Balene y’ubururu, ifi itangaje

blue whale balaenoptera musculus tail michael mike l baird flickrbairdphotoscom

Ni Ifi nini bitangaje yo mu muryango abahanga mu binyabuzima bita (Balænoptera musculus),na none yitwa Rorqual y’ubururu, ni ubwoko bwa cetacean mu muryango wa balænopteridae.Igikankara cya balene y’ubururu kiri Long Marine Laboratory kuri Kaminuza ya Californie, à Santa Cruz. Bimwe mu biranga Balene y’ubururu bitangaje. Iyi ifi ipima uburebure bwa metero 25 kugeza kuri 27 […]

Poutine yiteguye guhagarika intambara na Ukraine igihe intara ya Dombas yose yakwegurirwa Uburusiya

2025 08 16T175027Z 357991334 RC2R7GA6SRF5 RTRMADP 3 UKRAINE CRISIS SUMMIT RUSSIA 1024x682 1

Bivugwa ko Donald Trump ashyigikiye icyifuzo cy’Uburusiya cyo kwigarurira byimazeyo Donbass agace gakikije uturere twa Donetsk na Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine ndetse Poutine agahagarika ibitero mu turere twa Kherson na Zaporizhia aho Moscou igenzura igice cyatwo gusa. Nk’uko ibitangazamakuru byinshi nka AFP na AP bibitangaza, Donald Trump ashyigikiye icyifuzo cy’Uburusiya cyo kwigarurira Donbass mu […]

Operasiyo Manhattan igice cya Kabiri

Letter 4

Imyaka 80 irashize hatewe igisasu kirimbuzi cya mbere ku isi mu ntambara ya kabiri y’isi. Mu nkuru yubushize mu gice cya mbere twababwiye uburyo igisasu kirimbuzi cyahinduye ibintu mu mateka y’isi mu mijyi ya Hiroshima na Nakasaki. Uyu munsi rero turagaruka ku mujyi wa Nakasaki nyuma yaho umwami w’Abami w’Ubuyapani yanze kumanika amaboko. Kuwa 6 […]

Ibyo wamenya kuri Palesitine nk’igihugu gishaka kwigenga

gettyimages 1238754440 c45f815180314ce9e90a3cfebdd3330a17f86c10

Kuva mu bwami bwa Ottoman kugeza kuri Manda y’Ubwongereza,intambara y’iminsi itadatu ,amasezerano atandukanye byagiye bikorwa, ariko kugeza nubu Palesitine iracyarwana nuko yabona ubwigenge. Amakimbirane amaze igihe kinini hagati ya Pelestine na Israel ni amwe mu yaranze akarere k’uburasirazuba bwo hagati ndetse akaba yarateje intambara zidashira muri ako karere kugeza na nubu.Kugira ngo dusobamukirwe aya makimbirane […]

Operasiyo Kitona: Igitero kabuhariwe cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda

SADC IMAZE MUPAKA WA RUBAVU3

Tariki ya 4 Kanama 1998, nibwo habaye Operation Kitona yaramamaye cyane kugeza nubwo yigishwa mu mashuri, mu mirwano yari imaze igihe irimo ingabo z’u Rwanda na Uganda  zarwanaga n’ingabo za DRC zifatanyije n’ingabo z’bihugu bya SADEC, Operasion Kitona cyari igitero kidasanzwe cyayobowe na Jenerali Jemes Kabarebe w’u Rwanda, mu ntambara ya Congo ya kabiri ubwo […]

Menya umushinga Manhattan wavuyemo igisasu kirimbuzi cyahinduye amateka y’isi

WhatsApp Image 2025 08 05 at 11.14.36 scaled

Turi mu mwaka wi 1942, Abanazi ubwo bari bamaze gufata hafi Uburayi bwose. Mu gihe ku rundi ruhande rw’inyanja ya Atalantika abantu 1400 barimo abahanga muri Siyansi, ubwubatsi, ubugenge no mu butabire bwa Atomike, bari mu gikorwa cy’ibanga kabombo ku rwego rwo hejuru. Muri iki gikorwa nubwo harimo abantu benshi ariko abari bazi uyu mushinga […]

Ejo hazaza ha AFC M23 igihe federalizime izaba yemewe-Maître Réné Abandi

GettyImages 2200021473 web

Byatangajwe na Maître Irené Abandi wa AFC/M23 umwe mubari bagize intumwa zitabiriye ibiganiro i Doha, ubwo tariki ya 26 Nyakanga 2025 hari ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Serena Hotel i Goma. N’ikiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru baturutse impande zose, aho umutwe wa AFC/ M23 wamurikaga ibyavuye mu biganiro i Doha muri Qatar. Umunyamakuru wa Bwiza TV na Bwiza. […]

Perezida Alassane Outtara aziyamamaza manda ya kane ku myaka 83

Le president Alassane Ouattara

Amatora ya Perezida wa Côte d’Ivoire: Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamaza nk’umukandida kumwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo ku ya 25 Ukwakira uyu mwaka. Alassane Ouattara kuva mu 2011, nibwo yagiye ku butegetsi, ubu aka ashaka manda ya kane ku myaka 83. Yagize ati:” Nyuma yo kubitekerezaho neza no mu mutima nama wose, ndatangaza uyu […]

RDC: Ni uruhe ruhare MONUSCO izagira mu gushyira mu bikorwa Itangazo rya Doha?

Nyuma yo gushyira umukono ku itangazo ry’amahame hagati ya Kinshasa na AFC/M23 mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga, ubu amaso yose arareba ishyirwa mu bikorwa ryayo. Muri iyi nzira kandi, impande zombi zayasinye ntizizaba ziri zonyine, kuko zizunganirwa n’inkunga mpuzamahanga, harimo na MONUSCO (Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC). […]

Indege ya Concorde yamamaye ku isi igiye kugaruka

670fc31ca70318649282be89

Nyuma y’imyaka mirongo iri mu gacerere, indege ya Concorde iri mu nzira zo kugaruka mu ruhando rw’indege zifite umuvuduko urenze uwijwi zabayeho za gisivile. Concorde yamamaye cyane iri kwitegura gusubira mu kirere cy’ubucuruzi mu 2026 mu kwizihiza imyaka 50 kuva iyi indege ya mbere yasohoka. Fly-Concorde Limited igamije kongera serivisi zitwara abagenzi ziva muri Amerika […]

Hashyizweho amezi 3 yo gusenya FDLR

17527282 604

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, byashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington ku ya 27 Kamena 2025, bayobowe na Amerika, mu gihe hagitegerejwe gusinywa amasezerano hagati ya Congo na AFC-M23, kuriyi nshuro i Doha, inyandiko ya Washington yashyize hanze ingenga bihe igomba kubahirizwa vuba,nkuko byagarutsweho na bimwe mu bitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi. […]

Menya ubukana bwa Misile ya Oreshnik yo mu Burusiya

Perezida Putin avuga ko Uburusiya bwongereye umusaruro wa misile Oreshnik kabombo muri Missiles Hypersonic zifite ubushobozi bwo kugera i Paris mu minota 15. Mu gihe intambara ikomeje hagati y’Uburusiya na Ukraine.Uburusiya bukomeje gukora mu bubiko ku ntwaro zabo kabombo, ibihugu by’Uburengerazuba bicungira hafi. Muri iki cyumweru dusoje, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko Uburusiya bwongereye […]

Kubera iki Irani iteye ubwoba ibihugu by’uburengerazuba bw’isi?

skynews revolutionary guard 6522347

Tumaze uminsi twumva ibitero bikomeye byakorewe kuri Irani bigizwemo uruhare n’Amerika ndetse na Israel. Impamvu y’ibi bitero benshi bagarutse kukuvuga ko byari bigamije gusenya porogaramu z’intwaro kirimbuzi Iran yari igeze kure. Uyu munsi ndagaruka mu byukuri ku mpamvu muzi z’ibitero bya Isiraheri n’Amerika kuri Irani. Ese koko ibi bitero byari bigamije gusenya gahunda ya Irani […]

Raporo y’ubutasi ivuga ko ibitero bya Amerika bitigeze bisenya gahunda y’intwaro kirimbuzi ya Iran

XCUXIH4AVBNRVGIJD3WXA53EH4

Nk’uko raporo y’ubutasi y’ibanga y’Amerika ibigaragaza, ibiyikubiyemo byasobanuwe n’ibitangazamakuru n’amasoko yakurikiranye iki kibazo, mu ijoro ryo ku wa gatandatu nijoro. Ibitero bya Amerika yagabye mu bigo bya Fordo, Natanz, na Isfahan, ntibyakuyeho ububiko bwa uranium ikungahaye ishobora kuvamo ibisasu kirimbuzi, bitandukanye n’ibyo Donald Trump yashimangiye avuga. Iyi dosiye n’ihwa mu ruhande rwa Donald Trump, ukomeje […]

‘Moses Bridge’ ikiraro kinini ku isi kizaba gihuza imigabane y’Aziya n’Afurika ku nyanja itukura

Misiri na Arabiya Sawudite bigiye kubaka ikiraro cyitiriwe Moses Bridge ( Ikiraro cya Mose). kizatwara miliyari 4 z’amadolari y’Amerika,’Moses Bridge’ kizaba gihuza imigabane y’Aziya n’Afurika ku nyanja itukura. Ibi bihugu bigiye gutangiza umushinga , mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ubukungu no kuzamura umubano w’akarere.Umushinga w’ibikorwa remezo ukomeye, wiswe “Ikiraro cya Mose,” uzagira ibirometero bigera […]

Menya ubwirinzi bw’ikirere bwa Iron Dome bwa Israel na S400 ya Russia

IRON DROME

Muri iki igihe ku isi, ibihugu bya rutura mu bwirinzi, bikomeje isiganwa mu bijyanye n’intwaro zigezweho mu guhagarika ibisasu bishobora kurimbura umujyi nkibyo turi kubona mu ntambara ya Irani na Isiraheri. Uyu munsi, turibanda ku itandukaniro riri hagati ya Iron Dome ya Israel ndetse na S400 y’Uburusiya. Iron Dome na S-400 byombi ni sisitemu zo […]

Perezida Poutine ari guhana Ukraine yihanukiriye nyuma yo kumutwikira intwaro

qergqerg

Nyuma y’ibitero, Ukraine iherutse kugaba ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere mu mujyi wa Bryansk, bikangiza byinshi,Perezida Vladimir Poutine akomeje guhana Ukraine. Ubu Perezida Putin abona White House nk’amahirwe adasanzwe yiboneye yo gutsinda iyi ntambara. Kuri we, Trump ashobora gufata ingamba ebyiri, kandi we na Poutine bombi baratsinze.Urugero rwa mbere: Moscou igeze aho yumvisha Trump […]

Operasiyo Orchard: Mu zitangaje Mossad yaburijemo

BURUNDI1

Mu nkuru z’uruhererekane z’urwego rw’iperereza mpuzamahanga rwa Israel, tumaze iminsi tubagezaho, uyu munsi twabahitiyemo Operasiyo Orchard, imwe muzo Mossad yagizemo uruhare rwatumye Siriya idatunga intwaro kirimbuzi , Koreya ya ruguru yabafashagamo gukora. Jenerali Muhammad Sulaiman wa Siriya yangaga Israel ku rwego ruhanitse, ku buryo yifuzaga ko igihugu cye gikora intwaro kirimbuzi zo guha gasopo Israel. […]

Ni gute Mossad yabashije gutega umutego Hezbollah mu byombo by’itumanaho ibihumbi

81919394 78b1 11ee 9fd5 00163e02c055

Tugenekereje mu Kinyarwanda, ni Urwego rw’iperereza n’Ibikorwa Bidasanzwe,  Uru rwego ruzwi cyane ku izina rya Mossad mu Giheburayo,ni ikigo cy’ubutasi cy’igihugu cya Isiraheli,kimwe mu nzego z’ubutasi zunganira Aman na Shin Bet. Mossad ni urwego rw’iperereza,ruzwiho gukora Operasiyo zitangaje, rushinzwe gukusanya amakuru, ibikorwa by’ubutasi by’ibanga, no kurwanya iterabwoba. Minisitiri w’intebe wa Israel gusa niwe ufata icyemezo […]

Dusobanukirwe umuzi w’intambara ya Ukraine n’Uburusiya- Igice cya Kabiri

2025 02 18T070457Z 1724238479 RC2698AUI1PA RTRMADP 3 UKRAINE CRISIS GERMANY AGENTS 1

Mu gice cya mbere twabagejejeho imvano y’intambara ya Ukraine n’Uburusiya, ibihugu by’abavandimwe bihuje ibintu byinshi. Twagejeje mu 2014. Mu gice cya kabiri aricyo cya nyuma turagaruka uburyo perezida Poutine yabanje kwitegura iyi ntambara igihe kirekire ndetse naho yerekeza.Mu 2015, ubwo intambara yarikomeje mu ntara za Donetsk na Luhansk, OTAN n’Uburayi byarimo gukurura Kiev. Perezida w’Uburusiya […]

DRC: Ibiganiro bya Washington byaba bigeze he?

gpo 6bbxcaaty97

Ikinyamakuru Financial Times (FT) cyatangaje ko abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, baba bafite icyizere ko bashobora kugirana amasezerano na Washington mu kwezi gutaha, kugira ngo bashake ishoramari ry’Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’inkunga yo guhagarika inyeshyamba za AFC/M23 Kinshasa ihora ishinja u Rwanda gutera inkunga. Mu cyumweru gishize, ibiro ntaramakuru by’Abongereza […]

  Nyuma y’ijambo rya Joseph Kabila Kabange, Kinshasa iri mu gacerere harakurikiraho iki?

20250419 004741 1

Joseph Kabila wayoboye Kongo n’umenyekongo utangaje, yari amaze imyaka 6 yaranze kugira icyo avuga kuri politike ya Kongo. Ni umuntu ucecetse cyane ku buryo agusha Kinshasa mu makosa y’ubuhubutsi, afite ubunararibonye bw’uko yayoboye DRC imyaka 18, igihugu cyirwanirwa n’ibihugu by’ibihangange kubera umutungo kamere. Yashoboye kwivana mu bibazo by’ingutu mu ntambara ya kabiri ya Kongo yahuje […]

Amafoto Perezida Trump yeretse Abanyamakuru avuga ku bwicanyi bw’Abazungu muri Afurika yepfo akomeje kurikoroza

21dc trump ramaphosa new1 ghvt videoSixteenByNine3000 scaled

Mu kubonana na perezida wa Afurika yepfo Cyril Ramaphosa, Trump yerekanye inkuru ifite ishusho yimifuka y’imibiri yarimo gushyingurwa. Trump yavuze ko iyo mibiri ari iy’abazungu bo muri Afurika y’Epfo biciwe muri iki gihugu kubera irondaruhu aho atatinye no kubyita Jenoside. Iyo nkuru iriho amashusho,yari amashusho ya videwo ya Reuters yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]

Umuyaga wa Politike muri Tanzaniya ukomeje kujegeza Mama Samia Suluhu

WhatsApp Image 2024 09 01 at 6.18.18 PM

Ibintu bikomeje gushyuha muri Tanzaniya , nyuma yaho abatavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi CCM bashimutwa, bagatabwa muri yombi no kwicwa bunyamaswa. Abakurikirana ibintu hafi muri Tanzaniya bisa naho batangiye kubona ko muri iki gihugu urumuri rw’icyizere cya politiki cyazanywe no kuzamuka kwa Perezida Samia Suluhu Hassan mu 2021 ruri kuzima. Habaye ihumure ryinshi igihe Samia […]

Donald Trump yasebeje Ramaphosa muri White House akoresheje amashusho ahamagarira Jenoside

682e45425ed0e

Perezida wa Amerika Donald Trump yatamaje mugenzi we Cyril Ramaphosa wari waje mu ruzinduko i Washington maze imbere y’abanyamakuru ati “abantu bahunga Afurika y’Epfo kubera umutekano wabo … ubutaka bwabo burafatwa kandi akenshi baricwa”. Ariko Cyril Ramaphosa ntiyemeranya niyi mvugo ya Donald Trump nubwo yeretswe Videwo igaragaza ibimenyetso simusiga. Donald Trump ntaguca kuruhande yashyize hanze […]

U Rwanda rwahawe amafaranga akubye inshuro zirenga 5 ay’Ububiligi bwatangaga

amasezerano

U Rwanda  rwasinye amasezerana n’Umuryango w’Abibumbye kuri gahunda igamije iterambere rirambye (UNSDCF) Izaba ikubye inshuro zirenga 5 iyo rwahabwaga n’ababiligi. Mu myaka ishize, u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’Ububiligi binyuze mu mishinga itandukanye y’iterambere. Iyo mishinga yarifite agaciro ka miliyoni 180 z’amayero mu gihe cy’imyaka itanu (2024-2029). Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwanze inkunga iyo ari […]

Ibyo wamenya ku cyogajuru Parker cyabashije kugera ku izuba

WhatsApp Image 2025 05 21 at 17.42.17

Abahanga bavuga ko icyogajuru Parker, cyasomye Izuba,muri kilometero miliyoni 6.1 zinyenyeri. Nta kindi cyogajuru cyari cyarageze hafi y’Izuba mu buryo butangaje gutya. Ku ya 24 Ukuboza 2024,icyogajuru Parker yanyuze mu birometero miliyoni 6.1 uvuye ku zuba, ku muvuduko wa 700 000 km/h. Parker ifite ingabo ya karubone yashizweho kugirango ihangane n’ubushyuhe bwa 1400 ° C, […]

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Kongo rurasaba Sena gukuraho ubudahangarwa kuri Perezida Kabila

74575 1

Joseph Kabila wabaye perezida wa Kongo imyaka 18,ubutegetsi bwa Felix Tchisekedi bukomeje kumushinja ibyaha byatuma mu rwego rwa politike ya Kongo hazamo igihuhusi. Mu rwego rwa Politike abanyapolitike bo mu gice kivuga igiswayiri bari kwigizwayo. Joseph Kabila usanzwe ari Senateri w’ubuzima bwe bwose, arashijwa ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ibyaha by’intambara binyuze mu byo aregwa […]

Imbunda zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko

54530028621 863eae3929 k

Mu nama mpuzamahanga y’umutekano, nibwo hamuritswe intwaro zikorerwa mu Rwanda maze zitungura abatari bacye.Intwaro zikorerwa mu Rwanda zikorwa n’ikigo cyitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO). Ni uruganda ruherereye i Masoro mu cyanya cy’inganda aho gisanzwe gikora ibikoresho by’ubuhinzi, by’ubwubatsi, ibyuma by’imodoka ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga. Uruganda rwa REMCO rwinjiye mu gukora intwaro rufatanyije […]

Urugendo rwa Perezida Donald Trump mu Barabu, ni amateka mu isi y’ubucuruzi

trump sheikh mohamed

Perezida Trump yaramaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu burasirazuba bwo hagati abashije gukurayo amasezerano y’ubucuruzi y’amamiliyari mu madorali. Politike y’ubucuruzi intwaro ikomeye, Perezida Trump ashyize imbere ngo akureho amakimbirane. Mu rugendo Trump akubutsemo Abou Dabi muri Leta z’unze Ubumwe z’Abarabu , Qatar na Arabie Saudite, yavuze kuri Iran ndetse n’intambara y’Uburusiya na Ukraine. Kuri Iran […]

Satan 2: Imwe mu ntwaro iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi

rs 28 sarmat icbm

Uyu munsi turagaruka ku ntwaro Uburusiya butunze zishobora guteza akaga isi mu gihe haba habaye intamabara ya gatatu y’isi. RS-28 Sarmat.Abarusiya bayita RS- 28 Sarmat,NATO yayihimbye Satani 2. Ni imwe mu ntwaro ziteye ubwoba isi zibarirwa muri Misile mpuzamigabane. Super Heavy Inter continental Ballistic. Sarmat cyangwa Satan 2 n’imwe mu ntwaro zitanga gasopo ku banzi […]