
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi ushinzwe amasoko mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), Hakizimana Claver, na Gahongayire Lilian ushinzwe ububiko bw’ibikoresho muri iki kigo.
Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira Thierry, yasobanuye ko Hakizimana na Gahongayire batawe muri yombi kuri uyu wa 15 Nzeri 2023, nyuma y’umunsi uwahoze ayobora RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco na we afunzwe.
Dr Murangira yatangaje ati: “Ejo tariki ya 15 Nzeri uyu mwaka ni bwo RIB yafunze abakozi babiri b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, ari bo: Hakizimana Claver wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Lilian wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho muri iki kigo.”
Ibyaha Hakizimana na Gahongayire bakurikiranweho ni bitatu, ari byo: gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Tariki ya 13 Nzeri 2023, aba bakozi bombi bari mu ba RCA bitabye komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu, PAC, basobanura ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu, by’umwihariko mu mitangire y’amasoko.
Mu makosa yagaragaye ku ruhande rwa Hakizimana harimo kugira uruhare mu guhombya Leta amafaranga y’u Rwanda miliyoni 11 binyuze mu isoko ryatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba yaremeye ko rwiyemezamirimo agura intebe za MDF kandi mu masezerano bari basinye, yaragombaga kugura iza Libuyu.
Aya makosa yatumye Depite Niyorurema Jean René uri muri PAC asaba ko Hakizimana acungirwa hafi. Ati: "Njyewe icyo nashakaga kuvuga, uriya mugabo ntakomeze kudukinisha. Inzugi turazizi, aho kugira ngo akomeze adusiragize avuga ngo ni Libuyu kandi…Urugi rusizwe verine atari Libuyu, ruba ruzwi. Ntuze gukomeza kudukinisha, ahubwo subiza ibyo bakubaza. Ahubwo nibiba ngombwa, bagucungire hafi.”
Dr Mugenzi Patrice uyobora RCA kuva muri Kanama 2023 yasobanuriye PAC ko RIB yatangiye iperereza kuri aya makosa "y’abatekinisiye", kandi uwayagizemo uruhare azayabazwa.
Hakizimana, Gahongayire na Prof. Harelimana bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu karere ka Gasabo.
Tanga igitekerezo