Prof. Harelimana Jean Bosco wayoboye ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) yasobanuye iby’amajwi yagiye hanze yumvikanagamo avuga ko mu bubasha bwe, aha akazi abantu ashaka, akanirukana abo abatemeranya na we.
Muri aya majwi, Prof. Harelimana yumvikana asaba uwitwa Ngwizinkindi Charles gufasha mugenzi we ElizafanI wari umugenzuzi w’imbere muri RCA, kuri ‘version ya kabiri’ y’ubugenzuzi yakoze kuri koperative yitwa KIAKA. Ati: “Nk’umuyobozi ndi kugusaba ko wafasha Elizafani kuri iriya version ya kabiri.”
Prof. Harelimana yabwiye Elizafan [wafataga amajwi] uburyo hari abo yagiye yirukana barimo Nkubito James, akamurega ko yamurenganyije bigapfa ubusa. Ngo yateganyaga kwirukana Mugwaneza Pacifique ‘ugira amagambo’, uyu akaba yarabaye umwungiriza we ndetse yaje kuba umuyobozi w’agateganyo wa RCA.
Ati: “Abantu bose nagiye ngurukana ni abari bafite behavior mbi. Umuntu nabonaga agiye kuntera ibibazo, nanjye ambonye urwaho yangurukana, the same to Pacifique azagira ibibazo. Dutindanye yagira ibibazo. Kuko nta dini agira. Buriya twirukana Nkubito, twitwaje ko twarenaminze unit, itakiri ya yindi kuko icyitwa planning cyari kitakirimo. Nkubito nta hantu atandeze.”
Kuri uyu wa 28 Nzeri 2023, Prof. Harelimana yageze mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aho yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko mu buryo butemewe n’amategeko no gukoresha nabi umutungo w’igihugu hamwe no gukoresha igitinyiro.
Prof. Harelimana yasobanuye abacamanza ko koko aya majwi yafashwe na Elizafan, kandi ko ijwi ryumvikanamo ari rye, gusa ngo yaturutse ku busabwe bw’ubugenzacyaha. Ati: “Aya majwi araturuka ku busabe bwa RIB, yadusabye gukora ubugenzuzi muri koperative KIAKA, hanyuma tuza koherezayo abaoditeri, Elizafan, Sadi na Gwizinkindi.”
Yakomeje ati: “Audite rero ijya kurangira, Elizafani yasabye ruswa ya miliyoni 22. Elizafani ni we wafashe amajwi. Ni amajwi maremare ahera kuri iyo ruswa Elizafani yasabye, anayemera muri ayo majwi kuko ibi nabibajijweho kuri RIB kandi barayanyumvishije y’ikiganiro na Elizafani, hari naho yemera ko yasabye ruswa, ko namubabarira.”
Prof. Harelimana yasobanuye ko aya majwi yari agamije kugira ngo Elizafani yumve ko yababariwe. Ati: “Aya majwi muri kumva nta kindi yari agamije. Yari agamije kugira ngo yumve ko namubabariye, ko hari ibintu ndi kumuha by’amabanga kugira ngo anyizere, yumve ko byarangiye, ko yababariwe burundu.”
Ku byo kwirukana abakozi, yasubije ati: “Gusezerera umukozi wa Leta bifite inzira binyuramo. Kuri case nk’iya Nkubito hari akanama, dufatanyije na MIFOTRA kureba uko ikigo cyubatse. Abo ni bo bakoze inyigo, barayiduporopoza mu kigo, tuyijyana muri board, tuyijyana kuri MINICOM, hose bayemera, turangije igera kuri MIFOTRA. Se uwo D.G we yaba ari ikihe gitangaza?”
Yabwiye urukiko ko atigeze atanga. Ati: “Nta mwanya rwose nigeze ntanga njyewe nka D.G. Umwanya wanyuze mu nzira zigenwa n’amategeko kugira ngo abakozi ba Leta bajye mu myanya yabo. Rwose Nyakubahwa Perezida, mu bushishozi bw’urukiko, nagiraga ngo mubirebane ubushishozi.”
Mu kwerekana ko Elizafani wafashe aya majwi ari we kibazo, Prof. Harelimana yamenyesheje urukiko ko uyu atakiri umukozi wa RCA. Ati: “Uyu Elizafani wamfashe amajwi ubu yirukanwe mu bakozi ba Leta kubera ibi byose byagiye bihomba. Abantu bashobora kumva ko Prof. Harelimana atonesha, akoresha ikimenyane…ntabwo ari byo at all.”
Prof. Harelimana aremeza ko RIB ifite amajwi menshi y’ikiganiro cye na Elizafani, arimo n’ayumvikanamo uyu wahoze akorera RCA atakamba, asaba imbabazi kubera ‘ruswa yasabye’.
1 Ibitekerezo
ndumiwe barutwanayo Kuwa 29/09/23
Ikintangaza ni uko hariho inzego nyinshi zishinzwe kurenganira ariko umukozi ararengana akateka ,ikamwumva ariko zose zigahumitiza. Testructuration butiya mubyo iba igamije ni ukwigizayo bamwe.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo