Guverineri Bosenibamwe arasaba abaturage b’Intara ayoboye kugira umutekano uwabo

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe AimĂ© yahamagariye abaturage bo muri iyi Ntara kwita ku mutekano w’aho batuye barwanya ibyaha iyo biva bikagera aho yagize ati:” Mubigize ibyanyu byabafasha gukumira ibyaha.” Ibi yabivuze ubwo yagiranaga inama n’abaturage b’uturere twa Musanze na Burera mu bihe bitandukanye ku italiki ya 12 Gicurasi . Izi nama z’umutekano zombi zitabiriwe n’inzego […]

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire na Minisitiri Kabarebe baganiriye ikibazo cy’abana binjizwa mu gisirikare

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire yakiriwe na Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe ari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba baganira ku bibazo bikigarara ku Isi aho abana bakoreshwa mu gisirikare. Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire akaba agenzwa n’uko umushinga yatangije ugamije kurwanya ikoreshwa ry’abana mu bihe by’intambara (Dallaire Initiative Organisation) usinyana amasezerano n’igisirikare cy’u […]

RDC: Moise Katumbi yahuye n'uruva gusenya

Kuri uyu wa Gatanu igipolisi cya Congo cyasubije inyuma igihiriri cy’abantu bashyigikiye Moise Katumbi bari bamuherekeje asubiye kwitaba pariki nkuru ya Lubumbashi, aho abunganira uyu mugabo mu mategeko bavuga ko imodoka ye yagabweho ibitero by’amabuye agahohoterwa mbere yo kujyanwa mu bitaro. Iyi nkuru dukesha Oeil d’Afrique iravuga ko uyu wa Gatanu, itariki 13 Gicurasi waranzwe […]

U Rwanda rwagaye raporo nshya ya Loni irushinja gukomeza gufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi

U Rwanda rwateye utwatsi raporo nshya y’impuguke za Loni yarutunze urutoki irushinja kuba rwarafashije inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza w’u Burundi kugeza mu 2016, aho mu kiganiro perezida Kagame yahaye abanyamakuru yavuze ko abakoze iyi raporo bagakwiye gushaka ikindi bakora aho kurushaho kuzambya ibintu. “Abantu banditse ibi bakwiriye gukangurirwa kuba bagira icyo bamara mu […]

Byakwirakwijwe hose ko Perezida Mugabe yakubiswe n’umugore we

Mu gihe mu bitangazamakuru bitandukanye havugwa ko Perezida Mugabe w’imyaka 92 y’amavuko yakubiswe n’umugore we Grace Mugabe, Leta ya Zimbabwe yabihakanye yivuye inyuma. Umwe mu bayobozi muri Leta ya Zimbabwe yabwiye Zimbabwian Publication, ko nta mahano nk’ayo ashobora kurangwa muri Zimbabwe ngo umugore w’umukuru w’igihugu atinyuke kumukubita. Nyamara n’ubwo ayo makuru yamaganiwe kure, ngo umunyamakuru […]

Just Family mu nzira yo kubona umujyanama mushya

Nyuma y’igihe kitari gito itsinda Just Family rimeze nk’iryasenyutse ndetse ritanagaragara cyane muri muzika Nyarwanda, kuri ubu ngo ryaba riri mu nzira zo kubona umujyanama mushya. Ndahiro Papy Valens, usanzwe uzwi nk’umunyamakuru wa City radio niwe ushyirwa mu majwi ko agiye kuba umujyanama w’iri tsinda, ku bwe arabyemera akavuga ko ibiganiro babigeze kure. Papy yagize […]

Mama yari Umututsi, data yari Umuhutu. Ndi iki?— Octavien Ngenzi

Octavien Ngenzi ngo ntazi neza mu by’ukuri niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi, impamvu yagizwe burugumesitiri n’impamvu ngo bamwita “Obama” aho afungiye. Uyu wahoze ari burugumesitiri w’iyahoze aroi Komini Kabarondo uri kuburanishwa I Paris mu Bufaransa kuva kuwa Mbere, aho akurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rukiko, ngo ibisobabanuro bya Octavien Ngenzi byatumaga bitoroha gusesengura […]

Eric abaye Umunyarwanda wa mbere uciye agahigo ka Guiness World Record

Umunyarwanda aciye agahigo ka Guiness World Record nyuma yo kumara amasaha 51 akina Cricket adahagaze, aho yabaga yemerewe iminota 5 gusa mu isaha yo kuruhuka no kunywa amazi. Uyu musore witwa Dusingizimana Eric w’imyaka 29 y’amavuko yatangiye guhatanira guca aka gahigo kuwa 11 Gicurasi, akaba agejeje kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi mu masaha […]

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye yagiranye ikiganiro n’abagore 17 bo mu murenge wa Ngoma batabanye neza n’abo bashakanye ibasaba kudahishira ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana. Ibi babisabwe ku itariki 11 Gicurasi mu nama yari igamije kuganira na bo , gusuzuma ikibatera kuryana n’abo bashakanye, no kubagira inama y’uko mu miryango […]

Umuhungu wa Osama Bin Laden agiye kugera ikirenge mu cya se yivuna umwanzi

Umuhungu wa Osama Bin Laden, yashyize avuga ikimuri ku mutima atangaza ko umunsi ari umwe akibona yageze ikirenge mu cya se akusa ikivi yari yaratangiye. Mu gihe imyaka itanu ishize Osama Bin apfuye, umuhungu we Amza Bin Laden, yatanze ubutumwa ashishikariza abarwanyi ba Al Qaeda kwihuriza hamwe bagasenyera umugozi umwe bakagaba ibitero mu Burengerazuba bw’isi. […]

Pasiteri ajomba ibikinisho mu bitsina by’abagore ababwira ko ari iby’umwuka wera

Umushumba w’itorero “Church Warden” muri uganda, irari ngo rikomeje kumuhatira kuryamana n’intama ashinzwe kuyobora mu gihe byavugwaga ko yari yarabasabye gusenga bambaye ubusa. Hashize iminsi mike uwiyita umukozi w’imana, Robert Nasasira washinze itorero muri uganda ahitwa Kiruhura azanye inyigisho zo kujomba udukinisho dufite ishusho y’igitsinagabo hagati y’amaguru y’abakobwa bo mu idini rye. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru […]

U Rwanda rurashinjwa gufasha inyeshyamba, Koreya ya Ruguru igashinjwa gucuruza intwaro muri Congo

Raporo y’ibanga y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushinja u Rwanda guha imyitozo no gutera inkunga y’amafaranga n’ibikoresho abarwanya ubutegetsi mu Burundi ngo bahirike ku butegetsi perezida Nkurunziza. Itsinda rigizwe n’impuguke zigenga zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ngo zikore igenzura ku bijyanye n’ibihano byafatiwe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje mu ibanga muri Gashyantare ko abarwanyi 18 […]

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe, Huye na Nyamasheke batawe muri yombi ku italiki ya 11 Gicurasi bakekwaho gukoresha nabi imitungo y’ibitaro bakoreraga. Abakekwa, barimo abahoze bayobora cyangwa bakiyobora ibitaro, abacungamari, abashinzwe abakozi n’abagenzuzi, bakaba bakekwaho kunyereza no gukoresha nabi agera kuri miliyoni 800 z’amanyarwanda. Batanu muri abo bafashwe bagikorwaho iperereza ku bitaro bya Kirehe, barimo […]

Abakirisito ba ADEPR barasabwa gusoma bibiriya neza bakamenya ko kwibuka ari umurimo wabo

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakore Abatutsi muri Mata 1994, Abakirisito ba ADEPR basabwe gusubira ku isoko bagasoma Bibiliya kuko ariho bazamenyera ko kwibuka ari ishingano zabo atari abadayimoni nk’uko bamwe bagiye bakoresha izo mvugo zipfobya. Umuvugizi wa ADEPR Rev.Sibomana Jean yavuze ko bazakomeza kwibuka kuko aribyo bituma abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi basubizwa agaciro […]

ICC ni agatsiko k’abantu badafite icyo bamaze gusa – Museveni

Nyuma yo kurahirira manda ya gatanu nka perezida wa Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 12 Gicurasi, perezida Museveni yagabye igitero ku mbaraga z’amahanga ziri gukoreshwa mu kwivanga mu bibazo bya Uganda n’iby’ibihugu bya Afurika muri rusange, aho yibasiye bikomeye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha avuga ko rugizwe n’ “Agatsiko k’abantu badafite icyo bamaze.” Perezida Museveni yahaga […]

Museveni yarahiriye kongera kuyobora Uganda kuri manda ya 5

Mu gihe umuhango wo kurahira wari uciye ikibu, Perezida Museveni yashishikarijwe na bagenzi be bitabiriye uwo muhango ko yakomeza kuyobora Uganda yashaka akaniyongeza. Kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Gicurasi 2016, nibwo habaye uwo muhango w’irahira rya Perezida Museveni witabiriwe n’abayobozi 14 b’ibihugu bitandukanye, ari nabo bamushishikarije kuyobora Uganda kuri manda ya 5. Ibi […]

Abarwanyi bakuru 15 ba Al-Shabaab bishwe n’abakomando

Itsinda ry’abakomando ryagabye igitero ku barwanyi ba al Shabaab ryica abagera kuri 15 harimo 3 bakuru muri Somalia yo hagati mu gace ka Galgadud. Kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Gicurasi 2016, nibwo abakomando mu gisirikare cya Somalia, bishe abarwanyi 15 ba al Shabaab ariko umuvugizi w’uwo mutwe w’iterabwoba, yanze kwemeza ayo makuru cyangwa ngo […]

Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo

Nk’uko byagiye bigenda mu nzego zitandukanye zikifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yazo, Polisi yo muri iki gihe tugezemo nayo yifashisha ikoranabuhanga nka kimwe mu gikoresho cyo gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa muri iyi minsi cyane cyane ko hari ibikorwa hifashishijwe iryo koranabuhanga. Iterambere mu ikoranabuhanga rituma inzego z’umutekano zikoresha uburyo burenze ubwa gakondo, zigahanga udushya dutuma […]

Abasore b’Abanyamulenge bagize itsinda Simple KA baje gutaramira muri Kenya bavuye Canada

Itsinda ryitwa Simple K.A rigizwe n’abasore 2 b’Abanyamulenge ryaturutse mu gihugu cya Canada rije gutaramira muri Kenya mu gitaramo cyiswe “Sinzahera Nzagaruka” . Simple K.A n’itsinda ry’Abasore babiri baririmba indirimbo z’umuco twakwita uwa kinyamurenge bakaba baraturutse muri Congo banyura mu Rwanda aho babanje kuba i Nyanza, nyuma bagakomereza mu gihugu cya Kenya, aho bavuye berekeza […]

Nyuma yo kugerwa amajanja n’urupfu, Jackie Chandiru yagaragaye mu kabari

Nyuma yo kuzahazwa n’ibiyobyabwenge ndetse akajyanwa mu kigo gishinzwe kugira inama abazahajwe nabyo cya Bunamwaya, Jackie Chandiru yatangiye kugaragara mu tubari. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Jackie Chandiru yagaragaye mu kabari ari kumwe n’abahanzi bagenzi be, Anita da Diva na Magla. Iryo joro ngo bavaga mu kabari bajya mu kandi, ryaranzwe kandi n’ibyishimo bidasanzwe kabone […]

RDC: Urukiko Rukuru rwemeje ko Kabila ashobora kuguma ku butegetsi

Urukiko Rukuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwemeje ko perezida Kabila ashobora kuguma ku butegetsi mu gihe amatora ateganyijwe mu Ugushyingo yaba yigijweyo nk’uko byatangajwe na Reuters. Ngo mu rwego rwo kugirango hakomeze kubaho igihugu gifite umuyobozi, perezida uriho ngo agomba kuguma ku butegetsi kugeza igihe hazagiraho undi nk’uko byatangajwe na Benoà®t Luamba, perezida […]

Kubaka neza inzibutso ni uburyo bwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bazishyinguyemo – CNLG

Intumwa za Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, zasuye Akarere ka Kirehe zigiye kwirebera aho isanwa ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye rigeze, aho bavuga ko kubaka neza inzibutso za jenoside ari uburyo bwo guha agaciro abazize jenoside. Urwibutso rwa Nyarubuye ruri mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ni […]

Uganda: Abantu 12 bishwe n’inkangu abandi 50 baburirwa irengero

Mu karere ka Bundibugyo muri Uganda abantu 12 baridukiwe n’umusozi abandi 50 baburirwa irengero, kugeza ubu hakaba hataramenyekana niba ari bazima cyangwa nabo bitabye Imana. Abayobozi bavuga ko iyo nkangu yibasiye iburengerazuba gusa ariko bashishikariza abaturage kuba maso kuko imvura ashobora kugwa ari nyinshi ikibasira n’ibindi bice bitandukanye. Abantu amajana n’amajana bamaze guta ingo zabo […]

Amahugurwa y’imikoranire y’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro ararimbanyije

Ishuri ryigisha amahoro ry’u Rwanda (RPA) ryatangije amahugurwa ku mikoranire y’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro. Aya mahugurwa azamara ibyumweru 2 yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 25 baturutse mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.. Abaje baturutse mu bihugu 5 aribyo, Comoros, Kenya, Rwanda, Sudani na Uganda. Aya mahugurwa yatangijwe n’ukuriye Ishuri ry’u Rwanda ryigisha […]

Ifaranga ngo niwe mukunzi wa mbere wa Shilole wamamaye muri Tanzania

Umuhanzikazi, Shilole ukomoka muri Tanzania yatangaje ko umukunzi we wa mbere ari ifaranga mu gihe byavugwaga ko yaba ari mu rukundo na Nuh. Ibi yabitangarije Bongo5 nyuma y’umubano Chilole yari afitanye na Nuh nawe usanzwe uzwi muri muzika yaTanzaniya ngo usa n’uwajemo agatotsi. Ibi kandi bije bisanga inkuru yari imaze iminsi ivuga ko uyu Chilole […]

Uganda: Imbuga nkoranyambaga zongeye gukurwaho ngo Museveni arahire nta mpungenge

Ubuyobozi bwa Uganda guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu bwongeye gufunga imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gukumira icyo guverinoma yise ubutumwa bw’urwango no guhamagarira abantu ubugizi bwa nabi mu gihe perezida Museveni yiteguraga kurahira kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi. Si ubwa mbere imbugankoranyambaga zifunzwe muri Uganda. Bucya amatora yo kuwa 18 […]

France: Uru rubanza ni nk’imirwano hagati y’Igisamagwe n’ingamiya iziritse – Uwunganira Octavien Ngenzi

Nyuma y’imyaka 2 mu Bufaransa habereye urubanza rwa mbere rw’uwari ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubanza rwa kabiri rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2016, aho abahoze ari ba burugumesitiri bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa kugira uruhare rutaziguye muri jenoside, ariko uruhande rubunganira rukaba rwariye karungu ruvuga ko uru rubanza rubogamye. […]

Burundi: Bane biswe abicanyi bacakiwe mu gace ka Musaga

Mu gihe hari abantu basaga 100 bari bafashwe n’inzego z’umutekano mu gace ka Musaga bashakamo abashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, bane muri bo nibo bacakiwe na polisi ibita abicanyi. Antoine Rumenyetso, umuyobozi wa Zone Musaga yatangaje ko icyo gikorwa cy’umukwabo cyakozwe bagamije guta muri yombi abashinjwa ibikorwa by’ubwicanyi bo bita abicanyi. Yakomeje avuga ko bidashidikanywaho, ko muri […]

Ntabwo nigeze nsaba ibi bintu — Kagame mu nama ya WEF avuga ku kongera kwiyamamaza kwe

Mu nama ya World Economic Forum kuri Afurika, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere, aho Tony Blair yari yicaye iruhande rwe ndetse n’umuherwe Howard Buffet ku rundi, perezida Kagame yongeye kugaruka ku mpamvu zatumye afata icyemezo cyo kuziyamamariza manda ya gatatu mu 2017, yongera gushimangira ko yabikoze mu rwego rwo kubaha ibyifuzo by’abaturage. “Ntabwo […]

Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha

Abaturage bo mu karere ka Musanze basabwe kudahishira umuntu wakoze cyangwa ufite imigambi yo gukora ibinyuranije n’amategeko. Ibi babisabiwe mu nama ubuyobozi bw’aka karere n’inzego z’umutekano bagiranye n’abatuye mu murenge wa Busogo ku itariki 9 Gicurasi. Iyo nama yabereye mu kagari ka Gisesero, ikaba yaritabiriwe n’abageraga ku 3000. Umuyobozi w’aka karere, Musabyimana Jean Claude yasobanuriye […]

Rugby:Ikipe y’u Burundi yashyize hanze abakinnyi izakinisha mu marushanwa azabera mu Rwanda

Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby itozwa na Itanzi Jean Baptiste yari imaze iminsi mu mwiherero bitegura amarushanwa azabera mu Rwanda, iy’u Burundi nayo yashyize hanze urutonde rw’abo izifashisha. Iyi shampiyona yiswe “C AR rugby Division 2 tournament” izatangira tariki ya 15 Gicurasi 2016, ikazitabirwa n’ibihugu bine aribyo; u Burundi,RDC,Lesotho ndetse n’u Rwanda […]

ISIS yahambye abasirikare bayo 45 ari bazima

Komanda mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa ISIS, yategetse ko bahamba abarwanyi bayo bagera kuri 45, nyuma yo gufatwa batorotse urugamba ubwo uyu mutwe wari wagabye igitero muri Syria. Amakuru IraqiNews yakuye mu ntara ya Nineveh, avuga ko kuri uyu wa kabiri taliki 10 Gicurasi 2016, ISIS yacukuye imva zo gushyiramo abo barwanyi bahunze ubwo urugamba rwabahuzaga […]

Ku myaka 24, umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina ntiyumva uburyohe

Mfite imyaka 24, sindarushinga. Ariko kandi nigeze gukundana n’abahungu bake ndetse tunakorana imibonano mpuzabitsina kandi bigenda neza. Nyuma yaho, mfite imyaka 22, naje gusohokana n’ikigabo kimwe, maze kiza kumfata ku ngufu. Niyibuka kimaze kumfata ndambaraye ahongaho, numva nabaye umwanda kandi nabaye n’igikoresho. Kuva ubwo nagerageje gukundana n’abandi bahungu, ariko bikananira kubagira inshuti nyazo kuko numvaga […]

Abana 19 bari barashimutiwe muri Sudan y’Epfo barekuwe

Abana 19 bari barashimutiwe muri Sudan y’Epfo , bagarutse mu gihugu cyabo amahoro, mu gihe ibiganiro ku mpande zombi bigikomeje ngo habe harekurwa abandi bakiri muri Sudan. Getachew Reda, umuvugizi wa Leta ya Ethiopia yemeje ayo makuru, avuga ko barekuwe hatabayeho kurasana,ariko ngo ikomeje kongera imbaraga mu biganiro ngo abandi bakiriyo babe barekurwa. Yakomeje ashimangira […]

Dr Kizza Besigye yongeye gutabwa muri yombi

Nyuma y’uko Col Kizza Besigye abujijwe kurenga imbibi z’inzu ye, yongeye gutabwa muri yombi, mu mujyi wa Kampala rwagati ahita ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukono. Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Gicurasi 2016, nyuma yo gutungura benshi ubwo yagaragaraga mu mujyi wa Kampala rwagati, ahita avuga ko […]

Man Utd yatewe amabuye binayiviramo kunyagirwa na West ham

Ikipe ya Manchester United yahuye n’uruva gusenya ubwo yageraga kuri Sitade ya Westham, aho yatunguwe no kubona yakirizwa amabuye maze biza no kuyiviramo gutsindwa. Ni kuri uyu wa kabiri taliki 10 Gicurasi 2016, ubwo Man Utd yatsindwaga na West Ham ibitego 3-2 by’umwihariko bus yabo iranangizwa. Kumena imodoka yari itwaye abakinnyi, byatumye umukino wimurwaho iminota […]

Umugabo n’umugore bafotowe basambanira ku gasozi —REBA AMAFOTO

Umugabo n’umugore batatangajwe amazina yabo, bafotowe n’umurobyi ,ubwo bari barimo gusambanira mu byatsi biri iruhande rw’ikigo cy’amashuri mu mujyi wa Doncster mu Bwongereza. Ibi byabaye kuri uyu wa mbere taliki 09 Gicurasi 2016, aho aba bombi bakoze imibonano mpuzabitsina umugore abanje kunywa itabi mu gihe umugabo we inseko n’ubwuzu ngo ari byo byamurangaga. Aya mashusho […]

ADEPR:Bamwe mu barakare bari barirukanwe bagaruriwe inkindi biteguye gusubizwa ku mbehe

Bamwe mu ba Pasitoro bari barirukanwe na ADEPR ibashinja imyitwarire mibi ubu bamaze kugarururirwa icyubahiro n’ imbehe bari barambuwe. Umuvugizi wa ADEPR w’ungirije, Rev.Tom Rwagasana mu kiganiro yagiranye na bwiza.com yemeje amakuru avuga ko bamwe mu ba Pasitoro bari baraharitswe ku nshingano zabo ubu bamaze kubabarirwa bagirirwa ikizere n’itorero . Yakomeje avuga ko itorero ari […]

Nyakwigendera Papa Wemba yaba yarateye inda umukobwa w’imyaka 18

Mu buryo butunguranye icyamamare muri muzika ukomoka muri Congo-Kinshasa apfuye, nyuma y’iminsi mike gusa habonetse umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko bivugwa ko yatewe inda n’uwo nyakwigendera. Uyu mukobwa ufite inda y’imvutsi amazina ye ntabwo yashijwe ahagaragara ariko bakaba bagaragaje amafoto agaragaza igikundiro n’ibihe byiza yagiranye na nyakwigendera nk’uko bivugwa na bimwe mu binyamakuru bikorera muri Congo-Kinshasa, […]

Uburusiya bwakoze igisasu cya kirimbuzi cyasenya Ubufaransa mu gihe gito

Leta y’u Burusiya ubu iri mu igerageza ry’igisasu cya kirimbuzi ngo gishobora kuba cyasenya igihugu kingana n’Ubufaransa cyangwa kiri munsi yabwo ku buso mu gihe gito cyane. Icyo gisasu cyiswe “ Satan 2 ” ariko izina ryacyo nyaryo ni “ RS-28 Sarmat ” ngo kikaba kizaba ari igisasu cya kirimbuzi kitigeze kibazo mu mateka y’isi. […]

Barifuza ko kuri Nyabarongo hubakwa urwibutso rwa Jenoside

Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Ngamba barifuza ko ku mugezi wa Nyabarongo hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso rugaragaza aho abatutsi batagira ingano biciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi babigaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa mbere tariki 09 Gicurasi 2016, ubwo abatuye uyu Murenge, ishuti n’abavandimwe bibukaga ku nshuro ya […]

Umukecuru w’imyaka 72 yibarutse umwana

Mu bitaro byo mu gihugu cy’u Buhinde umukecuru w’imyaka 72 y’amavuko yabyaye umwana, bakaba barakoresheje uburyo by’ikoranabuhanga mu gutera uyu mugore intanga ngabo, ariko ibi bikaba bikorwa ku bagore babuze imbyaro. Daljinder Kaur ariwe uyu mugore mu mazina ye, yabyariye mu bitaro biri mu mjyi wa Haryana akaba abyaye nyuma y’imyaka ibiri akurikiranwa n’abaganga, umugabo […]

Uwakoze Jenoside wari wariyoberanyije yafatiwe i Kigali

​Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 48 y’amavuko wiyitaga umutanzaniya, akaba yari asanzwe ashakishwa n’ubutabera bwo mu Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Hussein Minani, wari warabonye ubwenegihugu bwa Tanzaniya ku izina rya Hussein Abdi Kitumba Mujandi, yafatiwe i Remera mu karere ka Gasabo ku italiki 6 Gicurasi uyu […]

Paris: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahakanye ibyaha bashinjwa

Urubanza rw’Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare muri jenoside bahungiye mu Bufaransa rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi rubera mu mujyi wa Paris. Aba bagabo, Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bahoze ari ba burugumesitiri b’iyahoze ari Komini Kabarondo, bashobora guhabwa igihano gikomeye baramutse bahamwe n’ibyaha bashinjwa nubwo batangiye babihakana. Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko abashinjwa […]

Snoop Dogg yashinjije Prince gusiga amwigishije ubusambanyi no gutongoza abagore

Icyamamare mu njyana ya Hiphop, Snoop Dog, yahamije ko nyakwigendera Prince umaze iminsi mike yitaby’Imana, yamusigiye impano ikomeye yo gutereta no gusambanya abagore mu bitekerezo. Uyu muhanzi aganira na Big Sky kuri uyu wa Gatandatu taliki 7 Gicurasi 2016 mu mujyi wa Atlanta, yerekanye uburyo bwiza bwo gutereta abakobwa n’abagore mu buryo buziguye, nkuko Prince […]

Nigeria: Bigaragambije imbere y’umukuru w’intara bambaye ubusa

Abagera kuri 200 bo mu gace ka Nkwegu bigaragambije bambaye ubusa imbere y’umukuru w’intara wari wasuye agace ka Ebonyi. Abiganjemo igitsina gore bateguye imyigaragambyo nyuma yo kumva ko hari umushyitsi uzaturuka munzego z’ubuyobozi aje kubasura, bumvikana ko bazigaragambya bambaye ubusa mu rwego rwo kwamaganira kure uburyo umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ndubuisi Ekumankama akorana n’inzego […]

Umunyamakuru Sheilla Gashumba arashinjwa na mwene se gukuramo inda 6 zose

Umunyamakuru wa televiziyo muri Uganda witwa Sheilla Gashumba yashyizwe ku karubanda n’umuvandimwe we umushinja kuba indaya butwi ngo imaze gukuramo inda zigera kuri 6 zose. Iyi nkuru dukesha urubuga Howwe.biz iravuga ko umwuka utari mwiza hagati y’abavandimwe, Catherine Mutesi Gashumba n’umunyamakuru kuri televiziyo Sheilah Gashumba. Aba bombi bakaba ari abakobwa ba Frank Gashumba wamamaye mu […]

Burundi: Uwari uhagarariye inkambi y’abavanwe mu byabo yishwe

Amakuru atangazwa n’igipolisi cy’u Burundi aravuga ko uwari uhagarariye inkambi y’abavanwe mu byabo yiciwe mu gace ka Bubanza kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi muri zone ya Kinama ku muhanda wa 12. Biravugwa ko ari abagabo bari bafite imbunda za pistols bari bari kuri moto bamurashe. Uyu mugabo wari uyoboye inkambi y’abavanwe mu byabo […]

Polisi y’u Rwanda irasaba Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yasabye Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Ntara y’Amajyepfo kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge bigisha urubyiruko n’abayoboke b’iryo torero muri rusange ingaruka zabyo. Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari, mu nama yagiranye n’abayoboke b’iri torero bagera ku 1500; iyo nama […]

Uganda: ISIS na Al Shabab birategura ibitero bikoresheje imiti ihumanya abantu

Polisi ya Uganda n’izindi nzego z’umutekano barahiga bukware ibyihebe bibiri byo mu mitwe ya Islamic State ndetse na Al Shabab biherutse kwinjira muri Uganda nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere nimugoroba ku cyicaro gikuru cya polisi ahitwa Naguru, Gen. Kayihura yavuze ko nyuma yo gufatira abanyeshurikazi […]

Huye: Abangije imitungo y'abandi muri jenoside batarishyura barasabwa kwishyura

Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasabye ko abishyuzwa imitungo bangije muri jenoside, ko bakwihutira kwishyura, ngo kuko imyanzuro y’urukiko ari itegeko. Ibi Kayiranga Muzuka Eugene yabisabye ubwo yatangizaga ku rwego rw’Akarere icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko. Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2016 mu Murenge wa Kinazi, ubwo hatangirizwaga ku rwego rw’Akarere icyumweru cyahariwe […]

Abantu 21 bari bakurikiranweho gushaka guhirika Nkurunziza bakatiwe gufungwa burundu

Abasirikare barimo n’abapolisi bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo gushaka guhirika Perezida Nkurunziza mu gihe harimo bamwe bari baragizwe abere. Mu bakatiwe gufungwa burundu, harimo batanu kuri barindwi bari baragizwe abere mbere, urukiko rwanzuye ko bagomba kugarurwa mu buroko bagafungwa. Kuri 17 bari barakatiwe gufungwa hagati y’imyaka itanu, batanu bahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri, abasigaye 12 bakatiwe […]

Ibuka isanga urubanza rwa Barahira na Ngenzi rukwiye kwihutishwa kuko nta mpamvu yo gutinda

Urubanza rw’abantu babiri bashinjwa uruhare muri Jenoisde yakorewe Abatutsi biteganyijwe ko rutangira kuri uyu wa kabiri mu Bufaransa rwari rukwiriye kwihutishwa kuko hari ibimenyetso simusiga bishinja aba bagabo nk’uko byatangajwe na perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu. Urubanza rwa Octavien Ngenzi w’imyaka 58 na Tito Barahira w’imyaka 64, bombi bakaba barahoze ari ba burugumesitiri b’iyahoze […]

Nyuma y’amasaha 8 ahatwa ibibazo, Moise Katumbi azongera kwitaba pariki kuwa Gatatu

Nyuma y’amasaha 8 ahatwa ibibazo muri pariki ya Lubumbashi, Moise Katumbi yaje kurekurwa yemererwa gutaha iwe mu rugo aho ategereje kuzongera kwitaba ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu. Mu gusohoka muri pariki, Moise Katumbi yahawe amashyi menshi n’imbaga y’abantu bari bakomeje gutegerereza hanze uko iyumvwa rye muri pariki riri bugende. Moise Katumbi yageze ku rukiko kuri […]

Urubanza rwa Simone Gbagbo rwatangiye muri Cote d'Ivoire

Simone Gbagbo, umufasha wa Laurent Gbagbo wahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire kuri uyu wa Mbere yagejejwe imbere yubutabera bwo mu gihugu cye, aho akurikiranweho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye ikiremwa muntu ashinjwa gukorera mu gihugu cye hagati y’umwaka wa 2010-2011. Kuri uyu munsi kandi umugabo we nawe yari ari imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’I La […]

Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Gatsibo, Nyarugenge, Gisagara, Nyagatare, Musanze na Gicumbi yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku kuntu bakumira ibyaha mu bice bayobora. Hahuguwe abagize Komite Nyobozi z’imidugudu, abagize Njyanama z’utugari n’imirenge, n’abandi bakorana n’aba bagize izi nzego. Abenshi mu bahuguwe bakuriye Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) zo mu bice […]

Gakenke:Abantu 39 bishwe n'imvura bashyinguwe,abasigaye bizezwa guhabwa ibibafasha-Amafoto

Abantu 39 bishwe n’inkangu biturutse ku imvura nyinshi yaguye ikica abantu ikanangiza ibintu, bashyinguwe n’Imiryango yabo ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu, abasigaye nabo bijejwe gufashwa mu buryo bwose. kuri uyu munsi Tariki ya 09 Gicurasi 2016 nibwo mu Karere ka Gakenke Abayobozi bakuru b’Igihugu n’abaturage bashyinguye abantu bishwe nibiza byaturutse ku imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo […]

Mombasa: Inyubako y’amagorofa 6 yahirimye nyuma y’iherutse guhirima i Nairobi

Inyubako nini mu mujyi wa Mombasa ho mu gihugu cya Kenya nayo yahirimye nyuma y’iminsi mike indi nyubako mu mujyi wa Nairobi ihirimye igahitana abantu basaga 40. Biravugwa ko iyi nyubako iherereye ahitwa Nyali Centre y’amagorofa 6 yahirimye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Kugeza ubu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga, ntiharamenyekana […]

Polisi yaburijemo imyiteguro y’irahira rya Besigye ifunga bamwe mu bayobozi ba FDC

Mu gihe Kizza Besigye ategereje umunsi azarahiriraho ko ugera, bamwe mu bayobozi b’ishyaka rye batawe muri yombi na Polisi ubwo bari mu myiteguro ibanziriza kurahira nka Perezida wa Uganda nk’uko aherutse kubitangaza. Ibyo byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 09 Gicurasi 2016, aho polisi yo mu gace ka Najjanankumbi, kabarizwamo ibiro by’ishyaka […]