Laurence Kanyuka yabwiye Tshisekedi ko gutera u Rwanda byaba ari ubwiyahuzi

Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yabwiye Tshisekedi ko gushaka gutera u Rwanda ari nko kwiyahura kubera urwego u Rwanda ruriho mu bijyanye n’ubwirinzi no kubungabunga amahoro. Ni mu kiganiro yagiranye na VOA Afrique abazwa ku ihuriro rya Alliance Fleuve Congo no ku magambo yatangajwe na Tshisekedi ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza avuga ko azasaba inteko […]

Nyaruguru: Bakora kilometero 15 bajya kwivuza ahandi bafite Poste de Sante begerejwe

Mu Kagari ka Kirarangombe, Umurenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, abaturage bagenda ibilometero birenga 15 bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Runyombyi barasaba ko Ivuriro ry’Ingoboka (Poste de Sante) begerejwe ryafashwa gukora neza bakaruhuka izo ngendo. Bamwe mu baturage bavuga ko iri Vuriro ry’Ingoboka rya Kirarangombe bari barahawe rikora nabi kugeza n’aho abajya kuhivuriza […]

Hashyizweho ba komanda bashya ba FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Equateur

Ku cyumweru, itariki ya 7 Mutarama, muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo “hashyizweho” abayobozi bashya b’ingabo mu turere twa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru , Ituri na Equateur. Ba ofisiye bashyizweho, by’agateganyo, ni: Jenerali David Mushimba, umuyobozi w’akarere ka 13 ka gisirikare mu ntara ya Equateur Jenerali Ntambuka Bame, umuyobozi w’akarere ka 32 ka gisirikare muri […]

Perezida Kagame yakiriye Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein

4a2ae7d8af75e0f166eea4bfac10270e.jpg

Ku gicamunsi yo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yakiriye Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein w’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodani kugera muri Village Urugwiro i Kigali aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda bagirana ibiganiro imbonankubone. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali Umwami Abdullah II wa Yorodani yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari […]

Perezida Kagame yakiriye Gen. Dagalo ukuriye umutwe wa RSF wo muri Sudani

gdhhxmixsaapdn5.jpg

Perezida Paul Kagame kuri yu wa Gatanu, itariki ya 5 Mutarama 2024 yakiriye Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, umuyobozi w’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) ziri mu ntambara n’Ingabo za Sudani (SAF) ziyobowe na Gen. Burhan. H.E. President Paul Kagame today 5 January 2024 received General Mohamed Hamdan Dagalo, Commander of Rapid Support Forces (RSF). — […]

U Rwanda rwanyomoje ibyo kuganira na Israel ngo rwakire impunzi zo muri Gaza

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose iri kugirana na Israel bigamije kwakira abanya-Palestine bahunze intanbara ikomeje gusakiranya Israel na Hamas mu ntara ya Gaza. Ni nyuma y’amakuru aheruka gutangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Zman Yisrael byo muri Israel by’uko Guverinoma y’iki gihugu yaba iri mu biganiro n’ibihugu birimo u Rwanda ngo bibe […]

Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’imbwa z’inyagasozi zibarira amatungo

Imbwa z’inyagasozi ziraye mu matungo y’abaturage b’Imidugudu ya Rushahaga na Rusi mu Kagari ka Mutongo, Mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Kane ushize, zica ihene 3 n’intama 2 zinakomeretsa indi hene n’intama. Ni mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, imbwa 62 z’inyagasozi zari […]

Gen. Muganga yeretswe ibikoresho by’ubwirinzi bikorwa na Pakistan

gdajewvb0aahktx.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, hamwe n’itsinda ry’abantu 08 bamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi muri Pakistan, basuye Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga. Mu ruzinduko rwe muri Pakistan, Gen Mubarakh Muganga, kuwa Gatatu, yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu […]

RDF yatangiye gutoza Ingabo za Mozambique, abagera ku 150 basoje imyitozo

Nyuma yo gufasha Mozambique guhosha iterabwoba ry’abajihadiste bafitanye isano na Leta ya Kisilamu, u Rwanda ubu rurimo gutoza abasirikari ba Mozambique mu rwego rwo kubaka igisirikare gikomeye gishobora kurinda igihugu ibitero ibyo ari byo byose kitarinze gusaba ubufasha. Abasirikare bagera kuri 150 bo muri Mozambique bivugwa ko barangije imyitozo ihanitse mu gihugu cy’u Rwanda, mu […]

Abanyonzi 6 ba TotalEnergies bagiye kuza kwitoreza mu Rwanda mbere ya shampiyona

Buri mwaka, Ikipe yo gusiganwa ku magare ya TotalEnergies ijya muri Calpe (Espagne) mu myitozo ibanziriza shampiyona. Iyi kipe yo muri VendĂ©e mu burengerazuba bw’u Bufaransa, izongera kujyayo muri Mutarama 2024, usibye ko abanyonzi batandatu, barimo Mathieu Burgaudeau, Pierre Latour na Sandy Dujardin, batazajyayo. Aba barimo kwitegura kuza mu Rwanda bakahamara igihe cy’ibyumweru bibiri. Iminsi […]

Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu birenga 200 byerekeza ku Kirwa cya Yeonpyeong

Igisirikare cya Seoul cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya rutura birenga 200 ku nkombe y’iburengerazuba, byerekeza ku kirwa cya Yeonpyeong cyo mu majyepfo. Ako kanya, Koreya y’Epfo yatanze integuza yo kwimuka ku baturage bo kuri icyo kirwa – nubwo batigeze bemeza niba bifitanye isano. Amajyepfo yamaganye icyo gikorwa, yita “igikorwa cy’ubushotoranyi” nkuko tubikesha […]

SADC yatangaje uyoboye ingabo za yo muri DRC yemeza ko ziri gufatanya na FARDC

dyakopu_fib.jpg

Umuryango wa SADC wemeje ko ingabo za wo zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku itariki ya 15 Ukuboza 2023 gufasha Guverinoma ya RDC kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu bukomeje kuberamo intambara. Kuri uyu wa Kane, nibwo uyu muryango w’ubukungu uhuje ibihugu bya Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo, ubinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru, watangaje […]

Gen. Dagalo yagiye muri Kenya nyuma ya Uganda, Djibuti na Ethiopia

Kuri uyu wa Gatatu ushize, General Mohamed Hamdan Daglo uzwi ku izina rya “Hemedti”, umuyobozi w’ingabo za Rapid Support Forces, yari i Nairobi muri Kenya, aho yagiranye ibiganiro na Perezida William Ruto. Iyi nama yabaye nyuma yo gushyira umukono, i Addis Abeba, ku itangazo ry’amahoro basinyanye n’abasivili baharanira demokarasi muri Sudani, bibumbiye mu ihuriro Takadum, […]

Rubavu: ‘Abuzukuru ba Shitani’ bongeye kukameza, abaturage baratabaza

img-20240104-wa0009.jpg

Abaturage bo mu mirenge igize Umujyi wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu barasaba inzego zirimo iz’umutekano kubatabara, zikabakiza abazi nk’Abuzukuru ba Shitani’ bamaze igihe babajujubya. Abuzukuru ba Shitani ni agatsiko gasanzwe kiganje cyane mu mirenge irimo uwa Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba na Rugerero Abazi aka gatsiko bavuga ko kagizwe n’ibyiciro bitandukanye, kuva ku bana bakiri bato (bari […]

Uganda: Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abatinganyi yatewe icyuma

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda, Steven Kabuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize yatewe icyuma n’abantu batamenyekanye igihe yari ari mu nzira ajya mu kazi nk’uko bivugwa n’umuryango akuriye. Uyu muryango, Coloured Voice -Truth to LGBTQ, ryacishije ubutumwa ku rubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) uvuga uti: “Amerewe nabi cyane, turasaba […]

Ibitaro bizajya byita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe byafunguwe i Kinyinya

Ibitaro bizajya byita ku bantu bafite indwara n’ibibazo byo mu mutwe byitwa Kigali Referral Mental Health Centre, byatangiye gukora ku mugaragaro. Ibi bitaro bir mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, bizajya byita ku buzima bwo mu mutwe ku rwego ruhanitse, bitewe n’ibikoresho bigezweho ndetse n’abaganga b’inzobere bifite. Bifunguwe mu gihe ubushakashatsi bwa RBC […]

AU yamaganye igitero giherutse kugabwa na RED-Tabara mu Burundi

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yamaganye «  igitero cy’iterabwoba cyakozwe ku itariki ya 23 Ukuboza 2023 ku mupaka wa Vugizo, mu karere ka Gatumba, mu Burundi gituma hapfa abantu makumyabiri, abenshi bakaba ari abasivili  ». Perezida wa Komisiyo ya AU yamaganye byimazeyo iki gitero kibi kandi ashyigikira ibikorwa byose […]

Masaka: Abaturiye icyanya cyahariwe serivisi z’ubuzima bahumurijwe

Nta muturage uturiye icyanya cyahariwe serivisi z’ubuzima cya Masaka uzimurwa, ahubwo abahaturiye bazahabwa amabwiriza mashya yo kubaka ibintu byafasha abazaba bagana amavuriro azaba yubatse muri ako gace nk’uko byemejwe n’Umujyi wa Kigali watangaje ko. Kubera ibikorwa by’ubuvuzi birimo gushyirwa i Masaka, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire mu Mujyi wa Kigali, Muhirwa Solange, yavuze ko bashaka […]

10 Kenyan clubs to grace Heartfelt Genocide Memorial in Rwanda

Ten Kenyan schools and clubs have landed an invite for the Heartfelt Genocide Memorial swimming championship slated for April 16 in Kigali, Rwanda. They include high-flying Umoja Sharks, Porterhouse School, Juja Preparatory, St. Christopher, Blue Marlin Swim Club, Premier Swim Club, Nyahururu Elite School, Lukenya Academy, Seahorses Aquatic Club and M-Pesa Foundation Academy. They will […]

Un éminent pasteur ougandais survit à  une tentative de meurtre

L’Ă©minent chef religieux et homme d’affaires ougandais Aloysius Bugingo a survĂ©cu à  une attaque perpĂ©trĂ©e par des hommes armĂ©s inconnus qui ont tuĂ© son garde du corps dans la capitale, Kampala. Les hommes armĂ©s ont ouvert le feu sur le vĂ©hicule du pasteur Bugingo alors qu’il rentrait chez lui mardi soir dans la rĂ©gion de […]

Ikanzu yambawe na Princess Diana yaguzwe asaga miliyari y’Amanyarwanda

Muri Nzeri 2023, amakanzu atatu yamamaye yambawe na nyakwigendera Princess Diana yagurishijwe muri cyamunara ku madorari ibihumbi n’ibihumbi buri umwe. None, indi kanzu yambawe na Diana yashyizwe mu cyamunara ngo abifite bakomeze gukoresha amafaranga yabo. Iyi kanzu ya Princess Diana ya ballerina-style yakozwe na Jacques Azagury yashyizwe ku isoko mu cyamunara na Julien mu kwezi […]

Somalia yamaganye umuvuno wa Ethiopia wo kwemera Somaliland ngo ibone uko ikora ku nyanja

Igihugu cya Ethiopia cyiyemeje kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga kugirango na yo yemererwe kugera ku cyambu ku Nyanja Itukura. Guverinoma ya Somalia yavuze ko ayo masezerano ari “ukurenga ku busugire bwayo.” Kuri uyu wa Kabiri ushize, Guverinoma ya Somalia yamaganye amasezerano hagati ya Ethiopia n’akarere kayiyomoyeho ka Somaliland. Amasezerano yemejwe ku wa Mbere, azatuma Ethiopia ibasha […]

RNC yasabye Tshisekedi ubufatanye mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda

Ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa rirasaba ubufasha bwa Tshisekedi kugirango rihindure ubutegetsi buriho mu Rwanda ubwo ryamushimiraga ku ntsinzi ye mu matora aheruka atavugwaho rumwe. Iri shyaka mu butumwa ryoherereje Tshisekedi ryemeje ko ryifuza gukorana na Felix Tshisekedi nk’umu ‘guide’ kugirango bagarure demokarasi mu Rwanda, ari na ko bamushimira kuba yongeye gutorwa. «  RNC, ishyaka […]

Israel yiciye muri Liban umuyobozi wungirije wa Hamas

Isiraheli yashimangiye ko iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas i Beirut kitari igitero cyagabwe kuri Libani, mu gihe abanzi bayo bayiburiye ko izabona “igihano” kubera ‘urupfu’ rwe. Umuvugizi wa Isiraheli yavuze ko Saleh al-Arouri yapfuye azize “igitero kidasanzwe ku buyobozi bwa Hamas”. Hamas yamaganye urwo rupfu, mu gihe umufatanyabikorwa wa yo, Hezbollah, we yavuze ko ari igitero […]

Pasiteri Bugingo uzwi cyane muri uganda yarashwe

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko muri iri joro ryo kuri uyu wa 2 Mutarama 2024 , umuvugabutumwa w’icyamamare, Pasiteri Bugingo Aloysius yihutanwe mu bitaro bya Mulago nyuma yo kuraswa n’abantu bitwaje intwaro i Kampala. Pasiteri Aloysius Bugingo, yajyanywe mu bitaro by’igihugu by’icyitegererezo bya Mulago i Kampala nyuma yo kuraswa n’abantu bitwaje imbunda […]

Tokyo: Indege itwara abagenzi yagonze iya gisirikare iri kugwa 5 bahasiga ubuzima

Kuri uyu wa Kabiri, indege ya Japan Airlines yagonganye n’indege y’abasirikare barinda inkombe z’u Buyapani nyuma yo kugwa ku kibuga cy’indege cya Haneda i Tokyo igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Umunyamakuru wa NHK yatangaje ko batanu muri batandatu bari mu ndege ya gisirikare bemejwe ko bapfuye nyuma y’impanuka. Sosiyete ya Japan Airlines yatangaje ko abagenzi n’abakozi […]

Bugesera: Haravugwa umugore n’umugabo bakoze umushinga wo gukura amafaranga mu bagabo

Mu Murenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera haravugwa umuryango abaturage bavuga ko wakoze umushinga wo kugambanira abagabo hagamijwe kubakuraho amafaranga, aho ngo kenshi muri urwo rugo humvikana urusaku abaturage bahurura bagasanga n’umugabo wicajwe hasi agaraguzwa agate, harimo n’abandi bagabo harimo ugaragaza ko ari nyiri urugo uje agasanga umugore we ari gusambana n’undi mugabo bikarangira […]

Une femme rwandaise et son frĂšre arrĂ ÂȘtĂ©s pour un complot prĂ©sumĂ© visant à  tuer son petit ami suisse

Une femme rwandaise a Ă©tĂ© arrĂ ÂȘtĂ©e samedi aprĂšs avoir prĂ©tendument recrutĂ© et conduit un groupe de «  tueurs à  gages  » dans un hĂŽtel oĂ Âč elle projetait de tuer son petit ami suisse, dans le quartier de Westlands à  Nairobi. Elle avait engagĂ© des tueurs à  gages qui Ă©taient des flics infiltrĂ©s pour Ă©liminer son […]

Kenya: Umunyarwandakazi afunzwe akekwaho gushaka kwicisha umukunzi we w’Umusuwisi

Abapolisi bari bigize abicanyi bakodeshwa bafashe umugore w’Umunyarwandakazi na musaza we, batavuzwe amazina, ubwo bateguraga umugambi wo kwica inshuti ye y’Umusuwisi. Kuri ubu uyu mugore afungiwe kuri sitasiyo ya polisi mbere y’uko agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kabiri. Abashinzwe iperereza bavuga ko abo bapolisi babonye amakuru ku mugambi we. Umusuwisi w’imyaka 50 bashakaga kwica […]

Mu gihe USA isaba umucyo ku byavuye mu matora EAC yashimiye Tshisekedi

Amerika yitaye ku byavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe na komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RD Congo (CENI) ku itariki ya 31 Ukuboza 2023, byerekana ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi ari imbere ku bwiganze bw’amajwi. itangazo rya Ambasade ya Amerika i Kinshasa rigira riiti «  Turabizi ko abakandida benshi banze kwakira ibisubizo by’agateganyo. Icyakora, twongeye gushimangira ko […]

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Koreya yaterewe icyuma mu kiganiro n’abanyamakuru

240101212043-01-lee-jae-myung-stabbed-010124.jpg

Ibiro Ntaramakuru Yonhap biravuga ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo yatewe icyuma mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Busan uri ku cyambu. Lee Jae-myung, watsinzwe mu matora ya perezida mu 2022, yatewe icyuma ku ruhande rw’ibumoso rw’ijosi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Uwakoze iki gitero yafatiwe aho. Raporo zivuga ko Lee […]

Kibeho: Messe solennelle de nouvel an pour des pélerins est-africains

6891a35c-531f-42e6-bea1-dfcfd35b06c2-3.jpg

Des centaines de pĂ©lerins venus du Rwanda, du Burundi, de la Tanzanine, de l’Ouganda et essentiellement du Kenya, ont cĂ©lĂ©brĂ© ce premier janvier 2024, sur la Terre Sainte de Kibeho, la messe du nouvel an, qui correspond ordinairement à  la Saint-Sylvetsre. Occasion pour eux, de renouer leurs relations avec le Bon Dieu à  travers la […]

2024: Menya ba Ofisiye Jenerali 52 bari mu kazi muri RDF

Mu kwezi gushize (Ukuboza 2023) Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera ba Ofisiye barenga 700 barimo ba Colonel 17 yahaye ipeti rya Brigadier General (GĂ©nĂ©ral de Brigade). Muri izo mpinduka kandi Umukuru w’Igihugu yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari Lieutenant General, amugira […]

Burundi: Umuryango Inamahoro wanenze ibirego Ndayishimiye ashinja u Rwanda

Umuryango Inamahoro w’abari n’abategarugori baharanira amahoro mu gihugu cy’u Burundi, wanenze ibirego Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda, avuga ko rufasha umutwe wa RED-Tabara. Kuri Marie Louise Baricako, perezidante w’uyu muryango, ngo ibyo birego biragaragaza uburyo Perezida Ndayishmye ashaka guhunga inshingano ze no kudashaka ibisubizo. Marie Louise Baricako yagize ati «  Njye nibaza ko icyo ari […]

2024 Koreya ya Ruguru irateganya kohereza ibindi byogajuru by’ubutasi no kongera intwaro za kirimbuzi

Koreya ya Ruguru yavuze ko izohereza izindi satelite eshatu z’ubutasi za gisirikare, ikubaka drone za gisirikare no kongera intwaro za kirimbuzi mu 2024, mu gukomeza gahunda yo kuvugurura igisirikare cyagerageje intwaro nyinshi muri uyu mwaka. Mu Gushyingo, Pyongyang yohereje icyogajuru cy’ubutasi mu ruzinduko ku nshuro ya gatatu kandi muri uku kwezi, yongeye kohereza misile ikomeye […]

Ingabo za Canada mu kurinda Umujyi wa Goma bivugwa ko M23 ishaka gufata na Bukavu

Abayobozi ba Canada bavuga ko ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’Abanyakanada ari “abafatanyabikorwa b’ingenzi” mu mugambi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye wo kurinda Umujyi wa Goma igitero cy’umutwe w’inyeshyamba za M23. Ni mu gihe raporo nshya y’impuguke za Loni ivuga ko uyu mutwe ushaka gufata Goma ndetse na Bukavu. Nyuma yo ku gahenge imirwano hagati y’umutwe wa M23 […]

SADC irateganya kohereza ingabo 7,000 mu burasirazuba bwa RDC

Umuryango wa SADC yatangiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko wari wabisezeranyije ku itariki 8 Gicurasi mu nama yateraniye muri Namibia, ariko harakibazwa byinshi ku nshingano izi ngabo zizaba zifite. Nyuma y’amezi arindwi hemejwe kohereza izi ngabo, kuri uyu wa Gatatu ushize nibwo abasirikare ba mbere ba Afurika y’Epfo bageze […]

Ethiopia: Igitero ku kibuga cy’urusengero cyahitanye 8 abandi barakomereka

Abatangabuhamya babiri n’ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi baravuga ko igitero cyo mu kirere ku kibuga cy’itorero ryo mu karere ka Oromia muri Ethiopia cyahitanye abantu umunani abandi 5 barakomereka. Umuvugizi wa guverinoma, Legesse Tulu, yateye utwatsi ayo makuru y’igitero cy’indege “avuga ko ari ikinyoma rwose”. Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba z’umutwe […]

Germany’s CDU debates ‘Rwanda plan’ for asylum-seekers

Germany’s conservative opposition party wants to send asylum-seekers to third countries for processing, seeming to follow a model pursued by the UK. But experts are divided over the legal and logistical workability. The conservative Christian Democratic Union (CDU) put the plans for sending asylum-seekers to third countries into the draft of its new “basic principles […]

Muhanga: Batandatu baregwa guhindura imyaka y’abana barekuwe by’agateganyo

Abantu batandatu bari bakurikiranyweho guhindura imyaka y’abana bakinnye irushanwa ryahuje amashuri ya Paris Saint Germain mu kwezi kwa Kamena 2023 barekuwe by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, mugenzi wabo umwe bareganwa akomeza gufungwa. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 27 Ukuboza 2023 ku cyicaro cy’uru rukiko saa munani zuzuye, nibwo urubanza rwasomewe […]

Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza — Frank Gashumba

vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png

«  Ikintu nakwizeza Abagande, Abanyarwanda ntituzatangiza intambara ariko igihe muzatangirira intambara tuzayirangiza. Munyizere. Turi abaturage bubaha amategeko, ntidushobora gutangiza intambara ariko igihe mwatangiza intambara yo kuturwanya nta yandi mahitamo twagira usibye kwirwanaho,  » ibi ni ibyatangajwe na Frank Gashumba, Umuyobozi w’ihuriro ry’Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bazwi nk’ «  Abavandimwe.  » Ni mu Kiganiro The […]

Tshisekedi arashinjwa gushyira abo mu bwoko bwe gusa muri CENI n’urukiko rw’itegeko nshinga

Kuva hashyirwa ahagaragara igice cy’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki ya 20 Ukuboza, igice cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyongereye ibirego kuri Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI), ndetse n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka manda ya kabiri. Uheruka gutunga intoki izi nzego ni Umuvugizi wa MoĂ ÂŻse Katumbi, Olivier Kamitatu, ushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gushaka kuguma ku butegetsi bushyiraho […]

Ruracyageretse hagati ya Uwera Jean-Pierre n’abarimo umupolisi ukomeye bapfa imitungo

5bd590e8-fb28-4f37-9df2-4d130b7e8961.jpg

Uwera Jean-Pierre utuye mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Tetero aravuga ko akomeje gusiragira asiragizwa n’abantu, barimo abakomeye baburana umutungo mu kibazo cyatangiye mbere ya 2010. Muri za 2009 nibwo madamu we, Uwimana Grace wacururizaga imbaho mu Gakiriro ka Gisozi, yishyize hamwe mu kimina n’umupolisi witwa Kimenyi Innocent, icyo gihe wari umupolisi […]

Gaston Glock wakoze masotera yamamaye yamwitiriwe yapfuye ku myaka 94

Gaston Glock, injeniyeri wo muri Autrichia wahimbye imbunda ya Glock, yapfuye afite imyaka 94. Isosiyete ya Glock mu itangazo ryayo yavuze ko umurimo w’uwayishinze “uzakomeza mu mwuka we”. Iyi ntwaro yo mu bwoko bwa masotera (pistol) yakoreshejwe n’ingabo, abashinzwe umutekano, abatunze imbunda n’abagizi ba nabi ku Isi. Iterambere ryayo ryashimangiwe n’umuco wa pop w’abanyamerika ndetse […]

Clare Akamanzi nommé directeur général de NBA Afrique

Clare Akamanzi, avocate en commerce international et en investissements qui a Ă©tĂ© un acteur clĂ© de l’écosystĂšme des affaires du Rwanda et qui promeut les secteurs du tourisme et de l’innovation, a Ă©tĂ© nommĂ©e le 27 dĂ©cembre directrice gĂ©nĂ©rale de NBA Africa. Pendant prĂšs de 20 ans, cette mĂšre de deux enfants a occupĂ© des […]

Rubavu: Bimwe mu bikorwa umwaka wa 2023 usize bibereye ijisho ku bayisura n’abayitembera-AMAFOTO

ubwikorezi_bwateye_imbere_ahubatswe_imihanda_n_amazu_y_abahatuye_aravugururwa.jpg

Umwaka wa 2023, usize hari ibikorwa by’iterambere byiganjemo ibikorwa remezo akarere ka Rubavu kamaze kugeraho bishobora kuba bimwe mu bikurura abatemberera muri uyu mujyi, kuba ukora ku kiyaga cya Kivu ndetse wihariye kugira umucanga (Beach), bituma benshi bahora bumva haza ku mwanya wa mbere muho bahitamo kuruhukira no gutemberera. Ibikorwa by’ibanze Bwiza yasuye, ababituriye usanga […]

Umujyi wa Kigali na RURA bagaragaje aho abazajya kurira ubunani mu ntara bazategera

Mu rwego rwo koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali muri ibi bihe by’iminsi mikuru, ubuyobozi bw’umujyi bufatanyije n’Ikigo ngenzuramikorere (RURA) bwashyizeho gahunda izatangira kubahirizwa kuwa Gatandatu, itariki 30 Ukuboza kugeza ku Cyumweru, itariki 31 Ukuboza, yo gutega imodoka ku bifuza kugana mu ntara zitandukanye. 1. Aberekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, […]

RDC: Umunyapolitiki Franck Diongo wari wahamagajwe n’ubutabera arabarizwa i Paris

Umunyapoltiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba Perezida w’ishyaka rya Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), Franck Diongo, yahamagajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Ukuboza n’ubushinjacyaha ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa-Gombe, icyakora, ntiyitaba kuko ari mu rugendo i Paris mu Bufaransa. Kuri uyu wa Kabiri, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ku […]

Rutsiro: Yafatanwe amasashe ibihumbi 30 yari atwaye mu modoka

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro yafashe umugore w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye mu modoka amasashe ibihumbi 30. Yafatiwe mu Murenge wa Gihango mu kagari ka Kongo-Nili, mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 25 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, ari mu modoka yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i […]

RDF yasubije Perezida Tshisekedi

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye guhangana n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gihe zaba zishoje intambara ku Rwanda. Brig Gen Rwivanga yakomozaga ku biheruka gutangazwa na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wavuze ko ateganya gushoza intambara ku Rwanda. Tshisekedi yabitangaje ubwo yari ahitwa nka […]

Rwezamenyo: Kuri Noheli habonetse umurambo w’umusore umanitse mu giti

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Ukuboza 2023, mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, hagaragaye umurambo w’umusore bikekwa ko yiyahuye hagendewe ku butumwa bwasanzwe muri telephone ye. Umurambo we wasanzwe umanitse mu giti mu Mudugudu w’Umucyo mu Kagari ka Rwezamenyo II mu Murenge wa Rwezamenyo, telephone ye ikaba yasanzwemo ubutumwa yari yanditse […]

Ibinyamakuru byegereye Leta y’u Burundi birashinja u Rwanda kuba inyuma y’igitero cyo mu Gatumba

Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi byegereye leta biravuga ko hongeye kuzamuka umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’igitero giherutse kugabwa mu Murenge wa Vugizo, Zone Gatumba, Komini Mutmbuzi mu Ntara ya Bujumbura, kigambwe n’umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD. Ikinyamakuru burundi-agnews.org cyanditse kiti «  Ubushyamirane bushya hagati y’u Burundi n’u Rwanda: […]

Parike y’Akagera irateganya kuzajya yinjiza byibuze miliyari 3 ku mwaka guhera mu 2025

Parike y’igihugu y’Akagera yo mu Rwanda ivuga ko guhera mu 2025 iteganya kuzajya yinjiza byibuze miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka. Ubuyobozi bwa parike bwavuze ko bukurikira ibimenyetso bifatika byerekana ko amafaranga yinjira yiyongera azafasha ubuyobozi bwa parike gushyira ku munzani amafaranga agenda mu bikorwa byayo n’amafaranga yinjira. Vuba aha, iyi parike, ari na […]

Somalia: Igisirikare kirigamba kwica abarwanyi ba Al Shabaab 130

Kuri iki Cyumweru, itariki 24 Ukuboza, minisiteri y’ingabo ya Somalia yavuze ko byibuze abarwanyi ba al-Shabaab 130 bishwe mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare byabereye icyarimwe rwagati mu gihugu no mu majyepfo, yemeza ko mu minsi itatu ishize bambuye ubutaka bunini umutwe w’iterabwoba ufitanye isano na al-Qaeda. Igisirikare cya Somaliya, gishyigikiwe n’imitwe yitwara gisiikare y’abanyagihugu, cyagiye […]

FARDC yikomye Nyota TV n’ibindi bitangazamakuru

gcjirhcw8aa4ntc.jpg

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kirashinja Televiziyo ya Nyota (Nyota TV) ya MoĂ ÂŻse Katumbi ndetse n’ibindi bitangazamakuru bimwe na bimwe “guhungabanya umutekano, guca intege no gucamo ibice ingabo”. Binyuze muri videwo, yatambutse ku Cyumweru, itariki ya 24 Ukuboza, umuvugizi w’ingabo General Major Sylvain Ekenge, FARDC yaburiye ibi bitangazamakuru. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasomwe […]

Muhanga: Abivurizaga ku Bitaro bya Kabgayi bari mu gihirahiro

Nyuma yo gutangira gusenya zimwe mu nyubako zishaje z’Ibitaro Bikuru bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga, bamwe mu babiganaga bagowe no kumenya aho serivisi zimwe na zimwe zimuriwe. Izo nyubako zishaje zasenywe kugira ngo hubakwe inyubako nshya z’Ibitaro bya Kabgayi bigezweho. Ibitaro bya Kabgayi byubatswe ahagana mu mwaka wa 1937 byubakwa na Diyosezi Gatolika […]

Ngoma: Abaveterineri bashinjwe kwanga gupimira inyama abaturage bataratanga Ejo Heza

Amakuru aturuka mu Karere ka Ngoma, aravuga ko abaturage babagiye amatungo mu isantere ariko ba veterineri bakanga kubapimira inyama kubera ko bataratanga umusanzu wa Ejo Heza mu gihe bifuza akaboga ko kwifashisha muri iyi minsi mikuru, aho ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko bwihanije abaganga b’amatungo bari banze gupimira abaturage akaboga. Ibi byagaragaye mu tugari twa Kibare […]

Uganda: Umuhungu wa Idi Amin yemeje ko ibisigazwa bya se bitazashyingurwa muri Uganda

Umuryango w’uwahoze ari umunyagitugu, Idi Amin Dada, wemeje ko ibisigazwa bye bitazasubizwa muri Uganda ngo ahashyingurwe nyuma y’imyaka 23 ashyinguwe i Jeddah mu gihugu cya Arabia Saoudite. Umuhungu wa Amin witwa Amin Lumumba, avuga ko bakiriye ubusabe bwinshi bw’Abagande bifuza ko ibisigazwa bya se byasubizwa muri Uganda kandi agashyingurwa mu cyubahiro nk’uwategetse igihugu. Lumumba wigeze […]

M23 iremeza ko indege, ibifaru na za drones bya FARDC biri kurasa ku baturage no ku birindiro byabo

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Ukuboza 2023, habaye imirwano ikaze hagati y’Ingabo za Congo (FARDC), zifatanyije na Wazalendno, ndetse n’inyeshyamba za M23 ku muhanda wa Muremure-Karuba ndetse imirwano ikaba ikomeje. Imirwano yamaze akanya gato kandi yavuzwe kuri iki Cyumweru i Mushebere na Bumbasha muri Gurupoma ya Bukombo […]

Kenya: Najib Balala wahoze ari minisitiri yafashwe akekwaho ibyaha bya ruswa

Najib Balala wahoze ari Minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya yatawe muri yombi azira ruswa ivugwa ko irimo miliyari 8.5 z’amashiringi ya Kenya (hafi miliyoni 54 $). Abashinzwe iperereza muri komisiyo ishinzwe imyitwarire no kurwanya ruswa bataye muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza ku kwishyura mu buryo budasanzwe miliyari 8.5 z’amashiringi ya Kenya yagenewe kubaka ishuri […]