Munyankindi Benoît wari umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ibyaha aregwa ntabyo yakoze kuko ibikorwa yakoze byari mu myanzuro ya Federasiyo.
Ibi Munkankindi yabigarutseho mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu bujurire kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023 aho yanavuze ko nta bubasha yari afite bwo gukora ibyaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha asaba kurekurwa akaburana adafunze.
Akurikiranyweho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukora inyandika mpimbano.
Ubushinjacyaha bumushinja ko mu gukora ibi byaha yashyize umugore we ku rutonde rw’Abayobozi bagombaga guherekeza ikipe y’Igihugu kandi ngo atarari mu bemerewe. Gusa Munyankindi we akavuga ko uwo mugore we witwa Uwineza Providence yari abyemerewe kuko hari ingingo ya 16 y’imyanzuro y’inteko rusange yavugaga ko abanyamuryango babishoboye bazajya bafashwa guherekeza Ikipe y’Igihugu cyane ko aribo babana n’abakinnyi umunsi ku wundi.
Akavuga rero ko uwo mugore we yari abyemerewe kuko ari umunyamuryango wa FERWACY cyane ko asanzwe ari Umunyamabanga wa Nyabihu Cycling Team. Icyakora mu bo aregwa gushyira kuri uru rutonde harimo n’undi witwa kamuzinzi Fred we utari mu banyamuryango ba FERWACY.
Ubushinjacyaha bukavuga ko nyuma yo gukora uru rutonde, Munyankindi yahise arwohereza muri Minisiteri ya Siporo no mu Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku isi abifashijwemo no kuba Murenzi Abdallah wayoboraga iri shyirahamwe nyarwanda ngo yari yamuhaye ijambo ry’ibanga.
Munkankindi ariko we akemeza ko ibyo yakoze kwari ugufatanya n’abandi bayobozi ba FERWACY mu gikorwa cyo gukora no kohereza urutonde rw’abaherekeza ikipe y’igihugu, akavuga ko nta bushobozi rero yari afite bwo gukora biriya byaha akurikiranyweho.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzafata icyemezo kuri uru rubanza ku wa 27 Ukwakira 2023.
Ibi byaha Munyankindi Benoît akurikiranyweho aramutse abihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko itarenze irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe ariko atarenga miliyoni ebyiri.
Tanga igitekerezo