![Ibyo twamenye ku rubanza rwa Gakire Fidele ushobora kuba yaribeshye ku mwaka](local/cache-vignettes/L480xH480/uzabakiriho-gakire-0b871.jpg)
Amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda yavugaga ko umunyamakuru, Uzabakiriho Gakire Fidele yagombaga kuburanishwa ku itariki ya 23 Ukwakira 2023 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko birangira atanagejejwe ku rukiko.
Abatangaje aya makuru bavuze ko uyu Gakire ari we ubwe wabibibwiriye ubwo bari bamusuye kuri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ariko byaje gutungurana ubwo abari bagiye kuri ruriya rukiko gukurikirana urubanza rwe basangaga atari ku rutonde rw’abagombaga kuburanishwa kuri iriya Tariki.
Byabaye ngombwa ko habazwa ubwanditsi bwa ruriya rukiko maze butangaza ko uyu munyamakuru wavuye muri Amerika azaburana ku itariki ya 05 Ukuboza 2023, iyi akaba ariyo tariki ya hafi urukiko rwamuhaye nyuma y’uko we n’umwunganira babirusabye.
Birashoboka ko Gakire yaba yaribeshye umwaka turimo kuko nk’uko ubwanditsi bw’Urukiko bwabitangaje iyo badasaba itariki ya hafi urubanza rwe rwari kuzaburanishwa mu Ukwakira 2024.
Gakire Fidele aregwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ni icyaha ubushinjacyaha mu nyandiko yabwo itanga ikirego bwasobanuye ko yagikoze binyuze mu gukoresha agapapuro we na Padiri Nahimana Thomas bari barakoze bakakita pasiporo ya guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikayoborwa n’uwo Nahimana nka Perezida, kuri ubu aba mu muhungiro mu Bufaransa.
Ubushinjacyaha busobanura ko intandaro ya byose ari amafaranga y’u Rwanda miliyoni Gakire yahawe na padiri Nahimana Thomas kugira ngo atambutse inkuru mu kinyamakuru cye Ishema yavuzweho ko yari ibumbatiye amacakubiri.
Nyuma y’iyo nkuru yanatumye icyo kinyamakuru gihagarikwa, Gakire yaje kujya muri Amerika abeshye ko ngo agiye mu mahugurwa y’Itangazamakuru maze agezeyo atangira gukorera ya Guverinoma ya Nahimana aho we ngo yari minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, muri izo nshingano ze rero ngo niho yaje kwemeranya na Nahimana ko bakora kariya gapapuro kagurwaga amadolari 85 kakajya gahabwa abayoboke babo.
Ikirego cy’ubushinjayaha rero kikavuga ko ako gapapuro ariko yafatanywe akigera ku kibuga cy’Indege cya Kanombe agarutse mu Rwanda, icyakora hari urujijo rw’icyaba cyarateye Gakire kugaruka mu Rwanda aho bamwe bakeka ko yaba yarirukanye ku butaka bw’Amerika abandi bagakeka ko yabonye ubuzima bwo muri Amerika bumugoye.
Kugeza ubu Gakire Fidele ni umunyamakuru wa 5 wo mu Rwanda ufunze nyuma ya J Paul Nkundineza, Manirakiza Theogene, Nsengimana Theoneste na Niyonsenga Dieudonne.
Tanga igitekerezo