Kuva taliki ya 06 Mata ku gicamunsi, Hiss�ne Habr� wahoze ari Perezida wa Tchad ari mu muryango, mu mujyi wa Dakar, nyuma y�uruhusa rw�amezi abiri rumukura muri Gereza ya Cap Manuel, Senegal, mu rwego rwo kumurinda icyorezo cya Covid-19. Ese aho iki cyorezo nticyaba imbarutso yo gufungura abagome bose hirya no hino ku isi? Barimo umunyarwanda Semanza Laurent ufungiye muri Benin.
Iki kibazo cyasamiwe hejuru na Bwana Peter Robinson, umwunganizi mu by�amategeko wa Semanza Laurent, wahoze ayobora Komini Bicumbi akaza gukatirwa n�Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kubera jenoside yakoreye abo yayoboraga. Asanga � mu by�ukuri, ibi byagombye gukorerwa n�abahamijwe ibyaha n�inkiko mpuzamahanga �. Mu gushyira imvugo mu ngiro, uyu mugabo, mu busabe bwe bwanditse bwo ku wa 16 Werurwe, uyu mwaka, �yasabye kurekura vuba na bwangu by�agateganyo� umukiriya we �kugira ngo ashobore kurokoka icyorezo cya Covid-19�. Semanza, ubu ufite imyaka 76 y�amavuko, afungiye muri imwe muri za gereza z�igihugu cya Benin.
Ikibazo cyo gupfa no gukira!
Mu gusobanura ubusabe bwe, uyu munyamategeko avuga ko � ubusabe bwa buri dosiye bushobora gushingira ku mpamvu zitandukanye, zirimo imyaka y�amavuko n�ubuzima bw�umugororwa, uburyo afunzemo, kimwe n�igihe ashigaje kumara muri gereza �. N�ubundi Semanza, umaze kurangiza 2/3 by�igihano cy�imyaka 34 n�igice yakatiwe, asanzwe ategereje igisubizo cy�ubusabe bwo gufungurwa mbere y�igihe yakatiwe, bwashyikirijwe Urwego rwa MICT rwasimbuye TPIR, taliki ya 26 Nyakanga 2018. Ku ngoma y�umucamanza Theodor Meron, wayoboye uru rwego, hafunguwe abantu benshi hakurikijwe iryo hame ryo gufungura abarangije 2/3 by�ighano cyabo. Ibi byateye u Rwanda kunenga bikomeye urwo rwego na perezida warwo, kubera uburemera bw�ibyaha byakozwe n�amakosa mu gushyira rirya hamwe mu bikorwa. Gusa ku buyobozi bushya bw�umucamanza Carmel Agius, nta mugororwa wakatiwe na TPIR wari wongera kurekurwa atarangije igihano cye.
Mu mpamvu zindi zitangwa n�uyu munyamategeko, harimo nk�ikibazo cy�ubucucike bwo muri gereza Semanza afungiyemo. Agira ati �Nasuye gereza zo mu gihugu cya Benin na Mali, aho abakatiwe na TPIR barangiriza ibihano byabo. Gereza ya Porto Novo, muri Benin, ni ngari cyane kandi irimo ubucucike, kandi ntibatandukanyijwe n�abandi bafungwa nk�uko bimeze muri gereza ya Koulikoro, mu gihugu cya Mali �. Asanga, akurikije uko ikibazo kimeze, � abayobozi ba gereza nta buryo bafite bwo gukumira ikwirakwizwa ry�icyorezo cya Covid-19 kiramutse kihageze �. Kuri we ngo ni ugusiganwa n�igihe, kandi rero ngo kuri Semanza ni � amahitamo y�urupfu no gukira �.
Gahunda ya #GumaMuriGereza
Mu gihe hari aburirira ku ifungurwa rya Hissene Habre, bagasaba ko ibyo byakorerwa n�abanyarwanda b�abagororwa ba MICT, bahereye ku bari barangije 2/3 by�ighano cyabo kandi babisabye, hari n�abandi basanga ibyo bidakwiye kuba ihame rusange. Barimo abahohotewe na Semanza, umuryango IBUKA, urengera inyungu z�abacitse ku icumu rya jenoside, ndetse n�abantu b�abanyamategeko!
Abahohotewe, biganjemo abacitse ku icumu baburiye ababo mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe i Mwulire ya Rwamagana, basanga �gufungura Semanzacya ngwa se kubitekereza gusa mu gihe bibuka ababo yamariye ku icumu ari ugupfobya jenoside�. Uwanyirigira Claudien agira ati �birenze gutesha agaciro abacu bapfuye no kudutoneka, ni uguhakana jenoside nyirizina. Izo mpuhwe zo gufungura abicanyi kubera ko bageze mu zabukuru, zari he mu gihe bo bicaga ibisekeramwanzi, abasaza n�abakecuru?�
Byenda gusa n�iby�umunyamategeko Hugo Jombwe Moudiki, ukomoka mu gihugu cya Cameroun, wakurikiranye nk�impuguke urubanza rwa Hissene Habre, mu Rukiko rudasanzwe rw�Afurika mu gihugu cya Senegal. Nubwo bwose �yumva neza igishyika cy�abahohotewe� n� �ubumuntu� ubutabera bwa Senegal bwagaragaje �mu guha Habre uruhushya, mu gihe bakirwana n�icyorezo�, ntiyemera gahunda yo kurekura abagororwa mu buryo bwa rusange. Agira ati �ku bwanjye, mbona bidakwiriye ko icyorezo cya Covid-19 kiba intandaro yo gufungura abantu bakoze ibyaha ndengakamere mpuzamahanga bakatiwe n�inkiko nka CPI cyangwa izindi Nkiko mpanabyaha mpuzamahanga. Ndakeka ko izo nkiko zifite ubundi buryo bwabafasha kurinda ubwandu imfungwa n�abagororwa�.
Umuryango IBUKA na wo usanga hashobora kuboneka ubundi buryo bwo kurinda imfungwa n�abagororwa kiriya cyorezo cya Covid-19. Ibyoroshye cyane ngo nk�uko gahunda ya #GumaMuRugo irinda ikanakumira ubwandu hano hanze, kuri bariya bagororwa na bo ni �habeho gahunda ya #GumaMuriGereza�. Umunyamabanga wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, abishimangira agira ati �nibagure ingufuri ikomeye bakinge. Babarinde gusohoka, nta cyorezo kizabasangamo, bityo Semanza ntacyo azaba!� Mu gihe MICT, urwego rwasimbuye TPIR, yayoborwaga n�umucamanza Theodor Meron, hafunguwe abanyarwanda benshi kandi batarangije ibihano byabo. Barimo nka Juvenal Rugambarara, wari warasimbuye Semanza nka Burugumesitiri wa Bicumbi, na Paul Nsengimana wari Burugumesitiri wa Gikoro, wanafatanyije cyane na Semanza. Abandi ni abantu bamamaye muri jenoside nka Ferdinand Nahimana, Padiri Emmanuel Rukundo, Col Alphonse Nteziryayo, Dr Gerard Ntakirutimana, Captain Innocent Sagahutu, , Omar Serushago, Col Tharcisse Muvunyi, Michel Bagaragaza na Col Aloys Simba.
Nta gihe igihugu cy�u Rwanda muri rusange, n�imiryango ihagarariye abacitse ku icumu rya jenoside bahwemye kunenga imikorere ya ruriya rukiko; by�umwihariko iya Theodor Meron bavugaga apfobya ubutabera n�abacitse ku icumu. Uyu munsi amaso ahanzwe uwamusimbuye umucamanza Carmel Agius, wahawe izo nshingano taliki ya 30 Kamena 2018, agatangira imirimo ye kua 19 Mutarama 2019. Dosiye ya Semanza Laurent ni yo igiye igipimo cy�imiyoborere ye.
Tanga igitekerezo