Ubukungu bw’ uRwanda buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 6.2% muri 2023 ugereranyije na 8.2% muri 2022 bitewe n’ibibazo by’ubukungu ku Isi .
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Uzziel Ndagijimana ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2023/24 ikubiyemo gahunda z’iterambere Leta yateganyije gushyira mu bikorwa n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2023/24-2025/26.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko “Mu gihe Leta ikomeje gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST1), izakomeza kandi gushyira mu bikorwa gahunda y’imicungire y’ubukungu igabanya icyuho mu ngengo y’imari no gukomeza kubungabunga igipimo cy’inguzanyo.”
Yavuze kandi ko leta ikomeje guhangana n’ingaruka za COVID 19 ku bukungu hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga ryatewe n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
“ Ubukungu bw’ uRwanda buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 6.2% muri 2023 ugereranyije na 8.2% muri 2022 bitewe n’ibibazo by’ubukungu ku isi. Turateganya ko bukomeza kuzamuka ku gipimo cya 6.7% mu muri 2024, no ku gipimo cya 7% kuva 2025 kugeza mu 2028,” uyu ni Minisitiri Uzziel Ndagijima imbere y’abasenateri n’abadepite kuri uyu wa Gatatu, itariki 3 Gicurasi 2023.
Minisitiri avuga ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2023/24 azagera kuri Miliyari 5,030.1 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 265.3 bingana na 6% ugereranyije na Miliyari 4,764.8 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2022/23.
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,956.1 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 652.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 13% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 1,225.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 24% by’ingengo y’imari yose nk’uko minisitiri Ndagijimana yakomeje avuga.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024, avuga ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 2,910.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 58% by’ingengo y’imari yose.
Ni mu gihe amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,119.3 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 42% by’ingengo y’imari yose.
Ati “Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2023/24 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere”.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bashimye ko ibikorwa bigenerwa ingengo y’imari byiyongereye bityo bikazazamura iterambere ry’igihugu. Basabye ko ikoreshwa ry’ingengo y’imari ryakomeza gukemura ibyifuzo by’abaturage birimo guteza imbere ibikorwa remezo, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi.
Tanga igitekerezo