Igisirikare cy’u Rwanda gifite amateka yihariye cyane ko cyaranzwe n’impinduka zikomeye, zatewe ahanini n’uko abenshi bahoze mu cya Leta yabanje ya Habyarimana Juvénal bagisezeyemo, abandi bakurikiranwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abahisemo kurema umutwe witwaje intwaro wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Ubwo Inkotanyi zari ziturutse muri Uganda zabohoraga igihugu mu mwaka w’1994 na nyuma y’aho, hari abasirikare bake bahoze mu ngabo za Leta yabanje bahisemo kuguma mu gisirikare cy’igihugu. Abo barimo General (Rtd) Marcel Gatsinzi, umugabo ufite imyaka 75 y’amavuko.
Gatsinzi yavukiye ku Muhima mu mujyi wa Kigali tariki ya 9 Mutarama 1948, yiga amashuri abanza kuri Sainte Famille n’ayisumbuye muri Collège Saint-André iherereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, aho yakuye impamyabumenyi ya A2 (diploma) mu mwaka w’1968.
Ku myaka 20 y’amavuko nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe na Leta, yahise ajya kwiga amasomo y’igisirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESM (Ecole Supérieure d’Officiers Militaires) i Kigali muri Werurwe 1970, ubwo yasozaga amasomo yo ku rwego rw’abofisiye bato, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant, mu 1973 ahabwa irya Lieutenant. Hari ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda.
Gatsinzi yakomereje amasomo mu Bubiligi, aho mu 1974 yize mu ishuri rikuru rya gisirikare ‘Royal High Institute of Defence’, kugeza mu 1976 ubwo yambikwaga ipeti rya ‘Captain’. Hari hashize hafi imyaka 3 Habyarimana agiye ku butegetsi, ahiritse Kayibanda.
Ku butegetsi bwa Habyarimana, Gatsinzi yayoboye ishuri rikuru rya gisirikare ry’abofisiye, ESO, ryabaga i Butare (ubu ni mu karere ka Huye, intara y’Amajyepfo), ubwo indege yarimo Habyarimana yaraswaga tariki ya 6 Mata 1994, agirwa Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda kugeza ku ya 17 Mata 1994 ubwo yazikurwagaho. Icyo gihe yari afite ipeti rya Colonel.
Bivugwa ko gukurwa kuri iyi nshingano byatewe n’uko Gatsinzi yari akomeje kudashyigikira jenoside yakorerwaga Abatutsi. Byatumye asimburwa na Maj. Gen. Augustin Bizimungu. BBC News, mu nkuru yayo yo ku wa 11 Gicurasi 2011, isobanura ko byagizwemo uruhare na Théoneste Bagosora wavugaga rikumvikana ku butegetsi bwa Habyarimana.
N’ubwo ariko yakuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru, Gatsinzi yaje guhabwa ipeti rya Brigadier General kugeza ubwo yinjiriye mu ngabo z’Inkotanyi muri Nyakanga 1994, ubwo zari zimaze guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi no gufata ubutegetsi, cyane ko ari umwe muri bake batashyigikiraga ubu bwicanyi.
Gatsinzi yinjiye mu gisirikare kiriho ubu avuye mu buhungiro i Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Asobanura uko byagenze, yabwiye itangazamakuru ati: "Intambara irangiye ntabwo icyo gihe nari nkiyobora inite (unites) kandi guverinoma nshya yatangaga amatangazo avuga ko umuntu utarijanditse muri jenoside yakorewe Abatutsi yataha agafatanya n’abandi kubaka igihugu."
Yunzemo ati: "Ni bwo nahise mfata icyemezo cyo kugaruka, cyane ko nta kibi nari niyiziho. Nyuma ya jenoside naje mfite ipeti rya Brigadier General ariko kubera hari amapeti nari narahawe na guverinoma y’abatabazi ngarutse, natangiriye kuri Colonel kuko harebwaga amapeti yo kugeza ku wa 6 Mata 1994."
Mu gihe Inkotanyi zari zafashe ubutegetsi, Gatsinzi wari wasubiye ku ipeti rya Colonel yahawe inshingano zitandukanye kuva mu 1995, guhera ku w’Umugaba Mukuru wungirije, Umuyobozi Mukuru wa jandarumori (Gendarmerie) n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rwari rushinzwe umutekano mu mwaka w’2000; ari na bwo yahawe ipeti rya Major General.
Yabaye kandi Minisitiri w’ingabo mu mwaka w’2002 ubwo yasimburaga Brig. Gen. Emmanuel Habyarimana kugeza mu 2010 ubwo yagirwaga Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi kugeza mu 2013. Yambitswe ipeti rya General ‘Full’ muri Nyakanga 2004 hamwe na mugenzi we, James Kabarebe wari Umugaba Mukuru.
Nyuma y’imyaka igera kuri 45 ari mu gisirikare cy’igihugu, General Gatsinzi yasezerewe mu mwaka w’2013, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ubu ari kubarizwa i Brussels mu Bubiligi.
Abandi basirikare b’u Rwanda bahawe ipeti rya General ’Full’ nyuma ya Gatsinzi ni aba gusa: Fred Ibingira, James Kabarebe, Patrick Nyamvumba na Jean Bosco Kazura.
Tanga igitekerezo