
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo muri Uganda afunzwe by’agateganyo akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umugabo w’imyaka 41, gihanwa n’itegeko rishya rirwanya ubutinganyi.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibisobanura, uyu musore yatangiye kuburanishwa tariki ya 18 Kanama 2023, ashinjwa icyaha cy’ubutinganyi bukabije gihanishwa igihano cy’urupfu.
Ubusanzwe icyaha cyitwa ubutinganyi bukabije iyo ukurikiranwe ashinjwa kugisubira, kugikorera umwana, kugikora bigaherekeza no kwanduza undi indwara idakira, gusambanya umusaza cyangwa se ufite ubumuga.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Jacqueline Okui, yatangaje ati "Kuko ari icyaha gikomeye kiburanishwa n’Urukiko Rukuru, yasomewe ikirego kandi aragisobanurirwa mu rwisumbuye tariki ya 18, kandi afunzwe by’agateganyo.”
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyize umukono ku itegeko rihana abatinganyi muri Gicurasi 2023. Gusa Justine Balya wunganira uyu musore we yavuze ko rihabanye n’Itegekonshinga kuko ryaregewe mu rukiko rw’Ikirenga kandi abacamanza barwo bakaba batararifataho umwanzuro.
Tanga igitekerezo