
General Kale Kayihura, umusirikare wa Uganda wari ukurikiranweho amakosa n’ibyaha birimo kohereza i Kigali ku ngufu abo ubutabera bw’u Rwanda bushakisha yamaze kubohorwa.
Uyu musirikare yatangiye gukurikiranwa mu 2018 nyuma yo gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi bukuru bwa Polisi. Yashinjwaga gucyura impunzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kunanirwa kurinda ibikoresho by’umutekano.
Yaraburanishijwe ariko urubanza rwe rumara igihe ruhagaze kugeza ubwo Perezida Yoweri Museveni yiyamamarizaga mu karere ka Kisoro [ku ivuko rya Kayihura], abahatuye barimo n’abayobozi baho bamusabiye imbabazi bapfukamye, na we abasezeranya ko azasaba urukiko rwa gisirikare guhagarika kumuburanisha.
Kuri uyu wa 30 Kanama 2023, Umuyobozi w’urukiko rukuru rw’igisirikare rwa Makindye, Brig. Gen. Freeman Mugabe yasomeye Kayihura umwanzuro w’uko ahanaguweho ibyaha byose yari akurikiranweho. Uyu mucamanza yamubwiye ato: “Ubu urabohowe, Leta yakuyeho ibyaha byose. Rwose urabohowe.”
Kayihura amaze guhanagurwaho ibi byaha, yagaragaje ko yishimye cyane, anashimira Perezida Yoweri Museveni kuba yarumvise gutakamba kw’Abanyakisoro, akamubabarira. Yagize ati: "Nabonye ubutabera kandi nabonye ukubohorwa. Si uku kubohorwa mufite, ni ukubohorwa kuryoshye. Ntabwo mwabyumva. Wishimira ukubohorwa gusa iyo wakubuze."
Uyu musirikare ahanaguweho ibyaha mbere y’uko we na bagenzi be bari ku rutonde rushya rw’abajya mu kiruhuko cy’izabukuru basezererwa ku mugaragaro. We azakomereza ubuzima mu mwuga w’ubunyamategeko.
Tanga igitekerezo