Icyifuzo cya Sané ku bayobozi ba Bayern Munich nyuma yo gukubitwa na Sadio Mané
Rutahizamu Leroy Sané yatakambiye ubuyobozi bwa Bayern Mà¼nich abusaba kudaha ibihano bikakaye Sadio Mané, nyuma yo gushwana bikarangira uriya munya-Sénégal amukubise ingumi. Mané w’imyaka 31 y’amavuko yavanwe mu bakinnyi Bayern Mà¼nich izifashisha ku mukino wayo na Hoffenheim ndetse anacibwa amande, nyuma yo gukubita Sané ubwo bari bamaze gutsindwa na Manchester City ibitego 3-0 mu mukino […]
Gahunda y’uruzinduko rwa Perezida Kagame kwa Colonel Doumbouya
Perezida Paul Kagame kuva ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023 kugeza ku wa Mbere ku ya 17 Mata, azagirira uruzinduko rw’akazi i Conakry mu gihugu cya Guinée. Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu agiye kugirira muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika ku butumire bwa mugenzi we, Col Mamadi Doumbouya ukiyoboye mu buryo bw’inzibacyuho. Perezida […]
M23 yasubije Tshisekedi wayishwishurije ko nta biganiro bya Politiki RDC izigera igirana na yo
Umutwe wa M23 wasubije Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuwukurira inzira ku murima ko nta biganiro bya Politiki Leta y’igihugu cye izigera igirana na wo. Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane yavuze ko “nta kibazo gihari cyo kuganira n’uyu mutwe [M23] mu rwego rwa politiki, […]
Sadio Mané yafatiwe ibihano nyuma yo gukubita mugenzi we bakinana
Ikipe ya Bayern Munich yafatiye ibihano umunya-Sénégal Sadio Mané, nyuma yo gukubita ingumi mugenzi we Leroy Sané basanzwe bakinana. Iyi kipe yo mu Budage ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yatangaje ko Sadio Mané yakuwe mu bakinnyi bazifashishwa mu mukino wa shampiyona y’u Budage izahuriramo na Hoffenheim ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Bayern Mà¼nich yunzemo […]
Katumbi, Fayulu na Matata Ponyo i Lubumbashi, mu mugambi wo guhigika Tshisekedi
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiye guhurira i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga mu nama igamije gushaka uko bakwigizayo Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ni inama igomba kubera mu muhezo mu mpera z’iki cyumweru. Mu bagomba kuyitabira harimo Martin Fayulu wamaze kugera i Lubumbashi, Moà¯se Katumbi, Matata Ponyo na Delly Sesanga. […]
Gahunda y’uruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu we i Cotonou
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata, bazagirira uruzinduko rw’akazi i Cotonou mu gihugu cya Bénin. Umukuru w’Igihugu agiye gukora uru ruzinduko rw’iminsi itatu ku butumire bwa mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon. Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu we nibagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga […]
Perezida Kagame ategerejwe kwa Patrice Talon no kwa Colonel Mamadi Doumbouya
Perezida Paul Kagame kuva ku wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023, azatangira uruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba ruzasiga asuye ibihugu bya Bénin na Guinée-Conakry. Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Kagame azagera i Cotonou muri Bénin kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata, asoze uruzinduko rwe ku Cyumweru tariki ya 16 Mata. Umukuru w’Igihugu […]
Abasirikare hafi 4,000 biganjemo aba Uganda n’u Burundi biciwe muri Somalia
Abasirikare hafi 4,000 byatangajwe ko kuva muri 2007 ari bo bamaze kwicirwa muri Somalia aho bagiye boherezwa mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kuhagarura amahoro, mu gihe abandi babarirwa mu magana bakomerekeyeyo. Ni ibyatangajwe n’intumwa idasanzwe ya Perezida wa Komisiyo ya AU, Mohamed El-Amine Souef, mu kiganiro aheruka kugirana na VOA. Yavuze ko […]
Musenyeri Habyarimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yapfuye
Musenyeri Simon Habyarimana wigeze kuba igisonga cy’umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yitabye Imana ku myaka 73 y’amavuko. Radiyo Mariya Rwanda yatangaje ko Musenyeri Habyarimana yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani aho yari amaze iminsi arwariye. Habyarimana yavukiye yavukiye muri Paruwasi ya Nemba mu karere ka Gakenke, akaba yari amaze imyaka 48 ari umusaseridoti. Mu gihe […]
Igisubizo cya Depite Mwangachuchu kuri RDC ikomeje kumwegeka ku Rwanda
Umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba umushoramari, à‰douard Mwangachuchu, yamaganiye kure ibirego bya Leta y’iki gihugu imushinja kugirana imikoranire ya hafi na Leta y’u Rwanda. Kuri uyu wa Kabiri ubwo Mwangachuchu yari imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kumuburanisha ku byaha byo “kugambanira igihugu ndetse no kugihungabanya.” Ni ibyaha […]
Ishimwe rya Harmonize kuri Perezida Kagame
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba nka Harmonize, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare rwe mu guharanira amahoro. Ni mu butumwa uyu muririmbyi w’umunya-Tanzania yanditse kuri Twitter ye mu ijoro ryakeye. Ku bwa Harmonize, nta Kagame nta mahoro. Ati: “Warakoze Kagame. Udahari nta mahoro”, mbere yo guherekeza ubu butumwa ibendera ry’u […]
U Burusiya na Ukraine bahererekanyije imfungwa z’intambara zirenga 200
Igihugu cy’u Burusiya n’icya Ukraine byatangaje ko hari abasirikare barenga 200 b’impande zombi batashye mu bihugu byabo, nyuma yo kubahererekanya nk’imfungwa z’intambara. Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ku wa Mbere yatangaje ko hari abasirikare 106 b’iki gihugu barekuwe na Ukraine, nyuma y’uko ibihugu byombi bibyumvikanyeho. Ukraine biciye muri Andriy Yermak usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zayo zirwanira […]
Museveni yinjiye mu kibazo cy’amabati yageneye abatuye Karamoja bikarangira abaminisitiri bayifunze
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yategetse abaminisitiri bo muri Guverinoma y’Igihugu cye kugarura amabati yari yarageneye abaturage batishoboye bo mu gace ka Karamoja bakaza kuyifunga. Muri Werurwe uyu mwaka Urwego Rushinzwe Iperereza ku byaha muri Uganda rwatangije iperereza ku baminisitiri 22, abadepite 31 ndetse n’abayobozi 13 bakekwaho kugabagabana ariya mabati. Amabati abarirwa mu 10,000 […]
RDC mu biganiro na EAC bigamije kongerera Manda Ingabo za EACRF
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu biganiro n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigamije kongerera Ingabo zoherejwe mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri RDC (EACRF) igihe zigomba kuhamara. Ni nyuma y’uko igihe izi ngabo zagombaga kumara muri Kivu y’Amajyaruguru cyamaze kurangira. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harabarizwa Ingabo z’ibihugu bya Kenya, u […]
M23 yikomye Ingabo za EAC ziri muri RDC
Umutwe wa M23 wikomye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo (EACRF), uvuga ko kuba ziri gutinda kujya muri tumwe mu duce wahoze ugenzura biri guha urwaho Ingabo za Congo Kinshasa n’abo bafatanya rwo kutwinjiramo. Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wayo mu bya Politiki. Kanyuka […]
Gen Christian Tshiwewe yasuye ku rugamba Ingabo za FARDC
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa, kuri uyu wa Mbere yasuye ku rugamba Ingabo za Congo (FARDC) muri Masisi aho zimaze igihe zitana mu mitwe na M23. Igisirikare cya Congo cyavuze ko uruzinduko rwa Gen Tshiwewe ari “ubutumwa bukomeye ku mwanzi.” I Masisi mu minsi ishize habereye […]
RIB yafunze umukozi w’akarere ka Nyamagabe uheruka gufatwa amashusho asambana
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukozi ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) mu karere ka Nyamagabe, nyuma yo kugaragara mu mashusho asambanira ku karubanda. Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryemejwe na Dr Murangira B Thierry uvugira RIB wavuze ko yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranywaho icyaha cyo “gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo […]
U Bufaransa bugiye kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku butaka bwabwo
Leta y’u Bufaransa yatangaje ko iteganya kubaka ku butaka bw’icyo gihugu urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni icyemezo u Bufaransa bwatangaje nyuma y’uko muri 2021 Perezida Emmanuel Macron wabwo yemeye ko hari uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezidansi y’u Bufaransa mu itangazo iheruka gusohora, yavuze ko urwibutso iki gihugu giteganya […]
Museveni yakiriye umuhungu we iwe mu rugo, bagirana ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku Cyumweru cya Pasika yakiriye iwe mu rugo umuryango wa Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu we, bombi bagirana ibiganiro. Museveni yasangiriye Pasika n’Umuryango w’imfura ye mu rugo rwe ruri Rwakitura. Kuri Twitter ye yagize ati: “Mama Janet [umugore we] nanjye twizihije Pasika turi hamwe na Gen Muhoozi, Charlotte […]
Gicumbi: Umusore wigaga muri Kaminuza yasanzwe mu mugozi yapfuye
Umusore wari umunyeshuri muri Kaminuza y’ubugeni n’Ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB), kuri uyu wa Gatandatu yasanzwe mu mugozi yapfuye. Amakuru avuga ko uyu musore yabonetse amanitse mu mugozi wari uboshywe mu mupira yambaraga, mu mudugudu Kinihira, mu kagari ka Gisuna ho mu murenge wa Byumba. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo hari umucuruzi wari ugiye kurangura akamubona […]
Kwibuka 29: Arsenal yafashe Abanyarwanda mu mugongo
Ikipe ya Arsenal FC ku wa Gatanu yifashishije n’Abanyarwanda ndetse n’incuti zabo mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yasohoye videwo y’amasegonda 51 igaragaramo abakinnyi nka Emile Smith Rowe, Jorginho na Fà¡bio Vieira. Aba bakinnyi mu butumwa bwabo bifatanyije n’Abanyarwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo mu […]
Muhanga: Harashwe umujura wari witwaje intwaro gakondo
Inzego z’Umutekano mu karere ka Muhanga, mu ijoro ryakeye zarashe uwo bikekwa ko ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yikoreye Televiziyo bikekwa ko yari avuye kwiba. Byabereye mu mudugudu wa Rutenga, mu kagari ka Gahogo ho murenge wa Nyamabuye. Abatuye mu gace byabereyemo babwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko bumvise isasu muri ayo masaha barahurura, bahageze basanga […]
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (UNMISS), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata bifatanyije n’abatuye Isi mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango wabereye mu kigo cya gisirikare cya Tomping i Juba, unitabirwa n’izindi […]
Musanze: Umunyeshuri yishwe n’igiti yatemaga
Umunyeshuri w’imyaka 15 y’amavuko witwa Ndayizeye Valens wo mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, yapfuye nyuma y’aho igiti cyo gucana yatemaga kimuguyeho. Ntezimana yari asanzwe ari umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Remera aho yigaga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange. Impanuka yatwaye ubuzima bwe yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2023. […]
Nta muntu n’umwe uzigera aduhitiramo uko tugomba kubaho_Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abibwira ko bashobora kugena uko Abanyarwanda bagomba kubaho, ashimangira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yasigiye abatuye imbaraga zidasanzwe zo kwihitiramo uko bagomba kubaho. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu […]
Abasirikare benshi ba Centrafrique bari barashimuswe na CPC babohowe
Igisirikare cya Repubulika ya Centrafrique cyabohoye abasirikare bacyo 19 bari barashimuswe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CPC (Coalition des patriotes pour le changement), nyuma y’imirwano ikomeye iheruka gusakiranya impande zombi. Ku itariki ya 14 Gashyantare ni bwo bariya basirikare bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba. Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) yemeje ibohorwa ryabo yavuze ko babohowe nyuma […]
Chelsea yongeye guha Frank Lampard akazi
Ikipe ya Chelsea FC yatangaje Frank Lampard nk’umutoza wayo w’agateganyo, nyuma yo kwirukana Graham Potter wahoze ari umutoza wayo mukuru. Chelsea ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet yavuze ko uriya munyabigwi wayo agomba kuyitoza kugeza umwaka w’imikino wa 2022/23 urangiye. Frank Lampard azatoza Chelsea umukino we wa mbere ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ubwo izaba […]
Ibya Messi muri FC Barcelona byashyushye: Uko kuri ubu byifashe
Amakuru aturuka mu bihugu bya Espagne n’u Bufaransa arasubiza Lionel Messi uri mu nzira zo gusoza amasezerano ye muri Paris Saint-Germain muri FC Barcelona yahoze akinira. Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo Messi azasoza amasezerano y’imyaka ibiri afitanye na Paris Saint-Germain. Amakuru avuga ko Iyi kipe y’i Paris yifuza kumwongerera amasezerano, n’ubwo amahirwe y’uko uyu […]
Real Madrid yakubise FC Barcelona iz’akabwana, iyisezerera muri Copa Del Rey
Ikipe ya Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma wa Copa Del Rey, nyuma yo kunyagira mukeba wayo FC Barcelona ibitego 4-0. Hari mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza waraye ubereye i Camp Nou, nyuma y’ubanza Barcelona yari yaratsinzemo igitego 1-0. Ibitego bitatu by’Umufaransa Karim Benzema ndetse n’icy’umunya-Brésil Vinicius Jr ni byo byafashije Madrid […]
Ibihe by’ingenzi byaranze umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Ruto mu Rwanda
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Mata 2023 Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ari i Kigali, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira hano mu Rwanda. Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida mushya wa Kenya ari kugirira mu rw’Imisozi 1000 nyuma yo kurahirira kuyobora igihugu cye muri Nzeri umwaka ushize. Perezida Ruto […]
Ishimwe rya FDLR kuri Tshisekedi yijeje ubufasha mu guhangana n”ubutegetsi bwa Kagame’
Umutwe witwaje intwaro wa FDLR washimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwizeza gukomeza kumuha ubufasha mu ntambara uvuga ko igihugu cye gihanganyemo n’u Rwanda. Uyu mutwe washimiye Tshisekedi nyuma y’uko uyu mukuru w’Igihugu cya Congo aheruka guha imbabazi umwe mu barwanyi bawo wari ufungiye muri gereza ya gisirikare ya […]
Perezida William Ruto ategerejwe i Kigali
Amakuru aturuka i Nairobi muri Kenya aravuga ko Perezida William Samoei Ruto wa Kenya yitezwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Mata, mu ruzinduko rw’akazi agirira hano mu Rwanda. Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Ruto aza kuba agiriye mu Rwanda, kuva arahiriye kuyobora Kenya muri Nzeri umwaka ushize. Perezida Kagame ni […]
Carine Kanimba yikomye u Rwanda nyuma yo kwakira Rusesabagina
Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba yongeye gushinja Leta y’u Rwanda kuba yari yarafunze se mu buryo bunyuranyije n’amategeko; nyuma y’uko uriya mugabo wamenyekanye muri Hoteli Rwanda yari amaze kwakirwa iwe mu muryango. Ku itariki ya 24 Werurwe ni bwo Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte Sankara barekuwe, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida […]
Uhuru Kenyatta ashyigikiye ko M23 yinjizwa mu biganiro bya Nairobi yahejwemo
Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yagaragaje ko ashyigikiye ko umutwe wa M23 winjizwa muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi, nyuma y’umusaruro avuga ko umaze kugerwaho mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Kenyatta usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Congo yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Mata 2023. Kuri ubu mu burasirazuba […]
Karasira Aimable yasabye kubanza kuvuzwa mbere yo kuburanishwa
Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye urukiko ko akeneye kubanza kuvuzwa uburwayi burimo agahinda gakabije afite mbere yo gutangira kuburanishwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Werurwe ni bwo Karasira yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru, mu rugereko rwarwo rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri mu karere […]
Museveni yavuze impamvu yatuma UPDF ijya mu mirwano na M23
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aheruka gushimangira ko Ingabo z’igihugu cye ziheruka koherezwa mu burasirazuba bwa Congo zitajyanweyo no kurwana na M23, bijyanye no kuba inyeshyamba zo muri uyu mutwe zarahawe n’abakuru b’ibihugu by’akarere amabwiriza yo guhagarika imirwano no kuva mu bice zigaruriye. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Uganda yohereje muri Congo Kinshasa […]
Masisi: Abatari bake bahitanwe n’inkangu
Abantu babarirwa muri 20 bitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 02 Mata, nyuma y’inkangu ikomeye yibasiye agace bari batuyemo muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi nkangu ikomeye yibasiye umudugudu witwa Bulwa wo muri Groupement ya Buabo ho muri Masisi. Kugeza ejo ku Cyumweru nk’uko CGTN yabitangaje mu bikorwa byo gushakisha […]
Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora RPF-Inkotanyi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri iki cyumweru tariki ya 02 Mata 2023, yongewe gutorerwa kuyobora umuryango wa RPF-Inkotanyi mu myaka itanu iri imbere. Umukuru w’Igihugu yatorewe mu nteko rusange ya 16 ya RPF Inkotanyi yabereye i Rusororo ku kicaro cy’uyu muryango. Yatowe ku bwiganze bw’amajwi 2099 muri 2102 y’abanyamuryango batoye, angana na 99.8%. Yahigitse […]
Chelsea igeze aharindimuka yirukanye umutoza
Ikipe ya Chelsea FC yamaze gutandukana na Graham Potter wari umutoza wayo mukuru, nyuma y’igihe yitwara nabi muri shampiyona y’Abongereza. Iyi kipe y’i Londres yirukanye uyu mutoza wari uyimazemo amezi arindwi yonyine, mu gihe muri Nzeri umwaka ushize ari bwo yari yaramusinyishije amasezerano y’imyaka itanu. Mu mikino 22 yari amaze kuyitoza irindwi muri yo yonyine […]
APR FC na Kiyovu Sports zatsinze bigoranye, zitangira kwanikira Rayon Sports
Ikipe ya APR FC kuri iki cyumweru yatsinze bigoranye Bugesera FC ibitego 2-1, biyihesha gukomeza kuyobora by’agateganyo urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Bugesera y’umutoza Eric Nshimiyimana, mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri Stade y’i Bugesera. Ni umukino APR FC yasabwaga gutsinda igashyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu […]
Tshisekedi yakoze impinduka muri Guverinoma, aha imyanya ikomeye Bemba na Kamerhe
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakoze impinduka muri Guverinoma y’Igihugu cye zasize yinjije muri Guverinoma y’Igihugu cye abarimo Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe. Iby’izi mpinduka byatangarijwe mu itangazo ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu cya Congo (RTNC) mu ijoro ry’ejo ku wa Kane tariki ya 23 Werurwe rishyira […]
Amavubi ashobora gusubizwa amahirwe yo kwakirira Bénin i Huye?
Hatangajwe igihe UPDF izoherereza Ingabo zayo muri RDC
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe 2023 ari bwo kizohereza Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bwo kuhagarura amahoro. Ni amakuru yemejwe kuri uyu wa Kane na Colonel Mike Walaka wa UPDF, nyuma yo guhura na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba. […]
ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA N’IRYO KUGEMURA IBIKORESHO BY’UBWUBATSI MU RWUNGE RW’AMASHURI RWA GISOZI 1
Tshisekedi yaba yitabaje Nicolas Sarkozy ngo amuhurize mu biganiro na Perezida Kagame
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabaje Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ngo amuhurize mu biganiro na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Ni Sarkozy uri i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kuhagirira kuva ku wa Gatatu. Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko uru ruzinduko rwagizwemo uruhare na […]
Amavubi y’abakinnyi 10 akuye inota rimwe kuri Bénin

Amavubi y’u Rwanda afashijwe n’umuzamu Ntwari Fiacre by’umwihariko yanganyije na Les Guépards ya Bénin igitego 1-1 mu mukino u Rwanda rwahawe ikarita itukura. Amavubi yari yakiriwe n’ikipe ya Bénin kuri Sitade de l’Amitié Gén Mathieu i Cotonou mu mukino w’umunsi wa 4 wo gushaka itike y’irushanwa nyafurika rya AFCON 2023 wasifuwe n’Abanya-Botswana bayobowe na Joshua […]
Mesut Özil yasezeye ku mupira w’amaguru
Umudage Mesut Özil wamenyekanye mu makipe atandukanye nka Real Madrid na Arsenal, yasezeye ku mupira w’amaguru kuri uyu wa Gatatu. Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwe mu beza babayeho bakina mu kibuga hagati yemeje amakuru y’isezera rye abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ni icyemezo yafashe nyuma yo kwibasirwa n’imvune z’akarande. Özil yakinnye umukino we wa nyuma […]
US Monastir yari ifite igikombe cy’ubushize muri BAL yabuze amahirwe yo kuzakinira i Kigali
US Monastir yo muri Tunisia yari ifite igikombe cya shampiyona nyafurika ya Basketball, BAL, giheruka yasezereye muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa na AS Douanes amanota 76 kuri 70 muri Dakar Arena. US Monastir yazamuye icyizere cyo gukina imikino ya nyuma ya BAL ubwo yatsindaga REG ihagarariye u Rwanda amanota 84-79. Gusa uyu mugoroba ntiwabaye […]
Uganda yemeje itegeko ryo gufunga abatinganyi, hari n’abazajya bakatirwa urwo gupfa
Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku wa Kabiri, yemeje umushinga w’itegeko rihindura icyaha ibikorwa byo kuryamana kw’ababana bahuje ibitsina. Ni itegeko kuri ubu hagitegerejweho ko rihabwa umugisha na Perezida Yoweri Museveni ubwe wakunze kumvikana yamagana biriya bikorwa. Iri tegeko ryatowe ku bwiganze n’abadepite ba Uganda riha inshingano inshuti, imiryango ndetse n’abagize sosiyete ya Uganda muri […]
Igisubizo cya M23 ku bibaza amaherezo yayo nyuma yo kuva mu bice bitandukanye yahoze igenzura
Umutwe wa M23 wasubije abibaza amaherezo yawo, nyuma y’uko ukomeje kuva mu bice bitandukanye wigaruriye mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe mu cyumweru gishize watangaje ko wavuye mu duce twa Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, Kihuli (ku minara itatu) ndetse no mu nkengero zatwo. Ni uduce twose two muri […]
U Rwanda ntirucyakiriye Bénin kuri Sitade ya Huye

U Rwanda ntirwemerewe kwakirira umukino rufitanye n’ikipe y’igihugu ya Bénin kuri Sitade ya Huye kubera ikibazo cy’amahoteri atujuje ibisabwa. Ibi Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yabinyujije mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023. Muri iyo baruwa, CAF yavuze ko ibi […]
Bénin: Amavubi yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu myitozo
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuri uyu wa Kabiri yasohowe shishi itabona muri Stade yitiriwe Gen Mathieu Kirikou, ubwo yari mu myitozo yitegura umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 igomba guhuriramo na Les Guépards ya Bénin. Ni umukino wa gatatu wo mu tsinda L uteganyijwe saa kumi n’imwe z’i Kigali zo kuri uyu […]
Ramadan: Abasifuzi bo mu Bwongereza basabwe kujya baha Abasilamu umwanya wo gufata ibyo kurya

Abasifuzi bo mu Bwongereza basabwe kujya batanga ikiruhuko gito mu mikino ya nimugoroba kugira ngo abakinnyi, abasifuzi ubwabo n’abandi b’abasilamu bafate ibyo kurya igihe kigeze. Ibi bije mu gihe abasilamu ku Isi yose bitegura kwinjira mu gihe gitagatifu cya Ramadan aho biteganyije ko bamwe bagitangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 […]
Rutahizamu Emmanuel Adebayor yasezeye kuri ruhago

Rutahizamu w’Umunya-Togo wamenyekaniye cyane mu makipe ya Arsenal na Manchester City yamaze gusezera burundu kuri ruhago ku myaka 39 y’amavuko. Sheyi Emmanuel Adebayor asezeye kuri ruhago akinira AC Semassi y’iwabo muri Togo yagiyemo muri Nyakanga 2021 avuye muri Olimpia Asancio yo muri Paraguay, akaba yari amaze imyaka 22 akina nk’uwabigize umwuga. Urugendo rw’umupira w’amaguru rwa […]
Polisi y’u Rwanda yatangiye imikino ya EAPCCO yihaniza iy’u Burundi
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze iy’u Burundi ibitego 3-1, mu mukino w’irushanwa rya Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) rihuza Polisi zihuriye muri uyu muryango riri kubera i Kigali. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino ufungura iri rushanwa mu mupira w’amaguru wabereye kuri Stade yitiriwe Pele i Nyamirambo. Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe […]
U Rwanda rubuze undi mukinnyi ukomeye ku mukino uruhuza na Bénin

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukiniraya ikipe ya FC Zimbru Chisinau yo muri Moldova, Steve Rubanguka, ntazakina umukino Amavubi afitanye na Benin kuri uyu wa Gatatu kubera ibibazo bya pasiporo. Byari biteganyijwe ko Rubanguka ukina hagati mu kibuga agomba gusanga bagenzi be muri Benin kimwe na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Raphael York ku munsi w’ejo ku wa […]
Umwe mu Banyarwanda bazwi kuri Twitter afunzwe azira gushishikariza abantu ‘gusambanya abana’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Tuyisenge Evariste uzwi nka NTAMA W’IMANA 2 ku rubuga rwa Twitter, nyuma yo gutangaza ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana. RIB kuri Twitter yayo yatangaje ko “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko [Tuyisenge] akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo […]
Perezida Paul Kagame ari i Doha
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Doha mu gihugu cya Qatar, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko muri uru ruzinduko n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bakaganira ku bufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye. […]
Ibintu 3 Gen. Muhoozi yigiye kuri Perezida Kagame
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba umujyanama we ku bikorwa byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko hari ibintu bitatu by’ingenzi yigiye kuri Perezida Paul Kagame ahamya ko ari umwe mu bantu b’ibihangange ku Isi. Ni mu butumwa uyu musirikare yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, mbere yo gushimira byimazeyo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda. Yagize […]
Abasifuzi bahagaritswe nyuma yo kongera iminota 42 ku mukino

Ishyirahamwe ry’mupira w’amaguru muri Bolivia ryahagaritse abasifuzi batandatu basifuye umukino w’icyiciro cya mbere muri iki gihugu maze bakongeraho iminota irenga 42 nyuma y’iminota 90 isanzwe ikinwa. Ibi byabaye mu mukino ikipe ya Atletico Palmaflor yatsinzemo Blooming FC ibitego 3-2 ku wa Mbere w’icyumweru gishize. Uyu ni umwe mu mikino yakinwe igihe kirekire mu mateka kuko […]