
Umutangabuhamya witwa Bwanakweli Jean Bosco Ubushinjacyaha bwari bugiye kwifashisha mu buhamya bushinjura Twahirwa Séraphin yateje impaka zikomeye mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi.
Mu masaa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, ku masaha y’i Kigali, ni bwo urukiko rwari ruhaye umwanya uyu mutangabuhamya wabaye i Karambo (ubu ni Gatenga) kugira ngo ashinjure Twahirwa.
Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yavuze ko Bwanakweli atari ku rutonde rw’abatangabuhamya we n’umwunganizi we basabye, ahubwo ko basabye uwitwa ‘Kalisa’, bityo ko adakwiye guhabwa umwanya ngo atange ubuhamya bwe.
Uyu munyamategeko yasabye ubushinjacyaha gushaka Kalisa, agatanga ubuhamya bushinjura. Ati: “Uwo twasabye ni Kalisa. Twababwiye aho atuye, ni inshingano zanyu zo kumushaka, agatanga ubuhamya muri uru rubanza.”
Perezidante w’urukiko yasubije Me Lurquin ko ku rutonde rw’abatangabuhamya, atabonaho uwitwa Kalisa, maze na we ahita abaza uyu mucamanza ati: “Ngaho nsobanurira neza. Ese nigeze nsaba uwitwa Bwanakweli?”
Umushinjacyaha yasobanuye ko muri Gashyantare 2022 yahuye n’abunganira abaregwa, icyo gihe Me Lurquin avuga ko yifuza Kalisa, kandi ngo ntiyigeze avuga andi mazina y’uyu mutangabuhamya. Yasobanuye ko Kalisa ari ‘alias’ ya Bwanakweli, bityo ko akwiye guhabwa umwanya, agatanga ubuhamya bwe.
Uyu munyamategeko yasobanuye ko Kalisa avuga yahoze aturanye na Twahirwa i Karambo, kandi ko uyu mutangabuhamya bari bamwizeye ko atabeshya kubera ko ari Pasiteri. Ati: "Birazwi n’ubundi si ibanga. Umutangabuhamya wacu yagombaga kugaragaza ko abagabye igitero kwa Roger Ndengeyingoma ari abajandarume, atari Interahamwe.
Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre na we uburana muri uru rubanza, yashingiye ku cyifuzo cya Me Lurquin, asaba ko Bwanakweli adahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya bwe.
Urukiko rwatanze ikiruhuko, abacamanza bagaruka bavuga ko umutangabuhamya wifuzwa na Me Lurquin ari Kalisa Dieudonné kandi ko amaze igihe kinini apfuye, rufata umwanzuro w’uko Bwanakweli azumvwa nk’umutangabuhamya mu rindi buranisha.
Tanga igitekerezo