
Abagabo barindwi bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe bafunzwe bakekwaho kwimana amakuru ku mibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu mwobo uri munsi y’inzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ndagijimana Valens yasobanuriye Kigali Today ko hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi ba nyir’iyi nzu witwa Mbonyumukiza Félicien tariki ya 26 Kanama 2023, baragiye basanga muri uyu umwobo harimo imibiri myinshi.
Gitifu Ndagijimana yavuze ko Mbonyumukiza yavuze ko atari azi ko uyu mwobo urimo imibiri. Ati: “Twasanzemo imibiri myinshi kuko uwo mwobo yubatse hejuru wari ubwiherero kandi nubwo yahakanye ko atari azi ko abo bantu barimo amakuru twakusanyije ni uko abeshya kuko mu gihe cya Jenoside yari atuye hafi y’iyo bariyeri kandi ubwo bwiherero rusange bwari bwubatse mu isambuye ye”.
Ubwo imibiri yatangiraga gukurwa muri uyu mwobo, ngo hari umugabo witwa Nkurunziza Faustin wahise atoroka, icyakoze mu gihe Gitifu Ndagijimana yamuhamagaraga kuri telefone, yamusubije ko impamvu yatorotse ari uko yatekerezaga ko ari bubazwe impamvu atatanze amakuru kuri uyu mwobo. Uyu aracyashakishwa.
Nyir’iyi nzu, Mbonyumukiza yatawe muri yombi ku ikubitiro. Abandi bafashwe ni Nkurikiyumukiza Félicien, Nsengiyumva Isaie, Nteziryayo Faustin, Murigande André, Munyambuga Gaspard na Bizimana Innocent. Bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 51 na 69 kandi bose bigeze gufungirwa ibyaha bya jenoside.
Tanga igitekerezo