
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru guhamya Dr Kayumba Christopher wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato, maze rukamukatira igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6.
Dr Kayumba uregwa gusambanya uwari umukozi mu rugo rwe no kugerageza gusambanya uwari umunyeshuri we muri kaminuza, yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 22 Gashyantare 2023, rusobanura ko nta bimenyetso bimuhamya icyaha.
Gusa ubushinjacyaha bwarajuriye, busobanura ko urukiko rwisumbuye rwirengagije ibimenyetso rwahawe byemeza ko Dr Kayumba yakoze icyaha. Kuri uyu wa 18 Nzeri 2023, impande zombi zahuriye mu rukiko rukuru, ziburana bundi bushya.
Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umunyamategeko Bideri Diogene, bwasabye urukiko rukuru guha ishingiro ubuhamya rwahawe n’umukobwa uhamya ko Dr Kayumba yamusambanyije ku gahato, ubundi rukamukatira.
Uruhande rwa Dr Kayumba usanzwe yunganirwa na Me Ntirenganya Seif, rwo rwasabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya bw’uyu mukobwa, bitewe n’uko bitari biherekejwe na raporo ya muganga yemeza cyangwa ihakana niba yaramusambanyije ku gahato.
Dr Kayumba, nk’uko yabivugiye no mu rubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye, yavuze ko ari gushinjwa icyaha azira ishyaka yashinze rya RPD kuko ngo nyuma y’igihe gito yari amaze arishinze, ni bwo yatangiye gukurikiranwa.
Urubanza rwapfundikiwe. Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 29 Ukwakira 2023.
Tanga igitekerezo