Rwanda welcomes back 106 families returning from DR Congo

On Wednesday, October 8, 2025, Rwanda received 106 families, a total of 382 people returning from the Democratic Republic of Congo, where they had lived as refugees for many years. The group was welcomed at the La Corniche border between Goma and Rubavu by Rubavu District Mayor Prosper Mulindwa. Mayor Mulindwa commended their decision to […]
U Rwanda rwakiriye imiryango 106 yaturutse muri RDC

U Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, rwakiriye imiryango 106 igizwe n’abantu 382 yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abayigize bari bamaze imyaka myinshi baba nk’impunzi. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ni we wabakiriye ubwo binjiraga mu Rwanda banyuze ku mupaka minini wa La Corniche uhuza umujyi wa […]
Ethiopia irashinja Eritrea na TPLF kuba bakomeje kwitegura kuyishozaho intambara

Guverinoma ya Ethiopia yashinje Eritrea guhuza imbaraga n’umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Dr. Abiy Ahmed, mu rwego rwo gushoza intambara kuri kiriya gihugu. Ethiopia yabitangaje biciye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Gedion Timothewos yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres. Muri iyo baruwa yanditswe ku wa […]
Umujyi wa Kigali wasubije Abakorerabushake bari kwishyuza amafaranga yo muri UCI 2025

Bamwe mu rubyiruko rwakoreraga nk’abakorerabushake mu irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya UCI Road World Championships 2025 ryabereye i Kigali, barasaba ubuvugizi nyuma yo kuvuga ko bishyuwe amafaranga make ugereranyije n’imvune bagize. Aba bakorerabushake bavuga ko bakoze iminsi 10, bakora amanywa n’ijoro barinda ibikoresho by’irushanwa ku mihanda, rimwe na rimwe bataruhuka, ndetse ngo bakirirwa ku zuba n’imvura […]
Yishwe n’inzara nyuma yo kwiha ibyo kurya imbuto gusa

Umukobwa witwa Karolina Krzyzak, w’imyaka 27 y’amavuko, yapfiriye muri hoteli yo muri Bali, nyuma yo kumara igihe kinini akurikiza uburyo bw’imirire bukomeye buzwi nka “fruitarian diet” uburyo bushingiye ku kurya imbuto gusa. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, Karolina yari amaze igihe yarahisemo kubaho atarya ibindi byose uretse imbuto, ibintu byamugejeje ku kurwara indwara zituruka ku […]
Polisi yafunze umupolisi wakubise umuturage

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi ASP Clive Nsiima, ukorera mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Directorate) mu gice cya Oil and Gas Protection Unit, nyuma yo kugaragara ku mashusho ya CCTV akubita umukozi wa supermarket kuri Shell Kyanja i Kampala. Amashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Nsiima, wambaye imyenda isanzwe, aterana […]
Abanyarwanda batatu bahawe imyanya ikomeye muri FIFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ryashyize Abanyarwanda batatu mu myanya ikomeye mu nzego zayo z’ubuyobozi, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubunyamwuga, kurwanya ivangura no guteza imbere ikoranabuhanga mu mukino w’amaguru. Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema yagizwe umunyamuryango w’akanama ka FIFA gashinzwe kurwanya ivangura n’irondaruhu (FIFA Anti-Racism and Anti-Discrimination Committee). Aka kanama gafite inshingano zo […]
Burkina Faso yafunze maneko 8 z’Abanyaburayi

Leta ya gisirikare ya Burkina Faso yatangaje ko yafunze abantu umunani bakoraga umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi International NGO Safety Organisation (INSO), ishinja icyo kigo cy’Abaholandi gukora ibikorwa by’ubutasi n’ubugambanyi, ariko uwo muryango wo ukabyamaganira kure, usaba ko abakozi bawo barekurwa. Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana yavuze ko abafashwe barimo Umunyafuransa, umugore w’Umunyafurika ukomoka muri Senegal ariko ufite […]
‘Boss’ w’abacanshuro boherejwe muri RDC yasabye Papa Leo XIV inkunga

Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, yasabye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV gutera inkunga y’amafaranga uriya mutwe kugira ngo ujye kurinda Abakristu bo muri Nigeria bicwa n’intagondwa z’Abayisilamu. Erik Prince ufite abarwanyi mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Papa iriya nkunga mu butumwa aheruka kunyuza ku […]
Bwa mbere u Burundi bwohereje amabuye y’agaciro mu mahanga

Perezidansi y’u Burundi ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira yatangaje ko iki gihugu cyohereje amabuye y’agaciro mu Bushinwa, biba ubwa mbere kiyohereje ku isoko mpuzamahanga. Amabuye y’agaciro u Burundi bwagemuye mu mahanga arimo toni 156 z’ayo mu bwoko bwa “Améthyste’ na toni 104 z’ayo mu bwoko bwa Quartz y’icyatsi. Perezida Evariste Ndayishimiye ni we […]
Abaramyi Chandler Moore na Naomi Raine basezeye muri Maverick City Music

Abahanzi babiri Chandler Moore na Naomi Raine bamenyekanye mu itsinda rimenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitwa Maverick City Music, ko batangaje ko barisezeyemo. Mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ku wa Mbere taliki ya 6 Ukwaki 2025, batangaje ko bafashe umwanzuro wo kuva muri Maverick […]
RIB yasobanuye byimbitse icyatumye ifunga abayobozi 14 bo muri Nyabihu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje amakuru y’uko rufunze abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David n’abandi bafatanyacyaha barimo abakozi bashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu mirenge na ba rwiyemezamirimo. Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira, RIB yasobanuye ko bariya […]
Tshisekedi’s son in deadly nightclub scandal

Reports from the Democratic Republic of Congo (DRC) reveal shocking claims that the family of President Félix Antoine Tshisekedi is allegedly offering $20,000 (approximately Rwf 29 million) to silence the family of a nightclub worker who was recently shot dead by his son, Anthony Tshisekedi. The tragic incident reportedly occurred last Saturday night at Nuovo […]
U Rwanda na Jordan mu nzira zo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Inama ya kabiri ya Komisiyo ihuriweho ishinzwe Tekinike ya Gisirikare hagati y’u Rwanda na Jordan yasojwe uyu munsi kuwa Kabiri ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Iyi nama yaganiriye ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’Igisirikare cya Jordan nk’uko bigaragara ku rukuta rwa RDF kuri X. Ibiganiro hagati y’impande […]
Polisi y’u Rwanda yavuze ku mashusho yagaragaje umupolisi ari kugundagurana n’umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gutangira gukurikirana iby’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi wo mu muhanda agundagurana n’umunyamaguru wari wanze kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda. Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, uwo muturage yari yabujijwe kwambuka mu gihe imodoka zari ziri gutambuka, ariko yanga guhagarara, bituma umupolisi umubuza […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za SNAF ari mu ruzinduko rw’iminsi 6 mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia (SNAF), Major General Odawa Yusuf Rage n’itsinda ry’intumwa ayoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kiri ku Cyimihurura. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu. Ni uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare busanzwe […]
RDF yakiriye umusirikare wayo wari ufungiwe mu Burundi

Umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Sergent Sadiki Emmanuel, wari umaze igihe afungiwe mu gihugu cy’u Burundi, yamaze kugarurwa mu Rwanda. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RDF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yemeje ko uwo musirikare yarekuwe kandi akagezwa mu gihugu cye. Yagize ati: “Yaragarutse, baramuzanye.” Sgt Sadiki yari yarafunzwe nyuma yo kwambuka umupaka wa Gasenyi–Nemba ajya mu […]
Ibiganiro by’amahoro hagati ya Israel na Hamas byatangiriye mu Misiri

Amakuru yizewe aturuka hafi ya Hamas avuga ko ibiganiro bitaziguye hagati ya Isiraheli na Hamas byatangiye kuva ku wa mbere mu Misiri hagamijwe guhagarika intambara ya Gaza. Ku ya 7 Ukwakira 2023, umutwe witwaje intwaro wa Hamas wagabye igitero cy’iterabwoba cyiswe “Umwuzure wa Al-Aqsa” kuri Isiraheli. Abantu 1200 barishwe, abagore bafatwa ku ngufu, naho 251 […]
Burundi: Gen Bunyoni asigaye yumva abantu akajya munsi y’igitanda

Gen Bunyoni ubuzima bwe ngo bwaba bugeze mu kaga aho ubu afite ikibazo gikomeye cy’agahinda gakabije, ibi bitangazwa na Paciphic NININAHAZWE impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu Burundi. Amakuru aturuka i Burundi aratangaza ko uwahoze ari minisitiri w’intebe i Burundi, Gen Bunyoni ufungiye muri gereza ya Gitega ngo amagara ye yaba atifashe neza ku buryo ngo […]
Umuhungu wa Tshisekedi yiciye umuntu mu kabari, bari gutuga Frw miliyoni 29 ngo abiciwe baceceke

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umuryango wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi uri gutuga $ 20,000 (Frw miliyoni 29), kugira ngo umuryango w’umukozi wo mu kabyiniro uheruka kuraswa n’umuhungu we agapfa uceceke. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Anthony Tshisekedi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Tshisekedi yarekuriye urufaya rw’amasasu mu […]
Kinshasa itsimbaraye ku kugenzura ubwenegihugu bw’impunzi zigomba gucyurwa

Mu gihe hakomeje gutekerezwa ku gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda, mu Nama ya 76 ya Komite Nshingwabikorwa y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi iteraniye i Geneve kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2025, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashimangiye ko […]
Bobi Wine yasabye Museveni kumushyikiriza ubutegetsi mu mahoro, na we akamuha uburinzi

Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yijeje Perezida Yoweri Kaguta Museveni ko azamucungira umutekano naramuka amushyikirije ubutegetsi mu mahoro. Kyagulanyi uri mu bakandida bazahatana na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2026, yabitangarije mu karere ka Mityana aho yiyamamarije ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025. […]
M23 yafashe Luke na Mulema

Ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, uduce twa Luke na Mulema two muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru twafashwe n’inyeshyamba za AFC/M23, nyuma y’imirwano ikaze yazihuje n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Abaturage bo muri ruriya duce babwiye ACTUALITE.CD ko nyuma y’ifatwa rya turiya duce, ingabo zo ku ruhande rwa […]
Igihugu cya Afurika kigiye kuba icya mbere ku Isi gitunze Sukhoi-57 nyuma y’u Burusiya

Igihugu cya Algeria biravugwa ko cyamaze kugura indege 12 zo mu bwoko bwa Sukhoi-57 zisanzwe zikorwa n’igihugu cy’u Burusiya. Iby’aya makuru byagiye hanze nyuma y’inyandiko z’ibanga z’ibanga z’uruganda rwa Rostec rwa Leta y’u Burusiya zashyizwe ku karubanda by’impanuka. Izo nyandiko zirimo ubutumwa bw’imbere muri ruriya ruganda, presentation za Power Point, amakuru arebana n’ibikoresho byiganjemo ibya […]
Zelensky yatunguwe no gusanga ibice bigize drones na missiles araswaho n’u Burusiya biva mu bihugu yita inshuti

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko itwuma dukorerwa mu Bwongereza turi mu bice birenga 100.000 byakozwe n’amahanga bikubiye muri za misile n’indege zitagira abapilote zikoreshwa n’u Burusiya mu kugaba ibitero kuri Ukraine. Perezida wa Ukraine yasabye ko ibihano byashyirwa mu bikorwa neza “nyuma yo kuvuga ko ibyuma bimwe bikomoka mu bihugu by’inshuti birimo u Budage, u […]
Nyabihu: Gitifu w’akarere na Perezida wa IBUKA barafunzwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David na Ishimwe Samuel uyobora umuryango IBUKA muri aka karere, bari mu bakozi ba kariya karere bafunzwe bakurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abandi batawe muri yombi ni umukozi w’akarere ushinzwe ibikoresho (Logistique), Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe inyubako mu ishami ry’ubutaka, […]
Kivu y’Amajyepfo: Nyuma ya Nzibira, AFC/M23 iragera amajanja Mwenga na Shabunda

Imirwano yakomeje kuri wa Mbere, itariki ya 6 Ukwakira, hagati y’Ingabo za DRC (FARDC) n’inyeshyamba za AFC / M23 mu ishyamba rya Kibandamangobo, riherereye muri Teritwari ya Shabunda, muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ingabo za leta zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo, zahanganye n’abarwanyi ba M23, zibabuza kugera ku murwa mukuru wa […]
Gasabo: Umugabo akurikiranweho kwica umugore amukubise inyundo

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 ukekwaho kwica umugore amukubise inyundo. Iki cyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 16/07/2025 mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ubwo umugore we w’imyaka 35 yasangwaga mu cyumba yapfuye afite ibikomere mu ijosi, mu nda, no mu mutwe. Iyi nkuru […]
Israel iribuka igitero yagabweho na Hamas cyahitanye abagera ku 1200

Kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira 2023, abarwanyi ba Hamas barenze umupaka wa Israel na Gaza wari urinzwe cyane bagaba igitero ku baturage baturiye umupaka, ndetse no ku bari mu iserukiramuco rya muzika rya Nova. Kuri uyu wa Kabiri, ahantu hatandukanye muri Israel hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka, ariko abantu benshi bo bateraniye ahabereye iryo serukiramuco […]
CENCO yamaganye igihano cy’urupfu cyahawe Joseph Kabila

Inama y’abepisikopi gatolika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENCO), yamaganye igihano cy’urupfu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruheruka gukatira Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu. Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019 yakatiwe urwo gupfa, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu, ibyaha by’intambara […]
P Diddy yatakambiye Perezida Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umuhanzi Sean “Diddy” Combs yamusabye imbabazi nyuma yo gukatirwa imyaka 4 y’igifungo ku byaha yahamijwe. Trump yabivugiye mu biro bye i Washington agira ati: “Puff Daddy yansabye imbabazi.” Diddy yakatiwe ku wa Gatanu n’urukiko rwa New York imyaka ine muri gereza ndetse amande ya […]
Bugesera: Uwari pasiteri muri ADEPR yapfiriye ku ndaya

Mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata, haravugwa urupfu rwa Rwigema Donatien, wahoze ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR, wasanzwe yapfiriye mu buriri bw’inzu y’umugore witwa Charlotte bivugwa ko yicuruza. Amakuru avuga ko Rwigema yageze muri urwo rugo ku wa Gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025, agasanga uwo mugore wari usanzwe atabana n’umugabo, bivugwa ko […]
Igipolisi cy’u Rwanda na Indonesia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, hamwe n’intumwa ayoboye kuri uyu wa Mbere, itariki 6 Ukwakira 2026, bakiriwe na General Listyo Sigit Prabowo, Umuyobozi wa Polisi ya Indonesia. Abayobozi ba polisi zombi bashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagati ya polisi zombi nk’intambwe y’ingenzi mu bufatanye bwa polisi n’ububanyi bw’ibihugu byombi. Umuhango wo […]
Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umusore wari ugiye guhorera urupfu rwa murumuna we

Mu karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru polisi yarashe umwe mu basore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bari bagiye gukora urugomo mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rwa mugenzi wabo. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2025, ubwo abo basore bamenyerewe nk’“Abapari” bari banyoye inzoga maze bahagarika imodoka ya polisi bari bayihuriye mu […]
Canada: Umunyarwanda yishwe n’ingunguru

Landry Cyusa Rutabayiro, umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 30, yapfiriye muri Canada azize impanuka itunguranye. Amakuru yemeza ko Cyusa yaguye ubwo ingunguru yamugwiraga, biza kumuviramo urupfu nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Imvaho Nshya. Nyakwigendera Landry Cyusa Rutabayiro ni umuhungu wa Claudine Marie Solange Nyinawagaga, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA). Cyusa […]
Masisi: Abarwanyi ba M23 bakozanyijeho na Wazalendo/FARDC ahitwa Luke

Imirwano mishya yavuzwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo ahitwa Luke, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwatangiye kumvikana kuva saa 5h00 za mu gitondo nkuko iyi nkuru dukesha Actualite.cd […]
Karongi: Abasore 3 bishwe n’ibuye

Abasore batatu bo mu murenge wa Nyange w’akarere ka Ngororero, bagwiriwe n’ibuye rinini ryari hejuru yabo barapfa ubwo barimo bapakira amabuye mu modoka, mu kirombe kiri mu kagari ka Kamina ho mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi. Abapfuye ni Munyetora Viateur w’imyaka 22, Murara Mathieu wa 23 na Niyigena Robert wa 26; mu […]
Perezida Kagame yakiriye indahiro ya ba Minisitiri Marizamunda na Uwimana Consolée

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira yakiriye indahiro y’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda n’uw’Iterambere n’Uburinganire bw’Umuryango, Uwimana Consolée. Marizamunda na Uwimana bakabaye bararahiranye n’abandi bagize Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, gusa ku wa 25 Nyakanga ubwo bagenzi babo barahiraga bombi bari mu butumwa hanze y’igihugu. Undi […]
Gasabo: Ubushinjacyaha bukurikiranye umusore ushinjwa kwica se amutwikishije lisansi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukurikiranweho kwica se umubyara w’imyaka 76 amutwikishije lisansi. Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku mugoroba w’itariki ya 25/09/2025 mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera. Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uyu musore yasanze se umubyara […]
Tanzania: Tundu Lissu yatangiye kuburana mu mizi ibyumweru bicye mbere y’amatora

Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya, Tundu Lissu, yatangiye kuburanishwa ku byaha by’ubugambanyi mu murwa mukuru Dar es Salaam, ibyumweru bike mbere y’uko iki gihugu kijya mu matora ishyaka rye ryabujijwe guhatanamo. Lissu waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya perezida aheruka mu 2020, yatawe muri yombi muri Mata akurikiranweho […]
Tshisekedi yiteguye guha Trump amabuye ashaka nagarura umutekano mu burasirazuba

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo-Kinshasa, Félix Tshisekedi, avuga ko igihugu cye cyiteguye guha Amerika amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora telefone, imodoka, ndetse n’umuriro w’amashanyarazi, ariko ari uko Washington yemeye kwizeza amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. Mu kiganiro cyihariye na Scripps News yo muri Amerika, Tshisekedi yagaragaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite cobalt […]
Minisitiri w’intebe mushya w’Ubufaransa yeguye

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubufaransa, Sebastien Lecornu yeguye ku mirimo ye nyuma y’amezi make cyane atangiye kuyobora Guverinoma, ibintu byafashwe nk’indi mpagarara nshya mu miyoborere ya Perezida Emmanuel Macron. Ibiro bya Perezida byatangaje kuri uyu wa mbere ko Perezida Macron yakiriye ubwegure bwa Lecornu, wari umwe mu bantu bamwegereye cyane kuva kera. Lecornu yari amaze ukwezi […]
Abakinnyi babiri ba APR FC baravugwaho kuyigurisha muri Egiputa

Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC, Mamadou Sy na Yussif Seidu Dauda baravugwaho imyitwarire idahwitse yatumye bakurwa ku rutonde rw’abakinnye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye mu Misiri, aho ikipe y’Ingabo yahatsindiwe na Pyramids FC ibitego 3–0. Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi barenze ku mabwiriza y’umwiherero (Camp) ku wa Gatandatu, umunsi umwe […]
Centrafrica: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yafashwe akigera ku kibuga cy’indege

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 3 Ukwakira, ku kibuga cy’indege cya Bangui, Dominique Désiré Erenon, Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi n’agakiza ka rubanda (Marche pour la Démocratie et le Salut du Peuple), yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege cya Bangui, muri Repubulika ya Centrafrica. Uyu munyapolitiki wahungiye mu Bufaransa kuva mu 2022, wahoze […]
Tugiye guhirika Tshisekedi ku butegetsi: Gen. Makenga abwira abasirikare hafi 10,000 bashya ba M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yarahiriye guhirika “ubutegetsi bwa bwamunzwe na ruswa” bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Makenga yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira, ubwo yasozaga imyitozo y’abasirikare bashya 9,350 M23 iheruka kunguka. Ni mu muhango wabereye mu gace ka Tchanzu, mu ntara […]
Intumwa za Guverinoma ya RDC na AFC/M23 zirasubira i Doha muri iki cyumweru

Muri iki cyumweru biteganijwe ko i Doha hazakomeza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa AFC / M23, imbere y’umuhuza Qatar. Nk’uko amakuru menshi abitangaza, biteganijwe ko intumwa z’impande zombi zigerageza gukemura ibibazo bimwe na bimwe bikitambika amasezerano, cyane cyane ikibazo cyo kugurana imfungwa, inyeshyamba zivuga ko ari ikintu cy’ingenzi […]
Umufana yaheneye Pogačar

Umukinnyi w’amagare ukomoka muri Slovenia, Tadej Pogačar yatsindiye Shampiyona y’u Burayi mu magare 2025 yabereye mu majyepfo y’u Bufaransa, mu karere ka Ardèche/Drôme. Ariko urugendo rwe rugana ku ntsinzi rwahungabanyijwe n’ibikorwa by’abafana bitari byiza. Ubwo Pogačar yamanukaga mu gice kizwi nka Val d’Enfer, yahuye n’uruvangitirane rw’abafana bamwe bamugaragarije imyitwarire mibi: bamukozeho, bamushyiraho “stickers”, ndetse umwe […]
Rabin byavugwaga ko yaba yarishwe yaba ari mu maboko y’ubutasi bwa gisirikare bw’u Burundi

Umurundi Dieudonné Niyukuri ‘Rabin’ wahoze aba mu Rwanda, biravugwa ko yaba ari mu maboko y’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Burundi. Mu minsi 36 ishize ni bwo Niyukuri wamenyekanye cyane mu biganiro byatambukaga ku miyoboro wa YouTube na bagenzi be Éloi Nkurunziza, Venant Ndikumana, Bonaventure Nkuriyingoma, na Fabrice Ribwirumutima batawe muri yombi. Mu gihe mu […]
Inkunga y’abatinganyi muri Uganda, impamvu leta ikomeje guhagarika imirimo muri USA

Senateri w’Umurepubulikani, John Kennedy, yashinje bagenzi be b’Abademokarate kongera igihe guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze yarahagaritse imirimo (ikizwi nka shutdown) basaba ko hasubizwaho miliyoni 4.2 z’amadorali yo gutera inkunga gahunda z’abaryamana bahuje igitsina n’abihinduje igitsina (LGBTQ) muri Uganda no mu burengerazuba bwa Balkans, mu mpaka zerekana uburyo imfashanyo yari igenewe amahanga zazanye […]
Ihangana hagati ya Kinshasa na AFC/M23 ku kibazo cya viza riracura iki?

Umutwe wa AFC/M23 uyobora ibice by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, uherutse kwemeza ko visa zatanzwe na wo ku banyamahanga ari zo zizaba zifite agaciro gusa. Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa AFC/M23 urashimangira ubuyobozi bubangikanye mu turere umaze kwigarurira. Dukurikije inyandiko iherutse gusohoka ku kibazo cya Visa, igaragaza ko ubu abanyamahanga […]
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yarekuwe

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yarekuwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Amakuru yemejwe n’abari hafi ye avuga ko Nkundineza yasohotse muri gereza ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, yakirwa n’abagize umuryango we n’inshuti ze, barimo n’umunyamakuru Mike Karangwa, bamugaragariza ibyishimo byo […]
Sudani: RSF yohereje drones nyinshi z’ubwiyahuzi zibasiye imijyi ya El Obeid na Kosti

Kuri iki Cyumweru, inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero kinini cy’indege zitagira abapilote mu rukerera, kibasiye imijyi ya El Obeid muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru na Kosti muri Leta ya White Nile. Amakuru aturuka muri ako gace ndetse n’ababyiboneye babwiye Sudani Tribune bati: “Mu gitondo cya kare, itsinda ry’indege zitagira abapilote za RSF […]
Umusirikare wa Tanzania yatunguranye asaba bagenzi be gufata ubutegetsi

Nyuma y’amashusho ‘Umusirikare mu Ngabo za Tanzania, Captain Charles Tesha, yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu asaba Igisirikare cya Tanzania gufata ubutegetsi kuko ari cyo abaturage bizeye, abantu bamwe batangiye kuvuga ko ari video yakozwe na A.I. ariko Umuvugizi w’Igisirikare cya Tanzania yagize icyo avuga kuri ayo mashusho yemera ko uyu ari umusirikare cyangwa yagihozemo […]
Wari uzi ko ibihugu biteye imbere ari nabyo bifite imyenda myinshi !? Dore 10 bya mbere

Imibare yakusanyijwe na Visual Capitalist ku bufatanye na Terzo, irerekana neza ko imyenda myinshi ku Isi yiganje mu bihugu bifite ubukungu bwateye imbere. Ibihugu nka Amerika, u Buyapani, u Bufaransa, n’u Bwongereza byiganje ku rutonde rwashyizwe ahagaragara, bigaragaza ko bimaze igihe byishingikiriza gufata imyenda kugira ngo ibicuruzwa bigurwe, bifashe gahunda z’imibereho, n’ibikorwa remezo. Ubukungu buzamuka […]
Ingabo za UPDF zifatanyije n’iza Somaliya zinjiye mu ndiri yari ikomeye ya Al Shabab

Ingabo za Uganda zikorera mu Butumwa bw’Inzibacyuho bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somaliya (AUSSOM) ziri kumwe n’Ingabo z’igihugu cya Somaliya (SNAF), zinjiye mu ndiri ya Al Shabab mu Mujyi wa Awdheegle muri Lower Shabelle mu rwego rw’igitero gishya gihuriweho cyiswe ‘Operation Silent Storm.’ Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Ukwakira, nyuma ya saa sita, […]
AFC/M23 yungutse abakomando basaga 9000 biteguye guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutefetsi bwa Kinshasa ryatangaje ko muri iki cyumweru dusoza abandi bakomando hafi 10,000 basoje imyitozo ikaze bamazemo amezi, biyongera ku bandi basaga 7000 batorejwe mu kigo cya Rumangabo bamuritswe mu kwezi gushize. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije kuri X, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru yavuze ko ” Umuhango wo gusoza […]
Gasabo: Yasambanyaga umwana w’imyaka 9 w’aho yakoraga akanafata amashusho

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 37 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo ukurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 w’aho yakoraga. Uwo musore yafashwe ku itariki ya 17/09/2025, mu Mudugudu wa Akamamana, Akagali ka karuruma, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, afatirwa mu rugo yakoragamo. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi […]
Burundi: Abakozi 2 b’Iposita bafashwe bashinjwa kunyereza hafi 500,000 Fbu undi aracika

Abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amaposita mu Burundi (RNP) batawe muri yombi bafungirwa i Muramvya, mu Ntara ya Gitega (mu Burundi rwagati), mu gihe uwa gatatu yahunze, bakaba bashinjwa kunyereza hafi miliyoni 500 y’Amarundi. Nk’uko ubuhamya buturuka aho buvuga, Fulgence Manirambona, Umuyobozi w’ishami rya RNP i Muramvya, yatawe muri yombi ku itariki ya 26 Nzeri […]
Mogadishu: Al shabab yagabye igitero gikaze kuri gereza y’urwego rw’iperereza

Kuri uyu wa Gatandatu, abategetsi ba Somalia bavuze ko abarwanyi ba Al Shabab bagabye igitero ku ri gereza irinzwe cyane yo munsi y’ubutaka y’urwego rw’ubutasi mu murwa mukuru, Mogadishu, bituma habaho guhangana gukomeye. Igitero cyibasiye ikigo cya Godka Jilacow, gikoreshwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano muri Somalia, giherereye hafi y’ingoro ya Perezida gifungiwemo abarwanyi ba […]
Tshisekedi ni we wategetse intumwa za RDC kudasinyana amasezerano y’ubukungu n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we watumye igihugu cye n’u Rwanda bidasinyana amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF). Muri iki cyumweru ni bwo ariya masezerano yagombaga gusinywa, gusa birangira Kinshasa yanze kuyasinya ku munota wa nyuma. […]