bimenyetso

Urukundo rukomeje guca amarenga hagati ya ya KondeBoy ‘Harmonize’ hamwe n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Laika Umuhoza nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’imibanire idasanzwe hagati y’aba bombi. Aba bombi babibinyujije ku rukuta rwa Instagram berekana tattoo y’ibarango by’inyuguti z’umuziki.Harmonize niwe wabanje gusangiza videwo agaragaza iyo tattoo aza kwandikaho abaza abakunzi be niba imubereye. Hatarashira umwanya, muminota […]
Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame
Ikipe ya Arsenal yaguye miswi na Tottenham Hotspur ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza warebwe n’abarimo Perezida Paul Kagame. The Gunners yari yakiriye Spurs i Emirates Stadium, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Premier league wabaye ku Cyumweru. Arsenal yafunguriwe amazamu na myugariro Christian Romero witsinze igitego ku munota wa 26 w’umukino; mbere y’uko […]
Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’ifumbi y’amenyo n’biyitera!Ese wayirinda gute?
Abantu benshi batandukanye usangabafite uburwayi bw’ifumbi y’amenyo bwo kubyimbirwa ishinya ariko ntibamenye ikiyitera n’uko bayirinda.Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko , kenshi iterwa na ‘infection’ ituruka kuri bagiteri. Iyi ndwara iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw’ishinya n’amenyo, izi ndwara zombi ni zimwe mu ndwara zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku Isi […]
Corneille Nangaa yatamaje Tshisekedi
Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yise Perezida Félix Antoine Tshisekedi umubeshyi nyuma yo gutangaza ko nta ruhare Joseph Kabila yigeze agira mu ishyirwaho rye. Mu kiganiro n’abanyamakuru i New York, Perezida Félix Tshisekedi yemeje ku wa Kabiri, itariki ya 19 Nzeri ko mu matora ya perezida […]
Tshisekedi arashaka kunesha M23 hanyuma akajya gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda: Major wa FARDC
Major Monga Ilunga Pacifique uheruka kwitandukanye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akajya muri M23, yatangaje ko FARDC ifatanyije na FDLR bafite umugambi wo kuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda. Uyu musirikare mu kiganiro n’umunyamakuru Kakule George, yavuze ko yahisemo kwitandukanya n’Igisirikare cya Congo kubera “akajagari Kari muri Guverinoma ikorana n’imitwe itazi icyo ikwiye […]
Rwanda: Hamenyekanye ibyangijwe n’umutingito
Kuri iki cyumweru mu masaha y’umugoroba nibwo mu gihugu hose humvikanye umutingito wari ku rwego rwa 5.1 aho wibasiye akarere ka rubavu kugeza ubwo hari ibikorwa bihangirikiye. Mu byamenyekanye umutingito wangije harimo amazu y’abaturage n’ibyumba bibiri by’amashuri mu murenge wa Rugabano n’uwa Gashari mu Karere ka Karongi.Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yemeje ayo makuru […]
APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC
APR FC yatakaje amanota ya mbere muri shampiyona, nyuma yo kugwa miswi na Marines FC ibitego 2-2. Marines yari yakiriye APR FC isanzwe ifatwa nka mukuru wayo, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere wa shampiyona. Ni umukino utarakiniwe ku gihe kuko Nyamukandagira yari ifite undi wa CAF Champions league yagombaga guhuriramo na Pyramids FC yo […]
Museveni yatangaje umusaruro w’umuriro w’ibisasu UPDF iheruka gusuka kuri ADF
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu giheruka kwica ibyihebe byinshi byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF nyuma yo kubigabaho hakoreshejwe indege z’intambara. Ku itariki ya 16 Nzeri ni bwo indege z’intambara z’Igisirikare cya Uganda (UPDF) zagabye ibitero ku birindiro bya ADF biherereye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda yatawe muri yombi
Ubutabera bw’u Bufaransa bwataye muri yombi Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kayondo wanigeze kuba Perezida wa Kibuye yafatiwe i Paris ku wa Kabiri w’iki cyumweru, nk’uko Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa byabitabitangaje. Uyu mugabo akekwaho gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa mu karere ka Ruhango y’ubu. […]
Miss Muheto yarusimbutse
Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 Nshuti Divine Muheto, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka gusa Imana ikinga akaboko. Amakuru avuga ko ejo ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri ari bwo uyu mukobwa yakoze impanuka, ikaba yarabereye Kimironko mu mujyi wa Kigali. Ni impanuka yamuteye ibikomere byoroheje ku buryo yahise yahise ajya kuvurirwa mu bitaro bya ‘La […]
Ngororero: Mizero wishyuriye umusore Kaminuza azi ko azamurongora araririra mu myotsi
Mizero Rosine wo mu murenge wa Nyange w’akarere ka Ngororero, arashinja umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude kumubenga nyuma yo kumurihira Kaminuza. Mizero w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko mbere y’uko yishyurira Uwizeyimana icyiciro cya kabiri cya Kaminuza uyu musore yari yaramwijeje ko bazabana nk’umugabo n’umugore akirangiza amasomo. Avuga ko uyu musore bakundanye kuva biga mu mashuri […]
FARDC Vs M23: Birashya bishyira indi mirwano karundura
Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023, Perezida Félix Antoine Tshisekedi yeruriye imbere y’Umuryango w’Abibumbye ko nta mishyikirano Leta ayoboye iteze kuzagirana n’umutwe wa M23. Uyu mutwe kuri ubu uracyagenzura bimwe mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange […]
FERWAFA yamaganye amagambo umutoza w’Amavubi y’abagore yatangaje ku bakinnyi ba Ghana
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaganye amagambo Nyinawumuntu Marie Grà¢ce utoza Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori aheruka gutangaza ku bakinnyi b’ikipe ya Ghana. Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri ni bwo Amavubi y’abagore yanyagiwe na Ghana ibitego 7-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. […]
Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba Gen Muhoozi Kainerugaba yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda ari uko hari abashobora kuba barabimufashijemo, barimo na se umubyara, Yoweri Kaguta Museveni. Kuva mu ntangiriro za 2022 ni bwo umubano wongeye kuba mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka ibarirwa muri ine ibihugu byombi byari bimaze bidacana uwaka. […]
Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne
Pologne muri iki cyumweru yatangaje ko yahagaritse ubufasha bw’intwaro yahaga Ukraine, nyuma y’uko umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi wadutse hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, ku wa Gatatu yatangaje ko igihugu cye kigiye kwibanda ku kwigwizaho intwaro zigezweho kurushaho. Ni icyemezo ubutegetsi bw’i Warsaw bwafashe mu gihe ubushyamirane bushingiye ku binyampeke bukomeje […]
CAF yakubise Rayon Sports ahababaza
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yahaye umugisha ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bw’uko umukino izahuriramo na Rayon Sports ku Cyumweru wakinwa nta mufana uri muri Stade. Rayon Sports yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Iyi kipe yagize iti: “Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al […]
Impamvu yazanye Sonia Rolland ‘Miss France’ mu Rwanda yamenyekanye

Umunyarwandakazi Sonia Rolland wabaye nyampinga w’Ubufaransa arimo kubarizwa mu Rwanda aho yaje gufata amashusho ya Filime ye yise ‘Entre Deux’. Ni Filime atigeze atangazaho byinshi nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Instagram, gusa ahamya ko yari akumbuye igihugu cye nk’uko yabikomojeho mu nyandiko yagize ati”Rwanda narinkukumbuye cyane.’Ni amagambo yavuze aherekejwe n’urusobe rw’amafoto yashyize kuri urwo […]
Bazoum nyuma yo gukorerwa Coup d’état yitabaje inkiko ngo zimufunguze
Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, yitabaje urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) kugira ngo rumufunguze. Ku wa 26 Nyakanga ni bwo Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda bayobowe na Général Abdourahamane Tchiani. Kuva icyo gihe we n’umugore we ndetse n’umwana we bahise bafungirwa iwabo mu rugo. Ku wa […]
Ndayishimiye yaba yarashatse kwirukana Gen Prime Niyongabo, Ndirakobuca aramwitambika
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ishyamba atari ryeru hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Prime Niyongabo. Mu cyumweru gishize ni bwo mu Burundi humvikanye amakuru y’uko haba hari icy’ikango cya coup d’état, n’ubwo Minisiteri y’Itumanaho nyuma yaje kuyanyomoza ivuga ko ari “ibihuha”. Ni amakuru yavuzwe nyuma […]
Iby’urubanza rwa Titi Brown byasubiye irudubi
Isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Thierry [Titi Brown] rwongeye gusubikwa ryimurirwa ku wa 13 Ukwakira 2023, nyuma yo gusanga hari ibindi bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye ye agomba kwireguraho. Ni urubanza rukomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko rusubitswe inshuro eshanu hakusanywa ibimenyetso ariko na nyiri ubwite akaba yarigeze gusaba ko rusubikwa bitewe no gushaka abandi banyamategeko […]
Umunyamakuru Emmy ari mukaga kubera Bruce Melodie
Mu minsi ishize nibwo humvikanye urunturuntu hagati y’umuhanzi Bruce Melodie n’umunyamakuru Nsengiyumva Emmy nyuma y’igitaramo uyu mugabo yakoreye mu gihugu cy’Uburundi,bikaza gukurikirwa n’amagambo yakurikiyeho ubwo uyu muhanzi yavugaga ko uyu munyamakuru amwanga. Nyuma y’amagambo Melodie yatangaje, Emmy nawe yasubije uyu muhanzi avuga ko yamubeshyeye nta rwango amufitiye ndetse ahishura ko ubuzima bwe buri mukaga nyuma […]
Abanyeshuri 90 barembye nyuma y’uko bariye cakes bicyekwa ko zari zikozwe mu rumogi
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagera kuri 90 bo muri Afurika yepfo boherejwe mu bitaro nyuma yo kurya cake bakekaga ko yari yashyizwemo urumogi. Abayobozi bavuze ko abo banyeshuri baguze iyo mitsima(Cakes) ku mucuruzi wo mu muhanda berekeza mu ishuri ribanza rya Pulamadibogo, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pretoria.Bakimara kuzirya bagize isesemi no kubabara mu gifu […]
RPLB yateye utwatsi Frw 200 za RBA
Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier league, yateye utwatsi Frw miliyoni 200 Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyifuzaga kwishyura ngo cyegukane uburenganzira bwo kwerekana imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Kuva shampiyona itangiye RBA yerekanaga imikino yayo, mu gihe ibiganiro na RPLB byari bigikomeje. Iki gitangazamakuru cyakora ku wa Kane cyasabwe guhagarika kwerekana iyi mikino, […]
Tshisekedi yongeye guhura na Eugène Gasana urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu w’iki cyumweru yahuye n’Abanyarwanda baba mu buhungiro bayobowe na Eugène Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni. Tshisekedi n’aba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahuriye muri Hoteli yitwa Peninsula iherereye i New York. Mu bitabiriye iyo nama nk’uko amakuru abivuga, hanarimo Denise […]
U Rwanda rwagumye ku mwanya rwariho mu mezi abiri ashize ku rutonde rwa FIFA
Ku wa kane, tariki ya 21 Nzeri, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 40 muri Afurika na 139 ku isi ku rutonde rwa Coca Cola FIFA ruheruka gusohoka. U Rwanda rukomeje umwanya wa 139 ku isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, rukaba rwarafashe umwanya umwe mu nyandiko ebyiri zashize zasohotse muri Kamena na Nyakanga. Amavubi […]
Col Doumbouya yahaye Loni gasopo, ayisaba kureka gukomeza ‘guha Afurika amasomo’
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamadi Doumbouya, yagaragaje impamvu bikwiye kuba ngombwa ko Igisirikare cyivanga muri Politiki ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya 78 y’Umuryango ya Loni. Ni nyuma y’uko kuva mu myaka itatu ishize umugabane wa Afurika wakunze kurangwamo na za Coup d’à‰tat za hato na hato. Col Doumbouya ni umwe mu bageze […]
RIB yanyomoje Kazungu uvuga ko abo yishe yabahoye kumwanduza SIDA
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanyomoje Kazungu Denis uvuga ko abakobwa yicaga yabahoye kuba baramwanduje Virusi itera SIDA. Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri ni bwo Kazungu yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yemeye ibyaha 10 ubushinjacyaha bumurega. Ni ibyaha birimo icy’ubwicanyi, aho […]
Minisitiri Mimosa yahaye ikaze isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi
U Rwanda rwahaye ikaze irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw’isi (UCI Road Championship 2025) rizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane taliki 21 Nzeri 2023 uyobowe na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju arikumwe na Ms Amina Lanaya usanzwe ayobora UCI. Ni mu gihe impuzamashyirahamwe y’umukino wo […]
Nkore iki? Ngira ubushake bw’imibonano budasanzwe kuburyo nta mugore umpaza
Umugabo ubarizwa mu murenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali utaributangajwe amazina ye yagishije inama ko agira ubushake budasanzwe mu gihe cy’imibonano ku buryo nta mugore ujya apfa kumuhaza ngo amunyuze. Yagize ati”Nitwa….mbarizwa mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.Ikinteye kugisha inama ni uburyo bw’imiterere y’umubiri wanjye mbona ishobora gutuma […]
Amerika yagabanyije ubufasha yahaga RDF
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bikoresha abana mu gisirikare, ibyatumye zigabanya ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi bisanzwe bifitanye. U Rwanda rwabaye igihugu cya 19 gishyizwe kuri ruriya rutonde ruzwi nka CSPA. Ni urutonde Amerika ikora ishingiye ku iteka rigamije gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi […]