
Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha bya jenoside mu rukiko rwa rubanda rwa Paris yarubwiye ko yashimye n’icyemezo Général Marcel Gatsinzi yafashe cyo kwitandukanya n’abasirikare bari bayobowe na Colonel Théoneste Bagosora bari mu gikorwa cyo kurimbura Abatutsi.
Uyu muganga, Dr Munyemana, guhera tariki ya 14 Ugushyingo 2023 ari kuburanira mu rukiko rw’i Paris ibyaha bine bifitanye isano na jenoside, akekwaho gukora ubwo yakoreraga mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Kuri uyu wa 20 Ugushyingo, urubanza rwe rwakomeje, hagarukwa ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu Kwakira 1990 n’uburyo ubutegetsi bwariho bwarufashe nk’igitero, bugashishikariza abaturage gufasha ingabo kwikiza umwanzi n’abitwaga ‘Inyenzi’.
Igitabo cyanditswe n’umunyamateka w’Umunyamerikakazi wari uzobereye mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari, Alison Des Forges, cyagarutsweho muri iri buranisha, by’umwihariko ku rupapuro rwacyo rwa 238 n’urwa 239.
Iyi baruwa yanditswe n’abasirikare bakuru bari bahagarariwe na Gen. Gatsinzi, uyu akaba yabaye no mu ngabo z’u Rwanda z’ubu kugeza ubwo yasezererwaga mu 2013 kubera izabukuru. Yavugaga ko bitandukanyije n’abari bayobowe na Col. Bagosora bari bakomeje kwica Abatutsi.
Umunyamategeko wa Munyemana, Me Florence Bourg, yamubajije niba hari icyo ibaruwa ya Gen. Gatsinzi na bagenzi be hari icyo imubwiye, asubiza ati: “Ni ngombwa, irakimbwiye. Byanyeretse ko hakiriho abantu bafite umutima mwiza.”
Munyemana kandi yavuze ko na we yifuzaga ko ubwicanyi Col. Bagosora n’abasirikare yari ayoboye bakoraga buhagarara, kandi ngo yarabigaragaje, agabwaho igitero. Ati: “Nagabweho igitero iwanjye cyo kunsaka inshuro ebyiri, ariko kimwe cyari Interahamwe z’aho nari ntuye. Nazimenyesheje abari iwanjye, ariko baraje barasaka, baka ibyangombwa umwe wese. Icyo gihe nagize ubwoba cyane.”
Uyu muburanyi ntiyemera ibyaha aregwa ndetse nk’aho avugwaho kuba ari we wari ufite urufunguzo rwa Segiteri Tumba muri Butare yafungirwagamo Abatutsi nta biribwa, nta mazi, nta buryo bwo kubaho, we asobanura ko yabashyiragamo nk’ubwihisho kugira ngo batagirirwa nabi.
Tanga igitekerezo