Mu myemerere y’abatuye isi,ukuza kwa Yesu,ubuzima bwe ku isi n’uburyo yayivuyeho ni ingingo itavugwaho rumwe n’amadini cyane cyane afite imyemerere ya gikirisitu ndetse n’idini ya Isilamu.Abayisilamu bakoresha igitabo cya Korowani bemera ko yahishuriwe intumwa y’Imana Muhamad bwa mbere ubwo yarari mu buvumo bwa Hira’a mu bikorwa bye byo kwibuka no gusingiza Imana naho amadini ya gikirisitu yo agakoresha igitabo cya Bibiliya bavuga ko ari ibyakumetswe byera.
Ibitabo byombi,yaba Korowani na Bibiliya birimo inkuru n’amategeko bijya guhura cyane cyane nko mu gice cy’isezerano rya kera mu nkuru za ba Musa,Abanyamisiri,amategeko y’ibizira n’ibiziruwe nyamara iyo bigeze ku gice cy’isezerano rishya risa n’iryibanda ku buzima bwa Yesu biratandukana cyane.
Ese Isilamu ivuga iki kuri Yesu na nyina Mariya
Imyemerere ya Isilamu kuri Yesu(Issa) na nyina Mariya (Mariyamu)ikomoka mu gitabo cya Korowani n’inyigisho z’Intumwa y’Imana Muhammad.Isilamu yemera ko Mariya ari we nyina wa Yesu yamubyaye mu buryo bw’igitangaza budasanzwe, ikindi Isilamu yemera ko Mariya na Yesu ari abanyacyubahiro ndetse bafite urwego n’umwanya uhambaye kuko ari zimwe mu ntore mu bindi biremwa, gusa bakavuga ko ubuhambare bafite butabashyira ku rwego rwo gusengwa ahubwo ko na bo ari abantu uretse ko Imana yabahaye urwego rw’icyubahiro.
Iyo myemerere ya Isilamu ivuga ko Mariya nyina wa Yesu yari umugore w’umunyacyubahiro watoranyijwe akaba intore mu bandi bagore bo ku isi, ibyo bigaragazwa n’imirongo myinshi dusanga muri Korowani imuvuga ibigwi byiza byamuranze muri iyo hari aho Imana yagize iti:"Ibuka igihe abamalayika bavugaga bati:Yewe Mariya mu by’ukuri Imana yaguhisemo irakweza igutoranya mu bagore b’isi, yewe Mariya icishe bugufi wumvire Imana yawe wubame kandi wuname hamwe n’abunama (abasenga)." Korowani 3:42-43
Uyu murongo wa Korowani uragaragaza ko Mariya ari umwe mu bagore batoranyijwe mu gutinya Imana bayubaha cyane,si ibyo gusa ndetse no mu bice bya Korowani hari igice cyitiriwe Mariya byose bigaragaza icyubahiro n’urwego Isilamu iha Mariya kandi ibyo ntibyabura kuko n’inkomoko ye ari nziza nk’uko Korowani ibigaragaza ko Mariya yaturutse ku babyeyi batinyaga Imana.
Igitabo cya Korowani kivuga inkuru ko igihe nyina wa Mariya yari amutwite yagambiriye ko namubyara azakorera Imana akaba umukozi ku rusengero rw’i Yeruzalemu, nyuma yaho rero yaje kumubyara ari umukobwa maze nyina abwira Imana ati"Nyagasani dore namubyaye ari umukobwa kandi Imana izi neza icyo nabyaye kandi umuhungu si kimwe n’umukobwa namwise Mariya kandi mugukinzeho n’urubyaro rwe uzabarinde satani wavumwe”. Korowani 3:36.
Imyemerere ya Isilamu ku buzima bwa Yesu n’iherezo rye ku isi
Korowani igaragaza ko Yesu yabayeho ari umunyacyubahiro, yahawe ubutumwa akiri umwana muto,Imana yamwigishije igitabo n’ubugenge imuhishurira igitabo cy’Ivanjili (Injili) nk’uko bigaragazwa mu mirongo ya Qor’an ikurikira :“Imana yamwigishije igitabo n’ubugenge imwigisha igitabo cya Tawurati n’Ivanjili." Korowani 3 :48
Uyu murongo uragaragaza ko Yesu yigishijwe ibyari mu gitabo cya Tawurati cyamanuriwe Intumwa Musa nk’uko Isilamu ibyemera akanahishurirwa igitabo cy’Ivanjili cyari gikubiyemo inyigisho z’amategeko byari biturutse ku Mana kugira ngo biyobore abantu inzira nziza y’ukuri.Yesu rero yakomeje ngo yakomeje kubwiriza ubutumwa yahawe n’Imana ikamwohereza kuba Israel bisobanura ko ubutumwa bwa Yesu bwari ubwaba Israel gusa, nk’uko bigaragazwa n’amagambo y’Imana muri Qor’an aho igira iti“Ni Intumwa kuba Israel”. Korowani 3 :39
Imyemerere ya Isilamu ivuga ko ubwo butumwa bwa Yesu yabushimangiye akoresheje ibitangaza byinshi bitandukanye kandi bidasanzwe kugira ngo abo yari atumweho babone ko yahawe imbaraga n’ubushobozi birenze ibyo bari bazi maze ibyo bitume bamwemera ko ibyo avuga ari ukuri guturutse ku Mana, muri ibyo bitangaza rero Yesu yakoze twavuga nko kuba Yesu yaratangiye kuvuga ari uruhinja ndetse bigashimangirwa n’amagambo y’Imana muri Korowani aho yagize iti"Azavugisha abantu mu buto no mu bukuru." Korowani 3:36
Isilamu ivuga ko kandi Yesu yavuraga zimwe mu ndwara zananiranye akanazura abapfuye,ibyo bishimangirwa na Korowani aho igira iti :“Nkiza ubuhumyi n’ibibembe kandi nzura abapfuye ku bushobozi bw’Imana”
Imyemerere ya Isilamu ivuga ko hari n’ibindi byinshi Yesu yakoze ariko ko atabikoraga ku bw’imbaraga n’ubushobobzi bwe, ahubwo byabaga ari ku bw’Imana kugira ngo bibe gihamya ku bantu ko ibyo azanye ari ubutumwa bw’Imana bw’ukuri, ikindi ni uko Intumwa yoherezwaga ku bantu yabakoreraga ibimenyetso n’ibitangaza bigendanye n’umwuga wabo ariko ibyo Intumwa yakoraga byabaga birenze ubushobozi bafite kugira ngo baboneko ntawe ushobora kubigira keretse abihawe n’Imana yo ishobora byose.
Isilamu ivuga ko Yesu yakomeje kubwira abantu ubutumwa yahishuriwe ariko nk’uko byagendekeye izindi ntumwa z’Imana, hari bamwe bamuhakanye barwanya ubutumwa bwe, baramwanga baramugambanira kugeza ubwo bateguye imigambi mibisha yo kumwica no kumubamba ariko ntibabigeraho.Aha ni ryo zingiro ryo kutumva ibintu kimwe kw’amadini ya gikirisitu na Isilamu kuko yo ivuga ko Imana yamukijije yumva ubusabe bwe n’akababaro ke no gutakamba kwe nk’umukunzi wayo imurinda kwicwa no kubambwa nk’uko bari babiteguye.Ibi bishimangirwa na Korowani aho Imana igira iti" Nk’uko bigamba bavuga bati mu by’ukuri twishe Intumwa y’Imana Yesu mwene Mariya, nyamara ntibigeze bamwica nta n’ubwo bamubambye ahubwo bagereranyirijwe undi muntu , ndetse nabo ubwabo uwo bishe bamushidikanyijeho kuko nta bumenyi bari babifitiye uretse gukurikira ibyo bakeka kandi uwo bishe ntibari bazi neza ko ari Yesu."
Korowani 4:157 Abayisilamu ku iherezo rya Yesu bavuga ko abashatse kumwica no kumubamba batigeze babigeraho ahubwo Imana yamutabaye irabamukiza iha ishusho ye umwe mu bigishwa be bari bahari maze aba ariwe bica baranamubamba bazi ko ari we Yesu, naho Yesu we bakavuga ko Imana yamuzamuye mu ijuru baramubura nk’ uko Imana ibishimangira muri Korowani igira iti"Igihe Imana yabwiraga Yesu iti: mu by’ukuri ngiye kugusinziriza nkuzamure iwange maze ngukize babandi bahakanye." Korowani 3:55
Bibiliya ivuga iki ku mibereho ya Yesu n’iherezo rye?
Bibiliya yigisha ko Yesu yabaga mu ijuru mbere y’uko aza ku isi kandi akaba ari umwana w’Imana ikunda ikanamwishimira.Mika yahanuye ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu kandi yanavuze ko yabayeho “uhereye mu bihe bitarondoreka” (Mika 5:2).Abakirisitu bavuga ko ari kenshi Yesu ubwe yagiye yivugira ko yabanje kuba mu ijuru mbere y’uko avuka ari umuntu kuko kuri bo ari Imana yigize umuntu ngo ibashe kwegera abantu bayo(Soma muri Yohana 3:13; 6:38, 62; 17:4, 5.) bakomeza bavuga ko igihe Yesu yari ikiremwa cy’umwuka mu ijuru, yari afitanye n’Imana ubucuti bwihariye.
Inyandiko za Bibiliya zivuga ko Yesu yavuye mu ijuru ku bushake maze aza ku isi aba umuntu. Aha Imana ngo yakoze igitangaza,ifata ubuzima bw’Umwana wayo w’imfura ibwimurira mu nda y’Umuyahudikazi w’isugi witwaga Mariya. Ntibyabaye ngombwa ko Mariya abonana n’umugabo. Bityo rero, yabyaye umwana wari utunganye amwita Yesu.?—Luka 1:30-?35.
Ubuhanuzi bwasohoye hamwe n’ibyo Imana ubwayo yivugiye bugaragaza ko Yesu ari we Mesiya cyangwa Kristo.?—Matayo 16:16.Bibiliya kandi ivuga ko Yesu yabaye mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka igihe kirekire cyane mbere y’uko aza ku isi.?—Yohana 3:13.Mu gihe cye ku isi Yesu yari umwigisha, yarangwaga n’ubwuzu, kandi yatanze urugero rutunganye rwo kumvira Imana.?—Matayo 9:35, 36.
Iherezo rya Yesu muri Bibiliya
Duhere ku buryo byagenze ubwo bagenzaga Yesu ngo bamufate nk’uko inkuru za Bibiliya ziri muri Matayo,Luka na Yohana bibigaragaza.(Mat 26.47-56; Luka 22.47-53; Yoh 18.3-12.
Mu gitabo cya Mariko 14:43 hagira hati"Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n’igitero gifite inkota n’inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru.44"Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.”45"Nuko asohotse, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura.46"Baramusumira, baramufata.47"Maze umwe mu bahagaze aho akura inkota, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi".
Bitagaragara ko mu ifatwa rya Yesu harimo umugambanira n’abamushyigikiye kuko Mariko 14:47 hagaragaza uwafashe inkota arwanya abari baje gufata Yesu.Ibyo kumurwanirira ntibyarambye kuko abari bamushagaye mu bigishwa be bagezeho barahunga,Mariko 14:50"Maze abe bose baramuhana barahunga".
Nyuma Bibiliya igaragaza ko Yesu yafashwe ajyanwa mu rukiko acibwa urubanza atangira inzira ibabaje yamuganishaga ku musozi yagombaga kubambirwaho.Muri Matayo 27:31-52; Mariko 15:20-38; Luka 23:26-46; na Yohana 19:16-30)
Abantu benshi cyane bakurikiye Yesu ubwo yavaga mu rukiko yerekeza inzira ya Kaluvari. Amakuru y’uko yaciriwe urwo gupfa yari yakwiriye muri Yerusalemu hose, kandi abantu b’ingeri zose barahuruye bajya aho yagombaga kubambirwa. Abatambyi n’abakuru b’Abayuda bari barasezeranye kutagira icyo batwara abayoboke ba Yesu, mu gihe cyose bazaba bagejeje Yesu mu maboko yabo, bityo abigishwa ba Yesu hamwe n’abizera bari muri uwo murwa ndetse n’ahahazengurutse bakurikiye abari bashoreye Yesu.
Ubwo Yesu yari akimara gusohoka mu rukiko kwa Pilato, bafashe umusaraba bari barateganirije umwamuzi Baraba bawumukoreza ku ntugu ze zuzuye ibikomere ndetse ziva n’amaraso. Hari bagenzi ba Baraba babiri bagombaga kwicwa mu gihe kimwe na Yesu, kandi na bo bikorejwe imisaraba yabo.Aha inkuru ni ndende ariko ikomeza igaragaza ko Yesu yaje kubambirwa hagati y’aba bambuzi 2 bakoranye urugendo rujya i Kaluvali bityo Bibiliya ivuga ko Yesu yabambwe agapfira ku musabara akaza kuzuka nyuma y’iminsi itatu ari mu mva kandi ukuzuka kwe kukagaragaza intsinzi no kurokorwa kw’abatuye isi nk’uko ubukirisitu bubyigisha.
Ibitabo bitagatifu,Korowani na Bibiliya,byombi bigaragaza ko byemera Yesu bigatandukanira ku buhambare bwe no ku buryo yavuye ku isi.Iyi nyandiko igamije kwereka abasomyi icyo ibitabo bitagatifu bivuga kuri Yesu na nyina Mariya maze amahitamo y’ahari ukuri akaba umupira w’abasomyi.
7 Ibitekerezo
karekezi Kuwa 15/05/20
Urakoze cyane munyamakuru.Reka nkunganire.Kuba AMADINI avuguruzanya,byerekana ko yose adaturuka ku Mana.Nubwo ntemera idini ya Islam,kubera ko itemera ko Yezu yadupfiriye,hari aho ISLAM ivuga ukuri,kurusha amadini ya Gikristu.Dore ingero nkeya:Nkuko Islam ivuga,Bible nayo itubuza gusenga Yezu na Mariya.Kubera ko Yezu yavuze ko SE amuruta (Yohana 14:28).Yezu ubwe yadusabye "gusenga SE wenyine" (Matayo 4:10).Ndetse muli Abakolosayi 1:15,havuga ko Yezu ari :ikiremwa cya mbere k’Imana.Nta na rimwe Abigishwa ba Yezu bamusengaga,cyangwa ngo bambaze Mariya.Ahubwo bafataga Yezu nk’Umugaragu w’Imana (Ibyakozwe 3:13).Kuba abantu benshi bavuga ngo Imana ni ubutatu,ni ubuyobe (apostasy).Nta na rimwe Abigishwa ba Yezu basenze Imana y’ubutatu.Bwahimbwe mu mwaka wa 325,muli Concile de Nicee.
Subiza ⇾J.Bosco Kuwa 15/05/20
Muvandimwe Karekezi, mfite ubutumwa bwawe, igisubizo n’ikibazo cyo kukubaza kandi umbabarire igisubirize hano.
Ubutumwa ngufitiye ni uko Yezu/Yesu aba mu Mana nayo ikamubamo bityo ko udashobora kubatandukanya. Niba ubutumwa ubwumvise neza, usenze Yezu/Yesu aba asenze Imana.
“Ni njye Nzira, n’Ukuri, n’Ubugingo. Nta wugera kuri Data atanyuzeho”. (Yh 14,6)
Filipo niko guhita amubwira ati "Twereke so biraba biduhagije". Yezu aramusubiza ati "Filipo we, n’iminsi yose tumaranye ukaba utanzi?. Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So? Rwose ntimwera ko ndi muri Data, na Data akaba muri njye?" Byibuze nimwemezwe nibyo nkora (Yh14,2-5).
Igisubizo ngufitiye ni aho wavuze ko abigishwa ba Yezu batamusengaga. Yezu/Yesu akiri ku Isi yari mu ishusho ya mwana w’Umuntu, ntabwo bari gusenga muntu rero ariko aho apfiriye akazuka yimye ingoma bityo ahabwa i kuzo asa na Se.
Ikibazo mfite ni iki? Yezu ko avuga ko ari muri Se nawe akamubamo urumva uwo Yesu/Yezu ari intumwa nk’izindi zose uzi? Yezu yarabeshye se? akaba ari muntu uba mu Mana nayo ikamubamo? bitekerezeho neza usubize abasomyi hano.
Subiza ⇾El Kuwa 15/05/20
Yesu sikiremwa nkuko bibiliya zimwe zibivuga!
Subiza ⇾sadiki Kuwa 15/05/20
Niyi mpamvu umunyamakuru aguhaye byose Qur’an na Bibliya.. Uhitemo ukuri
Subiza ⇾Karekezi Kuwa 16/05/20
@J.Bosco,urakoze cyane.Reka ngusubize.Ndizera yuko wemera ko Yezu ari "umwana w’Imana".Nukuvuga ko wemera ko ari "abantu 2 batandukanye".Niyo mpamvu Yezu yavuze ati:"Data aranduta" nkuko Yohana 14:28 havuga.Ese wemera ko nkuko Bible ivuga,wemera ko Imana idashobora gupfa?Ese wemera ko Yezu yapfuye?Ninde wamuzuye???Nkuko Bible ivuga,ni Se wamuzuye witwa Yehova.Ntabwo Yezu yashoboraga kwizura kandi yapfuye.Iyo SE atahaba,ntabwo YEZU yari kwizura.Urabyemera?Ese wemera ko YESU yasengaga SE buri gihe kandi amwinginga,ndetse arira?Bisome muli Abaheburayo 5:7. Ririya somo rimwe witwaza aho Yezu yavuze ngo "Umbonye aba abonye Data",rigereranye n’aho Yezu ubwe yavuze ati:"Nta muntu numwe wabonye Imana" (Yohana 1:18).Nyamara YEZU abantu baramubonye,Bigaragaza ko Yezu atariwe Mana ishobora-byose.Ikindi kandi,Kuva 33:20 havuga ko "ubonye Imana wapfa".Wigendera ku karongo kamwe gusa ngo ureke kwemera iyindi myinshi.Kuba Yezu yaravuze ko umubonye aba abonye Data,bisobanura ko Yezu ariwe uhagarariye SE (Yohana 7:28-29),kandi ko ariwe wamutumye (Yohana 12:13).Ibyo uzi,uge ubihuza n’indi mirongo myinshi.Bisaba kuba uzi bible neza.Ikibazo nuko abantu baba bazi "akarongo kamwe gusa".
Subiza ⇾J.Bosco Kuwa 17/05/20
Muvandimwe @Karekezi, Ibisubizo byawe ni byiza ndabyemeye ariko hari ibintu 2 ahari wirengagije, aribyo
1. Yezu/Yesu waje ku isi yari yambaye umubiri wa Muntu, uyu niwe wibanzeho kuvuga ariko ntiwatubwiye Yezu wimye ingoma, wuje ukuzo noneho usa na Se.Uwo afite iyihe title?
2. Nta mu Kristu utazi ko hari Imana Data ishobora byose na Yesu/Yezu. Hanyuma abemera ko Iyo Mana yigaragaza cg twe tuyibona binyuze muri Yezu/Yesu n’Umwuka wera/Roho mutagatifu sinzi impamvu wabacira urubanza ukemeza ko ari abayobe kandi umuntu wese utemera ko Yezu Kristu ari umwana w’Imana azacibwa.
3. Ko Yezu/Yesu ariwe nzira ukuri n’ubugingo, ntawe ushobora kugera kuri Se atamunyuzeho, wadusobanurira kuki tugomba kubanza kumunyuraho kandi dufite uburenganzira bwo kugera kuri Se direct nkuko aba Islamu babivuga? Ese abamunyuraho bamusenze ngo abageze kuri Se banyuranyije nabyo?, kuki se wabacira urubanza icyaha bakoze ni ikihe?
Subiza ⇾JEREMIE Kuwa 31/08/22
KUBERIK YESU UZWI NK IMANA YABAMBWE GUT ARIW AR RUREMA?
Subiza ⇾nkundimana yunusu Kuwa 15/05/20
Asalamu alaikumu warahmatullahi wabarakatuh igitekerezo ndetse nicyifuzo nifuzagako nkuko mwabitubwiyeho mwaza tubwiraho birambuye ibyerecyeye intumwa yesu muburyo bwa Audio byibuze mukatubwira kurizi ngingo 1.ESE koko nkuko abakristu babyemera yesu ni Imana CQ se bwo ni Umwana wi Imana CQ se bwo nkuko abakristu babivuga ESE koko yesu Ngo niwe bifashisha bamunyuzaho ubusabe bwabo CQ se amasengesho yabo Ngo kugirango Imana ibumve mukanatubwira ESE yesu icyubahiro abakristu bamuhaye bamuzamura munzego zitandukanye zokuba yaba Imana cqse Umwana Ngo wi Imana ibyobakomora kucyi mubyukuri?????!!!!! Icyi ndi ESE koko yesu yarapfuye CQ ntuyamfuye mudufashije mwaza tubwiraho kuribi byose muburyo birambuye bwa Audio muzaba mudufashije Wahadha asalamu alaikumu warahmatullahi wabarakatuh
Subiza ⇾Visenti Kuwa 16/05/20
Mwese mwikwirirwa muburana ayo manjwe y’amadini. Izi nyandiko zose, Bibiriya, Korowani, ..... ni inyandiko zisanzwe zanditswe n’abantu mu buhanga n’ubusizi byo mu mico yabo n’imyemerere yabo tutibagiwe n’amateka yabo.
Subiza ⇾Niba twese twemera ko Imana ari yo yaturemye, mwambwira impamvu yatoranyije Abayahudi cg Abarabu akaba aribo yandikira gusa ???
Kuva kera, Imana yari izwi ku isi yose, cyane cyane hano iwacu mu Rwanda, abakurambere bacu bemeraga badashidikanya ko ari yo yabaremye, ko ari yo ibabeshejeho, ko ari yo mugenga wa byose kandi iri hejuru ya byose.
Ibyo bitabo byombi n’ibindi biriho uretse kubyitwaza batwigisha mu nyungu zabo, ntacyo bimariye umunyarwanda mu kuyoboka Imana.
N’ikimenyimenyi, ijambo Imana ni ikinyarwanda cy’umwimerere, si iritirano, ni izina bwite, umunyarwanda wese iyo wamubwiraga ijambo Imana ntiyakekeranyaga cg ayitiranye n’ikindi kintu, kandi ibyo ibyo bitabo byigisha n’ubundi byari mu mico y’abanyarwanda; urukundo, gufashanya, koroherana no gutabarana.
Bavandimwe muve mu bukoroni, Imana si iy’abayahudi gusa, si iy’abarabu gusa, Imana ni umuremyi wa twese, ibindi ni ubukoroni n’ubucuruzi.
Reka mbibutse ko Islam yageze mu Rwanda izanywe n’abarabu b’abacuruzi, ubukirisitu buzanywa n’abakoroni b’abazungu, byose ni inyungu bishakiraga nta rukundo rwari rurimo, mukanguke rero muve ku giti mujye ku muntu, nako ku Mana Rurema, Rugira, Iyakare.
Visenti Kuwa 16/05/20
Aya madini yose mubona ni ubucuruzi, ni uko abantu badashaka kubibona, ariko ni ibigo by’ubucuruzi nk’ibindi byose, uwabaza amafaranga umujyi wa Maka winjirizwa n’abasiramu bagiye mu mutambagiro, Roma na Yeruzalemu, n’ikimenyimenyi muzarebe ingufu Leta y’u Rwanda iri gushyira mu iterambere rya Kibeho, mu minsi iri imbere Kibeho iraba yinjiza kurusha Ibirunga, mukanguke bavandimwe, muve mu Bukoroni, Imana ntikeneye ko uba umukirisitu cg umusilamu kugirango uyisenge, iyo bimera bityo twese tuba twaravutse turi abarabu cg abanya israel !
Subiza ⇾Alias Kuwa 17/05/20
hari surat nasomye muri coran icyarabu n’icyongereza ivuga ko Yesu yapfuye. igitangaje uburyo iyo verset yanditse muri coran y’icyarabu n’ikinyarwanda ntago bihinduye nk’iyo mucyongereza. so rero nasanze islam babashuka cyane rwose
Subiza ⇾NIYITEGEKA Maurice Kuwa 15/03/22
Wishidikanya Ndetse wibitindaho Senga Usabe Niba ushaka gusobanukirwa.Yesu Kristo n’Ukuri N’lmana.Abahawe kubimenya babizi neza,Uracyafite amahirwe yo kugirirwa ubwo buntu nawe.
Subiza ⇾NIYITEGEKA Maurice Kuwa 15/03/22
Ntampaka ubyemere cyangwa se ubireke nuburenganzira bwawe,YESU KRISTO n’Imana.Yarapfuye ,arazuka ,ariho ,Yahozeho kandi azahoraho iteka ndetse vuba azagaruka nkuko yavuze.numugisha ukomeye kumenya no gusobanukirwa ibyo murimo mwibaza kuko ntibikwirwa mubitekerezo bya muntu.Nubuntu gusa ugirirwa Yesu akabikumvisha.gusa UKURI N’UKU YESU KRISTO N’IMANA.YOHANA 1:12.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo