Rubavu: Gasenge Etienne wari warahamijwe Jenoside yasabiwe indi myaka 6 y’igifungo

Gasenge Etienne wigeze gufungirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma akaza kurekurwa arangije igifungo, yasabiwe imyaka itandatu y’igifungo ndetse n’ihazabu ya Frw miliyoni 5 kubera ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranweho. Gasenge uyu yari yarakatiwe imyaka 15 y’igifungo kubera kugira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza kurekurwa arangije ibihano. Ku gicamunsi cy’ejo ku […]

Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC yasabye imbabazi aba-Rayon

Umu-hooligan wa Rayon Sports Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC, yatangaje ko yisubiye kuri iki cyemezo avuga ko yafashe kubera ubusinzi; asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports. Ku Cyumweru tariki ya 17 Mata ni bwo Malaika yagaragaye yambaye umwambaro w’umukara n’umweru, ari kumwe na bamwe mu ba-hooligan ba APR FC barangajwe imbere na […]

Centrafrique: Loni yatangije iperereza ku bwicanyi bushinjwa abasirikare ba FACA n’ab’u Burusiya

Ubutumwa bwa Loni muri Centrafrique (MINUSCA), bwatangaje ko bwamaze gutangiza iperereza ku makuru ataremezwa n’ubutegetsi bwa Centrafrique yerekeye ubwicanyi bwakorewe abasivile barenga 10, bugashinjwa Ingabo za kiriya gihugu n’iz’u Burusiya. Loni ivuga ko Ingabo z’u Burusiya zo mu mutwe w’abacancuro wa Wagner zagiye gufasha iza Centrafrique guhangana n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra, zakoze […]

Umukinnyi wa Rutsiro FC yishwe n’impanuka

Uwari umunyezamu w’ikipe ya Rutsiro FC, Nshuti Yves, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gukora impanuka ya moto. Amakuru avuga impanuka yahitanye uyu mukinnyi yayikoreye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu. Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu musore yahagurutse iwe atwaye moto ajya kureba se umubyara, ageze hafi y’umurenge […]

RED-Tabara irigamba kwivugana abasirikare batari bake b’u Burundi

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko inyeshyamba zawo ziheruka kwivugana abasirikare 12 b’u Burundi na ho abarenga 25 zikabakomeretsa. Uyu mutwe ubinyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter watangaje ko abarwanyi bawo biciye bariya basirikare mu mirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi ku wa Mbere w’iki cyumweru. Ni imirwano yabereye ahitwa Magunda ho mu […]

U Burusiya bwafatiye ibihano Boris Johnson n’abandi baminisitiri b’u Bwongereza

Guverinoma y’u Burusiya yafatiye ibihano Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’abandi baminisitiri bakuru muri kiriya gihugu kubw’”urwango” bakomeje kugaragariza u Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine. Abandi bafatiwe ibihano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’u Bwongereza y’Ububanyi n’Amahanga, Liz Truss, Umunyamabanga wa Leta muri Minisetiri y’Ingabo, Ben Wallace, Minisitiri w’umutekano, Priti Patel, uw’Ingabo, […]

Gen Muhoozi yavuze impamvu rukumbi yatuma agaruka kuri Twitter

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko azongera gukoresha urubuga rwa Twitter mu gihe umuherwe Elon Musk azaba yamaze kurwegukana. Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abakurikiraga uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye Konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko […]

Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga y’ishuri yishyurwaga n’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%, mu rwego rwo gukuraho imbogamizi urubyiruko rwahuraga na zo mu kugana aya mashuri. Ni ibikubiye mu ibaruwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) cyandikiye abayobozi b’uturere 30 tugize igihugu. Iki […]

Zelensky yatangaje imibare mishya y’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’Ingabo z’u Burusiya

Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye barenga 3,000 ari bo bamaze kugwa mu ntambara n’Ingabo z’u Burusiya. Ni nyuma y’intambara ingabo z’ibihugu byombi zimazemo iminsi irenga 50. Perezida Zelensky aganira n’umunyamakuru Jake Tapper wa Televiziyo ya CNN, yavuze ko uretse abasirikare ba Ukraine bushwe, hari n’abandi bagenzi babo babarirwa muri 10,000 […]

KNC yishongoye kuri Kiyovu Sports nyuma yo kuyitwara amanota n’amafaranga

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yishongoye kuri Kiyovu Sports avuga ko iciriritse ndetse ikanaba ikipe y’”abanyacyaro”, nyuma yo kuyitsinda akayitwara amanota atatu n’amafaranga. Gasogi United ejo ku wa Gatanu yari yakiriye Kiyovu Sports, mu mukino w’agapingane w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Mbere y’uyu mukino KNC […]

Perezida Touadéra yambitse imidari y’ishimwe abasirikare ba RDF bari muri MINUSCA (Amafoto)

img_20220416_050827.jpg

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, ku wa Gatanu yambitse imidari y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu gihugu cye (MINUSCA). Perezida Touadéra yambitse aba basirikare bo muri batayo ya munani imidari, mu rwego rwo kubashimira ku bw’imbaraga bagaragaje mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye. Umuhango wo […]

Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)

img_20220416_043033.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera mu gihugu cya Barbados na cyo giherereye mu birwa bya Carraïbes, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Uruzinduko rw’Umukuru w’igihugu muri Barbados ruje rukurikira urw’iminsi itandatu yasoje mu bihugu bya Congo-Brazzaville na Jamaica. Jamaica nk’igihugu yazindukiraga ku nshuro ya mbere by’umwihariko, uruzinduko rwe rwaranzwe n’ibihe by’ingenzi bitandukanye birimo […]

Gasogi United yisasiye Kiyovu Sports, ihesha APR FC amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere

Ikipe ya Gasogi United kuri uyu wa Gatanu yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, ihesha APR FC amahirwe yo kongera gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona. Iyi kipe y’umushabitsi Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’agapingane w’umunsi wa 23 wa shampiyona yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino […]

Rihanna yaba yatandukanye na A$AP Rocky biteguraga kwibarukana imfura?

Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko umuhanzi Robyn Rihanna Fenty NH yamaze gutandukana na Rakim Mayers uzwi nka A$AP Rocky, umuraperi bakundanaga. Rihanna na A$AP Rocky bikomeje kuvugwa ko batandukanye, mu gihe bombi biteguraga kwibaruka imfura. Intandaro y’itandukana ry’uriya munya-Barbados n’umukunzi we bivugwa ko ari uko biheruka kumenyekana ko A$AP Rocky yamuciye inyuma. […]

Tshisekedi yaba yemeye ibiganiro na M23 ku nama za Kagame, Museveni na Kenyatta

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique giheruka kubitangaza. Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro n’uyu mutwe, nyuma y’inama aheruka guhuriramo na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya. Ku itariki ya 08 Mata ni […]

Nyaruguru: Bibutse abazize jenoside barenga ibihumbi 30 biciwe i Kibeho

img-20220415-wa0016.jpg

Kuri uyu wa 14 Mata 2022, mu karere ka Nyaruguru bibutse ku nshuro ya 28 inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi mirongo itatu (30,000) biciwe mu Kiliziya ya paruwasi gatolika ya Kibeho no mu nkengero zayo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko Muhizi Bertin uhagarariye umuryango IBUKA mu karere ka Nyaruguru abivuga, Abatutsi basaga […]

U Rwanda rwavuze ko rudashaka kwakira abimukira bo muri Uganda, RDC, u Burundi na Tanzania

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu bimukira iteganya kwakira hatarimo abaturuka mu bihugu by’ibituranyi ku bw’impamvu z’umutekano. Ku wa Kane tariki ya 14 Mata ni bwo Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu azatuma u Rwanda rwakira abimukira babarirwa mu bihumbi binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo butemewe. Aya masezerano […]

U Burusiya bwateguje Suède na Finland intwaro kirimbuzi zabwo mu gihe byaba byinjiye muri NATO

Igihugu cy’u Burusiya cyaburiye NATO ko ibihugu bya Suède na Finland nibiramuka byinjiye muri uyu muryango kizohereza intwaro zacyo kirimbuzi mu gace ka Baltic biriya bihugu byombi biherereyemo. Ni ibyatangajwe na Dmitry Medvedev usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Inama y’umutekano y’u Burusiya. Medvedev yavuze ko NATO niramuka yemereye biriya bihugu kuyinjiramo hadashobora kongera kubaho ibiganiro byerekeye […]

M23 yarekuye abasirikare ba FARDC yari yarafashe mpiri

Umutwe wa M23 wemeje ko wamaze kurekura abasirikare ba Congo Kinshasa waherukaga gufatira mu mirwano yahuje impande zombi mu minsi ishize. M23 yaherukaga gutangaza ko iteganya kurekura aba basirikare ikabashyikiriza Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR). Ni icyemezo uyu mutwe wafashe nyuma yo gutangaza ko unafashe icyemezo cyo kuva mu bice byose wari warigaruriye, mu rwego […]

Abarenga 300 bamaze guhitanwa n’umwuzure wibasiye Afurika y’Epfo

Abantu barenga 300 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa, nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye intara ya KwaZulu-Natal yo muri Afurika y’Epfo. Kuri ubu inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu ziri gusaba ko hashyirwaho ibihe bidasanzwe, bitewe n’imvura imaze amezi menshi igwa ubutaruhuka mu bice bimwe na bimwe. Abayobozi muri Afurika y’Epfo bavuga ko imvura yibasiye iki […]

Manchester City yasezereye Atlético Madrid nyuma y’umukino w’amahane menshi (Amafoto)

img_20220414_001028.jpg

Ikipe ya Manchester City yaraye ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera Atlético de Madrid ku giteranyo cy’igitego 1-0. Igitego rukumbi Kevin de Bruyne yatsindiye mu mukino ubanza wabereye mu Bwongereza mu cyumweru ni cyo cyafashije Manchester City gusezerera Atlético. Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola igomba guhurira muri 1/2 cy’irangiza […]

Perezida Kagame yageze i Kingston, mu ruzinduko rw’amateka (Amafoto)

img_20220414_003204.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Kingston mu murwa mukuru wa Jamaica, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rwa mbere yagiriye muri iki gihugu. Saa cyenda z’igicamunsi cyo muri Jamaica (Saa tanu z’ijoro z’i Kigali) ni bwo indege yari itwaye Umukuru w’Igihugu yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Norman Manley i Kingston, aho yatangiye uruzinduko […]

Congo yemeye gutiza u Rwanda hegitare 12,000 z’ubutaka bwo guhinga

Igihugu cya Repubulika ya Congo-Brazzaville giherutse kwemera gutiza u Rwanda ubutaka bwo guhinga bungana na hegitare 12,000. Ni nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aheruka kugirira muri iki gihugu, mbere yo kurusoza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri Congo-Brazzaville rwasize we na mugenzi, Denis Sassou Nguesso, […]

Rayon Sports yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama (Amafoto)

img_20220413_164800.jpg

Abakinnyi ba Rayon Sports, bamwe mu bafana ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu; basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, bunamira imibiri y’Abatutsi barushyinguyemo. Abagize iyi kipe bari bayobowe na Perezida wayo, Capt (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle cyo kimwe na Sadate Munyakazi wahoze ayiyobora. Urwibutso rwa Jenoside rwa […]

Côte d’Ivoire igiye kugira Minisitiri w’Intebe wa kane mu myaka 2

Patrick Achi wari Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, kuri uyu wa Gatatu yeguye ku mirimo ye ahita ajyana na Guverinoma ye. Minisitiri w’Intebe Achi yashyikirije Perezida Alassane Ouattara ubwegure bwe, ubwo we n’Abaminisitiri bari bagize Guverinoma ya Côte d’Ivoire bari bateraniye mu nama yabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu. Ni ubwegure Perezida Ouattara yahise yemera nk’uko […]

Abasirikare barenga 1,000 ba Ukraine bayamanitse imbere y’Ingabo z’u Burusiya

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare barenga 1,000 ba Ukraine bamaze kuyamanika, nyuma yo kugoterwa n’ab’u Burusiya mu mujyi wa Mariupol. AFP ivuga ko uyu mujyi umaze ukwezi kurenga warazengurutswe n’Ingabo z’u Burusiya. Leta ya Ukraine ivuga ko uyu mujyi wiciwemo abaturage bayo barenga 10,000. Minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu mu itangazo yasohoye yavuze ko […]

Hamenyekanye impamvu yatumye Gen Muhoozi asiba Konti ye ya Twitter

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, byemejwe ko ari we wahisemo guhagarika urubuga rwe rwa Twitter. Kuva ejo ku wa Kabiri ni bwo abakurikira uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye Konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko “iyi konti ntibaho”. Abenshi babanje gutekereza […]

Sassou N’guesso yagiye gutembereza Perezida Kagame iwabo ku ivuko (Amafoto)

img_20220412_175433.jpg

Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville, yakiriye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame mu mujyi wa Oyo asanzwe avukamo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Kagame yakiriwe mu mujyi wa Oyo, nyuma yo kuvana na mugenzi we i Brazzaville. Aha mu murwa mukuru wa Congo abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye, […]

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Denis Sassou N’guesso wa Congo

Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Congo-Brazzaville, kuri uyu wa Mbere yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we Denis Sassou N’guesso. Ni ibiganiro byabimburiye inama y’intumwa z’ibihugu byombi iteganyijwe mu masaha ari imbere. Iyi nama byitezwe ko ishyirirwaho umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ishoramari no gusangizanya imico hagati ya Congo-Brazzaville n’u Rwanda. Ku munsi […]

Perezida Zelensky yasabye ko yageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, ejo ku wa Mbere yatangaje ko mugenzi we Volodymyr Zelenksy wa Ukraine yasabye ko yageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Perezida Sall kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yavuze ko Perezida Zelensky yamugejejeho buriya busabe […]

Musanze: Polisi yataye muri yombi abagabo bagaragaye mu mashusho bahondagura umugore

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze, yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri baheruka kugaragara mu mashusho bahondagura umudamu. Amashusho yakwirakwiye ku rubuga rwa Twitter ejo ku wa Mbere, yerekana umwe mu bagabo ahondagura uyu mudamu wari wicajwe muri kaburimbo. Iruhande byagaragaraga ko hari abantu bashungereye, gusa muri bo nta n’umwe wagaragazaga ubushake […]

U Burusiya bwaburiye Suède na Finland ku kwinjira muri Nato

Guverinoma y’u Burusiya yaburiye ibihugu bya Suède na Finland ku kuba byakwinjira muri Nato, ivuga ko ukwaguka k’uriya muryango nta mutekano uhambaye byazana i Burayi. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, mu kiganiro n’itangazamakuru. U Burusiya bwaburiye biriya bihugu nyuma y’uko abayobozi mu Gisirikare cya Amerika batangaje ko intambara y’u Burusiya muri […]

Perezida Paul Kagame ari i Brazzaville muri Congo (Amafoto)

img_20220411_134640.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera muri Congo-Brazzaville aho yatangiye uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Mbere. Kuri aya manywa ni bwo Perezida Kagame yasesekaye mu murwa mukuru wa Congo, yakirwa na mugenzi we Denis Sassou N’guesso. Uruzinduko rwe muri Congo-Brazzaville rugomba kumara iminsi itatu. Uru ruzinduko ruzasiga Perezida Paul Kagame agejeje ijambo ku bagize […]

Uganda: Abarimo Bobi Wine na se wa Oulanyah bahamagajwe na Polisi bazira gutangaza ko yarozwe

Polisi ya Uganda yatangaje ko igiye guhamagaza abantu batandukanye barimo umunya-Politiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Nathan Okori usanzwe ari se wa Jacob Oulanyah, nyuma yo gutangaza ko Oulanyah wahoze ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda yishwe n’amarozi. Undi uri mu bagomba guhamagazwa ni Godfrey Kiwanda usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyaka NRM […]

M23 yerekanye abasirikare ba FARDC yafatiye mpiri mu mirwano

Umutwe wa M23 werekanye abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uvuga ko wafatiye mu mirwano iheruka gusakiranya impande zombi. BWIZA yamenye ko aba basirikare batatu bafatiwe mu mirwano yabereye ku musozi wa Tshanzu ufatwa nk’ibirindiro bikuru bya M23, mu gitondo cyo ku wa Gatanu Tariki ya 08 Mata. Uyu musozi wabereyeho imirwano ikomeye hagati […]

Uganda: Umugabo aravugwaho kwica intare n’amaboko ye, mbere y’uko iribwa n’abaturage

Umugabo wo mu karere ka Ganga ho mu Burasirazuba bwa Uganda, aravugwaho kwicisha intare y’ingabo amaboko ye mbere yo kubagwa n’abaturage bakayirya. Inkuru y’uyu mugabo udasanzwe ni imwe mu ziri kuvugwa cyane ku rubuga rwa Twitter. Amafoto yashyizwe kuri uru rubuga yerekana uyu mugabo afite ibikomere byinshi ku mubiri bivugwa ko yatewe n’iriya ntare ubwo […]

Perezida Paul Kagame agiye kugenderera ikindi gihugu cya Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe muri Repubulika ya Congo-Brazzaville mu ruzinduko rw’iminsi itatu azagirira muri iki gihugu mu cyumweru gitaha. Ibiro bya Perezida Denis Sassou Nguesso yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter. Perezida Kagame azasura Congo-Brazzaville kuva ku wa 11 Mata, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu. Uru ruzinduko ruzasiga Perezida Paul […]

Tanzania yijeje u Rwanda guta muri yombi abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwayo

Guverinoma ya Tanzania yasabye ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari ku butaka bw’iki gihugu bose batabwa muri yombi, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Ni ubusabe bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mula, ubwo ku wa Kane w’iki cyumweru yari yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Tanzania mu kwibuka ku nshuro ya […]

Perezida Putin yasimbuje Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine

Umutegetsi wo mu burengerazuba bw’isi yemeje ko Perezida Vladimir Putin yahinduye ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu ntambara muri Ukraine, ashyiraho umu-Jenerali ufite ubunararibonye bw’igihe kirekire yakuye mu bikorwa byo ku rugamba muri Syria. Uyu mutegetsi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Gen Aleksandr Dvornikov w’imyaka 60 ari we wagizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine. […]

#Kwibuka28: Perezida Ali Bongo yafashe mu mugongo Abanyarwanda

Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon, yafashe mu mugongo Abanyarwanda yifatanya na bo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Bongo mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko bikwiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ihora yibukwa mu rwego rwo kwirinda ko amahano nk’ayabaye mu myaka 28 ishize yakongera kubaho. Ati: “Imyaka […]

Uganda: Se wa Jacob Oulanyah yongeye gushimangira ko yazize amarozi

Nathan Okori, se wa Jacob Oulanyah wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yongeye gushimangira ko umuhungu we yazize amarozi. Okori yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu muhango wo gushyingura uriya muhungu we wabereye mu karere ka Omoro. Yavuze ko amarozi Oulanyah yahawe yagize ingaruka mbi ku buzima bwe, ku buryo igihe […]

FARDC yaba yamaze gufata ibirindiro bikuru bya M23

Amakuru ataremezwa aravuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zaba zamaze gufata umusozi wa Chanzu uherereye mu Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyepfo, wari umaze igihe ari ibirindiro by’umutwe wa M23. Ni nyuma y’imirwano yatangiye saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu. Amakuru mu gitondo yatangwaga na bamwe mu basirikare […]

Perezida Paul Kagame yahuriye na Museveni i Nairobi baraganira (Amafoto)

img_20220408_110954.jpg

Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bahuriye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i […]

Gicumbi: Polisi yafunze ukekwaho gukubitira umuturage ‘mu maso y’ubuyobozi’ no kumutoteza kuko ari ‘Umututsi’

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Ndayisenga Paul wo mu murenge wa Rushaki w’akarere ka Gicumbi, ukekwaho gukubita, gukomeretsa ndetse no gutoteza umuturage mugenzi we amwita Umututsi. Polisi yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iti: “Mwaramutse, Twafashe Ndayisenga Paul ucyekwaho gukubita no gukomeretsa Amizero Grace. Byabereye […]

U Rwanda mu bihugu bititabiriye itora ry’umwanzuro uhagarika u Burusiya muri UNHRC

U Rwanda ruri mu bihugu kuri uyu wa Kane bititabiriye itora ry’umwanzuro uhagarika u Burusiya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu (UNHRC). Kuri uyu wa Kane ni bwo u Burusiya bwahagaritswe muri UNHRC buzira gutangiza intambara muri Ukraine. Umwanzuro uhagarika iki gihugu muri kariya kanama watorewe mu nteko rusange ya Loni yateraniye i […]

M23 yigambye guha isomo FARDC na FDLR, bakizwa n’amaguru

Umutwe wa M23 watangaje ko wahaye isomo Ingabo za Congo Kinshasa zawugabyeho igitero zifatanyije n’imitwe ya FDLR na Nyatura, bikaba ngombwa ko bakizwa n’amaguru. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru. Ku wa Gatanu tariki ya 01 Mata uyu mutwe wari watangaje ko wahagaritse imirwano […]

Rusizi & Nyamasheke: Biyemeje batazuyaje kuba umusemburo w’amahoro no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside

Amatsinda aharanira amahoro yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yahawe amahugurwa ayafasha gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, amakimbirane yo mu miryango, abana bata amashuri n’ibindi. Ni amahugurwa agamije amahoro arambye n’itermabere kuri bose rishingiye ku mibereho myiza. Aya matsinda agera ku icumi ari mu mirenge imwe n’imwe y’utu […]

Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda #kwibuka28

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ibinyujije mu bakinnyi bayo, yageneye Abanyarwanda ubutumwa bubafata mu mugongo mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28. Muri Videwo igaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe y’i Londres, abakinnyi bayo bavuga ko umuryango mugari wa Arsenal wifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe. Ni ubutumwa bwatambukijwe […]

Menya byinshi ku mashereka, ifunguro ry’umwana kuva akivuka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigira inama ababyeyi konsa umwana kuva akivuka, agatungwa n’amashereka yonyine nta kindi avangiwe kugeza agize amezi atandatu. Ibi ni nabyo Leta y’u Rwanda isaba buri mubyeyi. Birinda umwana kurwaragurika, kwangirika kw’inzira ye y’igogora, no kugwingira ku mubiri no mu bwenge. Amashereka akorerwa mu dusabo twitwa “glandes mammaires” duherereye […]

#Kwibuka28: Ubutumwa bwa Loni ku batuye u Rwanda n’Isi

Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kane wifatanyije n’u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Mata ni bwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwibuka no kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu 1994. Loni mu butumwa bwayo bujyanye n’uyu […]

Musanze: RIB yataye muri yombi ukekwaho kuboha umwana we amuhora Frw 200

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi nyina w’umwana wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yaboshywe bivugwa ko yaziraga Frw 200. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ifoto y’uyu mwana wo mu kagari ka Cyabagarura ho mu murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru avuga ko uyu […]

B. Compaoré wahoze ari Perezida wa Burkina Faso yakatiwe igifungo cya burundu azira kwica Thomas Sankara

Urukiko rwa Gisirikare rw’i Ouagadougou muri Burkina Faso, rwakatiye igifungo cya burundu Blaise Compaoré wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu nyuma yo kumuhamya kwica Capt. Thomas Sankara yasimbuye ku butegetsi nyuma yo kubumuhirikaho. Urukiko rwasanze Compaoré yaragize uruhare mu rupfu rw’uriya rwa Sankara mu 1987 ubwo yahirikwaga ku butegetsi. Ni nyuma y’amezi atandatu ruburanisha uru […]

Burundi: Bibutse Perezida Ntaryamira wapfiriye i Kigali ari kumwe na Habyarimana (Amafoto)

img_20220406_123844.jpg

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Gatatu, yifatanyije n’abaturage b’igihugu cye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Cyprien Ntaryamira wahoze ayobora kiriya gihugu. Ku itariki nk’iyi ya 06 Mata mu 1994, ni bwo Perezida Ntaryamira wari kumwe n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana; bapfuye nyuma y’uko indege ya Falcon 50 (9XR-NN) […]

Adil yanenze imyitwarire ya Jacques Tuyisenge wigumuye muri APR FC

Umutoza Mohammed Adil Erradi utoza APR FC, yanenze imyitwarire ya Jacques Tuyisenge usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu avuga ko idakwiriye umuntu nka we. Jacques Tuyisenge amaze igihe yaravuye mu mwiherero wa APR FC, ntagikora imyitozo ndetse amakuru avuga ko yanasabye iyi kipe ko batandukana. Umutoza we Adil ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Nyagisenyi nyuma […]

BRD yatangaje ko ifite gahunda yo kwishyuza ku ngufu abanyeshuri yarihiye Kaminuza

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), ivuga ko hari itegeko riri hafi gusohoka rikubiyemo ibirebana no kwishyuza ku ngufu abarihiwe na leta Kaminuza badafite ubushake bwo kwishyura inguzanyo bahawe. Kuva mu myaka ya za 80 nibwo hatangijwe gahunda yo guha ideni abarihirwaga na leta biga muri Kaminuza bakazaryishyura ari uko barangije kwiga, bakishyura 8% by’amafaranga binjiza. […]

FARDC iritegura kongera kugaba ibitero bikomeye kuri M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziritegura kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa M23, nyuma y’iminsi mike imirwano hagati y’impande zombi yarahagaze. Ni amakuru yatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda ubwo zari zahuriye mu nama zanzuriyemo ko zigomba gukaza umutekano ku mipaka iki gihugu gihuriyeho na RDC, cyane mu turere twa Kanungu na […]