
Mu myaka hafi 500 ishize, Michel de Nostradame uzwi ku izina rya Nostradamus, yasohoye igitabo cye kizwi cyane cyitwa Les Prophéties, gikubiyemo ubuhanuzi 942 bigaragara ko buhanura ejo hazaza. Igitabo cyahanuye ibintu biteye ubwoba ku Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, kuzamuka kwa Hitler ku butegetsi, na Revolution y’Abafaransa, kandi ibyinshi mu byo yahanuye byabaye impamo 70% kugeza ubu nk’uko tubikesha wionews .
Umuhanga mu kuragurisha inyenyeri w’Umufaransa avugwaho ko yahanuye iyicwa rya John F. Kennedy ndetse n’ibitero by’iterabwoba byo ku ya 9/11 byibasiye World Trad Center i New York. Nostradamus kandi avugwaho guhanura icyorezo cya coronavirus.
Intambara ikomeye
Kimwe mu byahanuwe bwa mbere bizaba mu 2023 kigaragara ni "intambara ikomeye." Nk’uko Nostradamus abivuga, "Amezi arindwi mu Ntambara Ikomeye, abantu bapfuye bazize ikibi. Rouen, Evreux ntibizagwa imbere y’umwami."
Ibi byahanuwe mu gihe amakimbirane akomeje kuba hagati y’u Burusiya na Ukraine ashobora kuvamo Intambara ya Gatatu y’Isi Yose. Mu buhanuzi buteye ubwoba, umujyi wa Rouen wo mu Bufaransa bigaragara ko uzarokoka.
Ubushyuhe bukabije ku Isi
Mu 2023, Nostradamus yahanuye ko ubushyuhe buzagenda bwiyongera kandi inyanja ikazamuka ku buryo butunguranye.
Yaranditse ati: "Nk’izuba, umutwe uzatwika inyanja irabagirana: Amafi mazima yo mu nyanja Yirabura yose ariko azashya. Igihe Rhodes na Genoa bazicwa n’inzara igice, abaturage baho mu kubatema bazakora cyane."
Imyivumbagatanyo y’abaturage
Hamwe n’ibibazo byo kwiyongera gukabije kw’igiciro cy’imibereho n’ubushyuhe bukabije ku Isi bugenda bwiyongera, imvururu z’abaturage zishobora kugera ku rwego rwo hejuru mu 2023. Nostradamus yahanuye ati: "Bitinde bitebuke uzabona impinduka nini zikorwa, amahano ateye ubwoba no kwihorera."
Yanditse kandi ati: "Impanda ihinda umushyitsi mwinshi. Amasezerano yarenzweho: kwerekeza amaso mu ijuru: umunwa w’amaraso uzogana n’amaraso; mu maso hasizwe amavuta n’ubuki haryamye hasi."
Ubu buhanuzi bwerekana ko kwigomeka ku bakire bishobora kubaho mu gihe abantu bazaba baahanganye n’ubukungu bwifashe nabi.
Papa mushya
Ubuhanuzi bwa Nostradamus ku bizaranga umwaka wa 2023 kandi bukomoza ku kuza kwa Papa mushya uzasimbura Francis. Yahanuye ko Papa Fransisiko azaba Papa wa nyuma w’ukuri kandi ko Papa utaha azatera ibibazo.
Uyu Mufaransa yaranditse ati: "Mu itotezwa rya nyuma ry’Itorero ryera ry’Abaroma, hazaba Petero w’Umuroma, uzagaburira umukumbi we mu gihe cy’amakuba menshi, nyuma yaho umujyi w’udusozi turindwi (Vatican)uzarimburwa kandi Umucamanza uteye ubwoba azacira abantu imanza . "
Umuriro uzava mu ijuru
Nostradamus yahanuye kandi "umuriro uzava mu ijuru ku nyubako ya cyami." Ibi bikekwa ko bivuze ko gahunda nshya y’isi (New World Order)izazamuka iva mu ivu rya civilisation. Abayoboke ba Nostradamus bemeza ko ibyo bishobora kuvuga "iherezo ry’ibihe" cyangwa itangiriro rya gahunda nshya y’Isi.
Kugera kuri Mars
Nostradamus yavuze"urumuri kuri Mars izaba igwa" mu gitabo cye cy’ubuhanuzi. Ibi ngo bishobora gusobanura umubumbe ugenda usubira inyuma mu ijuru kubera icyo bita retrograde motion. Ku rundi ruhande,ngo bishobora kuganisha ku mbaraga z’ikiremwamuntu zo gutura kuri uyu mubumbe wa Mars.
Elon Musk, washinze SpaceX akaba na nyiri urubuga rwa Twitter, kuva kera yahanuye ko abantu bazagera kuri Mars bitarenze 2029.
Ibibazo by’ubukungu
Nyuma y’icyorezo cya Covid-19 n’intambara iriho ubu muri Ukraine, Isi ifite ikibazo cy’ubukungu, aho ibihugu byinshi kuri ubu biri mu mazi abira.
Mu gitabo cye, uyu muhanuzi w’Umufaransa, Nostradamus, yahanuye ko "Igiciro cy’ingano kizazamuka cyane, ku buryo bizagera aho umuntu azarya mugenzi we". Ubuhanuzi bwerekana ko ihungabana ry’ubukungu rishobora gutera kwiheba no kutumvikana bitewe n’izamuka ry’igiciro cy’imbereho.
Tanga igitekerezo