Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23

Abarwanyi bagera ku 2000 bo mu mitwe yitwaje intwaro baravugwaho kwerekeza muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bagiye kurwanya M23 imaze irusha imbaraga ingabo za Leta. Umunyamakuru Jimmy Shukran Bakomera wa radiyo Ijwi rya Amerika ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abarwanyi berekeje i Rutshuru barimo […]

Ambasaderi Karega yatangaje ko nta yandi mahitamo abarwanyi ba M23 bafite keretse kuguma muri RDC

Ambasaderi Karega uherutse kwirukanwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko nta yandi mahitamo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafite keretse kuguma muri iki gihugu bakomokamo. Uyu mudipolomate yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique, mu kiganiro cyari cyerekeye ku bibazo u Rwanda rufitanye na RDC byatumye yirukanwa ku butaka bw’iki gihugu kiri mu burengerazuba. […]

Inkuru ya Lina Medina wabyaye afite imyaka 5

Lina Medina ubu afite imyaka 89 y'amavuko

Lina Marcela Medina de Jurado yavukiye muri Peru ku itariki ya 23 Nzeri 1933 , mu muryango w’abana icyenda. Yabyaye ku itariki ya 14 Gicurasi 1939 afite imyaka itanu, amezi arindwi n’iminsi 21. Hagendewe ku bizamini byakozwe n’abaganga, bavuga ko yatwaye inda ataruzuza imyaka itanu. Ni bintu bitakekwaga ko byashoboka bitewe nuko yari ataragera mu […]

Nyaruguru: L’enseignant, à la base de la transformation positive de la socièté

La vice maire Byukusenge remettant une téléphone tablette à Alexis Muhirwa pour ses performances

L’éducation est le socle du développement durable. Ainsi l’enseignant rwandais d’aujourd’hui est appelé à jouer le premier rôle dans la transfomation positive de la societé. L’enseignant que l’on cherche est celui qui encourage ses élèves et les guide afin qu’ils deviennent plus tard des citoyens capables de changer positivement la société et de développer leur […]

Bukavu: Abanyekongo basabye Vladimir Putin kubatabara

Ab'i Bukavu basabye Putin gufasha ingabo zabo mu rugamba zirimo

Abanyekongo bitabiriye imyigaragambyo yamagana umutwe witwaje intwaro wa M23, u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, basabye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya gufasha ingabo zabo mu rugamba zirimo. Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo, yakurikiye iyabereye mu mujyi wa Goma ku wa 31 Ukwakira 2022. […]

Nyarugenge: Babiri barashinjwa kwica umukecuru bakoreraga bakanamwiba

Ubushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu, itariki 2 Ugushyingo, bwaregeye Urukiko ikirego kihutirwa aho burega abagabo babiri bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake . Abaregwa bari mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Umudugudu wa Nonko, bacuze umugambi wo kwica umukecuru witwaga Kabasinga Brigitte baberaga mu rugo banamukorera akazi […]

RDC: Icyoba ni cyose mu batuye mu Mujyi wa Goma

Icyoba kiragenda kirushaho gufata intera mu batuye mu mujyi wa Goma, uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo utuwe n’abaturage barenga miliyoni, kubera uko inyesyamba za M23 zigenda zibasatira ziva mu majyaruguru yawo, bikaba byatumye ibikorwa bimwe by’ubukungu bihagarara kubera ubwoba no gushidikanya . Abaturage bo mu mujyi wa Goma bagaragaza ko bahangayikishijwe […]

Umusirikare wa FARDC yishe arashe umugore we wari utwite amuziza amafaranga

Masika Matiasi Zawadi, umugore w’umusirikare wa FARDC yishwe n’umugabo we mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 2 Ugushyingo 2022 i Loselose, umujyi uherereye nko mu birometero 10 uvuye mu murwa mukuru w’Umurenge wa Ruwenzori, muri Teritwari ya Beni . Amakuru agera ku rubuga l’interview.cd avuga ko umusirikare yarashe […]

Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda

Umugore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Hakizimana Xaverine utuye i Nyagasambu mu karere ka Rwamagana, arashinja umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda. Hakizimana avuga ko yamenyanye n’uyu muhanzi ubwo yari yagiye gukorera igitaramo iwabo mu itorero ADEPR, umudugudu wa Nyarugari muri Paruwasi ya Gishari, barakundana, bigera aho amutera inda, […]

Intego ya ‘School Feeding’ ni ukugira ngo abana barye neza kandi bahage: Dr Ngirente

Uyu munsi wizihirijwe muri B.K Arena

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko intego ya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo by’amashuri izwi nka ‘School feeding’ ari ukugira ngo bajye barya, neza kandi bahage. Ni igisubizo yatanze ubwo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cyo mu karere ka Kayonza, Mushinzimana Emmanuel, yari amaze kumubaza niba ifunguro rihabwa abanyeshuri muri iyi gahunda ritakurirwaho imisoro. Ni […]

Nyabihu: Ikiraro cya Nyamutera kimaze amezi 2 cyangiritse, imodoka ntizicyambuka

Imodoka zihererekanya abagenzi kuko kucyambuka ntibyashoboka

Kwangirika kw’ikiraro cya Nyamutera giherereye mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, kubereye abaturage umutwaro uremereye mu gihe abatunze ibinyabiziga n’ibinyamitende bo babyungukiyemo kuko bishyuza abaturage amafaranga y’ikirenga ku yo urwego ngenzuramikorere (RURA) rwagennye. Iminsi igiye kuba 60 iki kiraro cyangiritse kandi kiri ku muhanda nyabagendwa Musanze-Vunga, umwe rukumbi utagira urubererekero […]

General Kabarebe yavuze ku Banyekongo batwitse ibendera ry’u Rwanda

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ku Banyekongo baherutse kwigaragambiriza ku mupaka, bagatwika ibendera ry’u Rwanda ndetse bagatera amabuye ku butaka bwarwo, barushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 31 Ukwakira 2022 ni bwo Abanyekongo bazindukiye mu muhanda uhuza umujyi wa Goma na Rubavu, bamagana M23 yari imaze […]

Myanmar: Umunyapolitiki w’imyaka 52 yakatiwe imyaka 173 y’igifungo

Urukiko rwo mu gihugu cya Myanmar kiyobowe n’abasirikare rwahaye igihano cy’igifungo cy’imyaka 148 uwahoze ari umudepite mu ishyaka riharanira demokarasi (NLD) ryavuye ku butegetsi, kiyongera ku kindi gihano yari yarahawe ubu Win Myint Hlaing w’imyaka 52, akaba agomba kumara imyaka 173 muri gereza. Iki gihano cyahawe ku wa Mbere Win Myint Hlaing nyuma yo guhamwa […]

Bombori bombori muri Nkamira SACCO y’i Kamembe

Uwayisaba ahakana uburangare n'ubunebwe avugwaho, akabyita akagambane k'abayobozi be

Abanyamuryango ba Nkamira SACCO Kamembe mu karere ka Rusizi baribaza icyakorwa ngo isubire ku murongo uhamye nyuma y’ibikomeje kuyivugwamo by’iyirukanwa huti huti ry’uwari umucungamutungo wayo n’iyegura ryihuse ry’uwayoboraga inama y’ubutegetsi yayo, byose mu buryo budasobanutse, mu gihe havugwamo miliyoni zirenga 17 zaburiwe irengero, zisanga izirenga 5 zishinjwa uwari umucungamutungo wayo ufunzwe, n’ibindi bizagaragazwa n’ubugenzuzi bwa […]

Lt Gen. Mashita uyobora ingabo zirwanya M23 yahuye na Gen. Chavanat wo muri MONUSCO

Lt Gen. Marcel Mbangu Mashita uyobora zone ya 3 y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo tariki ya 1 Ugushyingo 2022 yahuye kandi aganira na komanda wungirije w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), Gen. Benoît Chavanat. Lt Gen. Mashita yaganiriye na Gen. Chavanat uburyo igisirikare cya Leta na MONUSCO byakomeza kwifatanya mu kurinda […]

Koreya ya Ruguru yongeye gukangaranya Abayapani ku nshuro ya kabiri

Koreya ya Ruguru yongeye kurasa misile nyinshi, zirimo na misile zo mu bwoko bwa misile ballistique zambukiranya imigabane (ICBM) bihatira Guverinoma y’u Buyapani gutanga integuza zo kwimuka mu bice by’amajyaruguru no hagati mu gihugu . Iri rasa rya missile ryo kuri uyu wa Kane niryo riheruka mu igerageza ry’intwaro za Koreya ya Ruguru mu mezi […]

Ngabo wiyitiriye ibere rya Bigogwe arashimira Leta umuhanda iri kubaka iwabo

Uyu muhanda uri gukorwa mu Bigogwe witezweho koroshya ingendo

Hirya no hino ku Isi, inka ni itungo rizwi kandi rikundwa cyane. Ikundirwa uruhare rwayo mu iterambere ry’umuryango, mu kunoza imirire ndetse ikaba ifashe runini mu bukungu bw’ibihugu bitari bike. Nko mu muco wo mu Rwanda, inka ifite agaciro cyane. Mu bijyanye n’ubukwe, ubusanzwe bakwa inka. Iyo umuntu aguhaye inka bitewe n’ubucuti mufitanye, kiba ari […]

Yahisemo kwiyahura nyuma yo kwisanga amafaranga y’ishuri yahawe yarayamaze

Umunyeshuri wo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, Denis Tuke, w’imyaka 20, ukomoka mu Karere ka Pallisa mu gihugu cya Ugaanda, biravugwa ko yiyahuye nyuma yo gukoresha nabi amafaranga y’ishuri yari yahawe y’igihembwe cya kabiri n’icya gatatu angana na miliyoni 1.2 y’amashilingi . Umuvugizi wa polisi ya Busoga y’Uburasirazuba, Diana Nandaula, yavuze ko nyakwigendera yakoresheje […]

Perezida Ruto yasengeye ingabo za Kenya zigiye muri RDC

Perezida Ruto ashyikiriza izi ngabo ibendera ry'igihugu

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasengeye ingabo z’iki gihugu zigiye koherezwa mu burasirasuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano waho. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 ubwo yari mu gace ka Embakassi Garrison mu muhango wo gushyikiriza izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe ibendera ry’igihugu, […]

Uko Martin Luther King yafashije umuryango w’umukinnyi wa filimi Julia Robert igihe ivanguramoko ryabicaga

ap_640608054-e1528474284511-1000x779.jpg

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 ya Julia Roberts, umukinnyi wa sinema w’icyamamare muri Hollywood, abafana barimo gusubiramo amateka y’ukuri y’akataraboneka amuhuza n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abirabura, Martin Luther King Jr. n’umugore we, Coretta Scott King . Ku wa Gatanu, ubwo Roberts yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, abakoresha imbuga nkoranyambaga baganiriye kuri videwo y’ibiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gayle […]

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko gushyiraho Mwarimu Shop bidashoboka

Umunsi mpuzamahanga w'umwarimu wizihirijwe muri B.K Arena

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda yasanze gushyiraho iguriro bwite ry’abarimu (Mwarimu Shop) bidashoboka kuko byagorana cyane. Ni igisubizo yahaye umwarimu wari umubajije niba igitekerezo cyo gushyiraho iri guriro cyaribagiranye, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu. Dr Ngirente yavuze ko basanze gushyiraho iri guriro […]

Dr Habumuremyi yamaze kwishyura uwamujyanye mu rukiko

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yamaze kwishyura Bizimana Daniel wamujyanye mu rukiko ideni ry’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 3,200,000 yavugaga ko yari yaramwambuye. Bizimana aherutse gutangariza BWIZA ko ari umwe mu Dr Habumuremyi yari yarahaye sheki zitazigamiye; icyaha cyafungishije uyu munyapolitiki kugeza mu Kwakira 2021 ubwo yafungurwaga nyuma yo gutakambira Perezida Kagame. Uyu muturage […]

RDC: Nyuma ya Ambasaderi w’u Rwanda barifuza ko n’uwa Uganda yirukanwa

Nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yirukanwe I Kinshasa, umuryango utegamiye kuri leta, Filimbi, urasaba ko na Ambasaderi wa Uganda yamukurikira ndetse hakongerwa imbaraga mu kwamagana iki gihugu nk’uko bimaze iminsi bikorwa ku Rwanda, ibihugu byombi bashinja gutera inkunga umutwe wa M23 ushobora gufata na Goma igihe icyo […]

Koreya zombi zahererekanyije ibisasu bya missile bwa mbere ku nkombe zabyo

Koreya y’Amajyaruguru n’iy’epfo zarashe misile zigwa mu mazi ku nkombe z’impande zombi bwa mbere . Seoul yihoreye kuri uyu wa Gatatu nyuma y’amasaha atatu Pyongyang irashe misile yaguye mu birometero biri munsi ya 60 (37mi) uvuye mu mujyi wa Sokcho wo muri Koreya y’Epfo. Igisirikare cy’amajyepfo cyavuze ko uku ari ukuvogera ubutaka bwabo “kutemewe”. Yarashe […]

Nyagatare: Hafashwe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe Magendu

Ku wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu karere ka Nyagatare, yafashe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda . Uwitwa Nisingizwe Maria ufite imyaka 28 y’amavuko, ni we wafatanywe ayo mabaro ubwo […]

Monusco yataye ibirindiro bikomeye yari ifite i Rumangabo

Kuri uyu wa Kabiri ingabo za Monusco zavuze ko zavuye mu birindiro zari zifte muri Rumangabo nyuma y’aho aha higaruriwe n’umutwe wa M23 . Izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zafashaga iza leta ya Repubulika ya Demokarasi yaa Congo, FARDC, mu kurwanya inyeshyamba za M23 ziherutse kwigarurira umujyi wa Kiwanja ku wa Gatandatu ushize nyuma ya Rutshuru. […]

Perezida Kagame yavuze impamvu EAC idakwiriye kwishingikiriza inkunga zivuye hanze

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) idakwiriye kwishingikiriza inkunga zivuye hanze kuko bidindiza imishinga na gahunda z’uyu muryango. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iri kubera mu Rwanda. Yagize ati” EAC ntibona […]

Ibyiza 10 byo gukoresha ubuki ku mikorere y’umubiri no ku buzima muri rusange

Ubuki, ubutunzi bw’umutiba, ni kimwe mu bintu bifitiye umubiri akamaro kenshi. Uko wabukoresha kose inyungu zabwo zirazwi neza mu bijyanye n’ubuzima, ubwiza, n’ibindi . Ubuki bukorwa n’inzuki binyuze mu ndabyo cyngwaa iindi biti, ariko bukagira akamaro kanini mu mikorere y’umubiri wacu n’ubuzima muri rusange. Hariho ubwoko bwinshi bw’ubuki, bwifashishwa mu buvuzi ukurikije ibyo buri wese […]

Iby’ingenzi ku munsi wahariwe abapfuye wizihizwa cyane muri Mexico

Umunsi w’abapfuye Día de Muertos ni umwe mu y’ingenzi yizihizwa cyane muri Mexico, bivugwa ko wabayeho mbere y’uko abaturage bo mu gihugu cya Espagne batangira kwimukira muri iki gihugu kiri ku mugabane wa Amerika. Uyu munsi waje kwivanga n’imwe mu migenzo yo mu idini gatolika yo hambere. Abawizihiza bavuga ko kwibuka abapfuye ari kimwe mu […]

U Burusiya bwaba bushaka gukoresha abahoze muri special forces ya Afghanistan muri Ukraine

Abahoze ari abajenerali batatu ba Afghanistan batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, ko abasirikare ba special forces ba Afghanistan barwananye n’ingabo z’Abanyamerika nyuma bagahungira muri Iran nyuma y’uko Amerika ivanyeyo ingabo za yo mu mwaka ushize, ubu barimo guhabwa akazi n’u Burusiya kugira ngo barwane muri Ukraine . Bavuze ko Abarusiya bifuza gukurura ibihumbi by’abahoze ari abakomando […]

Guverineri Gen. Constant Ndima arasanga imyigagambyo ishobora koroshya icengera ry’umwanzi

Guverineri wa gisirikare w Kivu y’Amajyaruguru arahamagarira sosiyete sivile n’imitwe y’abenegihugu kwirinda gutegura imyigaragambyo y’abaturage vuga ko ishobora koroshya icengera ry’abanzi . Mu itangazo ryasomwe n’umuvugizi wa FARDC kuri uyu wa Mbere, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Constant Ndima Kongba, arahamagarira abaturage kwishyira hamwe inyuma ya FARDC kugira ngo harangizwe icyo yita intambara idafite ishingiro […]

Uganda: Abantu bitwaje intwaro bishe abapolisi 2 mu gitero kuri station ya polisi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abantu bitwaje imbunda batamenyekanye bishe umuyobozi mukuru (OC) w’iperereza hamwe n’umupolisi muto, abandi barakomereka mu gitero cyagabwe kuri Station ya Polisi ya Busiika mu karere ka Luweero . Umuyobozi muri aka karere, Richard Bwabye uyoboye komite ishinzwe umutekano y’akarere, yavuze ko abagabye igitero bateye ahagana mu ma saa […]

Perezida Ndayishimiye yohereje Lt Gen. Ntigurirwa i Kinshasa

Lt Gen. Ntigurirwa yajyaniye Tshisekedi ubutumwa bwerekeye ku mirwano ibera muri RDC

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yohereje i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) Lieutenant Général Ntigurirwa Silas. Perezida Ndayishimiye yahaye Lt Gen. Ntigurirwa ubutumwa bwihariye bwerekeye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’imishyikirano y’i Nairobi, abushyikiriza Félix Tshisekedi. Ibiro bya Perezida w’u Burundi […]

Umuhungu wa Lumumba arifuza ko amasezerano Congo yagiranye n’u Rwanda yahagarara imipaka igafungwa

Guy Lumumba, umwe mu bahungu ba Minisitiri w’intebe wa mbere wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Ukwakira, ko amasezerano yose yashyizweho umukono hagati y’igihugu cye n’u Rwanda yahagarikwa ndetse imipaka ihuza ibihugu byombi igafungwa . Yishimiye kandi icyemezo cyafashwe mu masaha 48 ashize n’inama y’igihugu y’ubwirinzi cyo kwirukana […]

Leta iratekereza uko izafasha abaturage badafite uburyo bwo kuhira batabona n’aho bakura ibyo kurya

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa, arizeza ibiribwa abaturage badafite icyizere cyo kuzabona umusaruro, bitewe n’imvura yabuze hamwe na hamwe mu Gihugu . Agace ka Afurika u Rwanda ruherereyemo gakomeje gutaka ibura ry’imvura y’umuhindo w’uyu mwaka, by’umwihariko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu abahinzi barimo kugaragaza ko babuze imvura, bigatuma imyaka […]

Musanze: Ikiraro cyari kimaze amezi atanu gicitse kigiye kubakwa n’abaturage

Ni uku abanyeshuri bambuka uyu mugezi

Ku bwo kurambirana no gukomeza kubangamira imigenderanire n’imihahirane mu baturage, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze biyemeje kwishakamo ibisubizo bakubaka ikiraro cya Rwebeya kimaze amazi atanu cyangiritse kikabura gisana n’ubwo ubuyobozi bw’akarere bwari bwarabyiyemeje ubwo cyangirikaga mu kwezi kwa Gicurasi 2022. Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange […]

USA yavuganye n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda na RDC, igira icyo ibasaba

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zavuganye n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku kibazo cy’umutekano muke cyateje umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu byo muri Afurika. Ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022 byabanje kwamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23 […]

Abantu bitwaje intwaro barashe ku bazunguzayi barindwi bahasiga ubuzima

Abantu bitwaje imbunda barashe ku bacuruzi bo mu muhanda (abazunguzayi) ndetse no ku bantu bari bari hafi aho ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ushize, bahitana abantu barindwi abandi bane barakomereka mu gace ka Finetown, mu majyepfo ya Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Umuvugizi wa polisi, Brigadier Brenda Muridili yagize ati: “Biravugwa ko abakekwaho icyaha bagera […]

Felix, duhe intwaro kandi tuzatsinda u Rwanda – Abari mu myigaragambyo i Goma

Nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana umutwe wa M23 bavuga ko ufashwa n’u Rwanda yatangiye kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Goma, abigaragambya baramukiye mu yindi myigaragambyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere berekeza ku mupaka wa Grande barrière utandukanya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda . Ku munsi wa kabiri w’imyigaragambyo yo kwamagana M23 […]

Ibice bitandukanye bya Ukraine birimo Kyiv byongeye kuraswaho bikomeye n’u Burusiya

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru wa Ukraine, habyukiye urusaku rw’ibisasu. Abayobozi b’uturere two mu majyaruguru, mu burasirazuba no hagati muri Ukraine na bo bavuze ko twagabweho ibitero bya misile. Reuters yatangaje ko umwotsi wagaragaraga hejuru ya Kyiv nyuma y’iturika ry’ibisasu bigera ku 10 . Umuyobozi […]

Uhuru Kenyatta yasabye FARDC na M23 guhagarika imirwano

Umunyapolitiki Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yasabye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, n’umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano. Ni ubutumwa yatanze mu gihe imirwano y’impande zombi yafashe intera muri iyi minsi, aho M23 yafashe uduce dutandukanye muri teritwari ya Rutshuru turimo Ntamugenga, Kiwanja n’ibirindiro bya FARDC bya Rumangabo. Uhuru mu […]

Ikiraro cyari giherutse kuvugururwa mu Buhinde cyapfiriyeho abantu basaga 140

Umubare w’abantu bapfuye umaze kwiyongera ugera ku bantu byibuze 141 nyuma y’isenyuka ry’ikiraro gishya cyavuguruwe muri leta ya Gujarat mu Buhinde, mu gihe abayobozi bavuga ko abashinzwe ubutabazi bavanye imirambo myinshi mu ruzi rwa Machchhu kuri uyu wa Mbere . Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano wa Gujarat, Harsh Sanghavi, ngo aya makuba yabaye ahagana mu […]

Icyemezo cyafashwe tugiye kwisubiza ikizwi cyose nk’ubutaka bwa RDC – Gen. Mpezo Bruno

Komanda mushya w’akarere ka 34 ka gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Major Mpezo Mbele Bruno, yaraye ageze i Goma kuri iki Cyumweru asaba abaturage gutuza ndetse asezeranya kugarura amahoro no kwisubiza ibice byose byafashwe n’inyeshyamba za M23. Akigera i Goma, Gen. Mpezo yahaye ikiganiro abanyamakuru atangaza ko ni biba ngombwa ko banatanga ubuzima bwabo bazabutanga. […]

Umujyi wa New York ugiye kwishyura miliyoni 36$ abahamijwe kwica Malcolm X barengana

Abagabo babiri bahamijwe icyaha cyo kwica Malcolm X mu 1965 barengana igihano bahawe kigateshwa agaciro umwaka ushize, bazahabwa miliyoni 36 z’amadolari y’indishyi n’umujyi na Leta ya New York . Umwunganizi wabo David Shanies yagize ati: “Amahano y’iyicwa rya Malcolm X yumvikanye ku isi hose, kandi yiyongera ku kuba yaratumye inzirakarengane ebyiri z’abasore b’abirabura bafungwa “. […]

Le Rwanda regrette la décision de la RD Congo d’expulser son émissaire

Le gouvernement rwandais a déclaré dimanche qu’il regrettait la décision de la République démocratique du Congo (RDC) d’expulser son émissaire . Le gouvernement de la RDC a ordonné samedi à l’ambassadeur rwandais Vincent Karega de quitter le pays dans les 48 heures en raison du soutien présumé du Rwanda aux rebelles du Mouvement du 23 […]

Brazil: Lula da Silva yongeye gutorerwa kuyobora Brazil nyuma y’imyaka 12 avuye ku butegetsi

Luiz Inácio Lula da Silva yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Brazil, ariko hamwe na Jair Bolsonaro uriho ubu utemera ko yatsinzwe hari impungenge ko ashobora kujuririra ibyavuye mu matora . Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bushinzwe amatora muri iki gihugu, kuri iki Cyumweru Lula yabonye amajwi 50.8 ku ijana mu gihe Bolsonaro, wari umaze manda imwe ku […]

LUCHA irashinja FDLR kuyicira undi munyamuryango

Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) urashinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR kuwicira umunyamuryango witwa Kipuni Anselme wari ufite imyaka 22 y’amavuko. Uyu muryango usobanura ko Kipuni yiciwe mu gace ka Ngura, Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru ubwo yari avuye mu isambu ye tariki ya 28 Ukwakira 2022. Iti: “Umuvandimwe […]

USA yeruye ko ‘RDF ifasha M23’, Ambasaderi Karega arirukanwa, Dr Habumuremyi asubira mu butabera: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku butabera, umutekano na politiki. Harimo: Isubirwamo ry’urubanza rwa Prince Kid Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 28 Ukwakira rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuburanisha urubanza rwari rwarapfundikiye rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid. Umucamanza yasobanuye ko gukomeza uru rubanza byatewe n’uko ubuhamya […]

Rusizi: Ababaruramari b’umwuga bo mu bigo bya Leta bavuga ko umushahara bahabwa ukiri hasi

Bamwe mu babaruramari b’umwuga bakorera Leta, bavuga ko impamvu usanga bimwe mu bigo byayo bikunze kwitaba PAC bishinjwa imicungire mibi y’umutungo ari uko ababaruramari babizobereyemo bahora bayicika bigira aho bavuga ko bahembwa neza hagasigara ababa bameze nk’abiga bikabangamira imikorere inoze, bagasaba MINICOFIN gukora ubuvugizi ku nzego zishinzwe gushyiraho amategeko, igashyiraho itegeko ryihariye rigena imishahara yabo. […]

Libani: Umugabo yapfiriye kuri televiziyo imbonankubone ubwo yari guhatwa ibibazo

Umugabo wo muri Libani uregwa gucuruza ibicuruzwa hanze y’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko yafashwe n’umutima ubwo yari ari guhatwa ibibazo apfira kuri televiziyo imbonankubone mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize. Shukrallah Maalouf, umucuruzi mu bijyanye n’ibiryo by’amatungo yari umushyitsi mu kiganiro, kuri Televiziyo ya Al Jadeed yo muri Libani, kigaragaza imanza za ruswa kitwa […]

Kinshasa: Abantu 11 barimo abapolisi 2 ni bo bapfiriye mu gitaramo cya Fally Ipupa

Kuri uyu wa Gatandatu, abakunzi ba muzika icyenda n’abapolisi babiri ni bo bapfiriye mu gitaramo cy’umuririmbyi w’icyamamare, Fally Ipupa, cyabereye kuri stade nini y’i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yari yakubise yuzuye no hejuru, nk’uko Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na minisitiri w’umutekano, Daniel Aselo, yabitangaje . Amakuru y’ibanze yari yashyizwe ahagaragara […]

U Rwanda rwamenyesheje RDC ko ruri gukurikiranira ubudahumbya imyitwarire y’abasirikare bayo ku mbibi

Leta y’u Rwanda yamenyesheje iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ko iri gukurikiranira ubudahumbya imyitwarire y’ingabo z’iki gihugu cy’abaturanyi ziri kurwanira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 hafi y’imbibi zibitandukanya. Ubu butumwa bugaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rishingira ku cyemezo cyafashwe na Leta ya RDC cyo kwirukana Ambasade […]

Goma: Abari mu myigaragambyo batwikiye ibendera ry’u Rwanda ku mupaka

capture-27.jpg

Kuri iki Cyumweru, itariki 30 Ukwakira, mu Mujyi wa Goma hadutse imyigarambyo itunguranye yo kwamagana ifatwa rya Rutshuru na Kiwanja, aho Abanyekongo bagaragaye batwika ibendera ry’u Rwanda ku mupaka . Ni imyigaragambyo yadutse nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu, umutwe wa M23, abayobozi ba Congo bavuga ko ufashwa n’u Rwanda, wigaruriye imijyi ya Rutshuru na […]

Centrafrica: Ingabo z’u Rwanda zakoranye umuganda n’abaturage zinabavurira ubuntu

fgodxwhwiaic5hh.jpg

Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu , ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) zakoranye umuganda n’abaturage kandi zivura abaturage 110 bo muri Bossembele mu Mudugudu wa Yalomoni, mu burengerazuba bw’igihugu, mu bilometero 150 uvuye i Bangui . Uyu muganda rusange wari ugizwe no gukuraho ibihuru no kubaka ahacururizwa amatungo […]

U Burusiya bwemeje ko mu ntangiriro za 2021 bwahaye RDC toni 160 z’imbunda n’amasasu

Mu kunyomoza ibiherutse gutangazwa, kuri uyu wa Gatandatu, bubinyujije kuri Ambasaderi wabwo i Kinshasa, u Burusiya bwemeje ko bwahaye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntangiriro za 2021, toni zirenga 160 z’intwaro n’amasasu . Ibi bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Burusiya muri DRC bije bisubiza inyandiko y’ikinyamakuru Africa Intelligence giherutse kwemeza ko DRC n’u Burusiya […]

Niyo Bosco abona ageze ku rwego rwo kunganira Murindahabi

Niyo Bosco na Murindahabi baremeza ko batigeze bashwana

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse gutangaza ko yatandukanye na MIE Empire yamurebereraga inyungu mu muziki, abona ageze ku rwego rwo kunganira umunyamakuru Murindahabi Irené kuko ngo akazi kamaze kumubana kenshi. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’uyu munyamakuru wamuhaga ubujyanama, yasobanuye ko bitandukanye n’ibyo bamwe bibwiraga, batigeze bashwana. Niyo Bosco yabwiye Murindahabi ati: “Nakabaye ndi umwe mu […]