Si ku bwange Mwami… mu yandi magambo, si ku bw’ubushake bwange ahubwo ni ku bwawe Mwami. Tugira ibyifuzo bitandukanye, ikifuzo cya kino na kiriya ngo bibeho, ikifuzo cyo kugera kuri iki cyangwa kiriya mu buzima.
Ariko ntibibe ku bw’ibyo nifuza, ntihabe ku bw’ubushake bwange ahubwo bibe ku bwawe Mwami. Ntube umusaraba wange ahubwo ube Uwawe.
Abantu benshi bikoreye umusaraba wabo batekereza ko ari Umusaraba w’i Kaluvari, umusaraba w’Icyubahiro. Baribeshya. Yesu yahinduye uriya musaraba wari ushaje mo umusaraba w’Icyubahiro/Ishimwe, Umusaraba wo gukomera, Umusaraba w’imbaraga tugomba gutwara muri iyi si iri kuzimira no gupfa, Umusaraba ufungura imbohe zikabohorwa. Ni umusaraba wahinduwe, si nka wa wundi w’umutwaro wikorera wo utwara bikugoye.
Muri aya Magana y’imyaka, ikiremwamuntu kikoreye imisaraba yacyo. Ariko umusaraba Yesu yakorewe yawuhinduyemo urukundo, kwizera, kwicisha bugufi, ukaba n’umusaraba utuvana mu isi . Ubwo Yesu yapfiraga ku musaraba, yadutsindiye ubutware bw’i Kuzimu. Uwo ni wo musaraba dukwiriye gutwara.
Si ku bwange, si ku bw’umusaraba wange Mwami ariko nziyiriza, nzasenga kandi ntware umusaraba wawe w’urukundo. Nzatwara umusaraba mpimbawe ku bw’isi yayobye aho kuvuga ku buremere bwawo mvuga ngo mbega umusaraba mubi Yesu yikoreye!
Yesu yaravuze ngo nimunsange, yemwe abarushye n’abaremerwe; ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu bange munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Kuko kunkorera kutaruhije n’umutwaro wange utaremereye (Matayo 11:28-30). Yesu akubwira ko umurimo we woroshye kandi umutwaro we utaremereye.
Utwara umusaraba mu butware bwe, urukundo, ubuntu bwe, ubwiza bwe, ineza ye, imbaraga ze, mu munezero n’ubwuzu bwe. Ntugerageze gutwara umusaraba wa Yesu nk’abantu bawutwara bakumva ko ari umutwaro ubananira- ntabwo ari umusaraba abakirisitu benshi batwara bazi ko ari uwabo bikoreye. Si umusaraba wange Mwami ahubwo ni uwawe nikoreye. Si ku bw’ubushake bwange ahubwo ni ku bwawe.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo