Umusirikare wa Congo yiyise FDLR agamije kuza kwibera mu Rwanda
Tuyishime ni umusore w’imyaka 28 y’amavuko, yari afite ipeti rya Pr Sgt mu ngabo za Leta ya Congo FARDC, ngo akaba yariyise inyeshyamba ya FDLR agamije kuza kuba mu Rwanda. Uyu musore ngo yavukiye ahitwa Ngungu muri Masisi, avuga ko yageze mu Rwanda tariki 25 Werurwe 2016, ngo akaba yari afite umugore w’umunyarwandakazi ariko wamucikanye […]
Impfu z’abagore n’abana ku Isi yose zihariye 1/3 cy’impfu zose – Ubushakashatsi
Ku Isi yose impfu z’abana, abagore batwite n’ingimbi zihariye 1/3 cy’impfu zose, aho abagore 830 bapfa buri munsi ku Isi yose, 400 muri bo bakaba ari abo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ibi bikaba ari bimwe mu byatangarijwe abanyamakuru mu mahugurwa y’iminsi 3 bari bamazemo mu Karere ka Muhanga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana […]
Huye:Umugore yafatanywe toni 20 z’imbuto y’ibigori
Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze umugore ukekwaho kugura no gucuruza imbuto y’ibigori yari igenewe abahinzi. Ringuyeneza Odette ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, yafashwe ku italiki ya 17 nyuma y’iperereza rya Polisi ryerekanye ko yaguraga imbuto ku bahinzi yagenewe, binyuranyije na gahunda ya Leta y’ubuhinzi, nk’uko bitangazwa na Polisi. Iyi mbuto ikaba […]
Icyemezo cy’u Rwanda cyo gukoresha inzira yo muri Tanzania ntacyo gitwaye iterambere ryacu — Kenya
Ikigo cyo muri Kenya gishinzwe iby’inzira za gari ya moshi (Kenya Railways Corp.) kiravuga ko icyemezo cy’u Rwanda cyo guhitamo kujya rukoresha inzira yo muri Tanzania mu kwinjiza cyangwa gusohora ibicuruzwa , ntacyo kigitwaye, aho kivuga ko giteganya guhindura umujyi wa Kisumu inzira izajya igihuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Icyemezo cya leta y’u […]
Jennifer Lopez yabyinnye acugusa ikibuno abari bitabiriye igitaramo bifata ku munwa- AMAFOTO
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi, nibwo umuhanzi Jennifer Lopez yagaragaje imibyinire idasanzwe mu gitaramo yakoreye i Atlanta ubwo bamamazaga ibyiza byo kugenda mu ndege “Quatar airways. Ubwo Lopez yageraga ku rubyiniro abari aho batangiye kwifata ku munwa bitewe n’uburyo yabyinagamo n’imbaraga yakoreshaga acugusa ikibuno, ibintu benshi bamuziho kuri stage, […]
Hillary Clinton yavuze ko ibitekerezo bya Donald Trump bidahwitse
Mu gihe Donald Trump, umukandida mu ishyaka ry’ Abarepubulikeni yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong, Hillary Clinton yamukomye mu nkokora avuga ko ibyo bitekerezo bidahwitse. Iki gitekerezo Trump yakigize nyuma y’uko iki gihugu gishyize hanze igisasu cy’ubumara gifite ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru, ariko Hillary we akavuga […]
Abanyeshuri basaga 3700 bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyagatare, Burera, Gatsibo na Gasabo yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 3700 bo mu bigo bine byo muri utu turere ibabwira ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, kandi ibasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya. Mu karere ka Nyagatare Polisi y’u Rwanda yakoze ubu bukangurambaga tariki 17 Gicurasi, naho mu tundi turere yabukoze ku […]
Rugby: Ku mukino ubanza u Rwanda rwatsinze u Burundi
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2016, nibwo ikipe y’u Rwanda mu mukino wa rugby yatsinze iy’u Burundi mu irushanwa “Rugby Africa Div.2cup”. Uyu mukino byari biteganijwe ko uza gutangira saa munani (14h00) ariko waje gutangira ku isaha ya saa kumi n’igice (16h30). Ibi ngo byatewe n’uko bari bamaze kumenya ko umukino wa […]
Venezuela: Abaturage bapfa amanywa n’ijoro perezida akabihakana- AMAFOTO
Ihungabana ry’ubukungu muri Venezuela ryatumye abarwayi barembera mu bitaro nyuma yo kubura umuriro w’amashanyarazi, kubura imiti, ibitanda baryamaho, ariko perezida w’icyo gihugu avuga ko abaturage bafite ubuzima buzira umuze. Uyu mugabo ngo yanze gusaba inkunga mu bihugu bitandukanye ngo abaturage bazahajwe n’imibereho mibi n’uburwayi bitabweho, ahubwo agashimangira ko byateza ihungabana ry’ubukungu bityo bikagira n’ingaruka ku […]
Umuhanzi Mutoni Fille wavuzweho kwandura HIV/SIDA, ibiro bye ngo biyoyoka buri munsi
Nyuma yaho umuhanzikazi Fille Mutoni, wo muri Uganda avuzwe cyane mu bitangazamakuru kwandura agakoko gatera SIDA, Kuri ubu bikomeje kugenda bivugwa ko ibiro bye bikomeje kugenda biyoyoka. Fille yashakanye na MC Kats uzwiho guhinduranya abagore, ibintu ngo byagiye biteza umwuka mubi mu rukundo rwabo , ari naho bahera bavuga ko MC Kats ariwe wamwanduje ubwandu […]
Icyatumye Museveni azamura mu ntera umuhungu we Maj.Gen Muhoozi cyamenyekanye
Muri iki cyumweru nibwo Perezida Museveni yazamuye mu ntera abasirikare barimo n’umuhungu we, Mohoozi ngo byaba byakozwe kugirango uyu muhungu we arusheho kwagura umutwe w’ingabo zidasanzwe asanzwe abarizwamo (Special Force). Ingabo za Uganda zigera kuri 800 zazamuwe mu ntera, Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni we akaba yarahawe ipeti rya Maj Gen avuye kuri Brig Gen. […]
Burundi: Urwego rw’ubutasi rurashinjwa kwica abantu rukabajyana mu buruhukiro (morgue)
Mu gihe ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuvugwa mu Burundi aho bantu bashimutwa nyuma bagatorwa bishwe, kuri ubu biravugwa ko urwego rw’ubutasi rwica abaturage imibiri yabo rukajya kuyishyira mu buruhukiro bw’ibitaro mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso. Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo imibiri y’abantu 3 bishwe ngo yajyanwe n’urwego rushinzwe ubutasi i Burundi (SNR) mu buruhukiro bw’ibitaro […]
Musanze: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano
Mu nama yahuje abagize komite za kominiti Polisingi bagera kuri 97 bakorera mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze ku italiki ya 16 Gicurasi, Polisi ikorera muri ako karere yabakanguriye gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano bakumira, banarwanya ibyaha aho batuye kandi bagafatanya bya hafi n’izindi nzego zishinzwe umutekano zibegereye. Muri iyo nama yabereye ku […]
U Rwanda rwateye utwatsi amakuru avugwa ko rwirukana impunzi z’Abarundi
Amakuru yari amaze iminsi avugwa ko u Rwanda rukomeje kwirukana impunzi z’Abarundi, yatewe utwatsi hasobanurwa ko abirukanwa ari Abarundi badafite ibyangombwa. Umukuru w’intara y’Amajyepfo ari naho hamaze kwirukanwa Abarundi bagera ku 1000, yabwiye BBC ko nta mpunzi z’Abarundi zirukanwa. Yatangaje ko abo birukanwe basabwe kujya kuzana ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda bamara kubibona bakagaruka bakakirwa […]
Nord Kivu: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa kwica no kwiba
Nyuma y’imyaka igera kuri 22 baba mu mashyamba ya Congo, inyeshyamba za FDLR mu gace ka Mutanda na Kihondo zirashinjwa kwica abaturage, kwiba ibyabo, gutwika inzu,… Raporo yashyizwe hanze na CEPADHO ni uko izi nyeshyamba zimaze iminsi zirara mu mitungo y’abaturage zigasahura ndetse zikanasiga zishemo bamwe, ku wa 10 Gicurasi ngo zikaba zarishe umuntu umwe […]
DASSO bo muri Ngoma na Huye basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza
Abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) 146 bo mu turere twa Ngoma na Huye basabwe kuba indakemwa mu byo bakora kugira ngo barusheho gusohoza inshingano zabo neza. Ibi babisabwe ku itariki 16 Gicurasi n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodise, akaba yari afatanije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda […]
Ana Cheri akomeje kwigwizaho abafana kubera amafoto agaragaza ubwambure- REBA AMAFOTO
Umunyamideli Cheri Ana, ukomoka muri Leta ya Calfornia, umukobwa udaterwa isoni no kwereka buri wese uko ateye, yemeza ko abibonamo umusaruro ndetse ubu anakomeje kwigwizaho abafana ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yo kubona ko nta pfunwe atewe n’ uburyo ateye, uyu mukobwa ngo yahisemo kubisangiza abakunzi be ku mbuga akoresha zose benshi bahambya ko ahembera ubusambanyi. […]
Nyaruguru: Umurenge urashinjwa gutuma koperative ihangikwa imashini none yafunze imiryango
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruheru bwatumye Koperative ‘Jya mbere Mubyeyi’ ihagarika ibikorwa byayo byo gukusanya no gutunganya umusaruro w’ibigori, nyuma y’aho ihangitswe kimwe mu bigize ibyuma byakoreshwaga, ikagurirwa igifite agaciro k’amafaranga 20.000 kandi yaratumije icya 300,000. Abagore 30, ni bo batangiye ari itsinda, mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, buri wese yizigama amafaranga 200, nyuma […]
Kenya: Abaturage batavuga rumwe na Leta bakubiswe nk’izakabwana-Amafoto
Mu gihe ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Kenya, CORD risaba ko itegekonshinga ryavugururwa imyaka ya manda za Perezida ikagabanywa , byatumye abapolisi babigabamo bakomeretsa benshi. Ku munsi w’ejo taliki 16 Gicurasi, nibwo abaturage basaga 200 bigabije umuhanda bamagana ubutegetsi ngo hahindurwe itegekonshinga Perezida ajye ayobora imyaka mike. Ibyo byatumye polisi irasa mu kirere ndetse […]
Ntawe tuzemerera kudusubiza inyuma- Perezida Kagame
Ubwo yasuraga abaturage bo mu karere ka karongi mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2016, Perezida Kagame yabatangarije ko nta cyagerwaho nta mutekano uhari by’umwihariko ko ikigamijwe ari iterambere. Aganira n’imbaga y’abaturage, Perezida Kagame yasabye abaturage b’i Karongi gukora ibibateza imbere, ari nako barushaho kugera ku bindi byinshi birenze ibifitwe. […]
Uwahoze akorera CIA yasobanuye uko yagize uruhare mu ifungwa rya Mandela mu 1962
Uwahoze ari umukozi wa CIA yemereye umuhanga mu gutunganya filimi w’Umwongereza, John Irvin ko yagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Nelson Mandela mu 1962, aho yagendaga amenyesha igipolisi cya Afurika y’Epfo urujya n’uruza rwa Mandela rwose nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru gishize na Sunday Times. Uyu munyamerika witwa Donald Rickard icyo gihe yari yungirije […]
Igihano cyahawe Berinkindi kiragaragaza ko abakoze jenoside bihishe batazihisha ubuziraherezo – CNLG
Icyemezo cy’Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Sweden, cyo gukatira igifungo cya burundu Umunyarwanda wari ukurikiranweho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ikimenyetso kigaragaza ko abagize uruhare muri jenoside bahunze ubutabera batazihisha ubuziraherezo. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana nyuma yo gukatirwa […]
Libya ishobora kugurumanamo umuriro uruta uwahitanye Col Muammar Gaddafi
Nyuma y’urupfu rwa Gaddafi, Libya yaranzwe n’imvururu, none bikaba bigiye gutizwa umurindi na bimwe mu bihugu bikomeye aho bigiye gutera iki gihugu inkunga y’intwaro ngo cyivune abo mu ishyaka ryigize nka Islamic State. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu byiteguye gutanga iyo nkunga, basaba ko ingingo yabuzaga ibihugu kugurisha Libya intwaro yakwirengagizwa, bityo […]
Perezida Nkurunziza ngo nta burenganzira afite bwo kubabarira Gen Niyombare na bagenzi be
Umwaka umwe urashize Gen Niyombare na bagenzi be bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza w’u Burundi bikabananira bagahunga igihugu, mu gihe benshi bibaza niba batahuka bagahabwa imbabazi, ngo Nkurunziza ubwe nta burenganzira afite bwo kubababarira. Ibi ni ibyatangajwe na Willy Nyamwitwe, umuvugizi muri Perezidansi y’u Burundi, aho avuga ko igihugu atari icya perezida ndetse ko […]
Ishyamba si ryeru hagati ya David Cameron na Donald Trump
Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’abarepubulike ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ashobora kuzagira umubano utari mwiza na Ministiri w’Intebe w’ u Bwongereza David Cameron, nyuma y’amagambo yamuvuzweho. Cameron aherutse kuvuga ko imvugo ya Trump yo kubuza abayisilamu kugendera Amerika aramutse atowe, ari imvugo y’amacakubili yuzuyemo amakosa n’ubucucu. Mu kiganiro […]
Ruhango: Abayoboke ba Isilamu bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano
​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu barenga 250 bo mu murenge wa Ruhango, ho mu karere ka Ruhango kugira uruhare mu gusigasira umutekano. Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo mu kagari ka Nyamagana ku itariki 16 Gicurasi. ACP Nkwaya yababwiye […]
Gakenke: Hagiye gushingwa inkambi 3 z’agateganyo zo gucumbikira abakuwe mu byabo n’ibiza
Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza, MIDIMAR, yamaze kubona ahantu hatatu (3) mu Karere ka Gakenke hagiye kubakwa inkambi z’agateganyo zizajya zicumbikira abantu bimuwe n’ibiza. Izo nkambi z’agateganyo, nk’uko inkuru igaragara ku rubuga rw’iyi minisiteri ivuga, zizashingwa mu mirenge itatu yo mu Karere ka Gakenke ari yo: Muzo, Minazi na Gakenke. Abaturage babarirwa muri […]
Uganda: Museveni akomeje kuzamura umuhungu we mu ntera
Umuyobozi w’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda ushinzwe kurinda perezida, Brigadier Muhoozi Kainerugaba, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Major General. Muhoozi akaba ari umwe mu basirikare 800 baherutse kuzamurwa mu ntera. Muhoozi muri rusange akuriye abashinzwe kuyobora no kugenzura umutwe udasanzwe w’ingabo (Special Forces) za Uganda, UPDF. Abantu babiri rukumbi aha raporo ni: Umugaba […]
Korali Hozianna na Besarel bazahurira mu giterane cya Rev. Nzabonimpa kuri iki cyumweru
Ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge hano mu mugi wa Kigali hateguwe igiterane k’ivugabutumwa rizakorwa n’abakozi b’Imana batandukanye bazaba bayobowe na Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius umushumba w’itorero rya ADEPR Rwahi mu karere ka Rusizi . Iki giterane k’ivugabutumwa kizasozwa uyu mukozi w’Imana Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius ashyira ku mugaragaro CD y’inyigisho z’amashusho zivuga kugucungurwa kw’abari mw’isi aho abavugabutumwa […]
Aho kongerera abasirikare imishahara, Museveni ngo azagura intwaro
Perezida Kaguta Yoweri Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuzamura imishahara y’abasirikare, abapolisi n’abo mu zindi nzego z’umutekano, aho yababwiye ko ikimushishikaje ari ukubanza kugura intwaro bitewe n’ubushobozi bw’igihugu cya Uganda abereye umuyobozi. Ubwo yashimiraga uburyo umutekano wacunzwe mbere na nyuma y’amatora y’umukuru w;igihugu yo kuwa 18 Gashyantare, Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, […]
Ese abakobwa bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno babyara?
IGISUBIZO: Igihe bakoreye imibonano mpuzabitsina mu kibuno ntabwo bashobora kubyara. Nta muyoborantanga ubaho cyangwa se inzira iyo ariyo yose yahuza umwenge w’ikibuno n’aho intangangore iba iri kugirango intanga ngabo zihanyure zijye guhura n’intangangore aho iba yibereye. Gusa, hari abakobwa cyangwa se abagore usanga bakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno hamwe n’abagabo babo, cyangwa se abo bamaranye […]
Abapolisikazi bambara impenure ngo bakurure abagabo bakaniwe urubakwiye
Mu gihe bimenyerewe ko abapolisi aribo bagira uruhare rukomeye mu kugaragaza ikinyabupfura harimo n’imyambarire , mu Burusiya si ko bimeze kuko abapolisikazi nibo bambara impenure ngo barusheho gukurura abagabo. Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, batangaje ko ubwiganze bw’abagore bambara impenure burushaho kwiyongera byagera ku bapolisikazi bikaba akarusho. […]
Diamond yateye utwatsi abamushinjaga kuba mu rukundo na Lynn w'imyaka 19
Umuhanzi Diamond yagize icyo avuga ku makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko afite undi mukobwa bari mu rukundo ndetse ko ibyo byaba birisha Zari umutima. Lynn, ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko akaba ari we wavugwagaho kwigarurira umutima wa Diamond muri iyi minsi, bakanongeraho ko baryamabye. Ku ruhande rwa Diamond, yahakanye ayo […]
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro umushinga wa KivuWatt
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, ubwo Perezida Kagame yari ari mu karere ka Karongi yafunguye ku mugaragaro “KivuWatt” umushinga ubyaza gaz methane ingufu z’amashanyarazi. Nyuma yo gufungura, Perezida Kagame yatemberejwe muri uru ruganda ruri ku mwaro, ndetse no mu mazi aho impombo zivana Gaz Methan ikazanwa mu ruganda kuvanwamo amashanyarazi. Iki […]
Burundi: Abantu 11 bishwe mu cyumweru kimwe 23 baburirwa irengero
Ni ibyasohotse mu icyegeranyo cyashyizwe hanze na SOS TORTURE, ko abantu 11 bishwe, abagera kuri 42 barakomereka, abarenga magana atatu batabwa muri yombi na polisi mu cyumweru kimwe gishize. Aba bantu bagiye bahohoterwa ngo abenshi baturuka muri komini Musaga mu gisagara cya Bujumbura hamwe na komine Mugamba mu ntara ya Bururi, abafashwe ngo bakaba bakomoka […]
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri
Mu rwego rwo gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye yo mu gihugu. Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibyaha no kugira uruhare rugaragara mu kubirwanya. Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngoma, Ruhango na Nyamagabe, mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rugera kuri 3800 rwo mu mashuri yisumbuye […]
Abiyahuzi bateye igisasu gihitana abantu 11 i Baghdad
Igitero cy’abiyahuzi mu mujyi wa Baghdad, cyahitanye abantu bagera kuri 11, abandi batamenyekanye umubare barakomereka bikomeye, mu gihe umwe mu basirikare bakuru mu rwego rw’iperereza yishwe n’umuntu wahise aburirwa irengero. Minisiteri y’umutekano mu gihugu, kuri icyi cyumweru taliki 15 Gicurasi 2016, yatangaje ko igisasu karundura cyaturikiye mu mujyi wa Baghdad benshi barakomereka ndetse bamwe barahunga. […]
Nyuma yaho bivuzwe ko ari mu rukundo na Anita Pendo, Senderi arimo guterura ibyuma amanywa n’ijoro
Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Senderi yaba ari mu rukundo na Anita Pendo, gusa kuri ubu uyu musore avuga ko iby’urukundo atabirimo ahubwo ko ashishikajwe no guterura ibyuma kugirango azabashe guhangana n’udusoresore twamuhohoteraga Mu kiganiro yagiranye na Ten Tonight kuri icyi cyumweru taliki 15 Gicurasi 2016, yatangaje ko yagiye kubaka umubiri we ngo akunde […]
Gen Kabarebe avuga ko abasigaye muri FDLR ari ingerere kandi ko birirwa biba
Ibi Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe yabitangarije mu muhango yari yitabiriye wo gushyingura imibiri y’abasize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge ya Mudende na Kanzenze mu Karere ka Rubavu. Umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016, aboneraho kugira icyo avuga ku bitero bya FDLR yagabye muri Rubavu mu minsi ishize ndetse anatangariza abaturage […]
Nyiragongo: Abasirikare 2 ba FARDC bishwe
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016, abasirikare ba Leta ya Congo bagabweho igitero 2 muri bo bahasiga ubuzima. Aba bantu bari baje bitwaje intwaro, bahise bahitana 2 ku ruhande rwa FARDC banakomeretsa umwe aho mu gace ka Kilimanyoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Inzego za Leta […]
Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatanyije n’abaturage b’akagari ka Nteko umurenge wa Busanze ku itariki ya 13 Gicurasi, yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali muri Nyamirambo yo mu bwoko bwa TVS ifite Pulaki RD 042I. Abo basore ni Ntibategereza Felicien w’imyaka 26, Gatete Jean Claude w’imyaka 23 na […]
Umugore yatangiye yumva uburyaryate, none asigaye akora imibonano mpuzabitsina akababara mu gitsina
Dushyingiranywe ubu hashize imyaka 9, tukaba dufite abana babiri beza cyane. Ariko akazi kenshi ndetse na responsabilitĂ©s z’urugo bituma tutabonana uko bikwiriye. Nyamara n’ubwo mu minsi ishize umwanya waburaga wo gutera akabariro, ubu bwo ntibicyinashoboka noneho! Niba ari ako kazi kenshi kabiteye, niba ari ukumara igihe kinini ntacyo dukora, noneho ubu hashize umwaka nsigaye njya […]
Rugby: Umutoza w’ikipe y’igihugu yatangaje abakinnyi azifashisha mu irushanwa rizabera i Kigali
Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya rugby “Silverbacks” yari imaze iminsi mu myiteguro kugira ngo izabashe kwitwara neza mu gikombe cya Africa Div.2 coup kigiye kubera mu Rwanda, amarushanwa yatumiwemo ibihugu 4 (Lesotho, Burundi, RDC, n’u Rwanda), umutoza Jean Baptiste yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazaserukira u Rwanda. Umukino uzabumburira indi uzaba ku wa kabiri […]
Abanyarwanda 3 biciwe muri Uganda
Abasore 3 b’Abanyarwanda baraye biciwe mu gihugu cya Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi bishwe n’abantu bikekwa ko ari abajura nk’uko amakuru avuga. Biravugwa ko imirambo y’aba basore yasanzwe ku butaka bwa Uganda ahantu hakunze guteranira isoko rihuza abaturage b’ibihugu byombi, mu masaha ya saa munani zo mu ijoro ryakeye. […]
Ku myaka 41 y’amavuko, yabyinnye yisanga yambaye ubusa imbere y’imbaga- AMAFOTO
Ibi byabaye ku wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2016, mu Bufaransa mu birori ngarukamwaka serukiramuco ku nshuro ya 69 byari byitabiriwe ku bwinshi n’ibyamamare muri Cinema, nibwo Laure Calamy usanzwe akina film yagaraje imibyinire idasanzwe bimuviramo kwerekana imyanya y’ibanga. Mu gihe uyu mukinnyi yageraga ku itapi itukura (Red Carpet), nk’uko byari biteganyijwe yabanje gucinya […]
Musanze: Ishuri rikuru rya gisirikare rigiye kwakira inama ngarukamwaka ku mutekano
Ishuri rikuru rya gisirikare, The Rwanda Defence Force Command and Staff College, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 16 kugeza kuwa 18 Gicurasi rizakira inama ya 4 ngarukamwaka y’umutekano w’igihugu izabera i Nyakinama mu Karere ka Musanze.Intego ya mbere y’inama ikaba ari ukwiga ku bibazo by’umutekano mu gihugu, mu karere ndetse no ku rwego rw’isi […]
Imfungwa yapfiriye muri gereza Kiiza Besigye afungiyemo
Imfungwa imwe yapfiriye mu mirwano yabereye muri Gereza ya Moroto muri Uganda, gerezeza ifungiyemo Dr Kiiza Besigye, umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta ya Uganda. Nk’uko bitangazwa na monitor, ngo iyi gereza Besigye yayijyanwemo ku busabe bw’urukiko nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo n’ubugambanyi. Iyi mfungwa yishwe ngo ubwo barwanaga yinjijwemo bashaka kumureba urundi ruhande […]
Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri UNMISS yasuye abapolisi b’u Rwanda
Ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo UNMISS, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yaganiriye n’abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa, abakangurira gukomeza kugirana imikoranire myiza n’inzego zishinzwe umutekano zo muri kiriya gihugu ndetse n’abapolisi bagenzi babo, bahanahana amakuru kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano no gukumira ibyawuhungabanya cyane cyane […]
Burundi: Hussein Radjabu yasezeye muri CNARED
Hussein Radjabu wigeze kuyobora ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, yasezeye mu ihuriro CNARED-GIRITEKA, ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, yari asigaye abarizwamo, aho asanga ibyo iri huriro ryari ryariyemeje rishingwa bitubahirizwa. Mu ibaruwa ndende yanditse asobanura impamvu atagikomezanyije n’iri huriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Hussein Radjabu yibukije uko ryashinzwe , aho ngo guhera […]
RDC: Inyeshyamba za FDLR na Nyatura ziri kugaruka mu birindiro zari zarakuwemo
Ingabo za leta ya Congo zari mu bikorwa byo gucunga umutekano ahitwa Bashali-Mokoto, zatangiye kuva muri icyo gice guhera kuri uyu wa Kane ushize tariki 12 Gicurasi, none amakuru aturuka aha hantu aravuga ko abaturage bongeye guhunga mu gihe inyeshyamba za FDLR n’iza Nyatura ziri gusubira mu birindiro zari zarakuwemo muri Zone ya Masisi ho […]
Abaretse ibiyobyabwenge bavuze ingaruka zabyo
Abagabo babiri bo mu kagari ka Ruyenzi ho mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi baretse kunywa ibiyobyabwenge bavuze ingaruka byabagizeho, kandi bakangurira ababikora kubireka. Abo ni Nshuti Michel ufite imyaka 25 y’amavuko na Tuyisabe Emmanuel ufite imyaka 26 y’amavuko. Mu buhamya bwe, Nshuti yavuze ko yatangiye kunywa urumogi na Kanyanga afite imyaka 18, […]
Hamagara kuri 0788520211 wigurire imodoka ISUZU TROOPER- AMAFOTO
Ni imodoka yo mu bwoko “ISUZU TROOPER” ikaba iri mu mujyi wa Kigali i Remera, uwaba yifuza kuyisura yayisanga aho, cyangwa agahamagara kuri 0788520211 agahabwa ibisobanuro birambuye. AMAFOTO YAYO: Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter @Bwiza.com
Imyanya 7 y'akazi muri MININFLA (Deadline 16/05/2016)
Intare 2 zasatuye inda y’imbogo ziyikuramo icyana- REBA AMAFOTO
Muri Afurika y’Epfo muri pariki ya Kurger, intare ebyiri zivuganye imbogo yaburaga igihe gito ngo ibyare zirayica nyuma ziyikuramo icyana zirakirya. Bamukerarugendo bafashe ayo mashusho, bavugako izo ntare zasaga nk’aho zari zishonje, ngo zabanje gushinga amenyo iyo mbogo ku gikanu, maze zibona kuyisatura inda maze zikuramo icyana zijya kukirya. Umugore wari hafi aho wabonye uko […]
Urutonde rw’ibihugu 10 bifite igipolisi gitinyitse ku isi
Mu gihe buri gihugu ku isi kigiye gifite abashinzwe umutekano w’igihugu cyabo, hari ibihugu usanga bifite igipolisi cyubakitse ugereranyije n’ibindi bihugu, urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru worldknowing rugaragaza ko Ubushinwa bufite igipolisi gikakaye kurusha ibindi bihugu. 1.Ubushiwa Iki gihugu gifite igipolisi kiganjemo umubare munini w’abagabo n’abagore, aho baba bafite ibikoresho bihambaye byifashishwa mu kurinda umutekano. Minisiteri y’umutekano […]
Polisi yafashe ukekwaho kwica inzugi z’imodoka akibamo amafaranga
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umusore witwa Hitimana Albert ukekwaho kuba mu gatsiko k’abajura bica inzugi z’imogoka aho ziba zihagaze, bakiba ibikoresho by’ikoranabuhanga biba birimo nka za mudasobwa, telephone zigendanwa na Radiyo zo mu modoka. Uyu Hitimana akaba yarafatiwe mu kiyovu nyuma yo kwica urugi rw’imodoka, akibamo amafaranga y’u […]
Umugore uryama nk’umutumba ngo ashobora gutera umugabo kubihirwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Iyo umugore n’umugabo barimo gukora imibonano mpuzabitsina baba barimo guhana, araguha ukamuha.Ariko bamwe babyumva nabi,hari abagore bumva ko muri uwo mukino niba yemeye gutanga igitsina aba ari nkaho ari ibiryo ashyize ku isahani akigendera umugabo agasigara yirwanaho. Si uko biri,niba ushaka ko umugabo wawe “agupfira” ntararamire abandi bagore ugomba kumenya kumunezeza nawe ku buryo avuga […]
Abayobozi ba FDLR baragerejwe bicwa abandi bafatwa mpiri
Imyaka yihiritse ari 22 inyeshyamba za FDLR ziba mu mashyamba ya Congo, uko imyaka yagiye yicuma ni ko bamwe muri izi nyeshyamba bagiye batahuka bakagaruka mu gihugu cyababyaye abandi bakicirwa iyo mu mashyamba mu gihe hari n’abafatwa mpiri. Uku kwicwa kwa bamwe na bamwe mu bayobozi ba FDLR abandi bagafatwa mpiri, ngo ni intandaro yo […]
Bwa mbere mu mateka ya Ruhago, umugore yagizwe umunyamabanga muri FIFA
Kuva FIFA yabaho, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2016, nibwo hatowe umugore nk’Umunyamabanga mukuru, Fatma Samoura wari usanzwe ukomoka muri Senegal wari usanzwe akora muri Loni. Samoura w’imyaka 54 y’amavuko, aje mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi nyuma yo kumara imyaka 33 ari umukozi wa Loni muri gahunda z’iterambere muri Nigeria. Samoura […]
Kizza Besigye azagezwa mu rukiko ku wa mbere w’icyumweru gitaha
Col Kizza Besigye, umukandida washinze ishyaka rya FDC ritavuga rumwe na Leta ya Uganda, nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi agiye kugezwa mu rukiko. Polly Namaye, umuvugizi wa Polisi, aganira n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Gicurasi 2016, yemeje ayo makuru avuga ko bamaze gutegura ibisabwa ngo Besigye agezwe mu […]