
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Prof. Harelimana Jean Bosco wayoboye urwego rushinzwe amakoperative (RCA) kugeza yegujwe muri Kanama 2023, nyuma y’aho atitabye komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yasobanuye ko Prof. Harelimana yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bibiri bifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’imari n’umutungo bya Leta muri RCA mu gihe yari ayoboye uru rwego.
Yagize ati: "Yafunzwe tariki 14 Nzeri uyu mwaka. Prof. Harelimana Jean Bosco yafashwe hashingiwe ku iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rifitanye isano n’ibyaha akekwa kuba yarakoze igihe yari umuyobozi wa RCA. Ibyaha yakekwagaho ni ugutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro."
Dr Murangira yasobanuye ko kutitaba PAC kwa Prof. Harelimana ari kwo kwabaye imbarutso yo gufatwa kwe, kuko ngo RIB yaketse ko yaba agiye gutoroka. Ati: “Kuba PAC imuhamagaza mu buryo bwemewe n’amategeko, hanyuma ntiyitabe, ibyo byateye ubugenzacyaha kugira impungenge ko ashobora kuba agiye no gutoroka, dore ko ibyaha akekwaho ari n’ibyaha by’ubugome.”
Urwego rw’ubugenzacyaha rusobanura ko rwari rumaze igihe rukurikirana Prof. Harelimana ariko adafunzwe. Ni mu gihe we aherutse gusobanura ko kutitaba PAC kwe kwatewe n’uko yari arwaye, kandi ngo ntiyari gutinya kwitaba kuko amakosa RCA yabajijwe n’iyi komisiyo tariki ya 13 Nzeri 2023 "yakozwe n’abatekinisiye".
Prof. Harelimana ufungiwe muri sitasiyo ya RIB ya Remera naburanishwa, agahamwa ibi byaha bibiri, azakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, akanacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 n’eshanu.
Tanga igitekerezo